Madame Victoire Ingabire arasabirwa gufungwa burundu n’ubushinjacyaha!

Madame Victoire Ingabire arasabirwa gufungwa burundu n'ubushinjacyaha! 545914_216590855116144_100002956927572_360089_748311353_n1Nk’uko nakomeje kubagezaho imiburanishirize y’urubanza Kagame yarezemo Ingabire aribyo nakunze kwita urubanza rwa Kagame na Ingabire rwageze aho rugasigara rwitwa urwa Kagame gusa kuko Ingabire yaruvuyemo abamushinjura bamaze guterwa ubwoba, ejo taliki 24 Mata 2012 ikinamico yarakomeje aho ijambo risa n’iryihariwe n’ubuhimbabyaha aribwo bushinjabyaha butagize icyo buvuga gishya uretse gusubiramo ibyo bwagiye buvuga ko Ingabire n’abamwunganira babeshya ubutabera. Ageze ku kibazo cy’uko Ingabire yavuganaga n’abamushinja kuri telefoni ubushinjacyaha bwavuze ko ari byo koko ariko bubajijwe gihamya buvuga ko itashoboye kuboneka. Mu nyandiko yavuye mu Buholandi ariko ikaba iriho amatelefoni yose Ingabire yagiye avugana nayo ariko nta ya bariya bamushinja arimo. Babajijwe impamvu bavuga ko Ingabire yanze gutanga numero ya telefoni yakoreshaga kandi ngo ntiyari izwi iwe no mu butegetsi bw’Ubuholandi. Icyo umuntu yakwibaza ni akahe kamaro k’ariya ma paji agera kuri 400 Ubuholandi bwohereje mu Rwanda yuzuyeho numero z’amaterefoni yavuganaga na Ingabire nk’uko byavugiwe mu rukiko mu iburanisha ku bimenyetso byavuye mu Buholandi?

Ubushinjabyaha bwakomeje buvuga ku byagiye byerekanwa n’uwunganira Ingabire Me Gashabana nk’aho yavuze ko Nditurende yagaragaje ko uburyo yafashwe ntaho butandukaniye n’uko yaba ari nk’imfungwa y’intambara. Ubushinjabyaha bukaba bwaravuze ko atari byo kuko ngo Nditurende atigeze avuga ko uburenganzira bwe bwigeze buhungabanywa. Ku byerekeranye n’uko abunganira Ingabire bavuze ko abamushinja bateguwe kugirango bamushinje ngo sibyo kuko ngo ni abo bashinjwa hamwe biyemereye ibyaha bakanabisabira imbabazi. Ubushinjacyaha bukaba bwahakanye ko nta mikoranire yabaye hagati y’abashinja Ingabire n’inzego z’ubutasi za Kigali. Naho ku byavuzwe na Lt Col. Habimana Michel ufungiwe muri gereza ya Kimironko washinjuye Ingabire akaba yaranabaye umuvugizi wa FDLR mbere yo gufatwa akagarurwa mu Rwanda ubushinjacyaha busa n’aho ntacyo bwabivuzeho. Uyu musirikari akaba yaravuze ko Ingabire nta mikoranire na busa yigeze agirana na FDLR ndetse ko kiriya cyaha cyahimbiwe i Kigali na we akaba ari muba FDLR basabwe kumushinja icyo cyaha akabyanga akaba ari nayo mpamvu yahimbiwe icyaha agafungwa agakatirwa ataburanye ku buryo imyanzuro y’urukiko yayiboneye mu rukiko yaje gutanga ubuhamya mu rubanza rwa Ingabire.

Urubanza rwakomeje uyu munsi tariki ya 25 Mata 2012 aho ubuhimbabyaha buza gusabira abaregwa ibihano. Alain Mukurarinda umwe mu bahimbabyaha muri uru rubanza yatangaje ibihano bagomba kumusabira birimo icyo gufungwa burundu.

Amakuru atugezeho mu kanya dutegura iyi nyandiko aravuga ko Madame Ingabire Victoire ubushinjacyaha bumaze kumusabira gufungwa burundu  ariko abamushinja basabiwe gufungwa imyaka 10 urukiko ngo rukazita ku myitwarire yabo myiza mu rukiko. Inkuru irambuye ni mu masaha ari imbere

Juvénal Majyambere

Kigali

 

 

 


Un commentaire

  1. Rukataza dit :

    Urubanza rw’ Ingabire mube murushyize ku ruhande nk’uko nawe yarushyize ku ruhande. Icyo tuzi ni uko Victoire yarangije kuba intwari.Ubu birashyushye hakurya muri Congo. Nkunda, Ntaganda bari he? Imirwano ikaze iri kubera hariya hakurya hari icyo itubwira?
    None se ko tuzi neza ko itsidwa rya Kagome gatindi rizaturuka hariya hakurya ubu turi gukora iki?
    Nyibisirizwe da mutavaho munyita indondogozi. Nyamara ababishoboye mukurikire.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste