UMUTI W’URUKUNDO, UBWOROHERANE NO KWANGA AKARENGANE UGOMBA KUNYOBWA NA BURI MUNYARWANDA WESE NTAWUSIGAYE INYUMA
Maze kubona impaka hagati ya Padiri Thomas Nahimana na Marc Matabaro numvise ntaceceka nk’undi munyarwanda uwo ari we wese ukunda igihugu cye kandi akacyifuriza ishya n’ihirwe. Nkaba ikiganiro-mpaka mwagize nakivugaho ibi bikurikira:
1.KU BIREBANA NA LT GEN KAYUMBA NYAMWASA
Mu rubanza rwa nyirarureshwa rwabaye Lt Gen Kayumba Nyamwasa yarahunze, n’ubwo ntibuka neza niba koko ku bihano yakatiwe harimo no kwamburwa amapeti, ariko reka tubifate gutyo!
Padiri Thomas Nahimana aragira ati:<<IGIHUGU CYAGUHAYE AMAPETI IYO KIYAKWAMBUYE URUBANZA RURI HE?>>
Aha nakwibaza niba Padiri Nahimana yaravugaga nk’umuntu utemera imikorere y’ubutegetsi bw’i Kigali cyangwa se umuvugizi w’urukiko rwa gisirikare! Impamvu ni izi:
-None se Padiri Nahimana niba atemera leta y’i Kigali ni gute yaha agaciro ibyemezo byafashwe na za ngirwa nkiko za gisirikare? Niba atari urwango yisanganiwe afitiye Lt Gen Nyamwasa?
-Padiri Nahimana ntaduha impamvu zifatika abona Lt Gen Nyamwasa yaragombaga kwamburwa amapeti!
-Ko Padiri Nahimana ubwe atubwira ko Nyamwasa yahawe amapeti n’igihugu yarangiza ati:Nyamwasa na Kagame ibyo bapfa ntibireba abanyarwanda (uku ni nako intore za FPR zigenda zibwira abayoboke ba RNC), none se kuri we Kagame n’igihugu bisobanura ikintu kimwe cyangwa kimwe kingana n’ikindi? Ubu leta kuba ariyo yahambye Mbonyumutwa ikanongera ikamutaburura tubifate ko nta kibazo biteye?
-Niba koko Padiri Nahimana yemera ko ubutegetsi bwagaye imikorere ya Nyamwasa yo kurimbura imbaga y’abahutu maze bukamwambura amapeti, ubwo Padiri Nahimana yaba apfa iki n’ubwo butegetsi burengera abahutu avuga ko Nyamwasa yarimbaguye abasigaye akaba ashaka ko bamwoma inyuma?
N’ubwo Nyamwasa atariwe Messiah waje kujyana abanyarwanda mu gihugu cy’isezerano, ntabwo twakwirengagiza uruhare yagira mu guhindura imiyoborere ya Paul Kagame n’abambari be mu Rwanda.
Impamvu ni nyinshi aha twavuga nko kuba yarakoranye na Kagame bya hafi, igihe yamaze mu gisirikare cya FPR/INKOTANYI n’ibindi. Ibi byafasha cyane opposition mu rwego rwo gukora gahunda inoze yo gukura FPR ku butegetsi. Nta muntu n’umwe uyobewe ko byoroha cyane gukuraho ubutegetsi iyo uzi neza imikorere yabwo n’inkingi z’ingenzi bushingiyeho. Umuganda yatanga rero muri urwo rwego ni ingirakamaro.
Nyamwasa yavuze kenshi ko mu bintu apfa na Kagame nta rubibi rubamo ndetse ko batanasangiye umugore!!! Aha sinzi ururimi agomba kuzabivugamo kugirango byumvikane neza, ntawumuhimbiye ibindi.
Padiri Nahimana ageraho agashyiramo amakabyankuru menshi agira ati: Nyamwasa na Kagame barakuranye, basangira ibibi n’ibyiza…
Iki ni ikinyoma cyambaye ubusa! Ntabwo rwose bakuranye yewe n’ibyo basangiye babisangiye ari bakuru ari uko bahuriye mu ntambara yo mu Rwanda.
Ibyo ariko tutabitinzeho, tukemera ibyo Padiri Nahimana yanditse wakwibaza uti: Niba koko barakuranye bagasangira akabisi n’agahiye ariko Kagame akabirengaho agakurikirana mushuti we Nyamwasa kugeza aho ageragereje kumuhitanira muri Afrika y’epfo, ndetse akaba yarafungiye umugore we n’abana muri ambassade, Imana igakinga akaboko, ibyo byaba bitakwereka neza koko uwo Kagame ari we?
None se baba bahuje umugambi wo kurimbura no guhoza abanyarwanda ku ngoyi maze akamuhigira hasi kubura hejuru kariya kageni? Ibi ni ibimenyetso simusiga byerekana ko hari itandukaniro ndetse rinini ku myumvire y’aba bagabo bombi, kuko nta kuntu Kagame yaba atandukanijwe na Nyamwasa n’akantu gato ngo arangize abuzwe amahwemo n’uko Nyamwasa akirimo umwuka.
N’ubwo Marc Matabaro nkurikije ibyo yavuze nta gusingiza ubutwari n’ububasha butagira ingano bya Nyamwasa mbonamo, ahubwo yagerageje gusobanura uko we abona uruhare rwa Nyamwasa muri ibi bihe byo kugobotora abanyarwanda ingoyi n’igitugu bya Kagame n’abambari be.
Padiri Nahimana yahise rero ashyira ya turufu ye isanzwe yo gukoresha UBUHUTU mu nyandiko nyinshi agenda agaragaza yahise yivamo ati: ABAHUTU BIHEBYE KUGEZA UBWO BUMVA KO NTA WUNDI WABATABARA URETSE WA WUNDI WABARASIRAGA KUBAMARA…..Aha nabaza Padiri Nahimana niba we yumva ko ikibazo u Rwanda rufite ubu ari akarengane k’abahutu?
Ese Padi mubona gukemura ikibazo cy’u Rwanda kigomba buri gihe gupimishwa impinyuzarukuta y’ubwoko? Ibyo muvuze rwose ni agasuzuguro gakabije ku bwoko bw’abahutu by’umwihariko nk’aho ari abantu batabona, mbega bapfuye bahagaze!
Kuba Padiri Nahimana ari umuhutu ntabwo bimuha uburenganzira bwo gushyira abahutu bose mu gatebo kamwe. Aha nkaba mbibonamo nko gutandukira gukabije. Abahutu bose ntibashobora kuba ba Kanyarengwe uziko bitashoboka ariko kuba atakiriho ngo yivugire ka tubyubahire icyo. Gusa iyo umuntu asesenguye neza inyandiko za Padiri Nahimana ubundi iyo avuze abanyarwanda kuri we aba ashatse kuvuga Abahutu, akirengagiza ko u Rwanda ari imbaga y’inyabutatu ko nta mahoro azaramba inyabutatu idafatanije.
2.KU BIJYANYE N’UKO NTA YINDI NZIRA ISHOBOKA YO GUKURA ABANYARWANDA KU NGOYI YA FPR URETSE INTAMBARA
-Aha turabyumvikanaho nanjye ku giti cyanjye intambara iyo urebye ibyayo usanga rwose itakagombye gukoreshwa kuko na none ni abanyarwanda bazayigwamo, irahenda, irasenya…kandi izo ngufu n’ubuzima byo kujya kwanika ku gasi twakabikoresheje mu kwiteza imbere. Ikindi ntikemura ibibazo bya politike ahubwo ibisubiza irudubi.
-Naho kuvuga ngo abasirikare bagomba guhezwa mu gushaka umuti w’ibibazo turimo aribo babiteye rugikubita jye ndumva arizo nzozi za ku manywa Padiri yakomojeho kare! Ubundi se hari umuntu uvuka ari umusirikare? Abasirikare ari abubu n’aba kera barwanye kubera impamvu za politike. Kuba umusirikare ntabwo byakabaye intandaro yo guhezwa mu gushakira hamwe umuti w’ikibazo kitwugarije.
None se Padi urabona wasiga abasirikare hanze y’umushyikirano w’abanyarwanda ukazakemura ikibazo gute? Iryo rwose ryaba ari ivangura kandi ari ryo ryatuzaniye kabutindi.
3.KO ABANYARWANDA TWESE TWAGIZE URUHARE MU BWICANYI BWABAYE MU RWANDA KU BURYO DUKWIYE KWICECEKERA NTIHAGIRE UTUNGA UNDI AGATOKI
Maze gusoma iki gika kiri mu nyandiko ya Padiri Nahimana, nasanze Padiri ayobya uburari cyane, arava ku Bahutu agasimbukira ku Banyarwanda yava ku Banyarwanda agasimbukira ku Bahutu kugeza ubu ayo magambo yombi ukuntu ayakoresha ni mu buryo bwo kujijisha kandi nk’umunyarwanda mba namaze kubona icyo ashaka kuvuga. Padiri Nahimana ntaragera aho abona ko u Rwanda ruheza abahutu ruzatubyarira kabutindi, kandi ko u Rwanda rukumira abatutsi ruzatuzanira amahano.
Nta yindi nzira rero uretse iyo gufatanya ari abahutu, ari abatutsi tukumva ko turi magirirane kandi ko twese dusangiye gupfa no gukira ni uko tukabana mu mahoro ntagucuranwa no kwikubira. Aha Abatwa bo twaba tubaretse kuko ntaho bahurira n’iyi vuruguvurugu.
Ka nibarize. Ese abo bicanyi ushaka gukumira ni bande? Ni Kayumba, Kagame, Kabiligi, Bagosora, Bizimungu, Ngirabatware, Mugenzi se!! Ko bose bakubwira ngo uwabonye nica umuntu nahaguruke akabura!!
Abanyarwanda bose si abicanyi pe ibyo ntawabihakana ariko uzafate igikombe cy’amazi y’ibiziba maze ugisuke mu ndobo y’amazi meza maze uzambwire ko ayo mazi akiri urubogobogo!
Ntabwo milion irenga y’abanyarwanda b’amoko yose yishwe n’aba ministre cyangwa ba Burugumestre 144 bari bagize amakomine y’u Rwanda sibyo se?
Abantu benshi bishwe na rubanda rwa giseseka ku misozi n’imirenge batuyeho bica abaturanyi babo b’abatutsi bataretse n’abahutu banze kwifatanya nabo, yemwe abahutu benshi bazize ko bashyigikiye Twagiramungu na AGATHA. Abo bantu bose wabona amagereza ubashyiramo? Wabona se abacamanza bazaca izo manza? Abagenzacyaha wabakurahe bazakora ayo madosiye yose?
Wibuke ko imanza z’ikivunge nk’izo nta bucamanza na hamwe kw’isi bwateguriwe akazi nk’ako. Kandi benshi bazira ubusa iyo ama dossiers yabo atizwe neza! Ese nk’aho bishe bakica n’iyonka bazashinjwa na nde muri ubwo butabera uvuga? Kuba se ntawe ubatunze agatoki bibagira abere?
Rwose Padiri bakugize ministre wa Justice ngo uhagararire izo manza uzi neza ko utabishobora, ahubwo nk’umunyamategeko tubwire neza ukuntu wakemura icyo kibazo. Aha rero niho Marc Matabaro agira ati ka dushake umuti wa politike ujyanye n’ubwiyunge nyabwo ukamuhindura umusazi kandi igisubizo utanga kitashoboka. Aha mu by’ukuri ikiguhangayikishije si uko utumva ko ariwo muti ahubwo ubabajwe ni uko n’abakoze ubwicanyi mu ngabo za FPR babyungukiramo, utitaye ko 99.99% bya genocide yakorewe abatutsi yakorwaga n’abahutu!
Ese umututsi yari kuyikorera bene wabo ate? Yizewe na nde kuri iyo bariyeri ko n’abahutu basaga n’abatutsi nabo bageraga aho bakabica! Keretse niba byarabaye i Cyangugu aho Padiri akomoka!
Nahamya ko nta mututsi wari ufite irangamuntu irimo TUTSI wagiye guhiga bene wabo! Nibyo hari abari barihutuye bashaka kwerekana ko ari interahamwe za nyazo ariko ari ubwoba bwo kwihishira, nabo ni mbarwa.
4.UBWOBA BW’UKO LEPROPHETE.FR YABA IGAMIJE GUSHYIGIKIRA UMUNYAPOLITIKE FAUSTIN TWAGIRAMUNGU
Aho rwose nta cyaha kirimo niba munamushyigikiye muzabivuge pe! Ubu se noneho abanyarwanda tugomba gusaba uruhushya rw’uwo dushyigikira? Twagiramungu si malayika wavuye mu ijuru ariko kandi twe tumubona nk’umunyapolitike uzobereye muri politike y’u RWANDA ku buryo ibintu avuze utapfa kubisuzugura n’ubwo utakwemeranya nawe.
Mu bantu bahutajwe na Genocide Twagiramungu ahubwo yari akwiye kujya ahabwa inkunga n’ikigega kirengera abacikacumu kuko yakiriye ku bwa Nyagasani ahubwo nakwibariza Padiri niba na Twagiramungu yariciwe na Nyamwasa da! Kuba mutuka n’abamwandagaza nyine bakagombye kwisubiraho uretse na politike ni umuntu usheshe akanguhe kandi wagize uruhare rugaragara mu gushakira icyagirira abanyarwanda twese akamaro nubwo bitamuhiriye niba nawe yari yagerageje.
Ku bantu bahoze mu butegetsi nabo ni abanyarwanda, yewe benshi muri bo ntibigeze baba n’abanyapolitike ariko kuba gusa umuntu yarakoze mu butegetsi bwatsinzwe ntibivuze ko agomba kuvutswa uburenganzira bwo kugira umuganda yatanga mu kubaka ejo hazaza heza twese twifuza.
Ku kabazo k’amatsiko nibarize Padiri nti: abo uvuga batsinzwe iyo baza gutsinda nk’uko byagenze bamaze gutsinda mu Kagera, bakarimbura abatutsi bose nk’uko byari byemejwe, FPR bayishushubikana kugeza mu Kaniga(Byumba), ubu muba mwandikira leprophete.fr mu bufaransa muhururiza abo batutsi barimbuwe cyangwa muba mujyana n’abandi muri stade Kamarampaka kuririmba umugambi ni umwe banyarwanda?
Bagira bati agahwa kari ku wundi karahandurika, gusa ka twese duharanire ubumwe n’urukundo mu banyarwanda abahemutse tubigishe tubereke urukundo maze tubabere urumuri rwirukana wa mwijima mu mitima yabo, ni uko umucyo usakare muri bene Kanyarwanda ntawe turengeje urugo.
Padiri Nahimana rwose wagize uti umwanzi ni umwe: NI ABAGIZE AGATSIKO KARENGANYA ABANYARWANDA, ABAKAGIZE BISUBIYEHO, BAGACA UKUBIRI N’INGESO Z’UBWICANYI, ITERABWOBA NO KWIKUBIRA IBYIZA BY’IGIHUGU… TWABANA MU MAHORO.
Ariko noneho ukarenga uti: Kayumba Nyamwasa na bagenzi be yewe n’abahoze ku butegetsi bwa MRND nibajye ku ruhande!
Ubwo se ukwivuguruza kurenze uko ni ukuhe!?
5.UMWANZURO
Birashimishije kuba abavandimwe Marc Matabaro na Padiri Thomas Nahimana mwarasangiye ibitekerezo byanyu natwe twese ku bwanjye ndabona ari intambwe igaragara bikaba bintera ikizere ko ibintu nibikomeza gutya n’abandi bakaduha ibitekerezo byabo nta kabuza ukuri kuzashirira mu biganiro bityo tukubaka u Rwanda rushingiye ku kuri nta mwiryane, amacakubili n’intambara z’urudaca.
Rwose twibukiranye ko nta kimoteri cy’abana b’u Rwanda gihari baba babi cyangwa beza bose bava inda imwe. Ni mucyo twimakaze urukundo n’ubumwe bwa bene Kanyarwanda.
Mugire Amahoro!
Michael Rwarinda
Johannesburg/South Africa
Urubanza rwa John Munyakayanza rurimo urujijo
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Mata 2012, mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo, Akagari ka Mbandazi ; Urukiko Rwisumbuye rw’Akarere ka Gasabo rwahaburanishirije urubanza rwa Munyakayanza John ukekwaho icyaha cy’ingengabiterezo ya Jenoside.
Muri uru rubanza rwari ruyobowe n’Umucamanza Mukaruziga Annonciata n’Umwanditsi we Ndahimana Anastase ; Umushinjacyaha Rangira Madeleine yasabiye Munyakayanza John gufungwa imyaka 25 ndetse no gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu.
Mu kumusabira iki gihano kingana gutya, Umushinjacyaha yavuze ko ku itariki ya 9 Mata 2012, ubwo abaturage bari mu biganiro byateguwe na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Munyakayanza yahagurutse akavuga amagambo yiganjemo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umushinjacyaha Rangira Madeleine yagize ati : » Ndabisubiramo uko yabivuze ntacyo nkuyeho, nta n’icyo nongeyeho, yagize ati : ’Abatutsi bazize inda nini zabo, Jenoside kuyivuga ni urwiyerurutso’ ».
Umushinjacyaha yakomeje avuga ko Munyakayanza w’imyaka 42, ufite abana bane akaba asanzwe ari umubazi (acuruza inyama) mu gasanteri ka Mbandazi yatinyutse akavugira ibi bintu mu ruhame ndetse bakongera kumusubirishamo icyamuteye kubivuga akongera agasubiramo amagambo yari yavuze mbere agira ati : » Ese koko nyine bazize iki ? ».
Mu kwiregura kwe, Munyakayanza wanyuzagamo akavuga atitira, yahakanye aratsemba avuga ko atigeze avuga ko Abatutsi bazize inda nini zabo, gusa yemera ko ibiganiro yabigiyemo ndetse avuga ko yahagurutse akaka ijambo ariko ngo ntiyigeze asohora mu kanwa ke ijambo ’Abatutsi’.
Yagize ati : »Nemera ko natse ijambo nkavuga nti ’Jenoside yatewe n’inda nini’, kuko abantu bajyaga gusahura bakarya imitungo y’abandi, bitewe n’inda nini zabo. Rwose ayo magambo narayavuze nayasabira imbabazi ».
Abamushinjura banyuranyije na we ho gato…
N’ubwo yavuze ibi ariko, abatangabuhamya bamushinjura n’abamushinja bagiye bagaruka ku magambo amwe n’amwe yavuzwe n’Umushinjacyaha Rangira Madeleine.
Babiri bamushinjuye barimo Ngamije Joseph w’imyaka 27 na “Local Defence” Murangira Jean Baptiste w’imyaka 37 bavuze ko uyu mugabo yahagurutse mu ruhame akiha ijambo nyamara Munyakayanza we yari yavuze ko yazamuye ukuboko akaka ijambo ndetse akarihabwa.
Aba bagabo babiri bashinjuraga Munyakayanza bombi bahurije ku ijambo ’Urwiyerurutso’ ryakunzwe kugarukwaho n’ubushinjacyaha.
Ngamije yagize ati : “Munyakayanza yaravuze ngo ’Ndabona nta muhanga wamenya icyateye Jenoside, gusa njyewe mbona Jenoside yaratewe n’inda nini, ubwoko bwo ni urwiyerurutso’”.
Nyuma yo kurahira ko nabeshya urukiko azabihanirwa, Local Defence Murangira Jean Baptiste we yashinjuye Munyakayanza ati : “Jenoside n’ubwo yabayeho ni urwiyerurutso, icyayiteye ni inda nini”.
Abamushinje bashimangiye ko yavuze ko Abatutsi bazize inda nini zabo…
Abatangabuhamya batandatu nibo bashaka gushinja Munyakayanza ko yavuze aya magambo bita ko yuzuye urwango, icyakora yiyamye babiri muri bo avuga ko bafitanye nawe ibibazo.
Bane batanze ubuhamya imbere y’umucamanza Mukaruziga Annonciata, imbere y’imbaga y’abaturage bo mu Kagali ka Mbandazi ndetse n’abayobozi bo mu Murenge wa Rusororo bavuze ko Munyakayanza yihaye ijambo akavuga ko Abatutsi bazize inda nini zabo.
Umusaza Semoya Venant w’imyaka 74 yagize ati : “Sinjya mbera ndi mukuru, uyu mugabo yarahagurutse aravuga ngo nta Jenoside yabaye, bazize inda nini zabo, niba ari iyacu niba ari iyabo simbizi, gusa yashakaga kuvuga Abatutsi, mbese nitwe yashinyaguriraga ; ndetse akibivuga abenshi bararize gusa njyewe sinarize murabona ndi mukuru”.
Amagambo uyu mutangabuhamya yavuze yashimagiwe na Madamu Cyatengerwa Belancille wagize ati : “John yarahagurutse aravuga ati ’Jenoside nta yabayeho ni urwiyerurutso, Abatutsi bishwe n’inda nini zabo’”. Ibi kandi byashimangiwe na none n’abagabo babiri bashinje uyu mugabo aribo Rutayisire Narcisse na Gatera Steven.
Mu kongera gushimangira ibyo abatangabuhamya bavuze, Umushinjacyaha Rangira Madeleine yagaragazaga ko hari amagambo yahuriweho n’abatangabuhamya b’impande zombi agaragaza ko ibyo uyu mugabo yavuze byuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse akwiye kubiryozwa.
Ijambo “urwiyerurutso” ryagarutsweho n’abatangabuhamya bose uko ari batandatu.
“Nta Jenoside yabaye” byagarutsweho n’abatangabuhamya batanu.
“Bazize inda nini zabo” byagarutsweho inshuro enye.
Kuri ibi byose niho Umushinjacyaha Rangira Madeleine yahereye avuga ati : “Izi mvugo zose ziganjemo gupfobya Jenoside kandi bihanwa n’ingingo ya 3, iya 4 n’iya 8 zo mu itegeko nomero 18/2008 rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, bityo turasaba urukiko ko afungwa imyaka 25 agatanga n’ihazabu ya miliyoni eshanu, ndetse abashaka kuregera indishyi bakabikurikirana”.
Iki gihano ariko Munyakayanza waburanye yunganirwa na Me Rususuruka Adrien yavuze ko gikomeye ndetse ari kirekire, agira ati : “Ibihano Umushinjacyaha anyifurije si byiza, ni birebire, rwose ayo magambo ntayo navuze ni amahimbano”.
Umunyamategeko Rususuruka Adrien wunganira uyu mugabo yasabye urukiko kuzakoresha ubushishozi bakarenganura umukiriya we ndetse bakazahita bamurekura nibasanga icyaha kitamuhama.
Biteganyijwe ko uru rubanza ruzasomwa kuwa Mbere w’icyumweru gitaha tariki ya 30 Mata 2012 ku isaha ya saa cyenda z’amanywa i Mbandazi mu Murenge wa Rusororo aho rwaburanishirijwe uyu munsi ari n’aho icyaha akekwaho cyakorewe.
Source: Igihe.com
FPR MU MUKINO WA SINABYAYE: INGABIRE YASABIWE GUFUNGWA UBUZIMA BWE BWOSE!
Mu rubanza Kagame aburana na Ingabire ariko rukaza gusigaramo Ingabire wenyine byaragaragaye ko Kagame na FPR bakinnye umukino wa sinabyaye. Aha nkaba ntashaka kuvuga ko bagombaga kugirira Ingabire impuhwe ahubwo ni ukuvuga ko bakinnye umukino batazi tekiniki bituma bakora amakosa menshi ndetse basa n’abapfundikiye urubanza bakiyakora.
Uyu munsi taliki 25 Mata 2012 nibwo ubuhimbabyaha bwasabiye Ingabire ibihano aho muri rusange bwamusabiye gufungwa ubuzima bwe bwose. Icyo umuntu yakwibaza ni ukumenya niba FPR na Kagame bazahora ku butegetsi ubuziraherezo. Bashobora kuba bibaza ko abo bavanye ku butegetsi batari bafite abo bakatiye bene ibyo bihano ariko bitarangijwe.
Ku byerekeranye n’ikinamico y’uyu munsi ubushinjabyaha bwasabye ubucamanza kwemera ko Ingabire yakoze ibyaha by’iterabwoba bunamusabira n’ibihano ku buryo bukurikira:
Ingengabitekerezo ya jenoside: igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe.
Ubufatanyacyaha mu iterabwoba: igihano cy’igifungo cy’imyaka 35
Icyaha cy’ivangura n’amacakubiri: igihano cy’igifungo cy’imyaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu.
Kurema umutwe w’ingabo: igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana.
Ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi: igihano cy’igifungo cy’imyaka 10.
Gushaka kugirira nabi ubutegetsi hakoreshejwe iterabwoba: igihano cy’igifungo cya burundu
Muri rusange ubushinjabyaha bukaba bumusabira igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni enye n’ibihumbi magana ane.
Ibyemezo by’urukiko bikazasomwa kuwa gatanu taliki 25 Kamena 2012.
Ikindi cyagaragaye mu rubanza rw’uyu munsi ni ibaruwa ubushinjabyaha bwahaye urukiko buvuga ko ari iyo Ingabire yandikiye Kagame amusaba imbabazi. Kubera ko iyi baruwa ari ubwa mbere igaragajwe nzagira icyo nayivugaho maze kumenya ibiyikubiyemo kuko hari n’ubwo byashoboka ko leta ya Kagame yabivuga ko yasabye imbabazi kandi wenda ibiyikubiyemo bidasaba imbabazi nk’uko twabonye ku mbuga iyo Ingabire yandikiye umushinjabyaha asobanura ibimureba n’ishyaka rye. Icyo umuntu yanakwibaza kandi ni impamvu iyi baruwa yashyirwa ahagaragara nyuma gato y’uko atangaje ko yagiranye imishyikirano ya rwihishwa n’ubutegetsi bwa Kagame yari iberewe ku isonga n’umushinjabyaha mukuru Martini Ngoga. Dutegereze iyo baruwa n’ibiyikubiyemo.
Juvénal Majyambere
Kigali
Gahunda yo gukingira ikibaba abanyereza ibya rubanda irakomeje.
Mu gihe cyatambutse havuzwe ikibazo cya miliyari zisaga 20 zaburiwe irengero nkuko byari byatangajwe n’ubugenzuzi bukuru bw’umutungo wa leta nkuko byari byatangajwe muri raporo bwari bwakoze muri 1/3 cyaho bwagombaga kugenzura hose ariko bikaba bitarakunze ngo kubera ubushobozi buke n’impuguke zidahagije. Icyo gihe abari babaye ku isonga barimo na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu iyobowe na Musoni Jemes alias Rajabu.
Nyuma abanyamakuru babajije General Paul Kagame igiteganywa gukorerwa abo bajura asubiza ko kubera ko bamwe bemeye amakosa bazababarirwa. Impamvu yo kubabarira abibye ibya rubanda ariko ikaba idasobanutse kuruta uko baba bakwiye kugarura ibyo bibye , ariko kubera ko bamwe mubaba bakoze ubwo bujura baba ari abatoni b’ingoma ya Rupiyefu kandi bakaba bagomba gukindirwa ikibaba niyo mpamvu ya ririya babarirwa ritanajyana no kugarura ibyibwe kandi koko kuva icyo gihe kugeza uyu munsi nta muntu numwe wari wakurikiranwa kereka niba bakurikiranwa mu ibanga.
Muri ino minsi ya vuba hongeye kuvuka ikibazo gikomeye cy’amafaranga atagira ingano yanyerejwe mu rugomero rw’amashanyarazi rwa Rukarara ,mu abari bari ku isonga mu bakekwaga muri ubwo bujura harimo minisitiri w’imari John Rwangombwa nkuko byagaragajwe na raporo y’itsinda ry’abadepite bari bashinzwe gucukumbura icyo kibazo. Nyuma yo gutangaza imyanzuro,abadepite bemeje ko ababigizemo
uruhare bakurikiranwa.Nyamara byatunguranye ubwo abo badepite bivuguruje bakavuga ko gukurukirana bariya abantu byaba bihagaze kuko ngo hagiye gukorwa ubundi bushakashatsi ‘bukozwe n’abashinzwe gukurikirana umutungo wa leta ngo kuko hari abantu bagomba gukurwa ku rutonde rw’abagomba gukurikiranwa.
Ibikorwa nkibi ingaruka zabyo ubu zirimo kubabaza abanyarwanda dore ko kuri ubu abanyarwanda barimo kwitabaza amatadowa kubera ko umuriro w’amashyanyarazi usigaye warabaye ingume.
Ababikurikiranira hafi bakaba bemeza ko kuba abadepite bivuguruje bagategeka ko abakekwaho kunyereza ibya rubanda batahita bakurikiranwa hagiye gukorwa ya gahunda yo gutekinika imenyerewe mu mikorere ya FPR hanyuma ba kibamba bakavanwa ku rutonde bakanakingirwa ikibaba mu rwego rwo kwirinda guseba.
Mu gihe abaturage barimo baburabuzwa na leta bakwa n’ibyo badafite, ibyo batswe aho kugirango bikoreshwe mu nyungu rusange z’abanyarwanda ahubwo birarengera mu matama y’abahindutse « Amasiharusahuzi » barangiza bakarambikwaho igikote kinini cya FPR cyanditseho ngo »Aba ntimubakoreho »cg bati « bemeye amakosa nta kibazo nimubihorere »
Ngiyo impamvu abarimu ubu bibagiwe ibyo guhembwa ,ngiyo impamvu ngo imishahara y’abaganga ubu hari ikiganza gishaka ko yagabanywa ngo hagurwe ibikoresho, n’imiti…!
Reka tubitege amaso!
Source: Boniface Twagirimana
Madame Victoire Ingabire arasabirwa gufungwa burundu n’ubushinjacyaha!
Nk’uko nakomeje kubagezaho imiburanishirize y’urubanza Kagame yarezemo Ingabire aribyo nakunze kwita urubanza rwa Kagame na Ingabire rwageze aho rugasigara rwitwa urwa Kagame gusa kuko Ingabire yaruvuyemo abamushinjura bamaze guterwa ubwoba, ejo taliki 24 Mata 2012 ikinamico yarakomeje aho ijambo risa n’iryihariwe n’ubuhimbabyaha aribwo bushinjabyaha butagize icyo buvuga gishya uretse gusubiramo ibyo bwagiye buvuga ko Ingabire n’abamwunganira babeshya ubutabera. Ageze ku kibazo cy’uko Ingabire yavuganaga n’abamushinja kuri telefoni ubushinjacyaha bwavuze ko ari byo koko ariko bubajijwe gihamya buvuga ko itashoboye kuboneka. Mu nyandiko yavuye mu Buholandi ariko ikaba iriho amatelefoni yose Ingabire yagiye avugana nayo ariko nta ya bariya bamushinja arimo. Babajijwe impamvu bavuga ko Ingabire yanze gutanga numero ya telefoni yakoreshaga kandi ngo ntiyari izwi iwe no mu butegetsi bw’Ubuholandi. Icyo umuntu yakwibaza ni akahe kamaro k’ariya ma paji agera kuri 400 Ubuholandi bwohereje mu Rwanda yuzuyeho numero z’amaterefoni yavuganaga na Ingabire nk’uko byavugiwe mu rukiko mu iburanisha ku bimenyetso byavuye mu Buholandi?
Ubushinjabyaha bwakomeje buvuga ku byagiye byerekanwa n’uwunganira Ingabire Me Gashabana nk’aho yavuze ko Nditurende yagaragaje ko uburyo yafashwe ntaho butandukaniye n’uko yaba ari nk’imfungwa y’intambara. Ubushinjabyaha bukaba bwaravuze ko atari byo kuko ngo Nditurende atigeze avuga ko uburenganzira bwe bwigeze buhungabanywa. Ku byerekeranye n’uko abunganira Ingabire bavuze ko abamushinja bateguwe kugirango bamushinje ngo sibyo kuko ngo ni abo bashinjwa hamwe biyemereye ibyaha bakanabisabira imbabazi. Ubushinjacyaha bukaba bwahakanye ko nta mikoranire yabaye hagati y’abashinja Ingabire n’inzego z’ubutasi za Kigali. Naho ku byavuzwe na Lt Col. Habimana Michel ufungiwe muri gereza ya Kimironko washinjuye Ingabire akaba yaranabaye umuvugizi wa FDLR mbere yo gufatwa akagarurwa mu Rwanda ubushinjacyaha busa n’aho ntacyo bwabivuzeho. Uyu musirikari akaba yaravuze ko Ingabire nta mikoranire na busa yigeze agirana na FDLR ndetse ko kiriya cyaha cyahimbiwe i Kigali na we akaba ari muba FDLR basabwe kumushinja icyo cyaha akabyanga akaba ari nayo mpamvu yahimbiwe icyaha agafungwa agakatirwa ataburanye ku buryo imyanzuro y’urukiko yayiboneye mu rukiko yaje gutanga ubuhamya mu rubanza rwa Ingabire.
Urubanza rwakomeje uyu munsi tariki ya 25 Mata 2012 aho ubuhimbabyaha buza gusabira abaregwa ibihano. Alain Mukurarinda umwe mu bahimbabyaha muri uru rubanza yatangaje ibihano bagomba kumusabira birimo icyo gufungwa burundu.
Amakuru atugezeho mu kanya dutegura iyi nyandiko aravuga ko Madame Ingabire Victoire ubushinjacyaha bumaze kumusabira gufungwa burundu ariko abamushinja basabiwe gufungwa imyaka 10 urukiko ngo rukazita ku myitwarire yabo myiza mu rukiko. Inkuru irambuye ni mu masaha ari imbere
Juvénal Majyambere
Kigali