Niba Kagame ari umubyeyi yagombye kwibuka ko na Ingabire nawe ari umubyeyi

 

Niba Kagame ari umubyeyi yagombye kwibuka ko na Ingabire nawe ari umubyeyi Victoires-family-Lin-Muyizere-Raissa-Ujeneza-Victoire-Ingabire-Umuhoza-Rist-Shimwa-lil-bro-Remy-Ndizeye-NiyigenaAriko rwose Paul Kagame wakwibutse ko nawe uri umuntu ukora amakosa akanakora ibyiza! Niba Ingabire yaravuze ibibi ukora si ukuvuga ko akwanga ahubwo ashaka ko byakosorwa. Ubu koko uramufunze ubuzima bwe bwose! Harya wowe uzamara imyaka ingahe kuri iyi si? Nibyo Ingabire ni umuhutukazi ukaba umututsi ariko mwese muri abanyarwanda mukaba n’ababyeyi… Reka gukora nka Sinabyaye kuko wowe uzagenda uwo wabyaye asigare.

Ese urwo rubyaro rwanyu (Ingabire and Kagame) ntiruzahura? Koko ubona utabaho utari president? Harya wari umaze imyaka ingahe utari president? Ntiwaryaga ukaryama? Ese ntiwabonye ko Habyarimana wagaragazaga ubushake bucye ngo muve mu buhungiro yapfuye maze wowe wiviriye mu buhungiro ukaba uri president!

N’iki kikwemeza ko umwana wa Ingabire cyangwa undi bafitanye isano atazaba President w’u Rwanda cyangwa kimwe mu bihugu babamo(Harya Obama niba hari abagiriye ise umubyara nabi muri Kenya bifashe bate bumvise umwana we yabaye president of USA???!!!) Reka kwerekana ubugome bukabije kuko n’utarize amategeko muri za Kaminuza ahita abona ko uwo mutegarugori mwamuhimbiye ibyaha kuko yatinyutse kuza ku butaka bw’u Rwanda kwerekana amakosa ukora… Nibyo hari n’ibyiza ukora ugomba gushimirwa ariko ntukishimire ko bagusingiza ngo wakoze ibyiza gusa kandi uri umuntu ukora n’amakosa.

Ihangane urarame ube President w’abanyarwanda bose ureke kwereka abatutsi ko udahari bashira, abahutu ko batazagira amahoro uhari. Ubu koko wumva umutimanama wawe ukubwira ko uri intungane nta muntu n’umwe wigeze wica? Kuki wirirwa wita abandi abicanyi, maze ugatinya ndetse ukanatuka abashaka kukuburanisha ibyaha by’ubwicanyi bikuvugwaho? Njye numva ko niba uri umwere nka president wabyerekana ukirengagiza izo immunity uhabwa n’amategeko ukijyana imbere y’izo nkiko zigushaka ukisobanura cyangwa se wowe urege mu nkiko abo bakwanduriza isura bakwita umwicanyi izo nkiko zikureke koko nuba umwere, njye nemera ko uzaba uri the right person and president wakunga umuryango nyarwanda, otherwise ntwacira urubanza umwicanyi mugenzi wawe cyangwa ngo umukosore amakosa yakoze kandi wenda uyamurusha… Baravuga ngo umunnyi azira undi! So mbere yo kwita abandi abicanyi banza werekane ko wowe nta muntu n’umwe wishe.

KagameFamilySaveRwa-1Erekana ubutwari ubyerekane cyangwa se nibura uvuge ko uzabyerekana gusa numva iki ari igihe cyo kubikora aho kugira ngo isi yose ihore ivuga ngo uri umwicanyi cyangwa ejo uzavemo umwuka usize urwo rubanza ku mutwe w’urubyaro rwawe… Bijye bivugwa ngo dore umwana wa wa mwicanyi(Bitekerezeho Nyakubahwa). Rwose ntawanze ko uba president(buri wese arabyemerewe)ahubwo twanga ko utumva amakosa ariho ngo uyakosore… Koko iby’i Rwanda bizahore ari gatebe gatoki! Waretse gusubira mu makosa abakubanjirije bakoze. Koko ingabo z’igihugu ziyoborwe n’abantu bava mu bwoko bumwe?

I mean ur generals ntaho bitandukaniye na Habyarimana’s Colonels… Ihangane uhe ikizere abanyarwanda bose bibone mu nzego zose, wikwishisha bamwe ngo utoneshe abandi burya twese turi bamwe nawe warabyiboneye ko abo wita inshuti zawe bose mutavuga rumwe i.e. Lt Gen Kayumba and others… So menya ko abahutu bose batakwanga kandi n’abatutsi bose batagukunda ahubwo wowe kora akazi kawe nka president wa bose abagukunda n’abakwanga aho kuba igihangange… Kuri iyi si ntibishoboka umuntu ni nk’undi… Uravuka ukanapfa, nk’uko utigeze umenya igihe uzavukira nuzakubyara ntuzanamenya igihe uzapfira n’ikizakwica, so gerageza utazagenda witwa ruvumwa. Mugenzi wawe president muri Malawi umutima warahagaze arapfa kandi nta n’ukwezi kwari gushize avuze ko adashobora kwegura akava ku butegetsi nk’uko yari yabisabwe n’abaturage be benshi. Wiboneye ko yasimbuwe n’uwo yari yarahaye akato. Igishimishije n’uko uwo yahaye akato ariwe Mrs Joyce Banda yabyirengagije agashyira ku ruhande amakosa uwo asimbuye yakoze maze agakurikiza amategeko n’ubumuntu Pr Bingu wa Mutharika agaherekezwa akanashyingurwa mu cyubahiro akwiriye. Wumvise se uwo mutegarugori bimubuza kuba ari president of Malawi?

Koko nkuriya mupfakazi wa Habyarimana niba ari nawe wiyiciye umugabo we ntiwareka gukomeza kumujujubya umubuza amahoro aho ari mu mahanga ko nawe ari umubyeyi yari na First lady nk’uko Janet wawe ameze ubu, ese uzi uzasiga Janet n’abana bawe hehe igihe uzaba utakiriho? N’ubwo Habyarimana yaba yarakugiriye nabi mu buzima bwawe byirengagize umuhe icyubahiro cy’uko yabaye president of Rwanda over 20 years uhumurize umuryango we kuko hari abanyarwanda benshi abahutu n’abatutsi babaye kandi bakishimira bimwe mu bikorwa bye. Yewe na Kayibanda ukamukorera ibyo ndetse n’umwami nk’umuntu ufite icyo avuze ku muryango Nyarwanda hakigwa uko yahabwa icyubahiro cye bijyanye n’igihe tugezemo n’uko ubuzima bw’igihugu bwifashe.

Ibyo bikunze byajyana n’ihumure ku banyarwanda bose maze guca ubuhunzi uvuga bikikora nta n’uwo ugiye guhamagara. Rwose president twe tubura iki ngo dukore nk’aba Malawi baretse kurwanira ubutegetsi bakumva ko igihugu kibuze umuyoboze maze bakareka kumena amaraso bakumvikana kandi bafite byinshi bibatandukanya mu moko yabo anyuranye. Erekana impuhwe n’ubumuntu ntakizatuma udakomeza kuba Maj Gen, President, Army high commander.

Byavanaho gatebe gatoki yokamye igihugu cyacu kuko tutabeshye ubu mu Rwanda ubwoko bw’abahutu ntibwiyumva mu byiza igihugu gifite bwibona ku ruhande nk’uko abatutsi mwari mu meze ku bwa Kayibanda na Habyarimana…Kuki wasimbuje ikosa irindi?

Ubu hazabeho undi Kayibanda cg Habyarimana kugirango abahutu bibone mu gihugu maze abatutsi bongere bibone ku ruhande???? Koko nibyo ushaka??? Nawe reba icyakorwa iyo gatebe gatoki icike, kandi nzi neza ko twese abanyarwanda twazajya tukuvuga ibigwi n’abagukomokaho bagasigarana uwo murage. Ndagira ngo ndangize nkwisabira kureka Ingabire akisanzura kuko nta wundi wahindura ibiri mu gihugu atari umuyobozi wacyo. Imana ikurinde.

Anonyme

 


9 commentaires

  1. Anonyme dit :

    Yes Ukuri ndabona washubije ni byiza. Nibyo ubuhunzi burabiha ntawe bwaryoheye kabone n’iyo watunga ibingana iki ariko ubitungiye i mahanga…ntacyo bivuze (Ingero turazifite:Rujugiro, Kajeguha, Kabuga,…nibaza ko bifuza kugira freedom yo kujya baza gusura urwababyaye wenda bakikomereza izo business zabo ariko batikanga kuza mu gihugu cyabo). So uti inzara no kunanirw kwivuza…ibi nabivuzeho (wenda ongera usome iyo nyandiko yanjye, naravuze nti: Ntaho ubuzima n’urupfu cg ubukene n’ubutunzi bitaba. Ndongera nti:Hari ababa mu mahanga bakemye ibyo bibazo byo kubwirirwa kuburara no kunanirwa kwivuza ariko hari bamwe bafite ibyo bibazo, So urumva ko aho twahahujije. Ikindi cy’interahamwe n’inkotanyi uwaba yarabayeho mbere…nakwisabira kubaza abazi amateka kundusha kuko wenda njye nkubwiye ko habanje kubaho inkotanyi utabyemera (hari Ingabo z’umwami zigeze kugira iryo zina niba ntibeshye) aha ndakomeza nkubwira ko gukandamiza cg gukandamizwa k’ubwoko (twibanda ku bahutu n’abatutsi) bitatangiye cg ngo bigaragare muri 1959, ahubwo byatangiye imyaka myinshi mbere ya 1959, ngaho mbwira icyo gihe hakandamizwaga ba nde? bakandamizwaga na nde? N’uko haba haje 1959, abahutu bati turibohoje maze basimbuza ikosa irindi bakandamiza abatutsi(Kayibanda ndetse na Habyarimana). Hari aho ukabije cyane uvuga ko abatutsi bagira urukundo batajya bifuza kwica abahutu maze abahutu bakaba nta rukundo bagira!!!aha rwose urabeshye kuko Imana iturema yaduhaye gutekereza kimwe kuko n’amaraso yacu ni amwe niyo mpamvu njye nemeza ko ibibi n’ibyiza bitekerezwa cg bigakorwa n’ikiremwa muntu, abatutsi, abahutu, abatwa, abazungu n’andi moko yose y’abantu tuzi kw’isi…TWESE TURABIHUJE NTAWE URUSHA UNDI UBUBI CG UBWIZA (niyo mpamvu amahanga yose atumva ko icyaha k’ingengabitekerezo ya genocide kiregwa abahutu gusa!!!) Es Mugenzi wanjye aho nk’ubu uri umuhutu ukavuga ngo abatutsi nta rukundo bagira nk’uko uvuze ko abahutu ntarwo bagira rugirwa n’abatutsi gusa, aho ntiwaregwa ingengabitekerezo ya genocide?! Ko kuva 1959 kugeza 1994 hategekaga abahutu, niba ari abagome tuvuge ko bamaze abatutsi babica nta mututsi wari mu Rwanda!!!Ubwo wambwira aho One million or 800.000 yabo bapfuye April 1994 bari bavuye! So nibyo barakandamijwe ariko nta gahunda yo kubamara yigeze ibaho…wenda wambira icyatumye bidakunda kuko na FPR ivuga ko yabatabaye yafashe igihugu 1994. Ok my friend tujye twihanganirana. Gira amahoro

  2. ukuri dit :

    hi wambajije ngo abari mu buhungiro babumaramo igihe kingana gite? bikabona gucika mbanje ku kwishura ko ntabwo ari kwishurana ngo ko jye nigeze guhunga ngo banza nawe ubyunve,reka da nuko mbizi papa wanjye yari yarahunze,twabeshaga buri munsi nationalite kugira tubone amashuri ,nshastse ku kubwira ko bitaryoshe guhunga nubwo wowe wibaza ngo abarihanze ngo bamerewe neza , wunva bari i burayi ukunva arigitangaza niho mba ndazi ubuzima bwaho ntibyoroshe niyo nzara uvuga ni burayi hari benshi ba burara basabiriza ku mihanda kuvuga ngo mu rwanda hari abicwa ni nzara cyangwa ngo hari abafa kubera kubura za mutuelle, ica kwereka hano muri america wibaza ko abatagira mutuelle bangana bate abirigwa ku mihanda basabiriza babuze ni dollard imwe yo kugura umugati bangana bate,abantu rero benshi bahita bavuga ngo na matwara mabi no mubihugu byi burayi harinzara ntibazababeshye ,ahubwo tutavuye mu byamoko ntanikintu tuzageraho ubu abahutu bunva hatwara umu hutu niho bakoroherwa abatutsi bakunva aruko uko ni kwibeshya reka nkubwire mu burundi hari gihe bunvaga buyoya yavaho kandi arabahutu cyangwa abatutsi ngo yamaze abantu abica ahavuye haje umuhutu abatutsi abahutu bose barishima ,noneho biba bibi kurusha ,batora peter , none inzara iri mu burundi iteye ubwoba aho famille isigaye irya rimwe ku munsi,ama zahabu yari muri banque nkuru barayatwaye,societe zose za leta ntamafaranga yaragiye ,indege yigihugu yaragurishijwe,ni byinshi ibyo rero mbikubwiye kugira ugereranye nawa muyoboi wigihugu cacu bavuga ngo agitwara nabi ngo byamunaniye nawe nugereranye umbwire.ikindi nshaka ku kubaza muru rwo rwanda ururimo uri umuhutu umwe gusa?oya nizera ko muri benshi no kurusha abatutsi mbega ?iyo tuba abagome nkuko bamwe muri mwe babikoze ubu ko dufite ubutegetsi twari gutsemba abahutu bose?jya nibaza mbega abahutu iyaba aribo ubu bari kubutegetsi twabiciye twari kubana nabo mu mahoro nkuko ubungubu bimeze?ikindi wambajije ngo inkotanyi ni nterahamwe ni abahe ba banje kubaho reka tuvuge ngo ni inkotanyi babanje kubaho kubera iyihe mpanvu????urwanda ni ruto nsobanurira…. ,nimba ari ni nterahamwe za banje cyangwa zaje nyuma muri 96 hatangiye imyitozo yi nterahamwe ,ok sibyanze kwitoza ntakibazo bivuze watewe uritoza ukarwana none se zari zatewe naba tutsi bari mu gihugu???? ko hari abantu bafuye na habyarimana indege itarahanuka ushaka kumbwira ko ahubwo na mbere ya 94 ko iyo gahunda batari bayifite? nkwibarize inkotanyi zaje kwica abahutu cyangwa ??? nibaza ko nimba zari zifite gahunda yo kwica abahutu ubu nta numwe uba usigaye mu rwanda ahubwo ni nterahamwe ubu zisaba imbabazi zi kababarirwa imana yacu yaduhaye umutima wu rukundo ,urwangano ruva kwa satani , ikindi nkubaza ku ba hutu bari mugihugu ubungubu, na batutsi bari mugihugu kuri habyara ni bande bunva batatinya kuvuga ubwoko bwabo ? nshatse ku kwereka ko nta ngoma yigitugu iri mu rwanda ahubwo leta yacu yanga amafuti urakoze imana ikugirire neza

  3. Anonyme dit :

    Yes ukuri,urakoze kugira icyo umbwira ku nyandiko yanjye. Urambaza impamvu ntavuze ibi mbere ku bwa Kayibanda na Habyarimana, igisubizo kiroroshye n’uko ku bwa Kayibanda nari ntaravuka, naho ku bwa habyarimana yapfuye mfite Imyaka 15, so urumva ko nta buryo nari mfite nk’iyi internet ikindi kandi nari muto kuko nta bitekerezo nashoboraga kubona mu gihe nari ngitunzwe n’ababyeyi ntazi aho ubuzima bwanjye n’ubwi’igihugu bigana, n’aho ubu byose ndabibona. Ukomoje ko wenda naba ndi impunzi cg mba mu gihugu…njye mba mu gihugu nta na bene wacu directe mfite b’impuzi kuko umuryango wanjye (abavandimwe) bariho, uretse ko turi imfubyi Mama yishwe n’urw’ikirago, ariko Data we tumuheruka le 20/Juillet/1994 ubwo abasirikari ba FPR bari bamaze gufata Kigali bamutwaranaga n’abandi bantu benshi ntamenya umubare(naba mbeshye) bakababwira ko babajyanye gusarura umuceri i Byumba!!!twakuyeyo amaso kuko ubu ntabwo yaba agisarura uwo muceri!Ku byo uvuze nakubwira ko igihe tugezemo n’uburyo dufite bwa communication buteye imbere kandi bwihuta tubukoresheje mu kungurana ibitekerezo aho gutukana nka Rukataza (namusaba guhinduka), byadufasha kwirinda amakosa abatubanjirije bakoze. naho ibya rukataza utukana byo sibyo kuko nta muntu uba umuzimu, so Kagame si umuzimu ni umuntu utekereza nkatwe ukora ibyiza agakora n’ibibi… (gusa nashubije Mukwaya kuko ariwe wanyeretse ko naba mvuga ibidafite akamaro yerekana ko tugomba kwemera gateba gatoki…) Nawe nkwibarize: Waba wifuza ko abari mu buhungiro ubu babumaramo imyaka ingahe maze bikabona gucika? niba nasomye kandi nkumva neza icyo wambwiye ubu impunzi nizumve uko ubuhunzi bumera kandi ngo icyo zitifuza gukorerwa ntikikazikorere abandi…ibi nibyo ariko simpamya ko abantu bari mu buhunzi ubu aribo batumye abantu bahunga mu 1959, kereka niba ari ababyeyi babo bo bakaba bari kwishyura ibyo abo babyeyi babo bakoze! ibyo byakumvikana…Ariko bitugarura muri ya Gatebe gatoki njye numva yacika…none se nyine abakomoka kuri Kagame na bagenzi be bafatanije ubuyobozi bazabe impunzi bishyuzwe ibyo abo babyeyi bakoze…ndumva ariko wowe ubibona iyo uvuga ngo ko ntacyo nakoze mbere!!!(None se ibyo umbwira na Cyomoro azabibwirwe???) Oya si uku ikibazo cyagombye gukemurwa…urwo ruhererekane na gatebe gatoki ntibyazarangira. Nkubwire n’ikindi: Nkorera ONG ngira amahirwe nkajya hanze muri za Mission n’amahugurwa atandukanye kandi nkanahura n’abanyarwanda benshi ba generation yacu baba muri ibyo bihugu by’amahanga…nakumenyesha ko abenshi muri bo batakitwa impunzi kuko bahawe ubwenegihugu ariko bafite urukundo rw’inkomoko yabo ntibayibagirwa…niyo mpamvu mba mvuga nti gatebe gatoki icike ejo batazagaruka baduteza intambara n’ibindi byago ngo barashaka igihugu cyabo( n’abandi niko byagenze kuko abenshi muri bo bari barabaye abenegihugu b’ibihugu barimo bakora no mu nzego zose: umutekano, ubuzima, ubucamanza,…). Hanyuma kandi hari umuturage uri hano i Rwanda ubwirirwa akaburara, agapfa kubera kubura kwivuza mu gihe uri aho i Mahanga byose yabikemuye n’ubwo nabo barimo abafite ibyo bibazo so naragenze hose nditegereza ndanagereranya n’uko twibereyeho hano iwacu nsanga tugomba koroherana tukubahana kuko niwifuza ko undi ajya i Mahanga uzaba umuciriye akobo maze wenda Imana imucire akanzu agereyo yikomereze ubuzima anagire n’ubutunzi buruta ubwawe…so tujye twumva icyo bita globalization muri iki gihe…ntaho ubuzima n’urupfu cg ubukene n’ubutunzi bitaba. Ese wabajije impamvu habaho urwego rushinzwe ubutasi bwo hanze…niba impunzi ari abantu bapfuye nabi batagize icyo bavuze izo nzego zaretse gukoresha za millions zishaka kumenya uko babaho (muri make kubikanga) wambwira ngo ziba zishakamo abicanyi n’abandi banyamakosa…ibyo si bibi ariko bashyikirizwe inkiko zitabogamye aho kubarasa cg kubarogera aho bibereye i Mahanga (ni ugukomeza ubwicanyi no gukomeza guhembera inzangano kuko aho I mahanga habayo abahutu n’abatutsi) Harya Inkotanyi n’Interahamwe n’iki cyavutse mbere???Gusa izi nyito ntacyo zaba zivuze ahubwo igikuru ni ubwumvikane bw’abana b’u Rwanda. Aha rero twirinze iyi gatebe gatoki urwo rwikekwe rwavaho n’izo nzego z’ubutasi zigakora akandi kazi ko gushaka abanzi b’igihugu wenda bava mu bandi banyamahanga aho kugira ngo abana b’urwanda bahore bahigana nk’injangwe n’imbeba. So nibyo nakwibwiriraga kuko ubu ndi mukuru ndabona aho igihugu cyacu kiri n’aho kijya n’aho ku bwa Kayibanda na Habyarimana ntiwabimbaza kubera impamvu nkubwiye Hejuru. Gira amahoro.

  4. ukuri dit :

    @anonyme haricyo nshaka ku kwibariza mbere nkuko wabivuze ngo kwa kayibanda, na habyara ngo bakoze amakosa,none se ayo makosa ko uya bonye utinze ,nimba warayabonaga mbere wakoze iki? kuki ibyo urigukora ubu utabikoze kirya gihe ? suko wonva kuba impunzi uko bimeze ariko ushobora kuba utari ni mpunzi uri mugihugu ariko ubwo ufite benewanyu bari mahanga nkuko wavuze mu magambo meza nanjye nkubwire ngo ucyo udashaka ko bagukorera ntugikorere mu genzi wawe,nkuko wabwiye mukwaya uzabwire na rukataza areke kwita umwana wimana ngo nu muzimu kuko imana yacu irema abantu bose mwishusho ryayo umuhanure ntagakoze urutoke mujisho ryi mana urakoze

  5. Anonyme dit :

    Wowe MUKWAYA, rwose urambabaje kubona ufite ibitekerezo nk’ibi: Ngo abahutu bategereze tour yabo izagera…ngo ko bategetse imyaka 31 bakandamiza abatutsi…harya mbere y’abo hategekaga bande? imyaka ingahe?(si abatutsi?) ngira ngo irenga 100! None wowe ndumva ibiriho ubu bigushimishije! Nabwiye uwo muyobozi w’u Rwanda neza ko yasimbuje ikosa irindi (bivuga ngo abamubanjirije:Kayibanda na Habyarimana bari barakoze ikosa ryo gukandamiza igice kimwe cy’abanyarwanda:Abatutsi),nibyo nise Gatebe gatoki. Wowe rero ndumva ushyigikiye iyo gatebe gatoki kuko uvuga ngo abahutu nibategereze tour yabo ngo ariko si vuba…n’ubwo hashira indi myaka 100 cg irenze urumva ko wemera ko bategereza tour yabo! Aha niho hatumye nkubwira ngo urambabaje kuko njye iyo tour y’indi y’abahutu ntayo nshaka (wenda wowe nta rubyaro ugira cg ntunatekereza ku bazagukomokaho), niyo mpmvu nibwiriye Paul Kagame kuriya(kuko ari umubyeyi ufite urubyaro) kugira ngo iyo tour y’indi y’abahutu nigera itazamerera nabi abana cg abuzukuru be nabi. Naho kuba Kagame akora ibyiza si igitangaza kuko ni umuntu nkanjye ndetse nawe, so akora ibyiza akanakora n’ibibi…iyo ni kamere muntu, gusa namwisabiye kumva abamubwira n’ibibi akora ngo abikosore(ntibyamubuza kuba icyo ari icyo ubu) bityo biturinde ejo hazaza nk’ibyo twabonye. Otherwise wowe numvise wishimiye ko ngo abahutu bari ishyanga(njye nzi ko abari mu Rwanda aribo benshi),ariko wibagiwe ko n’abatutsi bari ishyanga (nabwo abenshi bari mu Rwanda). Niba rero wowe wumva ngo abahutu bagomba kuzahera ishyanga uribeshya kuko byanze bikunze umuhutu ababaye n’umututsi ntiyishima n’umututsi ababaye umuhutu ntiyishima nk’uko mbikubwiye ko bose bafite bamwe muri bo bari ishyanga!!!niba utari ubizi ubimenye. Ese ubona urya, ukaryama, ukanasinzira maze ukibaza ko wa muntu wundi ubabaye ababajwe n’umuntu mugenzi we atarakeneye nk’ibyo wowe wabonye? Niba uri n’umujyanama wa Paul Kagame nyibwirira impamvu atajya kwitaba inkiko mpuzamahanga zimukekaho ibyaha(aha aracyari umwere mu gihe ataraburana)cg ngo areke abo bafasha be bakekwa nabo bitabe…hanyuma azabone kwita abandi abicanyi we n’abo bagenzi be bamaze kwisobanura imbere y’izo nkiko…sinabonye Gen Kabiligi na bamwe mu bo bakoranaga barahivanye bemye…none se abandi baratinya iki? Rero my Friend(niba unanyanga njye ndagukunda nkanakubaha nk’umuntu njye ntashobora kurema) ujye uhora utekereza ejo hazaza kandi ntihagarukira kuri wowe kuko ejo hazaza hazakomeza woe wavuyemo umwuka abandi bashya bakomezanye n’ejo hazaza gutyo gutyo…niba rero uyu munsi njye nawe turamutse twiyemeje gutegurira ejo hazaza heza abazadukurikira ndumva byaba ari byiza aho kugira ngo tubasigire ejo hazaza habi nk’uko abatubanjirije bibikoze(nibyo turimo ubu). Ikindi burya nta ntsinzi iryoha idasangiwe na bose kuko izana bimwe wise ngo indi tour…none se tuzahera muri urwo kugeza ryari? Urugero urarufite: Harya abaririmbaga intsinzi ya le 1/10 ubu bose baracyari kumwe bayiririmba? cg bamwe ubu baravuga ko ntacyo barwaniye…ibi biguhe isomo kuko aba bavuga gutya bafite impamvu kandi n’uwaba abita ibisambo cg ibindi ntazi yagombye kujya ahagaragara (mu nkiko zitabogamye) akerekana ibyo abarega nabo bakerekana ibyo bamurega…ngibyo kwerekana ukuri. Ngarutse ku iby’ishyanga, uziko wasanga uri iyo i mahanga akurusha ubwisanzure…burya nta kindi gituma abantu bajya kwibera i mahanga uretse kubura ubwisanzure kuko umuntu aba yitunze kandi yagera n’aho i mahanga agakomeza agapagasa akabona ikimutunga,yaba yiboneye kamwe akakanywa ntawe umuhagaze hejuru amwumviriza…naho iwacu aho ujya kuvuga ijambo ukigengeserera ukirinda kunyuranya n’ibyo uwo afandi yavuze cg ashaka…unless mwaba buri gihe muvuga kimwe nawe cg mukanashaka nk’ibyo ashaka!!!cyaba ari ikibazo kuko n’impanga (100% twins) ntizivuga cg ngo zishake ibintu kimwe. Aha niho navuze nti n’abo ba Kayumba ntibyabakundiye kuvuga rumwe na Kagame (wowe sinzi icyo waba ubarusha)…aha wenda wavuga uti bakoze amakosa…nibyo navuze nti inkiko neutre mpuzamahanga zirahari nibaregwe ariko nabo uwo bazarega azitabe maze impaka zishire. So ntukishimire ko mugenzi wawe aba I mahanga cg ishyanga nk’uko wabyise kuko igikuru n’uko aba ahumeka nkawe ariko akabura uko aza mu gihugu ngo muganire munasangire kuko we yikundiye kugira bwa bwisanzure…ntiwabimurenganyiriza kandi nyine nk’uko wabivuze nawe tour yawe yazagera bikakubaho ukamera nkawe(gusa nibicike biveho twibagirwe kuvuga ngo ejo hashize yari wowe, uyu munsi ni njye, ejo ni wowe…oya ibi sibyo, ni nayo mpamvu twandika ibi byose). Ewana Jama reka nkureke ubwo uzongere unyibwirire uko wumva iyi nyandiko yanjye. Imana ikurinde.

  6. Mukwaya dit :

    Haaaaaaa!!!! ubwo noneho wemeye ko Président KAGAME hari ibyiza akora biriko biraza mwa!! ariko njya nibaza ikibazo kimwe kandi uwagira neza yansubiza.
    Hari umugani abanyarwanda baciye ngo:  » KIRYA ABANDI BAJYA KUKIRYA KIKISHARIRIZA » imyaka 31 abahutu mwamaze ku butegetsi abatutsi bicwa hari ubwo wigeze ugerageza gutanga inama nkiyi??? none se igihe abahutu mwahagurukaga n’iyonka mugatsemba abatutsi mugamije ko bacika burundu ngo umwana w’umuhutu akazajya abaza uko umututsi yasaga, mwatekerezaga ko hazabaho Président w’umutusi mukagana ishyanga nkuko ubivuga?? iyo unitiative yo gutanga inama se wigeze uyigira??

    Niko bigenda sha kandi urushigishe ararusoma.mureke namwe tour yanyu izagaruka usibye ko mbona atari vuba.

  7. uriyamuyobozi w.urwanda ryubu niba koko atekereza akibaza ngaho ahotuzamurebera koko gufunga umuntu azira ko yakoze ishyaka kandi nawe wararikoze gushaka umutwe wingabo uvahanze niba arinabyo koko nawe yaje atyo atera urwamubyaye mugihe uwo afunga yemejeko adafite umugambi wokumenamaraso yabaturarwanda kuko uyamennye amuhama kubayarahitiye kurwibusto rwabavandimwe twabuze akabona bamwe aribo bibukwa akabaza abo abo atabobona birengagije sinunvako yabizira ahubwo yasobanurirwa kuzira inyandiko zidasinye ntanizina byitwa tragt ukongeraho kugirango umwemeze ngozavuyiwe ese ubu ujya murwanda agasaka akahavanimpapuro zanditwe ariko zikaba zigiyemurukiko zafunga uyobora igihugu pol kagame yakwemera ngonuko zavuye mugihugu ayobora cg yavugako atariwe wazandiste ubwo wanze ukamwemeza uwarimukri ninde ahorero niho yagombye gushishoza akareba igikwiye uriya mutegarugoli batavuga rumwe kubera protique badahuza ejo bitazasa nabyabindingo njekwiriba nziko amazi arayanjye nunvisha uwotuyahuriyeho ko ayashaka atayagomba kuko yijeze gukosa yajyira ati icyogihe sinarimpari uti ntacyo hariho benewanyu nkabiriya yitwaje byashinja ngobabaye mugisirikare yashatse guhindura ese umusevire ahindura igisikare ate ko aba tazi ibyagisirikare namwe mbahaye ayamakuru kugirango muzansobanurire kuribi nanditse

  8. Rukataza dit :

    Yari inama nziza iyabaye yagirwaga umuntu muzima. Ikibabaje rero ni uko iyi nama irimo kugirwa umuzimu. Kagame ni umuzimu woherejwe na Shitani kurimbura abanyarwanda. Amasengesho yonyine niyo azadufasha kumwirukana agasubira kwa sekibi wamutumye naho ibindi byose ndabona byarananiranye. Hasigaye aha Nyagasani wawundi ngo yarasiye ku MULINDI wa Byumba, wa wundi yigereranya na we ngo nta wundi uri hagati ye n’Imana. Amateka aragwira, aya yo azaba « super-amateka ».

  9. claude dit :

    There is God above all.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste