Jean Uwinkindi yagejejwe i Kigali

Jean Uwinkindi yagejejwe i Kigali ifoto-4

Siboyintore, Uwinkindi na Amoussouga.

Jean Uwinkindi ushinjwa ibyaha bya Jenoside yagejewe mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 19/04/2012, nyuma y’uko byari byitezwe ko kuri uyu munsi aribwo Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rushyira mu bikorwa icyemezo rwari rwemeje.

Ku isaha y’isaa 18h25’ nibwo yari ashyikirijwe Polisi y’Igihugu, nyuma yo kumara igihe kigera hafi ku isaha mu ndege ya RwandaAir ategerejwe n’imbaga y’abari ku ruhande rw’ubutabera bw’u Rwanda n’abanyamakuru.

Akimara gushyikirizwa Polisi, Umuvugizi w’ubutabera bw’u Rwanda, Alain Mukurarinda, yatangaje ko bishimiye icyo gikorwa, kuko bigaragaje icyizere ubutabera bw’u Rwana bufitiwe.

Ati: “Kuba ruriya rukiko rwohereje Jean Uwinkindi mu Rwanda bigaragaje icyizere rufitiye u Rwanda”.

2-6

Alain Mukurarinda avugana n’itangazamakuru.

Mukurarinda yakomeje avuga ko mbere y’uko agezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa Gatanu aribwo azabanza kumenyehswa ibyo ashinjwa no guhatwa ibibazo imbere y’ubushinjacyaha.

Uwinkindi wagaragazaga igihunga akigezwa mu maboko ya Polisi y’Igihugu, niwe Munyarwanda wa mbere woherejwe n’uru rukoko ku buranira mu Rwanda ariko Dosiye ye siyo ya mbere u Rwanda rwaba rwakiriye, nk’uko Mukurarinda yakomeje abitangariza abanyamakuru.

Icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda cyafashwe tariki 28/06/2011, cyonmgera kwemezwa nyuma y’ubujurire tariki 16/12/2011.

1-6

Uwinkindi ajyanywe mu cyumba basinyiramo amasezerano y’ihererekanya.

Yaje aherekejwe n’umuvugizi w’uru rukiko rwa ICTR, Roland Amoussouga, naho ku ruhande rw’ubutabera bw’u Rwanda hari Jean Bosco Siboyintore, ushinzwe gukurikirana abakurikiranyweho Jenoside bahunze.


 

 

 

 

 

4-3

Nyuma yo kumara gusinya amasezerano y’ihererekanya, yahise yambikwa amapingu.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 Source: Emmanuel N. Hitimana, Kigali Today

 


2 commentaires

  1. NGALULA MARTHE dit :

    Arikose ubundi aka gashyano mbona gafite mumaso hameze nkumutwe wihene, muri bariya bagabo uwarugakeneye ninde, ko bashoboraga kwihemba ibizungerezi byose uko byakabaye byo mu Rwanda ? Icyakora KAGAME agomba kuba koko ageze aharindimuka, kubona yitwaza intwaro nkiyi yibwira ko ariyo izamukizea ababaryoko bafatanyije none ubu bakaba bamurwanya kubera ko bagabanye nabo ibisahurano byo muri Congo nahandi !

  2. sangwa dit :

    Ubamba isi ntakurura.Umunsi AMERICA n,UBWONGEREZA bakuyeho amaboko iyi leta- nkotanyi ibyo yakomeje guhisha byo kwica abahutu n,abatutsi bamwe bimaze kujya ahagaragara nabo abazaba bakiriho bazakanirwa urubakwiriye.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste