INKURU IRAMBUYE KU BANDI BASIRIKARI BA FDLR BAKANGURIWE GUSHINJA INGABIRE ARIKO NTIBAGEZWA MU RUKIKO KUBERA KUTABASHA GUFATA AMASOMO UKO BAYIGISHWAGA

Lt Col Michel Habimana alias Edmond Ngarambe (hagati), Vital Uwumuremyi alias Muhindo Muhima Dieudonné(ibumoso), Capt. Pontien Nkeramihigo alias Amani Richard (iburyo)
Nk’uko nigeze kubagezaho inkuru y’urupfu rw’uwitwa Rugango Dismas umwe mu bigeze gutegurwa kuzashinja Ingabire bikaza kurangira atagejejwe mu rukiko kuko yaje kugaragaraho kuba yarihaye urwego rw’ikiganga atarimo ndetse akaza no kwitaba Imana taliki 23 Mata 2012 atarangije uwo mugambi mubisha wo gutanga inzirakarengane, icyo gihe nababwiye ko nzabagezaho ku buryo bwa vuba andi makuru y’abari abasirikari ba FDLR nabo batojwe kuzashinja Ingabire ariko bakaza kutagezwa mu rukiko ngo bashinje kubera ko byagaragaraga ko basaga n’abananiwe kumva amasomo umuntu akaba atabura kugira impungenge ko bazapfa urupfu nk’urw’uriya mugenzi wabo kuko muri FPR biramenyerewe ko uwateguwe kurangiza imigambi nk’iriya akenshi na we ubuzima bwe buba bugerwa ku mashyi kubera gutinya ko amabanga y’ibyo yakoreshejwe yazajya ahagaragara.
Aba basirikari rero babonye ko gukora iyo misiyo bitagishobotse bahitamo kubageza mu bucamanza taliki 6 Ukuboza 2010 nyuma y’ukwezi n’igice Ingabire atawe muri yombi bikaba byumvikana neza ko uyu mugambi wo kubakoresha wari uhari nk’uko bamwe mu bakozi b’inzego zinyuranye zaba iz’ubutasi, iza gisirikari n’iz’igipolisi ndetse n’iz’ubutabera babitangarije abantu banyuranye. Mu ifatwa ry’abo bantu bakaba baragiye bafatwa mu gihe gitandukanye ariko hagati y’ukwezi kwa Nyakanga n’Ugushyingo 2010 bagafatirwa ahantu hatandukanye muri Congo ariko abenshi bakaba barafatiwe i Goma nk’uko byagenze kuri Vital Uwumuremyi bakazanwa mu kigo cyahoze ari gendarmerie ku Gisenyi hari n’amakuru avuga ko bamwe bagejejwe mu kigo cya gisirikari cya Bigogwe aho bagombaga gufatira imyitozo yo gushinja nk’uko Uwumuremyi Vital na bagenzi be banyujijwe mu kigo cya Kami bakahaherwa imyitozo ndetse kuri Uwumuremyi we bikaba byari akarusho kuko ari we wakomeje kujya mu bikorwa byo kurangiza neza uwo mugambi afasha FPR.
Ifatwa n’ifungwa ry’aba ba FDLR
Sabiyeze Aboubakar: mwene Bavugarita na Nyirakabanza wavutse 1971 akagari Cyanika, umurenge Rugerero, akarere Rubavu, intara Uburengerazuba. Yafatiwe i Goma taliki 28/07/2010 yambutswa mu Rwanda taliki 28/08/2010 bavuga ko yahaga amakuru abo kwa Musare.
Mugabonake Jean Damascene: mwene Butaku na Nyirabudederi wavutse 1982 umurenge Kareba, akarere Nyabihu, intara Uburengerazuba. Yafatiwe i Congo yambutswa mu Rwanda amataliki ntiyamenyekanye neza bavuga ko yahaga amakuru aba FDLR.
Niyitegeka Didier: mwene Nemeye na Nyirabushikara wavutse 1982 umurenge Kareba, akarere Nyabihu, intara Uburengerazuba. Yafatiwe muri NJELIME mu karere ka Rubavu hafi ya HEHO ku mataliki ataramenyekanye neza bavuga ko yacumbikiraga muramu we Mugabonake avuye i Congo ariko ngo yafashwe agiye kumwandikisha ku buyobozi nk’uko bisanzwe bigenda.
Serugendo Leonard: mwene Ntirivamunda na Nkundibiza wavutse 1990 umurenge Kanzenze, akarere Rubavu, intara Uburengerazuba. Yafatiwe i Goma yagiye gupagasa yambutswa mu Rwanda amatariki ntiyamenyekanye neza bigaragara ko yaba afite utubazo mu mutwe.
Rukundo Emmanuel: mwene Birinda na Mukamusoni wavutse 1977 umurenge Rubengera, akarere Karongi, intara Uburengerazuba. Yafatiwe i Goma taliki 27/09/2010 yambutswa mu Rwanda.
Musabirema Cyprien: mwene Kabutura na Mukarubayiza wavutse 1982 umurenge Rwamatamu, akarere Karongi, intara Uburengerazuba. Yafatiwe i Goma taliki 28/09/2010 yambutswa mu Rwanda taliki 02/10/2010 ahagana saa tanu z’ijoro.
Ndagijimana Maniragaba: mwene Mahuku na Sekamondo wavutse 1980 umurenge Basa, akarere Rubavu, intara Uburengerazuba. Yafatiwe i Tongo muri Rutshuru ari kumwe n’umuryango we batahutse bajya mu Rwanda.
Sibomana Vincent: mwene Ngendahimana na Nyiraderevu wavutse 1967 umurenge Gatore, akarere Kirehe, intara Uburasirazuba. Yafatiwe i Goma taliki 28/09/2010 yambutswa mu Rwanda taliki 02/10/2010 ahagana saa tanu z’ijoro.
Karisa Jean Bosco: mwene Nzabandora na Nyirambereti wavutse 1970 umurenge Rutare, akarere Gicumbi, intara Amajyaruguru. Yafatiwe i WALIKALE amataliki ntiyamenyekanye neza yahise yambutswa mu Rwanda.
Aba uko ari 9 bacishijwe mu cyahoze ari gendarmerie ya Gisenyi (hari n’abavugwa ko bajyanywe mu kigo cya gisirikari cya Bigogwe gutozwa kuzashinja Ingabire) bakoreshwa ibazwa na polisi tariki 20/11/2010 bajyanwa gufungirwa muri polisi ya Rubavu taliki 21/11/2010 bajyanwa ku mushinjacyaha Janvier Munyaneza taliki 22 na 23/11/2010. Taliki 02/12/2010 umushinjacyaha yabasabiye gufungwa by’agateganyo icyemezo cyemejwe n’umucamanza Habimana Djuma taliki 06/12/2010 abaregwa bagezwaho icyemezo taliki 10/12/2010 ari naho bajyanwe gufungirwa muri gereza ya Gisenyi. Hari amakuru yemeza ko ifatwa ry’aba bantu ryari riyobowe na Vital Uwumuremyi uyu unayoboye itsinda ry’abahoze muri FDLR ryemeye kuba igikoresho mu gushinja Victoire Ingabire utavugarumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali.
Aba bose uko ari 9 barezwe icyaha ko guhungabanya umudendezo w’igihugu n’ubufatanyacyaha mu cyaha cy’iterabwoba kuko bamwe ngo bahoze muri FDLR abandi batigeze baba no mu gisirikari bakaba barakekwagaho kuba intasi za FDLR n’ubwo bamwe bafatiwe mu Rwanda ku Gisenyi abandi bagafatirwa za Goma ahakunze kugendwa n’abanyarwanda benshi ndetse bamwe banahatuye bahakorera imirimo nk’uko bamwe mu bafashwe batangaje mu rukiko ko bakoraga imirimo yo kwiteza imbere aho i Goma.
Uwitwa Ndihokubwayo Viateur uvuka mu karere ka Karongi yabaga i Goma nk’impunzi akaba yaranahacururizaga. Yafashwe taliki 28/09/2010 afungirwa ahahoze ari gendarmerie ku Gisenyi akaba yararegwaga kuba akorana na FDLR amakuru ye ubu ntazwi kuko aherukwa taliki 20/11/2010 aho muri gendarmerie ya Gisenyi kuko atigeze ajyana n’abandi gufungirwa muri polisi hamwe n’abo bari bafunganwe aho mu cyahoze ari gendarmerie ya Gisenyi.
Ngabo bamwe mu bamenyekanye ko bageragejwe mu guhimba dosiye ya Ingabire ariko ntibazanywe mu rukiko ngo bamushinje nk’uko byagenze kuri Uwumuremyi Vital, Nditurende Tharcisse, Habiyaremye Noel na Karuta JMV ubu banakomeje kwemera icyaha cyo guhungabanya umudendezo w’igihugu n’ubufatanyacyaha ku cyaha cy’iterabwoba banagisabira imbabazi. Gusa biragaragara ko na bariya 9 iyo baza kugaragaza ubunararibonye mu gushinja nk’uko byagaragaye kuri Vital Uwumuremyi na Nditurende Tharcisse nta kabuza baba ubu bari mu rukiko rukuru rwa Kigali bashinja Ingabire ariko uwo mugambi ntiwashobotse kuko ngo abari bashinzwe kubigisha babonye ko badafite ubushobozi buhagije mu mutwe bwo kuzirwanaho bagahangana n’abanyamategeko nk’uko byagaragaye kuri Uwumuremyi, Nditurende, Habiyaremye na Karuta, cyakora nabo byagaragaye mu rukiko ko batateguwe bihagije kuko bagiye bivuguruza kenshi n’ubwo abashinjabyaha bakomeje kubarwanaho batera ubwoba Ingabire n’abamwunganiraga ngo badakomeza gutuma ukuri ku ikinamico yakinwaga kugaragazwa ariko byabaye iby’ubusa kuko Ingabire yahagaritse kuburana abanyarwanda n’amahanga bose bamaze kumenya ukuri kuri uru rubanza.
Juvénal Majyambere
Kigali
N’IKI KIHISHE INYUMA Y’IHINDURWA RY’AMAZINA Y’AHANTU MU GIHUGU HOSE?
Inkuru dukesha urubuga igihe.com iravuga ko : Minisitiri Musoni yasobanuriye abanyamakuru, impamvu Leta yifuza ko inyito za za Diyosezi zahinduka, yagize ati:” n’ubwo guhindura inyito za diyoseze bitarajya mu itegeko bigomba guhinduka kubera gahunda y’imiyoborere myiza twimakaza, hari itegeko ngenga rigena imitegekere y’igihugu n’inzego z’imitegekere y’igihugu ryashyizeho inyito nshya, aho icyahoze cyitwa “Perefegitura” cyahindutse “Intara”.
Yagize ati » Mu rwego rwo guhuza imiyoborere mu nzira turimo amadini nayo arakangurirwa guhuza amazina y’intara cyangwa agashaka indi nyito idahuje.” Yavuze ko ibi bitera urujijo mu baturage ndetse no mu bakristo.
Musoni yagize ati : “Nk’uko Diyoseze ya Nyundo, Kabgayi na Zaza bidateye urujijo, turifuza ko Diyoseze ya Kibungo na Butare n’izindi zigifite ayo mazina y’intara zahinduka kuko bitakijyanye n’igihe tugezemo. Ikindi ni uko nka Diyoseze ya Gikongoro ifite amateka atari meza ajyanye n’ubwicanyi bwahabereye.”
Ibintu byo guhindura amazina y’uturere twose n’imijyi, irimo intego nyinshi cyane zihishe kandi bizagaragara nyuma ko hari hagamijwe guhisha ibimenyetso no kubivangavanga cyane cyane nk’ubwicanyi bwakozwe na FPR ndetse na Genocide.
Iri hinduka riyobya uburari rikaba ryatuma:
- Leta ishobora kongera umubare w’abanyarwanda cyangwa ikawugabanya uko ishatse kuko nta muntu uzashobora kugereranya imibare ya kera n’iy’ubu mu gihe imiterere y’ikarita y’igihugu izaba yarahindutse cyane; ibyo bifasha Leta ya FPR kuba yagera kuri bimwe muri ibi:
Ibimenyetso by’ahiciwe abantu na FPR bizashobora gusibanganywa kuko na none bizagorana kumenya aho ibintu byabereye, abapfuye abo aribo, aho bakomokaga, umubare w’abaturage bishwe ugereranije n’abari batuye ako karere n’ibindi;
Harimo amayeri yo kongera abazize genocide ku buryo byagorana gukora iperereza ngo abantu bamenye ukuri,kumenya abo bantu abo aribo, umubare wabo, aho bari batuye, umubare w’abari batuye muri utwo turere mbere n’ibindi.
Natanga urugero: Mu rwibutso rwa Gisozi hamaze guhambwamo abantu ngo barenze 250.000, mu gihe muri 1991 Kigali yari ituwe n’abantu 250.000, umuntu akibaza niba abantu bose bari batuye muri Kigali bari abatutsi kandi bakaba barapfuye ntihagire urokoka.
Ibi bituma nk’umuntu wari i Kigali muri biriya bihe nibaza abantu bagiye bapfa bishwe n’indwara, abicwaga na za bombe zaraswaga kuri Kigali, abasirikare b’inzirabwoba, abasirikare b’inkotanyi, interahamwe zicanaga hagati yazo, abishwe na FPR mu duce dutandukanye aho yafataga, imirambo yabo yagiye hehe? Sinzi niba Leta y’u Rwanda uyibajije ubu ishobora kukwereka aho abo bantu bahambye.
Kuba abatutsi barakorewe Genocide ntawe ubihakana, ariko ntabwo byakagombye kuba urwitwazo rwo guhishira amafuti ya FPR no gukomeza gukandamiza abanyarwanda.
Uku gukatamo ikarita y’u Rwanda bundi bushya yahinduye byinshi ku buryo nta gace kahozeho kera ushobora gusanga kagifite izina ryako rya kera, byageze aho za segiteri za kera cyangwa serire zigabanywamo ibice zigakwirakwiza mu turere dutandukanye cyangwa intara zitandukanye.
Kuba Diyosezi za kiriziya gatorika zikitwa amazina ya kera bishobora gutuma hari ibimenyetso bimwe bisigara byerekana uko abakristu banganaga kera nizihinduka zikamera nk’uko intara zimeze ubu nta kizaba gisigaye cyo guheraho bagereranya mu mibare ibya kera n’iby’ubu, byaba mu mibare y’abaturage cyangwa ibindi leta ishaka ko bisibangana cyangwa ntibimenyekane.
Kera amazina y’intara yarahinduwe muri za 1960,ariko ntabwo Leta yigeze ibwira Kiliziya ngo ubwo perefegitura ibaye Gitarama ngo ubwo Diyoseze nihinduke ive kuri Kabgayi ibe Gitarama, cyangwa ngo Shyogwe ihinduke Gitarama n’ahandi. Muri make rero jye ndabona kubera ukuntu kiliziya gatorika yabaye ikiragi kuva muri 1994 kugeza ubu, nkaho itabona akarengane k’abanyarwanda, FPR imaze kuyisuzugura bikabije kugeza naho yivanga mu mikorere yayo ya buri munsi. Wenda ahari ubwo bayinjiriye kano kageni, izageraho ifashe abandi banyarwanda guhangana n’umwijima wa FPR ikomeje kurohamo abanyarwanda.
Marc Matabaro
Rwiza News
Uko nabonye ikiganiro nagiranye na M.Matabaro: Intambara ni inzira y’IBIGWARI n’ABICANYI ! Padiri T.Nahimana.
Umugabo witwa Mariko Matabaro yarantumiye ngo duhurire kuri Radio Ijwi rya Rubanda maze tujye impaka ku ngingo zinyuranye. Ariko ingingo yahaga agaciro kuruta izindi ngo ni ukumbaza impamvu Uruba leprophete.fr rwaba rwaribasiye uwahoze ari Lieutenant Général Kayumba Nyamwasa. Ndifuza kugeza ku bakunzi b’urubuga leprophete.fr uko nabonye icyo kiganiro n’ibitekerezo cyanyunguye.
1. Mariko Matabaro ni muntu ki ?
Nk’uko abyivugira, Mariko Matabaro ni umugabo w’imyaka 38, ukomoka ahitwa Umutara muri iki gihe, akaba abarizwa mu gihugu cya Norvège. Yize amashuri yisumbuye mu bucungamari, yiga kaminuza mu Rwanda no mu mahanga. Akunze kwandika mu kinyamakuru gikorera ku murongo wa Interneti cyitwa Rwiza News.
Mu kuganira na we nabonye ko ari umusore ufite ikinyabupfura, udatinya kujya ahagaragara ngo avuge ibyo atekereza n’ibyo yemera. Iyi ngingo irakomeye kuko mbona ari ubutwari benshi badafite muri iki gihe, kubera ubwoba bwo kuba yenda Abanyarwanda barakanzwe cyane.
2.Ibitekerezo bye by’ingenzi
Mu by’ukuri, umuntu agerageje kuvangura ibyavuzwe, ibitekerezo Mariko Matabaro yashakaga gutambutsa muri iki kiganiro ni 4 :
(1)Ko Kayumba Nyamwasa adakwiye gutungwa agatoki, n’ubwo yaba yaratsembye imbaga y’Abanyarwanda.
Mariko atangira impaka yemeza ko leprophete.fr yakoze ikosa ryo gutangaza inyandiko ivuga ngo « Uwahoze ari Liyetona jenerali Kayumba Nyamwasa…. ». Kuri we izo mpeta za gisilikari Leta y’u Rwanda yamwambuye, ngo ziracyafite agaciro !
Twagerageje kumusobanurira ko amapeti ya gisilikari atari diplôme ishobora kugira agaciro mu bihugu byinshi, ko iyo igihugu cyaguhaye ayo mapeti kiyakwambuye uba ubaye umusivili birangiye !
Matabaro we mu guhagarara ku gitekerezo cye yageze aho yivuguruza ubwo yerekanaga ko yumva Ubutegetsi bw’igihugu cy’u Rwanda bugira ijambo rikwiye guhabwa agaciro iyo buha Kayumba amapeti gusa. Ariko igihe ubwo butegetsi bunenze imikorere ya Kayumba, bugafata icyemezo cyo kumwambura amapeti bwamuhaye, Matabaro yemeza ko iryo jambo nta gaciro rigomba guhabwa !
Ibi twibajije niba ari ukwigiza nkana cyangwa se niba ari ya maso akunda atabona neza ! Matabaro se azabe yikundira Kayumba Nyamwasa ku buryo yibagirwa na ka logique gasanzwe n’umuntu utarakandagiye mu ishuri ribanza yagira? Uwamwambitse amapeti ko ari na we wayamwambuye, urubanza ruri he ?
Ikindi cyantangaje cyane bikomeye ni ICYIZERE kidasanzwe uyu Matabaro afite mu bushobozi bwa Kayumba bwo kubohora u Rwanda n’Abanyarwanda ku ngoyi y’igitugu cya Kagame. Muri make Matabaro aragira ati :
*Kayumba ni WE WENYINE wamunga igisilikari cya FPR-Inkotanyi agihereye mu nda ,kuko ari we wacyubatse, bityo agahirika ubutegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame ;
*Ngo Kayumba ni we Njangwe izi gufata imbeba (Kagame!?), bityo rero ibara ryayo ntacyo ritwaye !
*Ngo Kayumba niwe wamenya gukoresha imbunda agatera Kagame,akamutsinda, akamukura ku butegetsi.
*Muri make: Ni we MUKIZA Abanyarwanda bari barategereje, imyaka ishize ikaba isaga 18 !
Igitangaje kurushaho ni uko twabajije Nyakubahwa Matabaro Mariko niba ubutumwa ari kutugezaho yarabutekerewe na Kayumba Nyamwasa, mbese akaba ari nk’umuvugizi we ! Mu kudusubiza Matabaro yahakanye yivuye inyuma kuba intumwa ya Kayumba, atwemeza ko atazi Nyamwasa, ko batarigera banavugana, habe no kuri telefone !Nyamara ibyo ntibibuza Matabaro gutangaza kuri radiyo ko gahunda ya Kayumba ari ukubohora u rwanda ku ngoyi y’ubutegetsi bw’igitugu ya Kagame.
Nyamara abumvise ibyo Nyamwasa na bagenzi be bakomeje kuvugira mu biganiro badahwema gukorana n’abantu banyuranye ,binyura kuri radio no mu bitangazamakuru, barakemanga ko GAHUNDA iriho atari ukubohoza Abanyarwanda bari ku ngoyi. Ibyo bavuga n’ibyo bakora byerekana ko Kayumba na bagenzi be bagamije kwikiza UMWANZI wabo personnel, baziranye, babyirukanye, basangiye byinshi, ibibi n’ibyiza; uwo mwanzi wabo akaba yitwa Paul Kagame. Ari nk’igitangaza kibaye , Perezida Kagame akitaba Imana uyu munsi, Kayumba na bagenzi be bakwitahukira i Rwanda BEMYE, ndabaza Matabaro niba yabakurikira ? Ese n’iyo Matabaro yabaherekeza, ibibazo by’Abanyarwanda bari ku ngoyi byaba bibonye igisubizo ?
Aha niho twahereye twanzura ko mu gusingiza UBUTWARI n’UBUBASHA butagira ingano bya Kayumba Nyamwasa , Matabaro yatwawe na ILLUSION we yita INZOZI, bityo akaba ari ibyiyumviro bye ashaka kudutsindagira ngo tubifateho ihame! Na none ariko ntitwamurenganya cyane. Iyi ndwara yo kurota ku manywa, ikunze gufata abantu benshi baciye mu bikomeye nk’ibyo twanyuzemo. Mu by’ukuri ni ikimenyetso gikomeye cy’UKWIHEBA no KURAMBIRWA ubuhungiro kigaragara ku bavandimwe batari bake. Hari ABAHUTU bihebye kugeza ubwo bumva nta wundi wabatabara uretse wa wundi wabarasiraga kubamara; wa wundi wakoreshaga kajugujugu agatsemba abakecuru, impinja n’abagore batwite iyo za Ruhengeri na Gisenyi; wa wundi wayoboye abatangatanze abaturage nk’amatungo cyangwa inyamaswa z’ishyamba ,bakabinjiza mu BUVUMO bwa Nyakinama, hanyuma akaboherezamo amabombe n’ibyuka bihumanya, yarangiza agakinga umuryango w’ubuvumo akoresheje amabuye na Sima , akajya kuri télevisiyo z’amahanga kugira ngo abwire isi yose ko we atagenzwa no kurasa abaturage agamije kubagira imfungwa , ahubwo ko arasa agamije kubamasha ngo abicire kubamara! None ibihe byaramuhindutse, nawe yageze aho arahunga agamije gukiza amagara ye bwite…. Matabaro nawe uti ndaronse, dore UMUCUNGUZI, muramenye ntihakagira umutunga n’agatoki ! Ariko Abanyarwanda twaruha ye!
3. Ko nta yindi nzira ishoboka yo gukura abanyarwanda ku ngoyi ya FPR uretse intambara.
Matabaro uko namubonye ari muri ba Banyarwanda bashaka kwiha amahoro y’umutima bihisha inyuma y’ibisubizo bidashoboka! Nyuma bakaza kuvuga bati: none se ko bidashoboka tugire dute!
Kuvuga ngo imbunda nizo zonyine zahashya Kagame akava ku butegetsi, ni INZOZI nsa n’ubunebwe mu gutekereza ! Matabaro arabivuga azi neza ko “intambara classique”, iyi yo kurundanya intwaro n’ingabo, ugahagurukira mu gihugu ugatera ikindi,idashoboka muri iki gihe ! Izo mbunda avuga ntazo afite, n’inshuti ye Kayumba ntazo itwereka !Ingabo ? Igihugu azahagurukiramo ? Ese ubundi Matabaro abwiwe n’iki ko Kayumba ateganya kurwanya icyo gisilikari yubatse (RPF) kandi ateganya ko ari cyo na we yakubakiraho ubutegetsi bwe ageze mu gihugu ?
Abahoze mu ngabo zatsinzwe nta we uzi iyo bazimiriye! N’abo twumva ngo baba Kongo nta we uzi ibibazo bafite, icyakora twumva ko buri munsi abakomanda babo bitahira i Kigali, bagiye gufasha Kagame gushinja Inzirakarengane nka Victoire Ingabire! Abo se Nibo Matabaro atezeho umukiro ?
Niko se Matabaro, ubwo ntubona ko message yawe igamije guca intege abaturage bari mu Rwanda, bamaze kurambirwa ubuja bashowemo, nyamara bakaba barunguruka bakabona ibyabaye Libiya, Tunisia, Misiri…yenda bakaba batangiye kwibwira bati natwe twishyizemo akanyabugabo tugahaguruka, twakwibohoza: ibyo abandi bagezeho ,twe byatunanira bite?
Kereka niba Matabaro yatwumvisha ukuntu Abanyarwanda bo atari abantu, bakaba ari udusimba dusuzuguritse cyane Kagame azakomeza guhonyora ubuziraherezo! Naho Kagame we n’Agatsiko ke bakaba ari indashyikirwa mu kugira intwaro za Kirimbuzi zirenze iza Mubaraki wa Misiri, iza Kadafi wa Libiya…! Icyo ni igitegekezo bwite cya Matabaro, l’avenir nous le dira!
Kuri iyi ngingo numva Abanyarwanda bakwiye guhindura imyumvire , kurema ejo hazaza h’igihugu cyabo ntibakomeze kubiharira Abasilikari b’Abicanyi bonyine ! BILAN y’ubutegetsi bw’abasilikari mu Rwanda twarayibonye : Gusogota Abatutsi b’inzirakarengane no kurimbura Abahutu ukagera n’ubwo utwika imirambo…. ! Ibyo bisubizo bya gisilikari twarabihaze, nibyo byadusenyeye igihugu, kikaba kiri uko kimeze ubu ! Igihe kirageze ngo Abasivili batekereze inzira y’amahoro, itagombye kongera kumena amaraso y’Abanyarwanda. Intambara ni inzira y’IBIGWARI n’ABICANYI. Niba dushaka ko igihugu cyacu kiva mu mwiryane kikagira amahoro , umwe mu miti yakiza u Rwanda ni uyu nguyu : abasilikari bakwiye kuva muri politiki burundu, bakayirekera ABASIVILI nk’uko bigenda mu bihugu byose byateye imbere. Maze murebe ko Abanyarwanda batazicara hamwe, bakajya impaka, nta mbunda zibasakuriza, bityo bakabona uko bakemura utwo dukimbirane twose twakomeje kuryanisha Benekanyarwanda.
4. Ko Abanyarwanda twese twagize uruhare mu bwicanyi bwabaye mu Rwanda ku buryo dukwiye kwicecekera ntihagire utunga undi agatoki.
Iki gitekerezo singitindaho, ntawe utabona ko ari cyo gikomeje guha Kagame ingufu kuko ubwe yivugira ko nta Opozisiyo y’Abicanyi ikwiye izina rya Opozisiyo ! Abicanyi bazumvikanisha bate ko bazinduwe no gukuraho undi mwicanyi ! Gukuraho Kagame ukimika Kayumba, ni Matabaro wenyine wakwemera ko hari icyiza byazanira Abanyarwanda !
Matabaro we, ugiye gutuma mvuga menshi : burya koko guhakwa igihe kirekire bisiga ibisigisigi mu mitwe y’Abantu ! Ubu koko urashaka gushuka Abanyarwanda ko nta cyo bo ubwabo bashobora kwigezaho, ngo kereka bose bemeye kongera kuba ba Kanyarengwe, bagashorera Kayumba (cyangwa akabashorera… !), ngo nibwo bazagera i SIYONI amahoro? Uratinyutse wemeza ko Abanyarwanda batarangajwe imbere n’abafite uburambe mu bwicanyi butsemba imbaga, ntaho bagera ? Urashaka kumvisha Abanyarwanda ko bo ubwabo byabananiye burundu kwisuganya ngo babe bakwibohoza ku ngoma y’igitugu n’AKARENGANE ibarembeje ? Hari umuntu w’inshuti yanjye ukunda kwivugira ngo « Sinakwanga guhakwa n’Umututsi ufite inka, ngo niruke inyuma y’uwazinyazwe ! ». Yenda arakabya muri iyi mvugo ye, ariko ntibuze ukuri. Nanjye ku giti cyanjye sinakwemera ko umuntu ambwira ngo mugurize amafaranga kugira ngo akunde ansengerere ! Dukwiye kwiyubaha, byatunanira tugapfa urw’abagabo !
Reka nsoze kuri iyi ngingo mbwira Matabaro nti: Abanyarwanda bose si abicanyi, nk’uko ashaka kubitwemeza! Ni byo koko bamwe mu Bahutu (harimo n’Abatutsi bake !) biyitaga Interahamwe nibo bakoze jenoside y’Abatutsi, babatsembera kubamara , mu gihugu hose, ngo bashaka gukemura batyo ikibazo cy’intambara ! Ku rundi ruhande, hari Inkotanyi zabaye Intagereranywa mu kurimbura Abahutu iyo za Kibeho, Byumba, Gisenyi, Ruhengeri, Bugesera…bambuka no muri Kongo , mbese aho banyuze hose basigaga bahanitse imirambo y’Abahutu ! Ntabwo ndi muri abo bicanyi. Icyaha ni gatozi. Abo bicanyi nibo bonyine Ubutabera bukwiye kubaza ibyo bakoze, abandi Banyarwanda tukikomereza urugendo. Niba Matabaro yumva ko gukingira ikibaba abicanyi, baba Abahutu cyangwa Abatutsi, ari yo nzira y’umukiro w’igihugu cyacu, njye siko mbibona, icyakora ntidukwiye kubipfa !
5. Ubwoba bw’uko leprophete.fr yaba igamije gushyigikira umunyapolitiki Faustin Twagiramungu.
Twagiramungu simutindaho. Ni umugabo uzi kwivugira. Gusa muri iyi minsi nabonye ko hari igice cy’abantu bavuga Ikinyarwanda bamwishyizemo, bikaba bigaragarira mu bitutsi bacisha muri Commentaires,ku rubuga rwacu ! Hari ibintu bitatu gusa nabivugaho :
(1)Gutukana si byiza kandi sibyo bituma igitekerezo cyawe cyumvikana. Uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza bugira aho bugarukira : GUTUKA abandi ni ICYAHA gihanwa n’amategeko . Niba abatukana batisubiyeho ,amaherezo bizaba ngombwa ko IBITUTSI bitongera guhita ku rubuga www.leprophete.fr. Byaba bibabaje niba Abanyarwanda bakomeje kugaragaza ko badashobora kwiyubaha, ngo batange ibitekerezo byubaka, badatukana. Abatukana bashobora no kwicana, kuko nta cyubahiro cya mugenzi wabo baba baranganwa.
(2)Niba hari abafite ibyo bashinja F.Twagiramungu, ni uburenganzira bwabo. Ariko nibatinyuke bajye ahagaragara babivuge, bareke kuvugira mu mwobo no kwihisha inyuma y’amazina ya pseudonyme. Uko mbizi F.Twagiramungu nta ngabo afite, nta gereza afite azabashyiramo ! Mumutinyira iki niba ibyo muvuga ari ukuri ? Ariko niba ari utuzimwe , udushyari n’inzango zidafite ishingiro dusanzwe tuzi mu banyarwanda, nimwicecekere , mureke kwibabariza umutima ku busa, ibyo sibyo bizahagarika F.Twagiramungu, ngo bimubuze gukora politiki . Ntasiba kubivuga.
(3) Abo bantu bafite ikibazo kuri F.Twagiramungu sinababonye mu matora ya Perezida wa repubulika yo muri 2003, kuko icyo gihe nari mu Rwanda kandi nkaba nari indorerezi y’amatora mu rwego rw’Igihugu(Komisiyo y’Abapiskopi gatolika y’Ubutabera n’Amahoro), no muri Cyangugu ku buryo bw’umwihariko !
Niba Abanyarwanda bari mu gihugu, Abahutu n’Abatutsi, barahaze amagara yabo bagatorera Twagiramungu kuba Umukuru w’igihugu, bazi neza ko bashobora kubizira, bifite icyo bishatse kuvuga. Kuba amajwi abaturage bamuhaye yaribwe, ntawe ukibijyaho impaka , na Kagame ubwe ntiyigeze abihakana.
Ntawe rero utabona ko abo bantu bishyize muri Twagiramungu, bavugira mu mfufu badashaka kujya ahabona, ari bamwe mu bari ku butegetsi muri iki gihe cyangwa ababuhozemo kera.
Abari ku butegetsi ubu batinyira F.Twagiramungu ko akiri Opposant, ko batarebye neza amaherezo yambambura ubutegetsi. Birumvikana.
Bamwe mu bahoze ku butegetsi bamufitiye ishyari . Yabaye Opposant, arwanya akarengane yabonaga icyo gihe. Gusa biragaragara ko abamwishyizemo kurusha abandi ari ba bandi bateshejwe gukora umurimo wabo bagasamarira mu nyungu zabo bwite, bakagira intege nke, bakabura ubushishozi, bakagwa mu mitego ya FPR, dore ko yo yari izi gucengera kugera no mu ngo z’Abaminisitiri no muri Q.G z’Abayobozi b’ingabo z’igihugu….Ng’uko uko Umukuru w’igihugu yarashwe nk’utagira abamurindira umutekano (Maneko zakoraga iki ? Garde présidentielle yari he ?), hanyuma abaturage b’inzirakarengane bagakererwa nk’amatungo, igihugu kigahomboka nk’ikitagira umuntu n’umwe ushyira mu gaciro wakiramira… ! Kagame n’Agatsiko ke baracyitoragurira, none dore aho bakigejeje ! Et alors ?
Ndasaba Abanyarwanda bahoze mu butegetsi bw’ihiguhu guceceka akanya gato, bakazirikana : nimwemere ibyatubayeho…MWARATSINZWE, Abanyarwanda twese TWABIHOMBERAMO ! Ni ngombwa kwakira ayo mateka n’ubwo adateye ishema. Kwigiza nkana no gushakisha ba Nyirurutwerunini (Bouc-Emissaires) begekwaho ibyangiritse, ntacyo bihindura ku ngingo y’Urubanza. Ndetse ahubwo uko njye mbibona, ibihe byarahindutse. Nihagira abakomeza gushaka kogera uburimiro ku bandi, no kwiyerurutsa kandi bazi neza ukuri : aho byapfiriye hazashyirwa ku mugaragaro, maze turebe ko imizinga itavamo imyibano. Nimureke TWOROHERANE, umwanzi ni Umwe: ni Abagize AGATSIKO karenganya Abanyarwanda. Abakagize nabo bisubiyeho, bagaca ukubiri n’ingeso z’ ubwicanyi , iterabwoba no kwikubira ibyiza by’igihugu, bakareka Abanyarwanda bakishyira bakizana, twese twabana neza mu mahoro mu Rwatubyaye. Niko mbitekereza.
Umwanzuro
Mariko Matabaro ndagushimira kuba warantumiye. Kujya impaka byungura ubwenge (Du choc des idées jaillit la lumière). Wakwemeye se tukazahura imbonankubone tukiganirira kurushaho ? Yenda hagira n’abandi basore bakwiyemeza kudusanga, impaka zubaka zikiyongera, amaherezo zikazatanga n’umusaruro! Imana igihe umugisha.
Padiri Thomas Nahimana.
Kanda hepfo aho wiyumvire:
(1) Ikiganiro cyabanje cyerekeye : la présomption d’innocence: hera ku isaha ya 30h50:
http://mixlr.com/ijwi-rya-rubanda/ijwi-rya-rubanda-kuva-kuwa-gatandatu-21042012-saa-0915-isaha-london-1015-isaha-kigali-2
(2) Ikiganiro mpaka cyakurikiye:
http://mixlr.com/ijwi-rya-rubanda/ijwi-rya-rubanda-kuva-ku-cyumweru-saa-1700-isaha-yi-london-1800-isaha-yi-kigali
Source: leprophete.fr
Naganiriye na Padiri Thomas Nahimana umwe mubashinze urubuga leprophete.fr
Padiri Thomas Nahimana afatanije na mugenzi we Padiri Fortunatus Rudakemwa bashinze urubuga leprophete.fr, bombi bavuka muri Diyosezi ya Cyangugu bakaba ari abapadiri b’iyo diyosezi.
Impamvu nifuje kuganira na Padiri Nahimana
Nifuje kugirana na Padiri Nahimana ikiganiro mpaka kubera ko nifuzaga kuganira nawe kubera:
- amatsiko nari mfite yo kumva imitekerereze ye
-ikibazo nari mfite ku nyandiko zikunze gucishwa ku rubuga leprophete.fr zibasira abakuru b’ihuriro Nyarwanda RNC cyane cyane Lt Gen Kayumba Nyamwasa, nkaba narifuzaga gusobanuza Padiri Nahimana nk’umuntu uvuga ko aharanira amahinduka mu Rwanda yarwanya kariya kageni undi munyarwanda nkawe bafatanije urugamba rwo kurwanya umutegetsi bukomeje gukandamiza abanyarwanda.
Padiri Nahimana namubonye nte? Ikiganiro nakibonye gute?
Padiri Nahimana nabonye ari umuntu uzi gusonanura ibitekerezo bye bigaragara ko amenyereye kwigisha kuko n’ubundi yigisha ivanjiri. Mu kuganira nawe bisaba kwihagararaho kuko iyo urebye nabi ashobora gutuma uta umurongo wari wafashe utegura ikiganiro (Niko byagenze). Mu gusesengura ibyo abwiwe ahitamo amagambo amwe ashobora kumufasha gusenya ibitekerezo byawe ayafashe uko ari cyangwa ashatse kuyumva ukundi (bishora kuba ari ku bushake cyangwa ari ukumvirana). Ni umuntu wagorana mu mishyikirano kuko bigaragara ko ahagarara ku mitekerereze ye ntashake kugira icyo yigomwa n’iyo byaba bigaragara ko uwo baganira we hari icyo yigomwe. Ntabwo namwita umwemera gato kuko naba nkabije ariko navuga ko yemera abonye nka Thomas wo muri Bibiliya (pessimiste) Nizere ko ari ku kibazo cya RNC na Lt Gen Kayumba Nyamwasa gusa.
Ese kutizera byaba bituruka kukutiyizera cyangwa kutizera abahutu muri rusange?
Yavuze ko abanyarwanda bafite ibisigisigi by’ubuhake mu mutwe! Aho gutinya ko yarushwa ubwenge cyangwa akagirwa igikoresho n’abatutsi nabyo ntibyaba ari ibisigisigi by’ubuhake aho byavugwaga ko abatutsi barusha ubwenge abahutu?
Kuba Bwana Twagiramungu yaragizwe igikoresho na FPR byaba bifite uruhare mu kuba nka Thomas kwa Padiri Thomas Nahimana? Cyangwa tuvuge ko izina ari ryo muntu?
Padiri Nahimana bigaragara ko yanze RNC n’ibyayo byose n’iyo byaba byiza. Kuri Padiri Nahimana ntashaka kubibona kugeza aho anemeza ko Lt Gen Kayumba afitiye gahunda mbi abanyarwanda. Kuri we Lt Gen Kayumba nta n’uburenganzira bwo kugira icyo yakorera abanyarwanda n’iyo cyaba cyiza kubera ko aregwa ubwicanyi.
Uyu mugabo wihaye Imana ntabwo ashaka kureba kure ngo arebe ko igihugu cyacu kizagira amahoro igihe abanyarwanda bazicara hamwe bagasabana imbabazi hakajyaho demokarasi ikurikiwe n’imbabazi rusange maze abanyarwanda bose ari abari mu buhungiro cyangwa mu magereza bagataha mu ngo zabo bagafasha kubakira igihugu cyacu hamwe.
Arashaka gushyira imbere abo yita abere (Twagiramungu) ngo aribo bakora politiki bonyine kandi akirengagiza uruhare rwabo mu gutuma FPR ifata ubutegetsi ndetse no guha agaciro ubwo butegetsi imbere y’amahanga (légitimité). Muri ibyo byose akirengagiza ko iyo abo banyepolitiki batagira inyota y’ubutegetsi tuba tutari muri ibi bibazo. Kuba bamaze imyaka myinshi muri opposition nta musaruro bagaragaza nabyo byatuma twibaza aho uwo musaruro uzaturuka noneho.
Padiri Nahimana yageze aho yemeza ko ibyo mvuga byose ari illusions ko bidashoboka, ariko we nta muti cyangwa nta nama yatanze zifatika zafasha gukemura ibibazo turimo mu buryo bujyanye na contexte turimo n’uko igihugu cyacu kimeze ubu kandi ku buryo burambye.
Kudashyira imbere imbabazi rusange (amnistie générale) kandi izo mbabazi zishobora gufasha abaheze mu magereza yo mu Rwanda no mu mahanga kurekurwa bagasubira mu miryango yabo. Byerekana ko atitaye ku bwiyunge bw’abanyarwanda bwava muri izo mbabazi.
Ndashimira Padiri Nahimana kuba yaremeye ko tugirana ikiganiro nizere ko atari cyo cyanyuma ndashimira kandi Simeon wo kuri Radio Ijwi rya Rubanda kuba yaduhaye urubuga tukaganira.
Mushobora kumva ikiganiro hano hasi
http://mixlr.com/ijwi-rya-rubanda/showreel/ijwi-rya-rubanda-kuva-ku-cyumweru-saa-1700-isaha-yi-london-1800-isaha-yi-kigali
Marc Matabaro
Rwiza News
Urubanza rwa Madame Ingabire rwakomeje adahari
Uyu munsi taliki 23 Mata 2012 urubanza rwa Kagame na Ingabire rwakomeje nk’uko urukiko rwabifashemo umwanzuro ko urubanza ruzakomeza Ingabire ntahatirwe kuruzamo ndetse ntanashakirwe umwunganizi kugirango ahagararire inyungu za Ingabire nk’uko byari byasabwe n’ubushinjabyaha. Iki cyemezo ariko urukiko rukaba rwaragifashe nyuma y’uko umushinjabyaha mukuru Martini Ngoga abonaniye na Kagame taliki 17 Mata 2012 mu gihe kirenga amasaha atatu bakumvikana ku buryo urubanza ruzakomeza. Icyemezo cyavuye muri iyi mibonano kikaba cyarasomwe taliki 18 Mata 2012 saa tanu z’amanywa.
Mu gusubukura urubanza Ingabire n’abamwunganira ntibari bahari ndetse n’abarwanashyaka be bamenyereye gukurikirana uru rubanza nabo ntibahagaragaye. Icyatangaje cyane mu rukiko ni uburyo abanyamakuru bongeye kwemererwa kwinjirana ibikoresho byo gufata amajwi n’amashusho mu rukiko mu gihe byari byarabujijwe Ingabire akiburanira muri uru rukiko. Ibi bikaba byatumye abantu benshi bibaza imikino leta ikina bikabayobera usibye ko iyo mikino yo isanzwe inazwi kandi imenyerewe. Leta ntiyari igishaka ko izina rya Ingabire n’amashusho byongera kugaragara mu itangazamakuru rya leta kuko bakomeje gutinya ko abaturage bakomeza kumenya ibyerekeye uyu munyapolitiki wazengereje leta dore ko n’igihe yafataga icyemezo cyo kutongera kuburana yatangaje ko Martini Ngoga umushinjabyaha mukuru yamutangarije ko yafunzwe kuko leta yari ifite ubwoba bwo kunanirwa gukomeza gutegeka abaturage igihe bakimwumva hanze.
Ubushinjabyaha bwahawe ijambo busobanura ko Uwumuremyi Vital atigeze avuguruza imvugo z’abashinjabyaha bityo ko bahuje. Kuri Nditurende Tharcisse ngo n’ubwo yemera ibikorwa yashinjwe ariko ngo yahakanye avuga ko atari azi ko ibikorwa by’umutwe ashinjwa bitari biganije kugirira nabi igihugu ndetse ko adakwiye no gukurikiranwa kuko ibikorwa ashinjwa ngo bitabayeho akaba ngo yarasabye urukiko kumuha igihano cyoroheje. Ubushinjabyaha bukavuga ko uwo mutwe utashoboraga kwimenyekanisha na rimwe kuko ngo wari umutwe wa kinyeshyamba utazwi. Urukiko mu gushaka kumenya icyo ubushinjabyaha buvuga ku kudasubira inyuma kw’itegeko ubushinjabyaha bwavuze ko ingingo ya 164 yo mu gitabo cy’amategeko ahana itakuweho n’itegeko rishya rya 2008. Nyamara aha Ingabire yanerekanye ko iri tegeko rihana ibyaha by’iterabwoba ryagiyeho 2009 kuko ari bwo ryatangajwe mu igazeti ya leta.
Urukiko ariko rwasaga n’urutabasha kumva ibitekerezo by’ubushinjacyaha kuko ingingo ya 164 ubwayo itavuga iby’icyaha cy’iterabwoba rukaba rwibaza aho iri tegeko ryashingira cg aho rwo rwakura ibindi bisobanuro dore ko ubushinjabyaha busa n’uwananiwe kwerekana imiterere ibyaha byakozwe n’uburyo byakozwe. Aha rero ubushinjacyaha bukavuga ko icya ngombwa ari kuba icyaha cyaratekerejwe naho kuba ngo kitaragiye mu bikorwa ngo ni uko inzego z’umutekano zabigizemo uruhare.
Kuri Karuta JMV ibintu byabaye nk’ibihinduka kuko umwunganira yasabye ko ubushinjacyaha butakomeza kumushinja ibyaha hashingiwe no ku itangazo ryo kuwa 21 Ugushyingo 2007 hagati ya leta ya Kigali n’iya Kinshasa. Iri tangazo rikaba ryarakunze kuvugwa na Me Gashabana wunganiraga Ingabire nyamara aba bandi baregwa bararuciye bararumira none uyu munsi ari abaregwa ari n’ababunganira bose bashingiye kuri iryo tangazo bavuga ko batagombye gukurikiranwa dore ko bari banemeye ibyaha bakanabisabira imbabazi. Abunganira abashinja Ingabire bakaba uyu munsi bagaragaje ko batifuza ko abo bunganira bakurikiranwa bitandukanye na mbere aho bakunze kwicecekera bakavuga ko bemeye ibyaha ariko ko bakeneye ubutabera bwihuse. Ubushinjabyaha bwo bukaba bwavuze ko iryo tangazo atari imbabazi rusange (amnesty) ko ingingo ya 247 na 248 mu gitabo cy’amategeko ahana zerekana uburyo imbabazi rusange zitangwa.
Kuri Ingabire Victoire ubushinjabyaha bwavuze ko ishyaka rye ritemewe n’amategeko bityo ko atari umunyapolitiki ndetse ko icyo kibazo cyanemejwe kuri Mushayidi ko na Ingabire byagenda bityo (juriciprudence). Yamushinje amacakubiri kuko ngo yavuze ko hari abatutsi bapfuye kuko bari abatutsi hakaba n’abahutu bapfuye kuko bari abahutu. Yanavuze ko Senat yakoze raporo kuri icyo kibazo ko niba Ingabire atemera Senat y’u Rwanda yazajya gushaka indi Senat na leta ye yemera. Yanamushinje gukwirakwiza ibihuha avuga ko na we ubwe yiyemereye ko hari inyandiko yanditse ngo kuba avuga ko abaturage bativumbuye ngo ntibivuga ko atari ibihuha ndetse ngo yanavuze ko hari ibyo atari yakaboneye ibisobanuro (vérification). Ku byerekeranye no gukorana n’umutwe w’iterabwoba yavuze ko Ingabire ngo yabihakanye kuko ngo yari agamije ko habaho ibiganiro mu mahoro. Yasobanuye ko ngo Ingabire arajijisha agashaka no kuyobya uburari kuko ngo yashatse gukorana na FDLR abayobozi bandi bo mu ishyaka rye rya FDU bakamwangira.
Icyagaragaye cyane muri uru rubanza rw’uyu munsi ni abunganira abashinja Ingabire bari bafite ubushake n’ishyaka byo kuburanira abo bunganira. Bikaba bisa n’ibyatunguranye kuko atari ko byari bisanzwe. Uretse kandi Uwumuremyi Vital na Habiyaremye Noel berekana ko bafite ibyo bemera kandi bazi no gukina umukino wabo, abandi basigaye basa n’abategereje gucibwa imitwe batazi impamvu. Kuri Karuta JMV we ni ibindi kuko kugeza magingo aya bigaragara ko nta mpamvu ifatika akurikiranwa muri uru rubanza mu gihe yafashwe yibereye iwabo aho akomoka hifashishijwe Uwumuremyi. Mu gihe rero byabasha kugaragara ko nta mpamvu yumvikana akurikiranwe byatuma hari n’ibyo Uwumuremyi ashinja Ingabira byata agaciro.
Ikinamico ikazakomeza ejo taliki 24 Mata 2012 saa mbili humvwa ibisobanuro by’ubushinjabyaha ku birego bwareze Ingabie. Ikigaragara ni uko uru rubanza rutazatinda kuko byitezwe ko ejo buzarangiza kuvuga ibisobanuro byabwo kuri Ingabire. Ibizakurikiraho bikazamenyekana ubushinjabyaha bumaze kwisobanura kubyo bwareze Ingabire.
Juvénal Matabaro
Rwiza News