Urubanza rwa Madame Ingabire rwakomeje adahari

Urubanza rwa Madame Ingabire rwakomeje adahari books-on-scale-2-258x300Uyu munsi taliki 23 Mata 2012 urubanza rwa Kagame na Ingabire rwakomeje nk’uko urukiko rwabifashemo umwanzuro ko urubanza ruzakomeza Ingabire ntahatirwe kuruzamo ndetse ntanashakirwe umwunganizi kugirango ahagararire inyungu za Ingabire nk’uko byari byasabwe n’ubushinjabyaha. Iki cyemezo ariko urukiko rukaba rwaragifashe nyuma y’uko umushinjabyaha mukuru Martini Ngoga abonaniye na Kagame taliki 17 Mata 2012 mu gihe kirenga amasaha atatu bakumvikana ku buryo urubanza ruzakomeza. Icyemezo cyavuye muri iyi mibonano kikaba cyarasomwe taliki 18 Mata 2012 saa tanu z’amanywa.

Mu gusubukura urubanza Ingabire n’abamwunganira ntibari bahari ndetse n’abarwanashyaka be bamenyereye gukurikirana uru rubanza nabo ntibahagaragaye. Icyatangaje cyane mu rukiko ni uburyo abanyamakuru bongeye kwemererwa kwinjirana ibikoresho byo gufata amajwi n’amashusho mu rukiko mu gihe byari byarabujijwe Ingabire akiburanira muri uru rukiko. Ibi bikaba byatumye abantu benshi bibaza imikino leta ikina bikabayobera usibye ko iyo mikino yo isanzwe inazwi kandi imenyerewe. Leta ntiyari igishaka ko izina rya Ingabire n’amashusho byongera kugaragara mu itangazamakuru rya leta kuko bakomeje gutinya ko abaturage bakomeza kumenya ibyerekeye uyu munyapolitiki wazengereje leta dore ko n’igihe yafataga icyemezo cyo kutongera kuburana yatangaje ko Martini Ngoga umushinjabyaha mukuru yamutangarije ko yafunzwe kuko leta yari ifite ubwoba bwo kunanirwa gukomeza gutegeka abaturage igihe bakimwumva hanze.

Ubushinjabyaha bwahawe ijambo busobanura ko Uwumuremyi Vital atigeze avuguruza imvugo z’abashinjabyaha bityo ko bahuje. Kuri Nditurende Tharcisse ngo n’ubwo yemera ibikorwa yashinjwe ariko ngo yahakanye avuga ko atari azi ko ibikorwa by’umutwe ashinjwa bitari biganije kugirira nabi igihugu ndetse ko adakwiye no gukurikiranwa kuko ibikorwa ashinjwa ngo bitabayeho akaba ngo yarasabye urukiko kumuha igihano cyoroheje. Ubushinjabyaha bukavuga ko uwo mutwe utashoboraga kwimenyekanisha na rimwe kuko ngo wari umutwe wa kinyeshyamba utazwi. Urukiko mu gushaka kumenya icyo ubushinjabyaha buvuga ku kudasubira inyuma kw’itegeko ubushinjabyaha bwavuze ko ingingo ya 164 yo mu gitabo cy’amategeko ahana itakuweho n’itegeko rishya rya 2008. Nyamara aha Ingabire yanerekanye ko iri tegeko rihana ibyaha by’iterabwoba ryagiyeho 2009 kuko ari bwo ryatangajwe mu igazeti ya leta.

Urukiko ariko rwasaga n’urutabasha kumva ibitekerezo by’ubushinjacyaha kuko ingingo ya 164 ubwayo itavuga iby’icyaha cy’iterabwoba rukaba rwibaza aho iri tegeko ryashingira cg aho rwo rwakura ibindi bisobanuro dore ko ubushinjabyaha busa n’uwananiwe kwerekana imiterere ibyaha byakozwe n’uburyo byakozwe. Aha rero ubushinjacyaha bukavuga ko icya ngombwa ari kuba icyaha cyaratekerejwe naho kuba ngo kitaragiye mu bikorwa ngo ni uko inzego z’umutekano zabigizemo uruhare.

Kuri Karuta JMV ibintu byabaye nk’ibihinduka kuko umwunganira yasabye ko ubushinjacyaha butakomeza kumushinja ibyaha hashingiwe no ku itangazo ryo kuwa 21 Ugushyingo 2007 hagati ya leta ya Kigali n’iya Kinshasa. Iri tangazo rikaba ryarakunze kuvugwa na Me Gashabana wunganiraga Ingabire nyamara aba bandi baregwa bararuciye bararumira none uyu munsi ari abaregwa ari n’ababunganira bose bashingiye kuri iryo tangazo bavuga ko batagombye gukurikiranwa dore ko bari banemeye ibyaha bakanabisabira imbabazi. Abunganira abashinja Ingabire bakaba uyu munsi bagaragaje ko batifuza ko abo bunganira bakurikiranwa bitandukanye na mbere aho bakunze kwicecekera bakavuga ko bemeye ibyaha ariko ko bakeneye ubutabera bwihuse. Ubushinjabyaha bwo bukaba bwavuze ko iryo tangazo atari imbabazi rusange (amnesty) ko ingingo ya 247 na 248 mu gitabo cy’amategeko ahana zerekana uburyo imbabazi rusange zitangwa.

Kuri Ingabire Victoire ubushinjabyaha bwavuze ko ishyaka rye ritemewe n’amategeko bityo ko atari umunyapolitiki ndetse ko icyo kibazo cyanemejwe kuri Mushayidi ko na Ingabire byagenda bityo (juriciprudence). Yamushinje amacakubiri kuko ngo yavuze ko hari abatutsi bapfuye kuko bari abatutsi hakaba n’abahutu bapfuye kuko bari abahutu. Yanavuze ko Senat yakoze raporo kuri icyo kibazo ko niba Ingabire atemera Senat y’u Rwanda yazajya gushaka indi Senat na leta ye yemera. Yanamushinje gukwirakwiza ibihuha avuga ko na we ubwe yiyemereye ko hari inyandiko yanditse ngo kuba avuga ko abaturage bativumbuye ngo ntibivuga ko atari ibihuha ndetse ngo yanavuze ko hari ibyo atari yakaboneye ibisobanuro (vérification). Ku byerekeranye no gukorana n’umutwe w’iterabwoba yavuze ko Ingabire ngo yabihakanye kuko ngo yari agamije ko habaho ibiganiro mu mahoro. Yasobanuye ko ngo Ingabire arajijisha agashaka no kuyobya uburari kuko ngo yashatse gukorana na FDLR abayobozi bandi bo mu ishyaka rye rya FDU bakamwangira.

Icyagaragaye cyane muri uru rubanza rw’uyu munsi ni abunganira abashinja Ingabire bari bafite ubushake n’ishyaka byo kuburanira abo bunganira. Bikaba bisa n’ibyatunguranye kuko atari ko byari bisanzwe. Uretse kandi Uwumuremyi Vital na Habiyaremye Noel berekana ko bafite ibyo bemera kandi bazi no gukina umukino wabo, abandi basigaye basa n’abategereje gucibwa imitwe batazi impamvu. Kuri Karuta JMV we ni ibindi kuko kugeza magingo aya bigaragara ko nta mpamvu ifatika akurikiranwa muri uru rubanza mu gihe yafashwe yibereye iwabo aho akomoka hifashishijwe Uwumuremyi. Mu gihe rero byabasha kugaragara ko nta mpamvu yumvikana akurikiranwe byatuma hari n’ibyo Uwumuremyi ashinja Ingabira byata agaciro.

Ikinamico ikazakomeza ejo taliki 24 Mata 2012 saa mbili humvwa ibisobanuro by’ubushinjabyaha ku birego bwareze Ingabie. Ikigaragara ni uko uru rubanza rutazatinda kuko byitezwe ko ejo buzarangiza kuvuga ibisobanuro byabwo kuri Ingabire. Ibizakurikiraho bikazamenyekana ubushinjabyaha bumaze kwisobanura kubyo bwareze Ingabire.

Juvénal Matabaro

Rwiza News

 


2 commentaires

  1. Ndiho dit :

    Evode Uwizeyimana umuhanga mubyamtegeko.
    Nakunze kujya numva uko Evode yasubizaga ibibazo yabazwaga murwego rwo gusobanuza ibyamategeko abisabwe na Radio BBC cg VOA.Kandi numvaga ibyo yavugaga byarimo ubuhanga koko muby’amategeko yubucamanza.
    Kubavuga ko ibyo yavuze kurubanza rwa VICTOIRE bigaragaza ubuswa mubyamategeko ko kandi akaba ahari atarigeze abyiga ntabwo aribyo rwose. Evode numuhanga cyane, ahubwo nukumwitondera bihagije kuko ashobora kuzateza abo yita abahutu akaga gakomeye cyane.
    Uti kubera iki? Dore ibisubizo:
    – Evode Uwizeyimana yigeze kuba umucamanza mu Rwanda, uko yahavuye nimpamvu zahamuvanye niwe na bashebuja babizi kuko ibyo avuga nibyo bamuvugaho ntawamenya nyine aho ukuri guhererye!!!
    - Evode abajijwe icyo atekereza ku myanzuro y’iperereza ry’umujuje wo mu bufaransa yakoresheje kugira ngo asobanukirwe ukuntu indege yahanuwe taliki 6.4.1994 i Kigali yaririmo prezida wu Rwanda nuw ‘Uburundi, Evode yavuze ko ibyo uwo mucamanza yakoze aribyo byangombwa kuruta ibindi byose byakozwe numucamanze wambere. Ahubwo arihanukira ati ibyo uwo mujuje wambere yakoze ntacyo bikimaze ahubwo bigomba gushyirwa muri POUBELLE ko byose ari poubelle!!! Urebye neza niko na Kigali ibyifuza.
    - None Evode ati INGABIRE ntiyagombaga kujya murukiko rugikubita , ahubwo yakoze amakosa , ubwo rero niyemere ahamwe nibyo aregwa, nako ngo niyitegure imwanzuro yurubanza byibyo ashinjwa ahubwo bishobora kuzaza bikaze kurushaho. Ibyo nibyo ubutegetsi bwa Kigali bwifuzaga no kuva kera!!
    - Evode azanyemo ibya Mugesera kandi ntaho bihuriye nurubanza rw’ INGABIRE ukumva nyine harimo ako kantu ko kwunganira abi Kigali, kuko ninako Procureur Ngoga abibona igihe ahyira INGABIRE , MUGESERA , UWINKINDI muri dosier imwe nkaho hari aho ibyo byose bihuriye.
    Kubwanjye numva Evode Uwizeyimana afite aho ashaka ko ibintu bigana bitewe nababimusabye, nkibaza niba ari Kigali cg Rukokoma cg bombi.
    Gusenya abarwanya Kigali birimo binyura munzira nyinshi.
    Evode Uwizeyimana nuwo kwitonderwa naho ubundi tuzumirwa!!

  2. kinyogote dit :

    haaaa nababwira iki numukomeze mwikirigite museke sha ariko igihe kizaba kimwe ba ngoga na mukurarinda nobo tubibabaze barabeshya

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste