UMUTI W’URUKUNDO, UBWOROHERANE NO KWANGA AKARENGANE UGOMBA KUNYOBWA NA BURI MUNYARWANDA WESE NTAWUSIGAYE INYUMA

UMUTI W’URUKUNDO, UBWOROHERANE NO KWANGA AKARENGANE UGOMBA KUNYOBWA NA BURI MUNYARWANDA WESE NTAWUSIGAYE INYUMA homepage

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Maze kubona impaka hagati ya Padiri Thomas Nahimana na Marc Matabaro numvise ntaceceka nk’undi munyarwanda uwo ari we wese ukunda igihugu cye kandi akacyifuriza ishya n’ihirwe. Nkaba ikiganiro-mpaka mwagize nakivugaho ibi bikurikira:

1.KU BIREBANA NA LT GEN KAYUMBA NYAMWASA

Mu rubanza rwa nyirarureshwa rwabaye Lt Gen Kayumba Nyamwasa yarahunze, n’ubwo ntibuka neza niba koko ku bihano yakatiwe harimo no kwamburwa amapeti, ariko reka tubifate gutyo!

Padiri Thomas Nahimana aragira ati:<<IGIHUGU CYAGUHAYE AMAPETI IYO KIYAKWAMBUYE URUBANZA RURI HE?>>

Aha nakwibaza niba Padiri Nahimana yaravugaga nk’umuntu utemera imikorere y’ubutegetsi bw’i Kigali cyangwa se umuvugizi w’urukiko rwa gisirikare! Impamvu ni izi:

-None se Padiri Nahimana niba atemera leta y’i Kigali ni gute yaha agaciro ibyemezo byafashwe na za ngirwa nkiko za gisirikare? Niba atari urwango yisanganiwe afitiye Lt Gen Nyamwasa?

-Padiri Nahimana ntaduha impamvu zifatika abona Lt Gen Nyamwasa yaragombaga kwamburwa amapeti!

-Ko Padiri Nahimana ubwe atubwira ko Nyamwasa yahawe amapeti n’igihugu yarangiza ati:Nyamwasa na Kagame ibyo bapfa ntibireba abanyarwanda (uku ni nako intore za FPR zigenda zibwira abayoboke ba RNC), none se kuri we Kagame n’igihugu bisobanura ikintu kimwe cyangwa kimwe kingana n’ikindi? Ubu leta kuba ariyo yahambye Mbonyumutwa ikanongera ikamutaburura tubifate ko nta kibazo biteye?

-Niba koko Padiri Nahimana yemera ko ubutegetsi bwagaye imikorere ya Nyamwasa yo kurimbura imbaga y’abahutu maze bukamwambura amapeti, ubwo Padiri Nahimana yaba apfa iki n’ubwo butegetsi burengera abahutu avuga ko Nyamwasa yarimbaguye abasigaye akaba ashaka ko bamwoma inyuma?

N’ubwo Nyamwasa atariwe Messiah waje kujyana abanyarwanda mu gihugu cy’isezerano, ntabwo twakwirengagiza uruhare yagira mu guhindura imiyoborere ya Paul Kagame n’abambari be mu Rwanda.

Impamvu ni nyinshi aha twavuga nko kuba yarakoranye na Kagame bya hafi, igihe yamaze mu gisirikare cya FPR/INKOTANYI n’ibindi. Ibi byafasha cyane opposition mu rwego rwo gukora gahunda inoze yo gukura FPR ku butegetsi. Nta muntu n’umwe uyobewe ko byoroha cyane gukuraho ubutegetsi iyo uzi neza imikorere yabwo n’inkingi z’ingenzi bushingiyeho. Umuganda yatanga rero muri urwo rwego ni ingirakamaro.

Nyamwasa yavuze kenshi ko mu bintu apfa na Kagame nta rubibi rubamo ndetse ko batanasangiye umugore!!! Aha sinzi ururimi agomba kuzabivugamo kugirango byumvikane neza, ntawumuhimbiye ibindi.

Padiri Nahimana ageraho agashyiramo amakabyankuru menshi agira ati: Nyamwasa na Kagame barakuranye, basangira ibibi n’ibyiza…

Iki ni ikinyoma cyambaye ubusa! Ntabwo rwose bakuranye yewe n’ibyo basangiye babisangiye ari bakuru ari uko bahuriye mu ntambara yo mu Rwanda.

Ibyo ariko tutabitinzeho, tukemera ibyo Padiri Nahimana yanditse wakwibaza uti: Niba koko barakuranye bagasangira akabisi n’agahiye ariko Kagame akabirengaho agakurikirana mushuti we Nyamwasa kugeza aho ageragereje kumuhitanira muri Afrika y’epfo, ndetse akaba yarafungiye umugore we n’abana muri ambassade, Imana igakinga akaboko, ibyo byaba bitakwereka neza koko uwo Kagame ari we?

None se baba bahuje umugambi wo kurimbura no guhoza abanyarwanda ku ngoyi maze akamuhigira hasi kubura hejuru kariya kageni? Ibi ni ibimenyetso simusiga byerekana ko hari itandukaniro ndetse rinini ku myumvire y’aba bagabo bombi, kuko nta kuntu Kagame yaba atandukanijwe na Nyamwasa n’akantu gato ngo arangize abuzwe amahwemo n’uko Nyamwasa akirimo umwuka.

N’ubwo Marc Matabaro nkurikije ibyo yavuze nta gusingiza ubutwari n’ububasha butagira ingano bya Nyamwasa mbonamo, ahubwo yagerageje gusobanura uko we abona uruhare rwa Nyamwasa muri ibi bihe byo kugobotora abanyarwanda ingoyi n’igitugu bya Kagame n’abambari be.

Padiri Nahimana yahise rero ashyira ya turufu ye isanzwe yo gukoresha UBUHUTU mu nyandiko nyinshi agenda agaragaza yahise yivamo ati: ABAHUTU BIHEBYE KUGEZA UBWO BUMVA KO NTA WUNDI WABATABARA URETSE WA WUNDI WABARASIRAGA KUBAMARA…..Aha nabaza Padiri Nahimana niba we yumva ko ikibazo u Rwanda rufite ubu ari akarengane k’abahutu?

Ese Padi mubona gukemura ikibazo cy’u Rwanda kigomba buri gihe gupimishwa impinyuzarukuta y’ubwoko? Ibyo muvuze rwose ni agasuzuguro gakabije ku bwoko bw’abahutu by’umwihariko nk’aho ari abantu batabona, mbega bapfuye bahagaze!

Kuba Padiri Nahimana ari umuhutu ntabwo bimuha uburenganzira bwo gushyira abahutu bose mu gatebo kamwe. Aha nkaba mbibonamo nko gutandukira gukabije. Abahutu bose ntibashobora kuba ba Kanyarengwe uziko bitashoboka ariko kuba atakiriho ngo yivugire ka tubyubahire icyo. Gusa iyo umuntu asesenguye neza inyandiko za Padiri Nahimana ubundi iyo avuze abanyarwanda kuri we aba ashatse kuvuga Abahutu, akirengagiza ko u Rwanda ari imbaga y’inyabutatu ko nta mahoro azaramba inyabutatu idafatanije.

2.KU BIJYANYE N’UKO NTA YINDI NZIRA ISHOBOKA YO GUKURA ABANYARWANDA KU NGOYI YA FPR URETSE INTAMBARA

-Aha turabyumvikanaho nanjye ku giti cyanjye intambara iyo urebye ibyayo usanga rwose itakagombye gukoreshwa kuko na none ni abanyarwanda bazayigwamo, irahenda, irasenya…kandi izo ngufu n’ubuzima byo kujya kwanika ku gasi twakabikoresheje mu kwiteza imbere. Ikindi ntikemura ibibazo bya politike ahubwo ibisubiza irudubi.

-Naho kuvuga ngo abasirikare bagomba guhezwa mu gushaka umuti w’ibibazo turimo aribo babiteye rugikubita jye ndumva arizo nzozi za ku manywa Padiri yakomojeho kare! Ubundi se hari umuntu uvuka ari umusirikare? Abasirikare ari abubu n’aba kera barwanye kubera impamvu za politike. Kuba umusirikare ntabwo byakabaye intandaro yo guhezwa mu gushakira hamwe umuti w’ikibazo kitwugarije.

None se Padi urabona wasiga abasirikare hanze y’umushyikirano w’abanyarwanda ukazakemura ikibazo gute? Iryo rwose ryaba ari ivangura kandi ari ryo ryatuzaniye kabutindi.

3.KO ABANYARWANDA TWESE TWAGIZE URUHARE MU BWICANYI BWABAYE MU RWANDA KU BURYO DUKWIYE KWICECEKERA NTIHAGIRE UTUNGA UNDI AGATOKI

Maze gusoma iki gika kiri mu nyandiko ya Padiri Nahimana, nasanze Padiri ayobya uburari cyane, arava ku Bahutu agasimbukira ku Banyarwanda yava ku Banyarwanda agasimbukira ku Bahutu kugeza ubu ayo magambo yombi ukuntu ayakoresha ni mu buryo bwo kujijisha kandi nk’umunyarwanda mba namaze kubona icyo ashaka kuvuga. Padiri Nahimana ntaragera aho abona ko u Rwanda ruheza abahutu ruzatubyarira kabutindi, kandi ko u Rwanda rukumira abatutsi ruzatuzanira amahano.

Nta yindi nzira rero uretse iyo gufatanya ari abahutu, ari abatutsi tukumva ko turi magirirane kandi ko twese dusangiye gupfa no gukira ni uko tukabana mu mahoro ntagucuranwa no kwikubira. Aha Abatwa bo twaba tubaretse kuko ntaho bahurira n’iyi vuruguvurugu.

Ka nibarize. Ese abo bicanyi ushaka gukumira ni bande? Ni Kayumba, Kagame, Kabiligi, Bagosora, Bizimungu, Ngirabatware, Mugenzi se!! Ko bose bakubwira ngo uwabonye nica umuntu nahaguruke akabura!!

Abanyarwanda bose si abicanyi pe ibyo ntawabihakana ariko uzafate igikombe cy’amazi y’ibiziba maze ugisuke mu ndobo y’amazi meza maze uzambwire ko ayo mazi akiri urubogobogo!

Ntabwo milion irenga y’abanyarwanda b’amoko yose yishwe n’aba ministre cyangwa ba Burugumestre 144 bari bagize amakomine y’u Rwanda sibyo se?

Abantu benshi bishwe na rubanda rwa giseseka ku misozi n’imirenge batuyeho bica abaturanyi babo b’abatutsi bataretse n’abahutu banze kwifatanya nabo, yemwe abahutu benshi bazize ko bashyigikiye Twagiramungu na AGATHA. Abo bantu bose wabona amagereza ubashyiramo? Wabona se abacamanza bazaca izo manza? Abagenzacyaha wabakurahe bazakora ayo madosiye yose?

Wibuke ko imanza z’ikivunge nk’izo nta bucamanza na hamwe kw’isi bwateguriwe akazi nk’ako. Kandi benshi bazira ubusa iyo ama dossiers yabo atizwe neza! Ese nk’aho bishe bakica n’iyonka bazashinjwa na nde muri ubwo butabera uvuga? Kuba se ntawe ubatunze agatoki bibagira abere?

Rwose Padiri bakugize ministre wa Justice ngo uhagararire izo manza uzi neza ko utabishobora, ahubwo nk’umunyamategeko tubwire neza ukuntu wakemura icyo kibazo. Aha rero niho Marc Matabaro agira ati ka dushake umuti wa politike ujyanye n’ubwiyunge nyabwo ukamuhindura umusazi kandi igisubizo utanga kitashoboka. Aha mu by’ukuri ikiguhangayikishije si uko utumva ko ariwo muti ahubwo ubabajwe ni uko n’abakoze ubwicanyi mu ngabo za FPR babyungukiramo, utitaye ko 99.99% bya genocide yakorewe abatutsi yakorwaga n’abahutu!

Ese umututsi yari kuyikorera bene wabo ate? Yizewe na nde kuri iyo bariyeri ko n’abahutu basaga n’abatutsi nabo bageraga aho bakabica! Keretse niba byarabaye i Cyangugu aho Padiri akomoka!

Nahamya ko nta mututsi wari ufite irangamuntu irimo TUTSI wagiye guhiga bene wabo! Nibyo hari abari barihutuye bashaka kwerekana ko ari interahamwe za nyazo ariko ari ubwoba bwo kwihishira, nabo ni mbarwa.

4.UBWOBA BW’UKO LEPROPHETE.FR YABA IGAMIJE GUSHYIGIKIRA UMUNYAPOLITIKE FAUSTIN TWAGIRAMUNGU

Aho rwose nta cyaha kirimo niba munamushyigikiye muzabivuge pe! Ubu se noneho abanyarwanda tugomba gusaba uruhushya rw’uwo dushyigikira? Twagiramungu si malayika wavuye mu ijuru ariko kandi twe tumubona nk’umunyapolitike uzobereye muri politike y’u RWANDA ku buryo ibintu avuze utapfa kubisuzugura n’ubwo utakwemeranya nawe.

Mu bantu bahutajwe na Genocide Twagiramungu ahubwo yari akwiye kujya ahabwa inkunga n’ikigega kirengera abacikacumu kuko yakiriye ku bwa Nyagasani ahubwo nakwibariza Padiri niba na Twagiramungu yariciwe na Nyamwasa da! Kuba mutuka n’abamwandagaza nyine bakagombye kwisubiraho uretse na politike ni umuntu usheshe akanguhe kandi wagize uruhare rugaragara mu gushakira icyagirira abanyarwanda twese akamaro nubwo bitamuhiriye niba nawe yari yagerageje.

Ku bantu bahoze mu butegetsi nabo ni abanyarwanda, yewe benshi muri bo ntibigeze baba n’abanyapolitike ariko kuba gusa umuntu yarakoze mu butegetsi bwatsinzwe ntibivuze ko agomba kuvutswa uburenganzira bwo kugira umuganda yatanga mu kubaka ejo hazaza heza twese twifuza.

Ku kabazo k’amatsiko nibarize Padiri nti: abo uvuga batsinzwe iyo baza gutsinda nk’uko byagenze bamaze gutsinda mu Kagera, bakarimbura abatutsi bose nk’uko byari byemejwe, FPR bayishushubikana kugeza mu Kaniga(Byumba), ubu muba mwandikira leprophete.fr mu bufaransa muhururiza abo batutsi barimbuwe cyangwa muba mujyana n’abandi muri stade Kamarampaka kuririmba umugambi ni umwe banyarwanda?

Bagira bati agahwa kari ku wundi karahandurika, gusa ka twese duharanire ubumwe n’urukundo mu banyarwanda abahemutse tubigishe tubereke urukundo maze tubabere urumuri rwirukana wa mwijima mu mitima yabo, ni uko umucyo usakare muri bene Kanyarwanda ntawe turengeje urugo.

Padiri Nahimana rwose wagize uti umwanzi ni umwe: NI ABAGIZE AGATSIKO KARENGANYA ABANYARWANDA, ABAKAGIZE BISUBIYEHO, BAGACA UKUBIRI N’INGESO Z’UBWICANYI, ITERABWOBA NO KWIKUBIRA IBYIZA BY’IGIHUGU… TWABANA MU MAHORO.

Ariko noneho ukarenga uti: Kayumba Nyamwasa na bagenzi be yewe n’abahoze ku butegetsi bwa MRND nibajye ku ruhande!
Ubwo se ukwivuguruza kurenze uko ni ukuhe!?

5.UMWANZURO

Birashimishije kuba abavandimwe Marc Matabaro na Padiri Thomas Nahimana mwarasangiye ibitekerezo byanyu natwe twese ku bwanjye ndabona ari intambwe igaragara bikaba bintera ikizere ko ibintu nibikomeza gutya n’abandi bakaduha ibitekerezo byabo nta kabuza ukuri kuzashirira mu biganiro bityo tukubaka u Rwanda rushingiye ku kuri nta mwiryane, amacakubili n’intambara z’urudaca.

Rwose twibukiranye ko nta kimoteri cy’abana b’u Rwanda gihari baba babi cyangwa beza bose bava inda imwe. Ni mucyo twimakaze urukundo n’ubumwe bwa bene Kanyarwanda.

Mugire Amahoro!

Michael Rwarinda
Johannesburg/South Africa

 


8 commentaires

  1. umubyeyi dit :

    uwanditse inkuru ya taylor na kagame avuga ko kagame abantu bavuga ngo baramu kunda kubera igitugu, nonese no kurizi mbuga, ahari aba atureba?kagame ntabwo adusaba ku mukunda. turamukunda 100/100 bi turi mu maraso no munzara , kuburyo nubwo wa musebya uko ushatse kose na nubwo byajya kuri 99/100 rero nimwebwe muzi ico mutinya mu mwanga ,kagame wacu yanga ibisambo ,yanga abarengana,akunda abantu rero ibyo bisambo bya batutsi kuko yabyangiye kwiba birashaka ku musebya gusa tuzi ukuri, kandi ukuri burigihe gtsinda ikinyoma urwanda rwose ru kunda kagame kandi mwarabibonye no mu matora kuko umuntu wese yatora atamuntu umuhagaze hejuru, watoraga uwo ushaka. ,kandi wanga kagame warugushiraho ubusa ugasohoka rero nababwira ko inzira iracari kure .ahubwo nabagira inama yo gutegereza igihe imana izashakira akavaho hama tugatora uwundi munyarwanda kagame azatubwira gutora mukuraho ingabire ni ngengabitekerezo ze

  2. ukuri dit :

    karimba, nguhaye i peti kabisa uramubwiye padiri

  3. Michael Rwarinda dit :

    Ikibazo hano si amapeti ikibazo ni urwango Padiri afitiye Kayumba Nyamwasa nta kindi.Ingero ni nyinshi z’abantu bahunze bakamburwa amapeti ariko bakarenga bakagirira ibihugu byabo akamaro ie CHARLES DE GAULE…
    Ibyo kuvua rwose ngo uburyo bwe nibwo bwonyine bushobora kurangiza ikibazo cy’abanyarwanda sibyo muri make uretse no kucyoroshya ku buryo twacyubakiraho ejo hazaza nta muntu numwe ufite umuti watuma gikemuka burundu! Ni nde se wazura abanyarwanda bose bazize amaherere ngo tumwemere.Mu bintu padiri avuga rero nta bwiyunge burimo ahubwo ni igitugu! Kandi siko bizagenda twese tugomba kwigomwa bimwe mu bintu dukunda kubera inyungu z’igihugu muri rusange.Ariko kandi nimureke tuganire kuko niho hazavamo igisubizo cyaba icyanjye cyangwa icyabandi dupfa kuba twakiganiriyeho maze tukagera ku mwanzuro.

  4. sangwa dit :

    Rwarinda aragerageje kuko ikigamijwe ni uko umuntu wese ushaka ihinduka ry,ingoma ya F.P.R YAGOMBYE KUKUBERA INGIRAKAMARO hatitawe ibyabaye.Naho ibyo gukomeza kuvugira inyuma y,u Rwanda gusa bashyigikira abanyapolite biyita abere batabanza kwemera amakosa bakoze ngo basabe imbabazi,kandi zitangwe tuzahera muri uru.Naho uwaduha abandi nki 100 babaye mugisirikare cya F.P.R nka G. KAYUMBA twakwizerako akaga abanyarwanda dufite kagiye kurangira.Nahose abo ba civile badatinyuka nibura ngo bage mu rwanda bahindura iki?Aho bigeze navuga nti umuntu wese ushaka ko leta y,i Kigali ivaho,uko ameze kose ni umutabazi kuko bimaze kutera iseseme.Naho ari bariya biyita abere ngo kuko batabaye abasirikare,urebye amafuti bakoreye abanyarwanda ntagira ingano.Niba habuze kwemera amakosa ko yakozwe kandi habuze kubahana n,imbabazi mureke dusazire mu mahanga.

  5. eko dit :

    No comments!.

  6. Maj. Kabanda dit :

    Ariko iyo mutanga bene ibyo bitekerezo mubona muba mwubaka abanyarwanda? mujye mudukuraho ubwo busutwe bwanyu mutureke twiyubakire igihugu ahubwo namwe muze

  7. kalimba dit :

    arikose koko rwalinda niba ibyo wavuze wabikoreye isesengura ntamarangamutima ushyizemo, urumva impamvu uha padiri ngo ntiyakagombye kwemera icyemezo cy’urukiko rwagisirikare cyokwambura kayumba amapeti kuko atemera leta y’ikigali; ukaba wemeza ko iyo mpamvu ifite ishingiro, wagombye kuba waranayishingiyeho nambere ntiwemere ipeti rya generari yari yarahawe kuko n’ubundi yarihawe na leta y’ikigali! kuki wemera ko amapeti yari yarahawe na leta utemera cyakora ukanga icyemezo cyokuyamwabura ngo kuko utemera iyo leta???? nimba arimuri ubwo buryo ubyemera, bisobanuye ko nubusanzwe atari generari kuri wowe!!!! jya ubanza usesengure igitekerezo cyawe mbere yokugitanga!!!!!

  8. Mariro dit :

    Bwana Rwalinda, ndetse na Matabaro cyangwa padiri Nahimana.

    Mwakoze gutanga ibitekerezo byanyu. Ndabona tutazabasha kuganira ku mateka y’u Rwanda buri wese agumye ku ruhande yemera, agashaka byanze bikunze kwerekana ko abandi buzuye amaraso ku ntoki, we ari umwere. Igikwiye ni uko tubanza kwiga koroherana, guturana tutangana, no gushaka icyiza muri mugenzi wawe. Bizadufata igihe ariko tuzabigeraho.

    Mwihangane. Impaka zirambuye mushobora kuzigira mu biganiro mubashije guhura imbonankubone nk’uko umwe yabyifuje, ariko ku mbuga byo rwose bironona.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste