N’IKI KIHISHE INYUMA Y’IHINDURWA RY’AMAZINA Y’AHANTU MU GIHUGU HOSE?

Inkuru dukesha urubuga igihe.com iravuga ko : Minisitiri Musoni yasobanuriye abanyamakuru, impamvu Leta yifuza ko inyito za za Diyosezi zahinduka, yagize ati:” n’ubwo guhindura inyito za diyoseze bitarajya mu itegeko bigomba guhinduka kubera gahunda y’imiyoborere myiza twimakaza, hari itegeko ngenga rigena imitegekere y’igihugu n’inzego z’imitegekere y’igihugu ryashyizeho inyito nshya, aho icyahoze cyitwa “Perefegitura” cyahindutse “Intara”.

N’IKI KIHISHE INYUMA Y’IHINDURWA RY’AMAZINA Y’AHANTU MU GIHUGU HOSE? rwanda-map

Ikariya y'u Rwanda ya kera

Yagize ati  » Mu rwego rwo guhuza imiyoborere mu nzira turimo amadini nayo arakangurirwa guhuza amazina y’intara cyangwa agashaka indi nyito idahuje.” Yavuze ko ibi bitera urujijo mu baturage ndetse no mu bakristo.

Musoni yagize ati : “Nk’uko Diyoseze ya Nyundo, Kabgayi na Zaza bidateye urujijo, turifuza ko Diyoseze ya Kibungo na Butare n’izindi zigifite ayo mazina y’intara zahinduka kuko bitakijyanye n’igihe tugezemo. Ikindi ni uko nka Diyoseze ya Gikongoro ifite amateka atari meza ajyanye n’ubwicanyi bwahabereye.”

Ibintu byo guhindura amazina y’uturere twose n’imijyi, irimo intego nyinshi cyane zihishe kandi bizagaragara nyuma ko hari hagamijwe guhisha ibimenyetso no kubivangavanga cyane cyane nk’ubwicanyi bwakozwe na FPR ndetse na Genocide.
Iri hinduka riyobya uburari rikaba ryatuma:

- Leta ishobora kongera umubare w’abanyarwanda cyangwa ikawugabanya uko ishatse kuko nta muntu uzashobora kugereranya imibare ya kera n’iy’ubu mu gihe imiterere y’ikarita y’igihugu izaba yarahindutse cyane; ibyo bifasha Leta ya FPR kuba yagera kuri bimwe muri ibi:

Ibimenyetso by’ahiciwe abantu na FPR bizashobora gusibanganywa kuko na none bizagorana kumenya aho ibintu byabereye, abapfuye abo aribo, aho bakomokaga, umubare w’abaturage bishwe ugereranije n’abari batuye ako karere n’ibindi;

Harimo amayeri yo kongera abazize genocide ku buryo byagorana gukora iperereza ngo abantu bamenye ukuri,kumenya abo bantu abo aribo, umubare wabo, aho bari batuye, umubare w’abari batuye muri utwo turere mbere n’ibindi.

Natanga urugero: Mu rwibutso rwa Gisozi hamaze guhambwamo abantu ngo barenze 250.000, mu gihe muri 1991 Kigali yari ituwe n’abantu 250.000, umuntu akibaza niba abantu bose bari batuye muri Kigali bari abatutsi kandi bakaba barapfuye ntihagire urokoka.

Ibi bituma nk’umuntu wari i Kigali muri biriya bihe nibaza abantu bagiye bapfa bishwe n’indwara, abicwaga na za bombe zaraswaga kuri Kigali, abasirikare b’inzirabwoba, abasirikare b’inkotanyi, interahamwe zicanaga hagati yazo, abishwe na FPR mu duce dutandukanye aho yafataga, imirambo yabo yagiye hehe? Sinzi niba Leta y’u Rwanda uyibajije ubu ishobora kukwereka aho abo bantu bahambye.

Kuba abatutsi barakorewe Genocide ntawe ubihakana, ariko ntabwo byakagombye kuba urwitwazo rwo guhishira amafuti ya FPR no gukomeza gukandamiza abanyarwanda.

Rwanda_Map_UN_Peacekeeping

Ikarita ya kera y'u Rwanda

Uku gukatamo ikarita y’u Rwanda bundi bushya yahinduye byinshi ku buryo nta gace kahozeho kera ushobora gusanga kagifite izina ryako rya kera, byageze aho za segiteri za kera cyangwa serire zigabanywamo ibice zigakwirakwiza mu turere dutandukanye cyangwa intara zitandukanye.

Kuba Diyosezi za kiriziya gatorika zikitwa amazina ya kera bishobora gutuma hari ibimenyetso bimwe bisigara byerekana uko abakristu banganaga kera nizihinduka zikamera nk’uko intara zimeze ubu nta kizaba gisigaye cyo guheraho bagereranya mu mibare ibya kera n’iby’ubu, byaba mu mibare y’abaturage cyangwa ibindi leta ishaka ko bisibangana cyangwa ntibimenyekane.

Kera amazina y’intara yarahinduwe muri za 1960,ariko ntabwo Leta yigeze ibwira Kiliziya ngo ubwo perefegitura ibaye Gitarama ngo ubwo Diyoseze nihinduke ive kuri Kabgayi ibe Gitarama, cyangwa ngo Shyogwe ihinduke Gitarama n’ahandi. Muri make rero jye ndabona kubera ukuntu kiliziya gatorika yabaye ikiragi kuva muri 1994 kugeza ubu, nkaho itabona akarengane k’abanyarwanda, FPR imaze kuyisuzugura bikabije kugeza naho yivanga mu mikorere yayo ya buri munsi. Wenda ahari ubwo bayinjiriye kano kageni, izageraho ifashe abandi banyarwanda guhangana n’umwijima wa FPR ikomeje kurohamo abanyarwanda.

Marc Matabaro
Rwiza News

 


9 commentaires

  1. Shamba dit :

    Twayja twabona impamvu FPR yirengeje Musenyeri MISAGO,iyo aza kuba akiriho yenda yajyaga kugira analyse akora, akaba ndetse yenda yashoboraga kuba yavuganye na BBC, dore ko muri za nkomamashyi z’ingaruzwamuheto zose z’i Rwanda ;(ndavuga babasenyeri bacu dusamzwe tuzi) habuze n’umwe wagira icyo abivugaho. Ngo BBC yabashatse, maze bararuca bararumira. Ngo bazabanza babaze Papa!Namwe munyumvire? Bazaba bamubaza iki se niba babishyigikiye? Kubwira abanyarwanda icyo batekereza kuri uwo mugambi mubisha uhishe ubugome n’ubuganbanyi ku benegihugu bisaba kwaka uruhushya Vaticani yagowe? Cyangwa ni isoni ko nabo baguye mu mutego wo gutererana intama bashinzwe ,kugeza aho ibirura birimo bizitanyagurira kuzimara,no kuzigaraguza agati none bikaba bigiye kuzibamarana! Mbe bashumba b’intama ko mwateshutse ku nshingano zanyu? None murabigenza mute? Mwahisemo kuruca mukarumira mu bihe intama zanyu zicwa urw’agashinyaguro, izimdi zaraboshywe, izindi ziratatana ntimuzi iyo ziri, hamwe ndetse n’izatorongeye.Ngaho reka turebe uko mwivana mu iri terabwoba musyhizweho na rupiyefu? Ari nkajye nabyanga maze ikibyimbye kikameneka. Kiliziya na Leta ni tofauti. Murumnva?

  2. kinyogote dit :

    baribeshya na mobutu yahinduye congo zaire nimigezi byose namazina yabanyekongo arayahindura ubuse birihe harukivuga zaire cyangwa harucyambara abakosi

  3. Rukataza dit :

    Ikibyihishe inyuma kirazwi. Icyangombwa ni ukugira vuba tukabihagarika nka oposition tukagarura ibyahozeho. None se amateka y’igihugu cyacu murayayobewe?

    Ibyo kariya gatsiko k’amabandi yaturutse i Buganda kateguye kandi kamaze gushyira mu bikorwa bizwi n’abanyarwanda bose bashyira mu gaciro.Igisigaye rero ni ukugakuraho ubundi igihugu kigakomeza uko cyahoze.

  4. sangwa dit :

    Mureke izo nkoramaraso, zizasibanganya ibimenyetso ariko kwica bamwe bazasaza babiryojwe nihahandi habo.Ariko rero Imana ikwiye gufasha u Rwanda kuko bimaze gutera iseseme.

  5. Mentali dit :

    Matabaro, nkunda cyane Amakuru yawe na Analyse yawe! keep it up!

  6. Ngarambe dit :

    Biriya bintu FPR yabitekereje kera ariko igirango ibikorere rimwe no guhindura uturere na za prefectures. Icyo gihe yegereye Église catholique ibitera utwatsi. FPR yabaye yitonze none ubu irabona ko pression yo kuzimanganya ibimenyetso iri hafi cyane akaba ariyo mpamvu itangiye kubyihutisha bitarayihamaga.
    Genda Rwanda waragowe!!

  7. Musoni James dit :

    Mwakwicecekeye ko njye ubu numiwe koko? Igihugu kiragenda kikabura umuntu mukuru numwe wo guhanuura abandi koko? Iguhugu cyakwijwe injiji gusa, abandi babagize ibihone byamazwe n’ubwoba! Ariko noneho banza Musoni aje ku mwanya wa mbere mu buswa awusimbuyeho mugenzi wo muri Presidence (Musoni), babura gushaka icyakura abaturage mu bukene bakirirwa bateza ubwega gusa. Nibahe amahoro Eglise catholique! Kiriziya nayo nikure turiya tubikira twigize intore hariya, ifatire ibyemezo abapadiri birirwa barahizwa muri FPR ubundi yongere yunge ubumwe!

  8. nyandwi dit :

    Ntibigoye kubyumva.
    1. Ni ya matwara leta y’inkotanyi ifite yo kujijisha abaturage, cyane urubyiruko, yo gushaka guhindura amateka y’igihugu bigamije gusingiza ubwo butegetsi no kwibagiza amabi n’ubwicanyi bwakoreye abaturage. I Byummba fpr yaciye abaturage kuli stade byumba; Ruhengeri havugwa bwa buvumo bahomereye mo abaturage; Butare havugwa imbaga fpr yatsinze muli arboretum; Gikongora hazwi Kibiho n’iabatwikiwe muli Nyungwe. Bityo rero, leta ya fpr-inkotanyi ifite ubwoba ko ayo mazina yose yibutsa abaturage aho ababo bashiriye.
    2. Ni bwa bujiji bwo kutamenya gutandukanya inzego za gisivili n’imitegekere yazo ugereranyije n’iz’amadini, cyane Kiliziya Gatolika by’umwihariko. Birababaje kutamenya cyangwa kutumva ko imbibi za Kiliziya zitagenwa na leta, zikaba ndetse nta n’aho zihuriye n’izubutegetsi bwite bwa Leta. Haba ndetse n’iyo imbibi za Kiliziya zirenga imipaka y’igihugu ubwacyo zigasingira icy’abaturanyi.
    3. Ni amayeri mamenyerewe iyo leta y’igitugu runaka ishaka gutegeka amadini nk’abacakara bayo mw’itsinda rikorera mu kwaha kwa fprinkotanyi. Aliko iy’i Kigali ko ifite ba gitwaza, bategetse abo n’abandi nkawe, Kiliziya ya Petero akayiha amahoro. Abategtsi b’abaromani nka kaligula, nero n’abandi barayisize nkantswe inkandagirabitabo.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste