Urubanza rwa John Munyakayanza rurimo urujijo

Urubanza rwa John Munyakayanza rurimo urujijo Munyakanyaza_John_n_umwingazi_we_Me_Rusuruka_Adrien-d2b0f

Munyakayanza John n'umwunganizi we Me Rususuruka Adrien

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Mata 2012, mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo, Akagari ka Mbandazi ; Urukiko Rwisumbuye rw’Akarere ka Gasabo rwahaburanishirije urubanza rwa Munyakayanza John ukekwaho icyaha cy’ingengabiterezo ya Jenoside.

Muri uru rubanza rwari ruyobowe n’Umucamanza Mukaruziga Annonciata n’Umwanditsi we Ndahimana Anastase ; Umushinjacyaha Rangira Madeleine yasabiye Munyakayanza John gufungwa imyaka 25 ndetse no gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu.

Mu kumusabira iki gihano kingana gutya, Umushinjacyaha yavuze ko ku itariki ya 9 Mata 2012, ubwo abaturage bari mu biganiro byateguwe na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Munyakayanza yahagurutse akavuga amagambo yiganjemo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umushinjacyaha Rangira Madeleine yagize ati : » Ndabisubiramo uko yabivuze ntacyo nkuyeho, nta n’icyo nongeyeho, yagize ati : ’Abatutsi bazize inda nini zabo, Jenoside kuyivuga ni urwiyerurutso’ ».

Umushinjacyaha yakomeje avuga ko Munyakayanza w’imyaka 42, ufite abana bane akaba asanzwe ari umubazi (acuruza inyama) mu gasanteri ka Mbandazi yatinyutse akavugira ibi bintu mu ruhame ndetse bakongera kumusubirishamo icyamuteye kubivuga akongera agasubiramo amagambo yari yavuze mbere agira ati :  » Ese koko nyine bazize iki ? ».

Mu kwiregura kwe, Munyakayanza wanyuzagamo akavuga atitira, yahakanye aratsemba avuga ko atigeze avuga ko Abatutsi bazize inda nini zabo, gusa yemera ko ibiganiro yabigiyemo ndetse avuga ko yahagurutse akaka ijambo ariko ngo ntiyigeze asohora mu kanwa ke ijambo ’Abatutsi’.

Yagize ati : »Nemera ko natse ijambo nkavuga nti ’Jenoside yatewe n’inda nini’, kuko abantu bajyaga gusahura bakarya imitungo y’abandi, bitewe n’inda nini zabo. Rwose ayo magambo narayavuze nayasabira imbabazi ».

Abamushinjura banyuranyije na we ho gato…

N’ubwo yavuze ibi ariko, abatangabuhamya bamushinjura n’abamushinja bagiye bagaruka ku magambo amwe n’amwe yavuzwe n’Umushinjacyaha Rangira Madeleine.

Babiri bamushinjuye barimo Ngamije Joseph w’imyaka 27 na “Local Defence” Murangira Jean Baptiste w’imyaka 37 bavuze ko uyu mugabo yahagurutse mu ruhame akiha ijambo nyamara Munyakayanza we yari yavuze ko yazamuye ukuboko akaka ijambo ndetse akarihabwa.

Aba bagabo babiri bashinjuraga Munyakayanza bombi bahurije ku ijambo ’Urwiyerurutso’ ryakunzwe kugarukwaho n’ubushinjacyaha.

Ngamije yagize ati : “Munyakayanza yaravuze ngo ’Ndabona nta muhanga wamenya icyateye Jenoside, gusa njyewe mbona Jenoside yaratewe n’inda nini, ubwoko bwo ni urwiyerurutso’”.

Nyuma yo kurahira ko nabeshya urukiko azabihanirwa, Local Defence Murangira Jean Baptiste we yashinjuye Munyakayanza ati : “Jenoside n’ubwo yabayeho ni urwiyerurutso, icyayiteye ni inda nini”.

Abamushinje bashimangiye ko yavuze ko Abatutsi bazize inda nini zabo…

Abatangabuhamya batandatu nibo bashaka gushinja Munyakayanza ko yavuze aya magambo bita ko yuzuye urwango, icyakora yiyamye babiri muri bo avuga ko bafitanye nawe ibibazo.

Bane batanze ubuhamya imbere y’umucamanza Mukaruziga Annonciata, imbere y’imbaga y’abaturage bo mu Kagali ka Mbandazi ndetse n’abayobozi bo mu Murenge wa Rusororo bavuze ko Munyakayanza yihaye ijambo akavuga ko Abatutsi bazize inda nini zabo.

Umusaza Semoya Venant w’imyaka 74 yagize ati : “Sinjya mbera ndi mukuru, uyu mugabo yarahagurutse aravuga ngo nta Jenoside yabaye, bazize inda nini zabo, niba ari iyacu niba ari iyabo simbizi, gusa yashakaga kuvuga Abatutsi, mbese nitwe yashinyaguriraga ; ndetse akibivuga abenshi bararize gusa njyewe sinarize murabona ndi mukuru”.

Amagambo uyu mutangabuhamya yavuze yashimagiwe na Madamu Cyatengerwa Belancille wagize ati : “John yarahagurutse aravuga ati ’Jenoside nta yabayeho ni urwiyerurutso, Abatutsi bishwe n’inda nini zabo’”. Ibi kandi byashimangiwe na none n’abagabo babiri bashinje uyu mugabo aribo Rutayisire Narcisse na Gatera Steven.

Akihagera_yarembuje_abana_be_bato_baza_kumusuhuza-654e5

Akihagera yarembuje abana be baza kumusuhuza

Mu kongera gushimangira ibyo abatangabuhamya bavuze, Umushinjacyaha Rangira Madeleine yagaragazaga ko hari amagambo yahuriweho n’abatangabuhamya b’impande zombi agaragaza ko ibyo uyu mugabo yavuze byuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse akwiye kubiryozwa.

Ijambo “urwiyerurutso” ryagarutsweho n’abatangabuhamya bose uko ari batandatu.

“Nta Jenoside yabaye” byagarutsweho n’abatangabuhamya batanu.

“Bazize inda nini zabo” byagarutsweho inshuro enye.

Kuri ibi byose niho Umushinjacyaha Rangira Madeleine yahereye avuga ati : “Izi mvugo zose ziganjemo gupfobya Jenoside kandi bihanwa n’ingingo ya 3, iya 4 n’iya 8 zo mu itegeko nomero 18/2008 rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, bityo turasaba urukiko ko afungwa imyaka 25 agatanga n’ihazabu ya miliyoni eshanu, ndetse abashaka kuregera indishyi bakabikurikirana”.

Iki gihano ariko Munyakayanza waburanye yunganirwa na Me Rususuruka Adrien yavuze ko gikomeye ndetse ari kirekire, agira ati : “Ibihano Umushinjacyaha anyifurije si byiza, ni birebire, rwose ayo magambo ntayo navuze ni amahimbano”.

Umunyamategeko Rususuruka Adrien wunganira uyu mugabo yasabye urukiko kuzakoresha ubushishozi bakarenganura umukiriya we ndetse bakazahita bamurekura nibasanga icyaha kitamuhama.

Biteganyijwe ko uru rubanza ruzasomwa kuwa Mbere w’icyumweru gitaha tariki ya 30 Mata 2012 ku isaha ya saa cyenda z’amanywa i Mbandazi mu Murenge wa Rusororo aho rwaburanishirijwe uyu munsi ari n’aho icyaha akekwaho cyakorewe.

Source: Igihe.com

 


4 commentaires

  1. Rukataza dit :

    Ngo abatutsi bazize inda zabo???? Ni nde munyarwanda muri iki gihugu watinyuka kuvuga iryo jambo koko? Et encore mu gihe cy’icyunamo cya bamwe? Ijambo umututsi nzi ko turivuga ari uko ribanjirijwe n’amagambo abiri ariyo »Jenoside yakorewe ». Ibindi byose ni urwiyenzo nyine rwo gushaka kumara abitwaga abahutu (ubu abahutu ntibakibaho mu Rwanda, keretse uvuze ngo abakoreye jenoside abatutsi).

    Ibibera muri iki gihugu ni agahomamunwa aho umushinjabinyoma (umushinjacyaha) atinyuka gushinja icyaha adafitiye ibimenyetso bifatika. Ahubwo se ni ryari abo bita abatangabuhamya (abagabo) batashinje ibinyoma inzirakarengane nyinshi muri gacaca. Mu by’ukuri uriya mugabo John Munyakayanza ibyo ubushinjabinyoma (ubushinjacyaha) bumurega bwagombye kubitangira ibimenyetso bifatika bijyanye n’amajwi yafashwe uriya mugabo atanga ikibazo cye. Kandi birazwi ko mu biganiro by’igihe cy’icyunamo haba hari ba maneko ba Kagame bafata abantu babajije bose amajwi. Naho kuba ngo hari abantu bamushinja ibyo atavuze byo turabimenyereye, ahubwo bazanye bake ubundi bagombaga no kugera kuri 50. Ikibazo ahubwo ni uko batareba na bariya bamushinjura ngo bite ku byo bavuga. Ahubwo bararye bari menge kuko nabo bashobora kubatambikana bazira ngo kubeshya mu gutanga ubuhamya! Ngibyo ibyo tumenyereye mu butabera (nako mu butareba) bwa hano iwacu.

    Gusa icyo umuntu yabwira Kagame n’agatsiko ke ni uko 95% by’abanyarwanda (ndetse n’abanyamahanga) bamaze gutahura tekiniki mbi ya rupiyefu kandi bakaba biteguye kuzabereka aho babera ikukuri umunsi byahindutse. Ni vuba kandi.

  2. kiyoni dit :

    igihe kizagera nabatutsi nabo ibi GACIRO arikubateza inzangano nabahutu kigere birwaneho GACIRO arashaka ko abanyarwanda bongera gutemana bakazamuherekeza arusha agiye kubazwa ibyo yakoze

  3. Gapira dit :

    25 yose!!! akaga kagwira abagabo!! Ibi ntacyo bifasha mu bwiyunge kuko harimo guhutiraho no kwihimura!! wa mugani ni ugufunga umunwa ukarebesha kandi ukaririsha amaso!

  4. claude dit :

    Abahutu nimushaka muzafunge iminwa naho ubundi gahunda izabakoraho , where in this world ushobora kuzira amagambo nkayo ataranafashwe kuri radio cyange camera ngo ibyemeze, ese abanyarwanda bafite freedom of speach , may be for him he is not aware what caused the genocide, he need to be educated not be put in prison , because i dont see the impact of prison on him uretse gupfirayo , so abasigaye inyuma nimwicecekere kugeza igihe cyo kuvuga kigeze nta gahora gahanze!!!!, na Habyarimana ntiyari azi ko yapfa uko yapfuye, how about Gadafi? God can see beyond our maso!!!

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste