Naganiriye na Padiri Thomas Nahimana umwe mubashinze urubuga leprophete.fr

Naganiriye na Padiri Thomas Nahimana umwe mubashinze urubuga leprophete.fr Thomas-NahimanaPadiri Thomas Nahimana afatanije na mugenzi we Padiri Fortunatus Rudakemwa bashinze urubuga leprophete.fr, bombi bavuka muri Diyosezi ya Cyangugu bakaba ari abapadiri b’iyo diyosezi.

Impamvu nifuje kuganira na Padiri Nahimana

Nifuje kugirana na Padiri Nahimana ikiganiro mpaka kubera ko nifuzaga kuganira nawe kubera:
- amatsiko nari mfite yo kumva imitekerereze ye
-ikibazo nari mfite ku nyandiko zikunze gucishwa ku rubuga leprophete.fr zibasira abakuru b’ihuriro Nyarwanda RNC cyane cyane Lt Gen Kayumba Nyamwasa, nkaba narifuzaga gusobanuza Padiri Nahimana nk’umuntu uvuga ko aharanira amahinduka mu Rwanda yarwanya kariya kageni undi munyarwanda nkawe bafatanije urugamba rwo kurwanya umutegetsi bukomeje gukandamiza abanyarwanda.

Padiri Nahimana namubonye nte? Ikiganiro nakibonye gute?

Padiri Nahimana nabonye ari umuntu uzi gusonanura ibitekerezo bye bigaragara ko amenyereye kwigisha kuko n’ubundi yigisha ivanjiri. Mu kuganira nawe bisaba kwihagararaho kuko iyo urebye nabi ashobora gutuma uta umurongo wari wafashe utegura ikiganiro (Niko byagenze). Mu gusesengura ibyo abwiwe ahitamo amagambo amwe ashobora kumufasha gusenya ibitekerezo byawe ayafashe uko ari cyangwa ashatse kuyumva ukundi (bishora kuba ari ku bushake cyangwa ari ukumvirana). Ni umuntu wagorana mu mishyikirano kuko bigaragara ko ahagarara ku mitekerereze ye ntashake kugira icyo yigomwa n’iyo byaba bigaragara ko uwo baganira we hari icyo yigomwe. Ntabwo namwita umwemera gato kuko naba nkabije ariko navuga ko yemera abonye nka Thomas wo muri Bibiliya (pessimiste) Nizere ko ari ku kibazo cya RNC na Lt Gen Kayumba Nyamwasa gusa.

Ese kutizera byaba bituruka kukutiyizera cyangwa kutizera abahutu muri rusange?

Yavuze ko abanyarwanda bafite ibisigisigi by’ubuhake mu mutwe! Aho gutinya ko yarushwa ubwenge cyangwa akagirwa igikoresho n’abatutsi nabyo ntibyaba ari ibisigisigi by’ubuhake aho byavugwaga ko abatutsi barusha ubwenge abahutu?

Kuba Bwana Twagiramungu yaragizwe igikoresho na FPR byaba bifite uruhare mu kuba nka Thomas kwa Padiri Thomas Nahimana? Cyangwa tuvuge ko izina ari ryo muntu?

Padiri Nahimana bigaragara ko yanze RNC n’ibyayo byose n’iyo byaba byiza. Kuri Padiri Nahimana ntashaka kubibona kugeza aho anemeza ko Lt Gen Kayumba afitiye gahunda mbi abanyarwanda. Kuri we Lt Gen Kayumba nta n’uburenganzira bwo kugira icyo yakorera abanyarwanda n’iyo cyaba cyiza kubera ko aregwa ubwicanyi.

Uyu mugabo wihaye Imana ntabwo ashaka kureba kure ngo arebe ko igihugu cyacu kizagira amahoro igihe abanyarwanda bazicara hamwe bagasabana imbabazi hakajyaho demokarasi ikurikiwe n’imbabazi rusange maze abanyarwanda bose ari abari mu buhungiro cyangwa mu magereza bagataha mu ngo zabo bagafasha kubakira igihugu cyacu hamwe.

Arashaka gushyira imbere abo yita abere (Twagiramungu) ngo aribo bakora politiki bonyine kandi akirengagiza uruhare rwabo mu gutuma FPR ifata ubutegetsi ndetse no guha agaciro ubwo butegetsi imbere y’amahanga (légitimité). Muri ibyo byose akirengagiza ko iyo abo banyepolitiki batagira inyota y’ubutegetsi tuba tutari muri ibi bibazo. Kuba bamaze imyaka myinshi muri opposition nta musaruro bagaragaza nabyo byatuma twibaza aho uwo musaruro uzaturuka noneho.

Padiri Nahimana yageze aho yemeza ko ibyo mvuga byose ari illusions ko bidashoboka, ariko we nta muti cyangwa nta nama yatanze zifatika zafasha gukemura ibibazo turimo mu buryo bujyanye na contexte turimo n’uko igihugu cyacu kimeze ubu kandi ku buryo burambye.

Kudashyira imbere imbabazi rusange (amnistie générale) kandi izo mbabazi zishobora gufasha abaheze mu magereza yo mu Rwanda no mu mahanga kurekurwa bagasubira mu miryango yabo. Byerekana ko atitaye ku bwiyunge bw’abanyarwanda bwava muri izo mbabazi.

Ndashimira Padiri Nahimana kuba yaremeye ko tugirana ikiganiro nizere ko atari cyo cyanyuma ndashimira kandi Simeon wo kuri Radio Ijwi rya Rubanda kuba yaduhaye urubuga tukaganira.

Mushobora kumva ikiganiro hano hasi

http://mixlr.com/ijwi-rya-rubanda/showreel/ijwi-rya-rubanda-kuva-ku-cyumweru-saa-1700-isaha-yi-london-1800-isaha-yi-kigali

Marc Matabaro
Rwiza News

 


2 commentaires

  1. Rwasa dit :

    Shame on you. Imana yo mu ijuru ntiyabyemera. Yabahaye igihugu muracyoreka mwica inzirakarengane niyo mpamvu yakibambuye irakibohora.

  2. Rukataza dit :

    Gushyira hamwe kwa oposition niko kuzatuma duhirika iriya ngoma ngome y’abicanyi n’amabandi bigaruriye igihugu cyacu.
    Byanyura mu nzira y’intambara, byanyura mu nzira y’amahoro, oposition ikwiye gushyira hamwe ikareba icyashoboka byihutirwa.
    Nidukomeza gutinda, abana n’abuzukuru bacu ntibazabishobora kubera ko Kagome uri hariya azaba yaramaze kuboza ubwonko.

    Inzira y’amahoro n’iy’intambara byose birashoboka rero, icya ngombwa ni ukubyumvikanaho ahasigaye bigashyirwa mu bikorwa.

    Gusa murebe ibyihutirwa kurusha ibitihutirwa kuko nimukomeza gutinda byose bizapfa.

    Kagame na FPR ye bafashe ubutegetsi banyuze mu nzira y’intambara babugeraho hamenetse amaraso menshi y’abanyarwanda. Ariko baburiho uretse ko ari abaswa muri politiki. None se ni gute oposition itakoresha nayo intambara, kandi ko aricyo cyonyine gisigaye, hanyuma yo ikazayobora igihugu mu buhanga n’ubushishozi muri politiki?

    Byose birashoboka rero icyangombwa ni ukubyumvikanaho tukirinda amacakubiri kandi tukiri muri oposition iri hanze y’igihugu.

    Kagame, nako Kagome, ntabwo azakurwaho n’imyivumbagatanyo y’abaturage yigaruriye kuko yabica akabamara kurusha abo intambara iteguwe neza yakwica.

    Mugire vuba rero mwumvikane, abaturage nimwe bategereje.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste