Rwanda:49% by’abanyarwanda bemeza ko nta jambo bafite mu gihugu.
Ubwo icyegeranyo cyakozwe n’ikigo cy’ubushakashatsi bugamije amahoro cyamurikwaga, byabonetse ko hari ibyemezo abaturage bashyikirizwa batazi aho byafatiwe.
Muri ubu bushakashatsi kandi ngo abaturage binubiyeko ko abategetsi batabegera ngo bagaragaze ibyo bifuza ko igihugu kibakorera .
Iki cyegeranyo cyakozwe mu gihe cy’umwaka wose kibanda ku bantu 1200 , 49% muri bo bavuga ko inzego zibayobora zibaturaho ibyemezo byamaze gufatwa kandi ari bo bagomba kubyubahiriza .
Ikindi kibazo abaturage bavuga ko batishimiye ni amatora nk’ay’abadepite bemeza ko batagiramo uruhare rusesuye kandi ntibagire n’ijambo ku batowe muri iyi myanya mu gihe baba batishimye imikorere yabo.
Mu itorwa ry’amategeko na ho ngo hari aho abaturage batabazwa ibitekerezo byabo. Urugero ni Itegeko ryakuruye impaka ndende rijyanye no gukuramo inda . Ubu rimaze gutorwa mu mutwe w’abadepite ndetse no muri Sénat rikaba rishigaje gusa umukono w’umukuru w’igihugu kugira ngo ryemezwe .
Icyagaragajwe n’abashakashatsi ni uko hagomba kubaho umuco w’impaka kabone n’iyo zaba zinenga ibikorwa n’abategetsi.
Nubwo buri tegeko ritamurikirwa abaturage mbere yo kwemezwa, izi mpuguke zisanga bagomba guhabwa ijambo rikomeye cyane cyane ku mategeko arebana n’ubuzima bw’umuturage bwa buri munsi. Muri ayo baravuga nk’ajyanye n’isaranganya ry’amasambu, gahunda zo gutuzwa mu midugudu ndetse n’umugambi wo guhitamo imbuto zihingwa mu karere runaka .
Source: BBC Gahuza-Miryango
Maître Bernard Ntaganda amaze gukatirwa imyaka 4 n’urukiko rukuru!
Inkuru dukesha urubuga igihe.com, aravuga ko Urukiko Rukuru rwanze ubujurire bwa Maître Ntanganda Bernard ku bw’ibyaha yaregwaga birimo kuvutsa igihugu umudendezo n’abo bafatanyije, gukora imyigaragambyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu y’ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda.
Maître Ntaganda ntabwo yabonetse mu rukiko kuri uyu wa Gatanu ubwo yakatirwaga igifungo cy’imyaka ine.
Maître Ntaganda yafashwe tariki 24 Kamena 2010. Icyo gihe polisi ikaba yaratangaje ko yamuhamagaje kuko akekwaho amacakubiri no kuba afite uruhare mu gikorwa cy’ubwicanyi cyari kigiye gukorerwa Christine Mukabunani, kuri ubu uwo Mukabunani akaba ayoboye igice cya PS-Imberakuri cyagerageje kubohoza iryo shyaka ngo kirishyire mu kwaha kwa FPR-Inkotanyi ndetse n’uwo mutegarugori akagirwa umwe mu bakuru ba Forum y’abashyaka ya politiki akorera mu Rwanda.
Ku munsi Maître Ntaganda yafatiweho nibwo habaye imyigaragambyo y’abayoboke be bashakaga ko iryo shyaka ryagira abarihagararira muri Komisiyo y’Amatora. Bamwe muri bo bakaba baravuze ko yafashwe kubera iyo myigaragambyo, mu gihe polisi yo yavuze ko byabaye impurirane.
Ibibera mu Rwanda ni agahomamunwa koko! Taliki 25 Mata 2012 ubushinjacyaha buti:” Madame Victoire Ingabire umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda yemeye ibyaha asaba imbabazi Perezida Kagame mu ibaruwa ngo yanditse taliki 16 Ugushyingo 2011!”
Déogratias Mushayidi umukuru w’ishyaka PDP Imanzi naryo ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ajugunywe muri Gereza ya Mpanga taliki 26 Mata 2012!
Ibi bikaba biri muri gahunda ya leta yo gucecekesha abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kagame nk’uko ahora abishinjwa n’abanyarwanda n’abanyamahanga. Ibi bikaba ari ibyo kwamaganwa n’isi yose kandi umunyagitugu akwiye guhagarikwa nk’uko byagenze mu bindi bihugu.
Marc Matabaro
Rwiza News
UMUVUGIZI WA FDLR YAGANIRIYE NA RADIO IJWI RYA RUBANDA.
Umuvugizi w’Urugaga Ruharanira Démocratie no Kubohoza u Rwanda (FDLR), Bwana La Forge Fils Bazeye yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru Simeon Musengimana wa Radio Ijwi rya Rubanda.
Bwana La Forge Fils Bazeye yasobanuye amavu n’amavuko ya FDLR, asobanura ko FDLR yabayeho kubera ko Ingabo za Leta y’u Rwanda iyobowe na Kagame zateye mu nkambi zo muri Congo (ikitwa Zaïre) izo ngabo zikica impunzi z’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu bari muri izo nkambi.
Akomeza avuga ko FDLR yavutse kugira ngo irinde izo mpunzi ziri ku butaka bwa Congo ngo zireke kwicwa. Ariko avuga ko Leta ya Perezida Kagame nikomeza kunangira ikanga kugirana imishyikirano n’abanyarwanda bayirwanya bizaba ngombwa ko FDLR ikoresha intwaro kugira ngo ihirike iyo Leta y’igitugu.
Yemeza kandi ko Ingabo z’u Rwanda zitigeze ziva muri Congo ahubwo zihindura imyenda zambara gusa zikurikije imitwe y’abakongomani zifatanije nayo, nka AFDL, RCD, CNDP none ubu ngo zisigaye zambara imyenda y’ingabo za Congo (FARDC) mu bikorwa byazo byo gusahura Congo, guteza umutekano mucye no guhiga impunzi z’abahutu.
Yabajijwe impamvu hari abasirikare ba FDLR bakomeza gutahuka mu Rwanda. Bwana Laforge Bazeye yasobanuye ko FDLR abayigize ari abakorerabushake ko ntawe batangira ubaye ikigwari yigendera nta kibazo.
Abajijwe abayoboke FDLR ifite uko bangana, yavuze ko FDLR ifite abayoboke benshi haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.
Ku bujyanye n’amashyaka ya Politiki arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda baba bakorana, yasubije ko FDLR iyashyigikiye mu bikorwa akora ariko yanze gutangaza niba hari ayo FDLR ikorana nayo n’ayariyo.
Ku kibazo cy’ahari icyicaro cya FDLR yavuze ko FDLR ifite icyicaro muri Congo ariko adashobora gutangaza ahariho kubera ko ari ibanga rya gisirikare.
Yavuze ko umuyobozi w’ingabo za FDLR ari Général Major Mupenzi akaba ngo yarahoze mu Nzirabwoba (hari amakuru avuga ko iryo zina rikoreshwa na Général Major I.G. Sylvestre Mudacumura).
Amakuru avuga ko FDLR yaba ikora ibyaha bijyanye no guhotera abaturage ba Congo birimo ubwicanyi, yasubije ko ibyo bikorwa by’urugomo bikorwa n’ingabo za Leta y’u Rwanda ndetse n’indi mitwe y’abarwanyi akenshi bikitirirwa FDLR kuko ngo hari imitwe imwe igizwe n’abavuga ikinyarwanda. Yatanze urugero rwa Gen Bosco Ntaganda ngo ukorera u Rwanda mu bikorwa by’urugomo, avuga ko ngo agiye gufatwa ko kandi ashobora kuzavamo abamukoresha aribo Leta y’u Rwanda.
Umuvugizi wa FDLR yavuze kandi ko Umutwe abereye umuvugizi ufite intego y’uko mu Rwanda habaho ubutegetsi bugendera kuri demokarasi, bwubaha abaturage bose kandi bukurikiza amategeko.
Ku kibazo cy’uko ngo FPR nayo yaje ikoresha intwaro ivuga ko izanye demokarasi ariko nyuma yaho igakora ibitandukanye n’ibyo yavuze. La Forge Bazeye yasobanuye ko muri FDLR bo baramutse bafashe ubutegetsi baha uburenganzira abanyarwanda bose kandi bakareka demokarasi ikaganza mu Rwanda.
Marc Matabaro
Rwiza News
”Kagame arashaka ko Gen Ntaganda yicwa kugirango atazamushinja”: Dr Rudasingwa
Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Nyarwanda RNC, Dr Théogène Rudasingwa yagiranye ikiganiro na Radio Itahuka ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda RNC. Icyo kiganiro yagitanze ageze muri Amerika nyuma y’urugendo yari amazemo ukwezi n’igice mu bihugu by’u Burayi nk’u Bubiligi, u Bufaransa, Danmark, Sweden, Luxembourg..
Yabwiye umunyamakuru wa Radio Itahuka muri make uko urugendo rwagenze ndetse baganira no ku bindi bibazo byugarije u Rwanda n’abanyarwanda.
Nk’uko Dr Rudasingwa abivuga ngo urwo urugendo rwari rugamije:
-Gusura abayoboke b’Ihuriro Nyarwanda RNC mu Burayi
-Gukangurira abanyarwanda kujya muri RNC no kwitabira ibikorwa byayo.
-Kureba ibikorwa bya RNC bimaze umwaka n’igice bikorwa no kumenyana n’abayobozi b’Ihuriro mu Burayi
-Ibikorwa bya Diplomasi, mu bihugu bitandukanye by’u Burayi
-Gushimangira umubano n’abandi bafatanije na RNC nka FDU-Inkingi, kurebera hamwe ibikorwa by’ubufatanye
-Guha ubuhamya Umucamanza w’Umufaransa Trévidic ukora iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana.
-Amahugurwa ku bayoboke b’Ihuriro Nyarwanda bari baturutse mu bihugu bitandukanye by’u Burayi, yabereye mu gihugu cy’u Bubiligii.
-Habaye n’umuhango wo kwibuka mu gihugu cy’u Bubiligi wari wateguwe n’imitwe ya politiki FDU-Inkingi na RNC, wahuje abanyarwanda b’amoko yose, abahutu n’abatutsi bibukira hamwe ababo baguye mu bihe bibi igihugu cyacu cyaciyemo.
Yagize icyo avuga ku iva mu rubanza ndetse uburyo ubushinjacyaha busabira Madame Ingabire igihano cyo gufungwa burundu. Yavuze ko ari ibintu bibabaje kandi biteye isoni. Ko ariko iryo terabwoba ritazabuza abanyarwanda gukomeza mu nzira biyemeje yo guhindura ibintu, hakajyaho ubutegetsi bugendera ku mategeko kandi abanyarwanda bose bibonamo.
Dr Théogène Rudasingwa yagize icyo abwira abari muri FPR no mu gisirikare cy’u Rwanda, yababwiye ko igihe ari iki cyo gufata gahunda nzima bakitandukanya n’ubutegetsi bubi. Ikintu cyamutangaje cyane n’ukuntu mu minsi ishize abasirikare bazamuwe mu ntera hafi 100% baturuka mu bwoko bumwe kandi ubwo bwoko akaba aribwo nyamuke mu gihugu. Ngo abo basirikare bagombye kubona ngo ko birimo risque nini cyane kuko ni uburyo Kagame akoresha bwo kubareshya akabashyira mu byaha bazabazwa Kagame atagihari ku buryo ahubwo n’abatutsi bose bashobora kuzabazwa ibyo bikorwa bibi bya Kagame.
Abona abasirikare b’abanyarwanda bagombye kujya ku ruhande rw’abashaka ko ibintu bihinduka bagahitamo neza bakajya mu nzira yo gukuraho ubutegetsi bw’igitugu hagaharanirwa ko hajyaho inzego abanyarwanda bose bibonamo.
Ikindi ngo abona kibabaje ngo n’ukuntu abahutu ngo biswe generation Ngwino Urebe, akibaza ukuntu umuntu ahamagarwa ngo aze kureba ibintu bye. Yabigereranije n’ukuntu umuntu yahamagara umwana ngo amuratire ibintu by’ababyeyi be.
Icyo kiganiro cyakomeje mu rurimi rw’icyongereza, aho umunyamakuru Jennifer Fierberg yaganiriye na Dr Théogène Rudasingwa, mbese byari nko gusubiramo ibibazo Dr Rudasingwa yari yavuze mu kinyarwanda.
Dr Rudasingwa yatangaje kandi ko Gen Bosco Ntaganda ari igikoresho cya Leta ya Kagame, nk’uko Gen Nkunda nawe yari cyo. Kagame akaba yarabakoreshaga mu gusahura Congo no guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo. Kuri Dr Rudasingwa ikibazo cya Gen Ntaganda gishobora kugira ingaruka mbi kuri Leta ya Kagame, niyo mpamvu Dr Rudasingwa abona ngo nk’umuntu uzi Kagame neza, ngo ubu harimo gushakishwa uburyo Gen Ntaganda yakwicwa ngo atazagera imbere y’urukiko agashinja Shebuja Kagame. Kandi ibyo bishobora gukorwa vuba kubera igitutu cy’amahanga.
Ku mubano w’u Rwanda na Uganda wongeye kuburwa, Dr Rudasingwa asanga u Rwanda ntacyo rwapfaga na Uganda kigaragara uretse ko hari ikibazo cyo guhatanira kuba igihangange mu karere hagati ya Kagame na Museveni.
Ku kibazo cy’uko abona izamurwa mu ntera ry’abasirikare bakuru, yasubije ko bitangaje kubona u Rwanda nk’igihugu gitoya gifite abasirikare bakuru bo mu rwego rwa jenerali benshi batangana n’akazi gahari ko gukorwa, akabona ari uburyo bwo gushaka gushimisha abasirikare kuko Perezida Kagame azi neza ko adakunzwe mu gisirikare. Kandi ngo mu kuzamura abo basirikare mu ntera ntabwo bibuza kagame kubasuzugura no kubakoresha uko yishakiye nk’aho ari ibikoresho. Ntabwo yahagarariye aho kuko yagaragaje impungenge z’ukuntu Republican Guard igenda iba igisirikare mu kindi, ku buryo imikorere yayo isa nk’aho ari igisirikare cya Kagame bwite.
Ku kibazo cy’uko abona ibivugwa n’abahutu ko bakorewe genocide muri Congo no mu Rwanda, yasubije ko atari we wakwemeza ko ari genocide cyangwa atari yo, ariko avuga ko ibyaha byose byibasira inyokomuntu uko byaba byitwa kose ari bibi ari igisebo ku banyarwanda bose ahubwo abanyarwanda bose bagombye kumva ko bagize uruhare mu kugiranira nabi icyangombwa bagombye guharanira amahoro n’ubwumvikane ngo ibyabaye ntibizongere kubaho ukundi mu Rwanda.
Ibijyanye n’uko Perezida Kagame yaba akoresha kohereza abasirikare mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye kw’isi nk’uburyo bwo gushyira igitutu ku muryango mpuzamahanga. Dr Rudasingwa yasubije ko ari byo, atanga urugero rw’ukuntu muri 2010, igihe hasohokaga Mapping report ku bwicanyi bwakozwe n’ingabo za Kagame muri Congo. Kagame yashize iterabwoba ku muryango w’abibumbye ko agiye gukura ingabo z’u Rwanda mu butumwa b’amahoro muri Darfur, ku buryo umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’abibumbye Ban ki-moon yagombye kujya i Kigali kwinginga Kagame. Ibi ngo bikaba bitera ingaruka nini, kuko hari ibimenyetso byinshi n’ubuhamya butabarika byerekana ibibi bibera muri Congo kandi Kagame abifitemo uruhare ariko amahanga arabyirengagiza kubera gutinya ko Kagame yakura ingabo z’u Rwanda mu butumwa bwa ONU, n’ikimenyimenyi ngo nyuma y’imyaka 2 itangajwe Mapping report isa nk’aho igiye kwibagirana.
Dr Rudasingwa yanavuze ko Leta ya Kagame ifite inyungu mu iterwa ry’ibisasu bya Grenade kugira ngo ibone ibyo irega abatavuga rumwe nayo no kubangisha abanyarwanda.
Kuri Dr Rudasingwa arasanga niba Leta y’u Rwanda ikomeje kunangira ikanga gukemura ibibazo by’abanyarwanda, bishobora kuganisha ku mvururu zatuma amaraso yongera kumeneka mu Rwanda no mu karere ndetse natahakana ko hashobora kuba na genocide. Agasaba amahanga n’abo bireba bose ko bakora uko bashoboye hakabaho amahinduka mu mahoro.
Mushobora kumva icyo kiganiro hao hasi:
http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2012/04/27/radio-itahuka-ijwi-ryihuriro-nyarwanda-1
Marc Matabaro
Rwiza News