Archive pour 20 avril, 2012

Ibihuha byaranze iki cyumweru gishize

Ibihuha byaranze iki cyumweru gishize rumors-Général Gatsinzi ngo yaba yarashyikirije Perezida Kagame ibaruwa asaba kwegura:

 Ngo Gen Marcel Gatsinzi yaba yarandikiye ibarwa Perezida Kagame asaba kwegura ariko Perezida Kagame ntabwo aramusubiza.

Tubibutse ko Gen Marcel Gatsinzi yahoze mu Nzirabwoba, yabaye Ministre w’Ingabo, none ubu ni Ministre w’Ibiza no Gucyura impunzi. Mu ngendo akora zo gukangurira impunzi gutahuka ariko ntabwo ajya yibuka kujya gucyura umugore we n’abana be nabo bahunze kuva mu 1994.

-Pierre Céléstin Rwigema, yaba yaragaruriwe ku kibuga i Kanombe:

Uyu mugabo wahoze ari Ministre w’Intebe wa MDR akaza guhunga, yari amaze iminsi atahutse ndetse ateza ubwega avuga ko atarasaza ko Perezida Kagame niba abishaka yamushakira umwanya amuha. Ariko byabaye iby’ubusa kuko na n’ubu nta mwanya uzwi uyu mugabo arahabwa.

Ngo mu ntangiriro z’iki cyumweru yaba yaragaruriwe ku kibuga cy’indege i Kanombe, afite visa yo mu Budage, ngo yahise ajyanwa n’abantu bambeye imyenda ya sivili.

-Ihunga rya Lt Gen Ibingira: Iyi nkuru cyangwa iki gihuha byatangajwe n’urubuga chimpreports.com rwo mu gihugu cya Uganda, ariko ntabwo byateye kabili Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda atangaza ko Lt Gen Ibingira ahubwo yasubijwe mu kazi!

- Sam KAKA ngo yagizwe Major General ngo atigira muri RNC: Ngo Perezida Kagame nyuma yo kubona amakuru y’uko Samuel Kayemera alias Sam KAKA ngo yaba ashaka kwisangira RNC, ngo yabuze uko abigenza amugira Major General.

Marc Matabaro

Rwiza News

 

 

 

 

FILLETTE NONEHO YIBASIYE GERALD GAHIMA

FILLETTE NONEHO YIBASIYE GERALD GAHIMA 25206_108521435856989_100000973987001_53704_6250590_n

Irène alias Fillette

Nyuma y’aho umunyarwandakazi witwa Irène uzwi ku izina rya Fillette, atangarije ko Dr Théogène Rudasingwa, umuhuzabikorwa w’Ihuriro Nyarwanda RNC, yaba yarashatse kumuhohotera bishingiye ku gitsina igihe yabaga iwe, noneho haje agashya.

Ngo uwo munyarwandakazi Irène avuye kwa Dr Rudasingwa, ngo yaba yaragiye kuba kwa Gerald Gahima mukuru wa Dr Rudasingwa mu Kiyovu (tubibutse ko mu byo yavuze mbere atigeze avugamo Gahima) aho ngo Gahima yashatse nawe kumuhohotera bijyanye n’igitsina. Ngo no kwa Gahima yarahavuye kubera gutinya Gahima ndetse ngo n’umugore wa Gahima yagiraga amahane cyane!

Abantu benshi ubu baribaza noneho igihe Fillette azavugira ko na Col Patrick Karegeya cyangwa Lt Gen Kayumba Nyamwasa nabo bashatse kumufata ku ngufu.

Izi nkuru zikunze gusohorwa n’urubuga The exposer zikunze kuba ziherekejwe n’ibishushanyo by’urukozasoni bigamije gusebya no kwangisha abanyarwanda bamwe mu bashinze RNC cyane cyane Lt Gen Kayumba Nyamwasa, Col Partick Karegeya, Dr Rudasingwa na Gerald Gahima tutibagiwe n’umuherwe Tribert Rujugiro.

Abakunze gukurikira ibisohoka kuri ruriya rubuga bahamya ko ibyinshi byandikwa biba bidafite ireme, ahubwo bigaragaza ubwoba Leta ya Perezida Kagame ifitiye bariya bagabo twavuze haruguru.

Marc Matabaro
Rwiza News

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste