Archive pour 23 avril, 2012

Twibuke abiciwe i Byumba

Twibuke abiciwe i Byumba byumba_cathedraleNyuma y’isohoka mu mijyi wa Byumba kw’Ingabo za kera z’u Rwanda (FAR) n’ifatwa ry’umujyi wa Byumba n’uduce tuhegereye n’ingabo za FPR, habaye ibikorwa by’ubwicanyi bwibasiye abasiviri bukozwe n’ingabo za FPR ahantu hatandukanye, ariko aho byari birenze ukwemera ni muri stade ya Byumba.

Hari ku itariki ya 23 Mata 1994, ku itegeko rya Général Major Paul Kagame wari umukuru w’ingabo za FPR na Lieutenant Tom Byabagamba wayoboraga abarinda Kagame hatoranijwe abasirikare bizewe bagomba kujya mu gikorwa cyo kwica abaturage batuye mu mujyi wa Byumba no hafi yaho.

Icyo gikorwa cy’ubwicanyi cyashinzwe Lieutenant Emmanuel Ntingingwa, wabanje guhamagarwa na Kagame ubwe akamwihera amategeko yo guteranyiriza muri Stade ya Byumba abaturage bose batuye hafi aho bose bakicwa.

Abasirikare ba FPR bazengurutse imisozi yose n’imihana yegereye umujyi wa Byumba, bakura abaturage mu ngo zabo bakabashorera babajyana kuri Stade ya Byumba ahitwa ku Mukeri, urwitwazo rwari ugusaka intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare.

Abaturage bari benshi ku buryo stade yari yuzuye. Lieutenant Emmanuel Ntingingwa n’abasirikare bagera ku 100, bafatanije n’abarindaga Kagame, abakinnyi b’umupira w’amaguru b’ikipe ya APR bari baturutse ku Mulindi bayobowe na Lieutenant Eustache Ngenzi, abasirikare bo muri Military Police ndetse n’abakada nibo bakoze ubwo bwicanyi.
Abasirikare ba FPR bagose Stade ya Byumba yari yuzuyemo abaturage maze babategeka kuryama hasi. Babanje kwicisha abo baturage udufuni ariko kuko abaturage bari benshi cyane bahisemo gukoresha mitrailleuse/machine gun, mu mwanya muto aho muri stade haguye abantu bakabakaba 2500.

minoterie-1

Uruganda rwa Minoterie ahahambwe abantu benshi

Si aho gusa habaye ubwicanyi mujyi wa Byumba, kuko abaturage batari bitabiriye inama yo kuri stade biciwe ku rusengero rwa EER mu mujyi wa Byumba, abo baturage bishwe n’abari bashinzwe kurinda Kagame bayobowe na Lieutenant James Ahimbisibwe na Lieutenant Steven Mugisha.

I Kageyo, Meshero, Mukarange, Kisaro, Buhambe na Ecole Sociale de Byumba, amashuri abanza ya Kibali, aho habereye ubwicanyi bwahitanye abantu bagera hafi ku 6000. Ubwo bwicanyi bwayobowe na ba Lt Col Rwahama Mutabazi, Lt Col Augustin Gashayija, Major Steven Balinda, Capitaine Denis Karera, Capitaine Dan Munyuza, Lieutenant Rutayomba.

Imirambo y’abishwe yapakiwe amakamyo ijya guhambwa mu byobo byari kuri ruganda rw’umucuruzi Kabuga Félicien rwakoraga ifarini, indi mirambo yatwikiwe mu kigo cya gisirikare cya Byumba.

Abaturage b’i Byumba batinyaga inkotanyi kubera ubwicanyi zari zarabakoreye kuva mu 1990, noneho kugira ngo abaturage badatinya ngo bahunge hakoreshejwe amayeri yo kubatumira ngo babahe imfashanyo y’ibiribwa n’ibindi, iyo hazaga bake ntibabicaga babasabaga kubwira n’abandi bakaza gufata imfashanyo, nyuma hamara kuza benshi bakurikiye imfashanyo bakabona kubica.

Kubera ko abasirikare bari babwiwe ko nta batutsi baba i Byumba ngo hatuye abahutu gusa, ntabwo biriwe batoranya hari n’abatutsi bishwe muri ubu bwicanyi.

Marc Matabaro
Rwiza News

Twibuke abaguye i KIbeho

RWANDAN DREAM INITIATIVE

INITIATIVE DU RÊVE RWANDAIS

UMUGAMBI RWANDA RWIZA

NI NGOMBWA KWIBUKA ABANYARWANDA BARENGA 8000 FPR YICIYE I KIBEHO KURI 22 MATA 1994.

Banyarwanda, banyarwandakazi bari mu Rwanda n’abari hanze,

1.Muri iki gihe twiyemeje kwibuka Abanyarwanda bose bishwe biturutse ku ntambara y’Inkotanyi yatangijwe muri 1990, na jenoside yakurikiyeho kuva taliki ya 6/4/1994 yabaye imbarutso yayo, ubwo ingabo za FPR-Inkotanyi ziyobowe na Paul Kagame zahanuraga indege ya gisivili yari itwaye Prezida Habyarimana Yuvenali w’u Rwanda, Perezida Sipiriyani Ntaryamira w’u Burundi n’abandi Banyacyubahiro bari kumwe, ni ngombwa ko twakwibutsa Abanyarwanda itariki ya 22 Mata 1995 ubwo ibihumbi munani (8000) byiciwe i Kibeho n’ingabo z’Inkotanyi, zikica impunzi kw’itegeko ritanzwe na Kagame. Barashwe nk’inyamaswa hakoreshejwe intwaro zikomeye. Perezida Kagame utarahwemye kuvuga ko we ababazwa cyane n’uko atatsembye Abanyarwanda bari bamuhungiye muri Congo muri Nyakanga 1994, yabonye uburyo bwo gutsemba atangiriye ku bari mu nkambi y’i Kibeho. Abo aticiye i Kibeho muri 1995 yabasanze muri Congo, urupfu yabishe turaruzi.

2.Uyu munsi nzinduwe no kugira ngo mbararikire kwibuka ubu bwicanyi bwakozwe kuri iyi tariki ya 22 mata 1995, aho ingabo za FPR zafashe intwaro za rutura zigatikiza abana na banyina, abategarugori, abagabo, abasore n’ inkumi ntakurobanura, hakagwamo abarwayi, abasaza n’abakecuru n’abandi batishoboye, bose bo mu bwoko bw’Abahutu.

Ubu bwicanyi nta kintu na kimwe twashingiraho duhakana ko bwo atari jenoside, igomba kwemezwa no kwibukwa. Ni ngombwa ko Abanyarwanda baguye i Kibeho kw’itariki ya 22 Mata 1995 nabo bakwibukwa kandi bakazubakirwa urwibutso, kugira ngo bazahore bibukwa n’Abanyarwanda bose kubera izi mpamvu zikurikira :

a. Impamvu ya mbere ni uko ubu bwicanyi bwateguwe n’agatsiko ka gisirikare kayobowe na Kagame wari Vice Président, kandi bugashyirwa mu bikorwa, igihe nari Ministre w’Intebe.

b. Impamvu ya kabiri ni uko ubwicanyi bwabaye i Kibeho muri mata 1995 ntaho butandukaniye n’ubwicanyi bwiswe jenoside bwabereye mu mugi w’ahitwa Srebrenica, ho muri BOSNIA-HERZEGOVINA. Muri uyu mujyi abasirikare b’aba « Serbes » bo muri « République Serbe de Bosnie » bishe abantu barenga 6.000 bya « Abayislamu b’Ababosniake » muri Kanama (juilllet) 1995. LONI ubwayo nta rindi zina yahaye ubu bwicanyi uretse kubwita jenoside, bita mu gifaransa : « Genocide de Srebrenica ».

Ntabwo nabura guhamya ko LONI yemeza iyi jenoside yabereye i SREBRENICA ntiyemeze iy’ i Kibeho ari uburiganya busa nk’aho bushimangira politike y’ubwicanyi Kagame yadukanye mu Biyaga bigari ariko cyane mu Rwanda niho yashinze ibirindiro ahadukana politike ya « apartheid » yo gutandukanya Abanyarwanda. Abatayemera yiyemeje kujya abahitana.

3. Ni ngombwa gukomeza kwibutsa ubu bwicanyi bw’abavanywe mu byabo n’intambara muri Gashyantare 1993. Tukibutsa ko bwabereye mu nkambi y’i Kibeho, ho muri Gikongoro, bugahitana inzirakarangane, twakwita « inzirabwoko » z’Abahutu ibihumbi munani (8.000). Ibi sinahwemye kubyibutsa mu matangazo nagiye ntanga, kimwe no gusaba ko Perezida Paul Kagame yafatwa kimwe na Perezida SLOBODAN MILOSOVIC wa Republika y’Abaserbe, nawe agacirwa urubanza n’urukiko mpuzamahanga.

4. Kugira ngo ubwo bwicanyi bukorwe bwateguwe n’agatsiko k’abasirikare bayobowe na Paul Kagame, bikorwa guverinoma itabizi. Birazwi neza ko ibanga ari kimwe mu ntwaro ikomeye Inkotanyi zikoresha zubaka IKINYOMA. Umugambi wo kwica aba Banyarwanda « b’inzirabwoko » byakozwe ndi mu bututumwa muri Danemark. Naje kumenyeshwa na Perezida Bizimungu Pasteur kuri 23 Mata 1995 ngeze i Bruxelles ko ibyabaye mu nkambi y’i Kibeho kuri tariki ya 22 Mata 1995 byatewe n’abasirikare ba FAR bari muri iyo nkambi ngo bafite intwaro zikomeye bashaka kongera gufata ubutegetsi. Nyamara byaje kugaragara ko cyari ikinyoma.

5. Ubu bwicanyi bw’i Kibeho igihe tubwibuka tugomba nanone kwibuka ubwicanyi bwakozwe mu Rwanda hose nyuma ya jenoside ya 1994, abantu bicirwa ku misozi, bakajugunywa mu bishanga, mu migezi, mu mashyamba nka Nyungwe, no mu misarane, abandi bagatwikirwa muri Arboretum i Butare. Urugero natanga ni urwo muri Nshiri, muri Prefectura ya Gikongoro. Abaturage baho bagiye bicwa umusubizo mu ngo zabo. Aha nakwibutsa ubwicanyi Ministre w’Ubutegetsi bw’ighugu, Seth Sendashonga yakozeho iperereza agasanga abantu benshi baragiye bajugunywa mu misarani. Ministre Seth Sendashonga ubwe yigiriye muri Nshiri aho yashoboye kubara abatawe muri za WC. Yataburuje imirambo igera kuri 47, atanga raporo mu nama ya Guverinoma. Yavuze ko atashoboye gukomeza gutaburura abishwe bose n’abasirikare ba FPR, kubera umunuko w’amazirontoki.

6. Ubu bwicanyi budasanzwe nibwo bwatumye ahanini twandika dusezera tukava muri Guverinoma byagaragaraga ko ari iya FPR gusa, iyoborwa n’agatsiko k’abasirikare bayobowe na Kagame. Iyi guverinoma jye nayigiyemo ntabisabwe n’Inkotanyi, ahubwo mbisabwe n’ibihugu by’Amahanga byibwiraga ko habaho ubumwe mu gihugu nyuma ya jenoside. Twumvaga ko twakora ibishoboka byose tukagerageza gushingira kuri bimwe mu byari byanditse mu masezerano ya Arusha, tugahumuriza Abanyarwanda, tugasana imitima y’abarokotse, Abahutu kimwe n’Abatutsi. Twaraganjwe, tuva muri Guverinoma kw’itariki ya 28 Kanama 1995. Ubwo iyo Guverinoma yakomeje umurego mu bwicanyi, kugeza ibugejeje muri Congo muri 1996. Ibyo bihugu by’Amahanga byahindutse indorerezi, bisa n’aho byanyuzwe n’umurego wa Kagame wo kwica Abahutu bari bafashwe nk’aho bose ari abicanyi b’Abatutsi.

7. Kwibuka ni byiza, tuvuga tuti « never again » cyangwa « plus jamais ça », cyangwa se ngo «ntibikongere na rimwe », ariko kwibuka bizaba akarusho igihe twibuka Abanyarwanda bose.

8. Abashaka ubumwe bw’Abanyarwanda twese, abashaka ubusabane nyabwo, abashaka ko igihugu kitakongera kugwa mu isanganya n’amahano atagira urugero, TWESE tugomba guhagurukira rimwe tukarwanya « apartheid » Perezida Kagame yazanye mu Banyarwanda bazima, n’abapfuye.

9. RDI-Rwanda Rwiza mpagarariye yiyemeje kuzakomeza urugamba rwo guharanira ko HIBUKWA n’Abanyarwanda bose bishwe na FPR, haba mu Rwanda cyangwa muri Congo, kugeza igihe bizumvikanira ko nta bumwe buzashoboka igihe cyose hazabaho irobanura ry’abantu bapfuye, niba Guverinoma ikomeje kwemeza ko hazibukwa abantu b’ubwoko bumwe gusa.

Imana ihe iruhuko ridashira abacu bose baguye I KIBEHO.

Bruxelles tariki ya 22 Mata, 2012

F.Twagiramungu
Perezida wa RDI Rwanda Rwiza.

Image de prévisualisation YouTube

IKIGANIRO MPAKA HAGATI YA MARC MATABARO NA PADIRI THOMAS NAHIMANA

IKIGANIRO MPAKA HAGATI YA MARC MATABARO NA PADIRI THOMAS NAHIMANA 395962_123177964466475_100003228166828_119790_1651552627_nKuri iki cyumweru tariki ya 22 Mata 2012, Radio Ijwi rya Rubanda yatumiye Padiri Thomas Nahimana umwe mubashinze urubuga leprophete.fr na Marc Matabaro wandika ku rubuga Rwiza News, bajya impaka ku mpamvu bigaragara ko urubuga leprophete.com rwibasiye Lt Gen Kayumba Nyamwasa.

Mushobora kumva icyo kiganiro hano hasi

http://mixlr.com/ijwi-rya-rubanda/showreel/ijwi-rya-rubanda-kuva-ku-cyumweru-saa-1700-isaha-yi-london-1800-isaha-yi-kigali

Marc Matabaro

Rwiza News

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste