Gahunda yo gukingira ikibaba abanyereza ibya rubanda irakomeje.

Gahunda yo gukingira ikibaba abanyereza ibya rubanda irakomeje. 13924-FP

Musoni James alias Rajabu

Mu gihe cyatambutse havuzwe ikibazo cya miliyari zisaga 20 zaburiwe irengero nkuko byari byatangajwe n’ubugenzuzi bukuru bw’umutungo wa leta nkuko byari byatangajwe muri raporo bwari bwakoze muri 1/3 cyaho bwagombaga kugenzura hose ariko bikaba bitarakunze ngo kubera ubushobozi buke n’impuguke zidahagije. Icyo gihe abari babaye ku isonga barimo na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu iyobowe na Musoni Jemes alias Rajabu.

Nyuma abanyamakuru babajije General Paul Kagame igiteganywa gukorerwa abo bajura asubiza ko kubera ko bamwe bemeye amakosa bazababarirwa. Impamvu yo kubabarira abibye ibya rubanda ariko ikaba idasobanutse kuruta uko baba bakwiye kugarura ibyo bibye , ariko kubera ko bamwe mubaba bakoze ubwo bujura baba ari abatoni b’ingoma ya Rupiyefu kandi bakaba bagomba gukindirwa ikibaba niyo mpamvu ya ririya babarirwa ritanajyana no kugarura ibyibwe kandi koko kuva icyo gihe kugeza uyu munsi nta muntu numwe wari wakurikiranwa kereka niba bakurikiranwa mu ibanga.

Muri ino minsi ya vuba hongeye kuvuka ikibazo gikomeye cy’amafaranga atagira ingano yanyerejwe mu rugomero rw’amashanyarazi rwa Rukarara ,mu abari bari ku isonga mu bakekwaga muri ubwo bujura harimo minisitiri w’imari John Rwangombwa nkuko byagaragajwe na raporo y’itsinda ry’abadepite bari bashinzwe gucukumbura icyo kibazo. Nyuma yo gutangaza imyanzuro,abadepite bemeje ko ababigizemo

M.-John-Rwangombwa

John Rwangombwa

uruhare bakurikiranwa.Nyamara byatunguranye ubwo abo badepite bivuguruje bakavuga ko gukurukirana bariya abantu byaba bihagaze kuko ngo hagiye gukorwa ubundi bushakashatsi ‘bukozwe n’abashinzwe gukurikirana umutungo wa leta ngo kuko hari abantu bagomba gukurwa ku rutonde rw’abagomba gukurikiranwa.

Ibikorwa nkibi ingaruka zabyo ubu zirimo kubabaza abanyarwanda dore ko kuri ubu abanyarwanda barimo kwitabaza amatadowa kubera ko umuriro w’amashyanyarazi usigaye warabaye ingume.

Ababikurikiranira hafi bakaba bemeza ko kuba abadepite bivuguruje bagategeka ko abakekwaho kunyereza ibya rubanda batahita bakurikiranwa hagiye gukorwa ya gahunda yo gutekinika imenyerewe mu mikorere ya FPR hanyuma ba kibamba bakavanwa ku rutonde bakanakingirwa ikibaba mu rwego rwo kwirinda guseba.

Mu gihe abaturage barimo baburabuzwa na leta bakwa n’ibyo badafite, ibyo batswe aho kugirango bikoreshwe mu nyungu rusange z’abanyarwanda ahubwo birarengera mu matama y’abahindutse « Amasiharusahuzi » barangiza bakarambikwaho igikote kinini cya FPR cyanditseho ngo »Aba ntimubakoreho »cg bati « bemeye amakosa nta kibazo nimubihorere »

Ngiyo impamvu abarimu ubu bibagiwe ibyo guhembwa ,ngiyo impamvu ngo imishahara y’abaganga ubu hari ikiganza gishaka ko yagabanywa ngo hagurwe ibikoresho, n’imiti…!

Reka tubitege amaso!

Source: Boniface Twagirimana

 

 


2 commentaires

  1. Rukataza dit :

    Kubibaryoza vuba na bwangu nibyo by’ingenzi naho ibindi byaba ari indirimbo zasabwe twibereyemo. Bizwi n’abanyarwanda bari mu Rwanda bamaze kurambirwa ibikorwa by’ariya mabandi n’abicanyi bigaruriye igihugu cyacu. Wari uzi ko noneho n’abayobozi benshi bo mu nzego z’ibanze bamaze gukura amaboko ku ngoma y’agatsiko k’amabandi kayoboye iki gihugu? Iseseme ni yose ku banyarwanda benshi ku ngoma ya rupiyefu.
    Hasigaye imbarutso gusa ubundi mukirebera. Ababishoboye mukome imbarutso ahasigaye murebe aho abanyarwanda babera ikukuri.

  2. Anonyme dit :

    Ibi bisambo se ko wagirango nta mpuhwe bigira! Bigize abacanshuro, igihugu bakigira akarima kabo. Muzareba igihe bazaba bakurikiranywe n’abanyarwanda bose, babaryoza ibyo bariye.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste