Jean Uwinkindi yagejejwe i Kigali
Jean Uwinkindi ushinjwa ibyaha bya Jenoside yagejewe mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 19/04/2012, nyuma y’uko byari byitezwe ko kuri uyu munsi aribwo Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rushyira mu bikorwa icyemezo rwari rwemeje.
Ku isaha y’isaa 18h25’ nibwo yari ashyikirijwe Polisi y’Igihugu, nyuma yo kumara igihe kigera hafi ku isaha mu ndege ya RwandaAir ategerejwe n’imbaga y’abari ku ruhande rw’ubutabera bw’u Rwanda n’abanyamakuru.
Akimara gushyikirizwa Polisi, Umuvugizi w’ubutabera bw’u Rwanda, Alain Mukurarinda, yatangaje ko bishimiye icyo gikorwa, kuko bigaragaje icyizere ubutabera bw’u Rwana bufitiwe.
Ati: “Kuba ruriya rukiko rwohereje Jean Uwinkindi mu Rwanda bigaragaje icyizere rufitiye u Rwanda”.
Mukurarinda yakomeje avuga ko mbere y’uko agezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa Gatanu aribwo azabanza kumenyehswa ibyo ashinjwa no guhatwa ibibazo imbere y’ubushinjacyaha.
Uwinkindi wagaragazaga igihunga akigezwa mu maboko ya Polisi y’Igihugu, niwe Munyarwanda wa mbere woherejwe n’uru rukoko ku buranira mu Rwanda ariko Dosiye ye siyo ya mbere u Rwanda rwaba rwakiriye, nk’uko Mukurarinda yakomeje abitangariza abanyamakuru.
Icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda cyafashwe tariki 28/06/2011, cyonmgera kwemezwa nyuma y’ubujurire tariki 16/12/2011.
Yaje aherekejwe n’umuvugizi w’uru rukiko rwa ICTR, Roland Amoussouga, naho ku ruhande rw’ubutabera bw’u Rwanda hari Jean Bosco Siboyintore, ushinzwe gukurikirana abakurikiranyweho Jenoside bahunze.
Source: Emmanuel N. Hitimana, Kigali Today
PS Imberakuri ntabwo yishimiye ko imfungwa zibuzwa gukora imyitozo ngororamubiri
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 08/P.S.IMB/012
Nyuma yuko imfungwa zifungiye muri gereza nkuru ya Kigali zigejeje ku nzego zose zifite amagereza mu nshingano zazo ikibazo zifite cyo kudahabwa uburenganzira bwo gukora imyitozo ngororangingo hakaba hashize umwaka kizwi n’inzego zose zishinzwe amagereza, ariko imfungwa zikaba zarabuze cyivugira. Ishyaka ry’IMBERAKURI riharanira imibereho myiza rihangayikishijwe cyane n’iyicwa rubozo rikomeje gukorerwa imfungwa, cyane cyane abanyapolitiki bafungiye gusa kutavuga rumwe na Leta.
Umwaka urashize imfungwa zifungiye muri gereza nkuru ya Kigali zibujijwe gukora imyitozo ngororangingo. Abo bafungwa bajyaga basimburana mu gukorera iyo myitozo ku kibuga cya Basket kiri hafi y’uburinzi bw’umuryango abasura gereza binjiriramo. Ariko icyo gikorwa cyakuweho ngo kubera impamvu z’umutekano. Aha twababwirako izo mpamvu ubuyobozi bwa gereza butanga zaje nyuma yuko leta ifashe icyemezo cyo kwimura imodoka zitwara abagenzi aho zakuwe kwa Rubangura maze zikajyanwa kuri gereza, statistic n’ahandi.
Bamwe mu bafungwa cyane cyane abafungiwe ibya politiki nka Me Bernard NTAGANDA, Mme Victoire INGABIRE UMUHOZA, Bwana Deo MUSHAYIDI bafungiye ahantu h’imfunganwa, basohoka gusa ari uko bagiye mu manza cyangwa kuwa gatanu iyo hagize ubasura. Iyo mibereho ituma batinyagambura ngo babone n’akazuba nta kindi igamije uretse gushaka ko bahinamirana cyangwa gusabikwa n’indwara ziterwa no kubura vitamine ziva mu mirasire y’izuba.
Mu minsi yashize, abahagarariye imfungwa bagejeje iki kibazo ku buyobozi bwa gereza, ku rwego rushinzwe amagereza mu Rwanda no ku bashyitsi batandukanye nka komisiyo ya SENA ibishinzwe. Bose bemera kuzabibonera umuti, ariko umwaka ushize ntakirakorwa.
Kuberako ibi bifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’abari muri iyi gereza ishyaka ry’IMBERAKURI riharanira imibereho myiza rirasaba abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda ko twese twahagurukira guhwitura ababishinzwe bakihutira gukemura iki kibazo.
Bikorewe i Kigali kuwa 19/04/2012
Alexis BAKUNZIBAKE
Visi prezida wa mbere