”Madame Victoire Ingabire ntabwo yagombaga kwemera kuburana”: Evode Uwizeyimana

”Madame Victoire Ingabire ntabwo yagombaga kwemera kuburana”: Evode Uwizeyimana RDI-Montreal

Evode Uwizeyimana (Ibumoso) ari kumwe na Faustin Twagiramungu

Nyuma y’aho Madame Victoire Ingabire, umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kagame, atangaje ko ahagaritse kuburana ndetse agasezerera n’abamwunganiraga mu rubanza kubera ko abona ubutabera bw’u Rwanda butigenga, abantu benshi barimo n’abanyamategeko bagize icyo babivigaho.

Evode Uwizeyimana umwe mu banyamategeko w’Umunyarwanda uba muri Canada akaba yarigeze no kuba umucamanza mu Rwanda, yagize icyo atangaza kuri uku kwanga kuburana kwa Madame Ingabire ndetse no ku rubanza rwe muri rusange.

Mu nyandiko yacishije ku rubuga rwitwa UMUSOTO rukunze guhuriraho n’abize muri Kaminuza y’u Rwanda, yagize ati:” Iriya système judiciaire moribond, jyewe nk’umuntu wayibayemo ndumva naratanze inama rugikubita ko Ingabire yareka kuburana iriya dosiye badoze à partir de zéro, kandi cyari icyemezo cyubahirije amategeko kuko droit de silence ni uburenganzira bw’umuntu uwo ariwe wese uregwa bwemewe ku rwego mpuzamahanga. None dore iryavuzwe riratashye. Nubu ndabisubiramo accepter de se justifier devant une justice qu’elle a toujours contestée, une justice à la botte de son adversaire politique ni erreur azaregretta ubuzima bwe bwose. Kwemera kuburana ibintu uzi neza ko ari ibihimbano, ukabiburana uzi neza ko utazabitsinda udashoboye gutsinda icyatumye babihimba ni umusanzu Ingabire yatanze mu karengane ke… nta kindi yasabwaga uretse gukuramo uruhare rwe ibisigaye bigasigara ari umutwaro w’abiyemeje kumurenganya. Reka uzumve ejo na Mugesera ngo aritakuma ngo agiye kuburana.. dore uko uwaroze abahutu atakarabye intoki mbere yo kubugabura….”

Twabibutsa kandi ko Evode Uwizeyimana uretse kuba umuhanga mu mategeko akunze kwitabazwa n’amaradiyo mpuzamahanga nka BBC Gahuza-Miryango n’Ijwi ry’Amerika mu gusobanura amategeko.

Ntawakwibagirwa kuvuga kandi ko Evode Uwizeyimana ari mu nzego z’ubuyobozi bw’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rya Bwana Faustin Twagiramungu wahoze ari Ministre w’Intebe hagati ya 1994 na 1995. Iryo shyaka rikaba ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kagame.

Marc Matabaro
Rwiza News

 


6 commentaires

  1. Ndiho dit :

    Nanjye nakunze kujya numva uko Evode yasubizaga ibibazo yabazwaga murwego rwo gusobanuza ibyamategeko abisabwe na Radio BBC cg VOA.Kandi numvaga ibyo yavugaga byarimo ubuhanga koko muby’amategeko yubucamanza.
    Kubavuga ko ibyo yavuze kurubanza rwa VICTOIRE bigaragaza ubuswa mubyamategeko ko kandi akaba ahari atarigeze abyiga ntabwo aribyo rwose. Evode numuhanga cyane, ahubwo nukumwitondera bihagije kuko ashobora kuzateza abo yita abahutu akaga gakomeye cyane.

    Uti kubera iki? Dore ibisubizo:
    – Evode Uwizeyimana yigeze kuba umucamanza mu Rwanda, uko yahavuye nimpamvu zahamuvanye niwe na bashebuja babizi kuko ibyo avuga nibyo bamuvugaho ntawamenya nyine aho ukuri guhererye!!!

    - Evode abajijwe icyo atekereza ku myanzuro y’iperereza ry’umujuje wo mu bufaransa yakoresheje kugira ngo asobanukirwe ukuntu indege yahanuwe taliki 6.4.1994 i Kigali yaririmo prezida wu Rwanda nuw ‘Uburundi, Evode yavuze ko ibyo uwo mucamanza yakoze aribyo byangombwa kuruta ibindi byose byakozwe numucamanze wambere. Ahubwo arihanukira ati ibyo uwo mujuje wambere yakoze ntacyo bikimaze ahubwo bigomba gushyirwa muri POUBELLE ko byose ari poubelle!!! Urebye neza niko na Kigali ibyifuza.
    - None Evode ati INGABIRE ntiyagombaga kujya murukiko rugikubita , ahubwo yakoze amakosa , ubwo rero niyemere ahamwe nibyo aregwa, nako ngo niyitegure imwanzuro yurubanza byibyo ashinjwa ahubwo bishobora kuzaza bikaze kurushaho. Ibyo nibyo ubutegetsi bwa Kigali bwifuzaga no kuva kera!!
    - Evode azanyemo ibya Mugesera kandi ntaho bihuriye nurubanza rw’ INGABIRE ukumva nyine harimo ako kantu ko kwunganira abi Kigali, kuko ninako Procureur Ngoga abibona igihe ahyira INGABIRE , MUGESERA , UWINKINDI muri dosier imwe nkaho hari aho ibyo byose bihuriye.

    Kubwanjye numva Evode Uwizeyimana afite aho ashaka ko ibintu bigana bitewe nababimusabye, nkibaza niba ari Kigali cg Rukokoma cg bombi.
    Gusenya abarwanya Kigali birimo binyura munzira nyinshi.

    Evode Uwizeyimana nuwo kwitonderwa naho ubundi tuzumirwa!!

  2. Rusine dit :

    Ivode nawe akurikiranwe bamuzane imbere yubutabera….amagambo ye simeza..Ngo uwaroze abahutu ntiyakarabye? Gakarabe inkari zingagyi. .wamuvanguramoko we..ubwo urunva waba umutegetsi wage. .wakintu we .. Wowe bakumanure..hakirikare ufite ivangura iwacu Irwanda

  3. salumu dit :

    Ariko se Jane iyo murata INGABIRE mumubona iki? Inshinzi y’umugore ni ko tumubona hano mu rwa Gasabo. Kuri twe ni bure, uzarebe ntanumwitayeho hano. Aribeshya, abanyarwanda barahindutse, ugitekereza mu bya kera ni nkawe uvuga ngo ajegeje ubutegetsi. Abujegeje ate se? Peter Erlinder yasakuje bingana iki? S’umunyamerika nkaswe uriya mugore wibwira ko tukiri mu gihe cya se GITERA? Ariko abantu muba hanze murababaje. Ari ba Rudasingwa,ari ba Rukokoma, ari abo ba INGABIRE, ntacyo bavuze hano imbere ya KAGAME. KAGAME ntanzi, ariko tuzi agaciro tumuha kandi amoko yose agize uurwa Gasabo. Tubabwira iki, nibirirwe biruka za Burayi iyo, babone utwo duposho tw’abazungu, mais Kagame ni umutamenwa, yanditse amateka, mumwite Dictateur, umwicanyi hano mu Rwanda tumwita Rudasumbwa, notre messie. Mubyutse ibyo birapport byahe na he? Tuzaba tureba icyizavamo. KAGAME = kutavangura amoko, gukunda abanyarwanda, iterambere. INGABIRE, RUKOKOMA, RUDASINGWA =???????????????????????Rien.

  4. ZAZANI dit :

    Evode nkunze kumva analyse ajya akora nkumva zibamo ubuhanga,ariko noneho aranyumije aha sindibuvuge ku bya Ingabire ahubwo ndagaruka kuri iri jambo rya Evode riboneka muri iyi nkuru « Reka uzumve ejo na Mugesera ngo aritakuma ngo agiye kuburana.. dore uko uwaroze abahutu atakarabye intoki mbere yo kubugabura….” ibi byanteye kwibaza byinshi kuri uyu mugabo Evode kandi nasanze nawe uwamuha guca urubanza ntakizima yakora umuntu utangiye kuvugira na Mugesera koko kandi urwa mugesera we n’umuntu utarize amategeko yaruca pe ntibanasaba na analyse zimbitse nahato.tugendeye kuri za speechs ziwe ubwazo zihita zirurangiza,urugero nko kwohereza abatutsi iwabo muri ethiopia nka urwanda kari akarima ka abahutu gusa.ariko abantu bize nibo njiji nonese wakohereza umuntu muri ethiopia umucishije muri nyabarongo n’akagera kandi waribivanye mu amateka akubwira ko nawa waturutse chad ubwo rero nawe ntihari iwabo !!!!! Evode rero witangira kubogama Mugesera ni umujenosideri donc planificateur,preparateur et promoteur du jenocide contre les Tutsi.ahubwo wavuga ko hari abanyarwanda bandi babirenganiye mo kandi tukabyera nki ingaruka zi ibyo aba bagabo barimo Mugesera bakoze so I want to tell Evode be honest in what he says,kuva analyse azizanyemo ibya abahutu ndumva yabogama.twe turashaka kureba icyaha n’umunyacyaha ntabwo dushaka kureba hutu cyangwa tutsi,.abakoze jenoside bagomba guhanwa pe kandi n’abakoze ibindi byaha by’intambara nabo nizera ko igihe kizaza bagahanwa kuko umuvumo w’amaraso nabo ubari ku mitwe yabo Imana nyiri ibiremwa ntabwo isinziriye irabireba byose.

  5. Nizeyima dit :

    Urakoze cyane muvandimwe Jane , mubyukuri ntabwo ndumva analyse zikorwa nuwo munyamategeko ngo ni Evode ariko natangajwe no kumva avuga ngo yabivuze kuva kera na kare ko Intwari Victoire yagomba kureka kuburana kuva kera nakare, buriya se yibatubwi we nkumunyamategeko impact byari kugira kuri politique ningirwa butabera ya kagame na gatsiko ke? Ndahamyako icyogihe abantu bose bari kuvugako Intwari Victoire yatinye kandi yemera ibyaha bimuregwa ariko umwana w’Umukobwa yaberetse ko batiganye barabanza bivamo nkinopfu none abakojeje isoni amanwa yihangu! Bose babireba et avec fact bitarinzwe kwitwa ko yatinye kuburana cg yemera ibyo bamurega! ariko abazi aho ziriya njije ngo niba Rulisa bize amashuri yazambariza umuntu muzima ufite mumutwe hakora neza ayobewe ko ntamuntu numwe ushobora kuvogera urugo rw’umuntu kabone nubwo yaba afunzwe ubucamanza ntacyemezo cyisakwa cyatanzwe numucamanza ubifitiye ububasha!! Ziriya ngegera zayigiye zibanza no gusoma ibitabo mbere yo gukina ariya makina mico yabo.Hanyuma bakazana impapuro ngo zafatiwe muri gereza umucamanza nawe akakira ntanokubaza uwabahaye uburenganzira bwo gusaka akumiro karagwira!

    Abanyarwanda bingeri zose ngirango twari dukwiriye gufata urugero rwuriya mutegarugori dugahagurukira rimwe twese nkabene mugabo umwe tukanwanya iyingoma yigitugu yafashe abanyarwanda ho bugwate.
    Amahoro y’Imana kurimwese urugamba tuzarutsinda.

  6. BRESLEY Jane dit :

    Ariko INGABIRE ni intwari koko ! Abantu nkaba isi yibaruka nka 20 gusa mukinyejana cyose ! ureke abiha kwigira amanajuwa nka ba EVODE ngo bize amategeko, nabonye bihaye kwandika ibitabapfu ngo INGABIRE yabaye umuswa ntiyagombaga kwemera kuburanishwa mubucamanza bwo mu Rwanda kandi yarazi ko bukocamye !!!! Ngo bityo yafashije KAGAME ubwo yemeraga kwitaba urukiko ! Mbega umuswa wiha kwigira umunyabumenyi ? Ubu Evode koko yatinyuka akemezakoniyo kuba INGABIRE yaremeye kuburanishwa ntacyo byamumariye we ubwe, ndetse nabanyarwanda bose, ntibagiwe namahanga ? Aho Evode abereye umuswa wiha kwiyemera gusa mumafuti, nuko azi neza ko iriya procès yari politique, kandi ko no kuba INGABIRE yaremeye kuburana icyo gihe nawe yarimo akora politique ! Ntawabihakana kuko kiriya cyemezo INGABIRE afashe kigabo cyerekanye ko ATSINZE KAGAME N’INGOMA YE N’INGIRWABUCAMANZA BWA KARIYA GATSIKO ! INGABIRE azi ubwenge pe ! Iyo fact niyo itumye EVODE avuga amangambure, cyangwase niba atanashoboye kumva iyi analyse nkoze, nuko iyo diplôme ihanitse avuga ngo afite yayiforoze hamwe ba IBINGIRA bageze mu rwanda batanazi gusoma ariko bafite impamyabushobozi ya ba ingénieurs, kimwe na ziriya nkandagirabitabo zose zaturutse i bugande ziba zibeshya ngo ko zize MAKERERE, cyangwase nanaone ibizamini na za thèse akaba yarabikorewe nkuko ba Janet KAGAME na Rosette NYAMWASA babibakoreye. Cyangwase mama ryaba ari ishyari EVODE agiriye uriya mudamu warushije abagabo ubutwari akaba ajegeje iriya ngoma wenyine nta violence ! Akabaye icwende ntikoga, wasanga ari RUKOKOMA ukuriye EVODE muri za nzozi zabo ngo ni RDI, wamwoheje ngo yandike biriya bitabapfu, kubera rya shyari baterwa nubugwari bwabo muri politike !Narekere aho rero twaramumenye, kandi twamugaye kenshi, ariko ubuho ni agahebuzo !

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste