IKIGANIRO MPAKA HAGATI YA MARC MATABARO NA PADIRI THOMAS NAHIMANA

IKIGANIRO MPAKA HAGATI YA MARC MATABARO NA PADIRI THOMAS NAHIMANA 395962_123177964466475_100003228166828_119790_1651552627_nKuri iki cyumweru tariki ya 22 Mata 2012, Radio Ijwi rya Rubanda yatumiye Padiri Thomas Nahimana umwe mubashinze urubuga leprophete.fr na Marc Matabaro wandika ku rubuga Rwiza News, bajya impaka ku mpamvu bigaragara ko urubuga leprophete.com rwibasiye Lt Gen Kayumba Nyamwasa.

Mushobora kumva icyo kiganiro hano hasi

http://mixlr.com/ijwi-rya-rubanda/showreel/ijwi-rya-rubanda-kuva-ku-cyumweru-saa-1700-isaha-yi-london-1800-isaha-yi-kigali

Marc Matabaro

Rwiza News

 


3 commentaires

  1. Gahondogo dit :

    Bwana Matabaro ndagusuhuje kandi ndakwifuriza imigisha myinshi.Maze kumva ikiganiro wagiranye na Padiri Nahimana kuri ya Radio ya Musengimana Siméon « Ijwi rya Rubanda » kiranshimisha.Icyagaragaye ni uko ku bibazo byose mwavuzeho ingengabitekerezo zanyu(idéologie politique!) zirahabanye, usibye ko muri rusange mwembi mwifuriza ibyiza abanyarwanda.
    Dore rero njye uko nabumvise:
    N’ubwo wagiye uvuga ibintu ubikikira,icyangaragariye ni uko usa n’ushinja Padiri kwikoma by’umwihariko Kayumba Nyamwasa na bagenzi be bo muri RNC ndetse ukanamunuganuga ko yaba agendera mu kigare cya Twagiramungu!!
    Padiri we,mu magambo azimije(rimwe na rimwe aninura!),numvise asa n’ukunenga kuba « umufana » wa Kayumba na RNC.Njye siko nakubonye kandi nkunze gusoma inyandiko usohora,ntaho ndakubonamo « ubufana »!
    Muri kiriya kiganiro,nakubonye comme »un idéaliste et utopise aveugle(umbabarire si ukugutuka!) » ubwo wageragezaga gutanga ibitekerezo by’ukuntu twakwigobotora ingoyi iduhambiriye!Birakwiye ko ushishoza kurushaho,kuko burya muri politique, »l’ennemi de mon ennemi n’est pas nécessairement mon ami!!! »Numvise ugerageza kuba « réaliste »,ariko aka kabanga ntukakibagirwe!!!Kereka niba washakaga kutwigisha umukino w’amacenga ya politiki,ariko wobonye ko akenshi urangirira mu mivu y’amaraso!!!
    Reka nanzure nkubwira ko wowe nakubonye nk’ »igugu inyurwa manuma » mu gihe Padiri Nahimana yagaragaye nk’ »inyamaswa y’inkenzi! »
    Wumvise ko hari n’aho yakugereranyije na Kanyarengwe!!Aha wenda yakabije,ariko nkurikije ukuntu nabonye usa nushaka kwemeza ko Kayumba yaba kamara mu ntambara yo kubohora abanyarwanda, nkongera kwibuka ukuntu yaba Kanyarengwe yaba Bizimungu,bashyize imbaraga zidasanzwe mu gukotanira RPF n’ibihembo yabahembye,nkongera kwibuka ibyo Kayumba ubwe yagiye yivugira (nakurikiye ibiganiro yagiranye na ya radio yabo « radio itahuka »,ndetse n’inyandiko yasohoye afatanyije na mugenzi we Patrick Karegeya),nanjye ndumva ntari kure yo gutekereza nka Padiri!
    Ntabwo ndi umuvugizi wa Rukokoma,ariko kumusiga inzarwe ukambika umwicanyi ruharwa Nyamwasa imidende,ndahona ari ukutareba kure cyane!!!Umwanya w’umwicanyi (uwo ariwe wese!) ni muri Prison ntabwo ari ku rugamba rwa politiki,noneho yamara kwezwa n’inkiko akabona gufatanya n’abandi!!!Iyo bitari ibyo,babyita « IGIPINDI » kandi Kayumba akizi kurusha abapfuye n’abahagaze!!!!
    Ngaho ugire umunsi mwiza kandi ukomeze kutugezaho inyandiko zawe ziduhugura

    Gahondogo

  2. eko dit :

    Urebye le prophéte yashyiriweho RNC usanga mubyukuri ihangayicyishijwe na nayo,icyindi wagirango Padiri yayishinze kunyungu za Twagiramungu,nti turamenya reka duteghereze icyo Twagiramungu nawe atecyereza kuri Kayumba umuntu yamenya noneho gahunda uko iteye!,gusa biratangaje ariko RNC SONGA MBERE TURIKUMWE.

  3. eva dit :

    Marco matabaro,
    Maze kumva ikiganiro wagize na padiri Nahimana, ndashaka kugukora muntoki!
    Ufite political maturity kandi urashakira abanyarwanda ubwiyunge.
    Please, twe twabaye muri RPF ikaba yaraduhemukiye turagushima pe…….!
    Komeza umurego kandi nukenera support turayiguha.

    Uwahoze ari umukada wa FPR Inkotanyi

    Eva (pseudo name)

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste