Archive pour 18 avril, 2012

Ijambo Madame Victoire Ingabire yavuze ahagarika kuburana

Ku itariki ya 16 Mata 2012, Madame Victoire Ingabire, Umuyobozi w’Ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, yavuze ko ahagaritse kuburana kubera ko abona ubutabera bubogamye.Yavuze ko  icyizere yari afite cy’uko ashobora kubona ubutabera n’ubwo cyari gicye cyose cyayoyotse.

Nyirabayazana n’ibikorwa byakorewe uwatangaga amakuru mu rukiko (Urukiko rwanze ko atanga ubuhamya) witwa Lt Col Michel Habimana alias Edmond Ngarambe.  Uyu mugabo wahoze ari umuvugizi wa FDLR akaza gufatirwa mu gikorwa cyiswe UMOJA WETU, ingabo z’u Rwanda na Congo zari zifatanije mu guhiga FDLR (hari amakuru avugwa ko yafashwe n’Ingabo za Congo ubwo bamushukaga ngo aze mu mishyikirano agahita afatwa akazanwa mu Rwanda, Leta ikabeshya ko atahutse ku bushake bwe).

Igihe yatangaga amakuru ashinjura Madame Victoire Ingabire, Ubushinjacyaha n’inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda zifatanije n’ubuyobozi bwa gereza ya Kimironko, bagiye gusaka mu bintu bya Lt Col Michel Habimana aho afungiye muri gereza ya Kimironko ndetse n’ibintu bye byose barabyangiza mu rwego rwo kumuhana kuba yatanze amakuru ashinjura Madame Ingabire agaragaza ukuntu hateguwe abazashinja Madame Ingabire kuva kera ataranagera mu Rwanda. Ntabwo ari ibyo gusa kuko Lt Col Michel Habimana yahaswe ibibazo ndetse aterwa n’ubwoba.

Ibi ntabwo Madame Ingabire yabyihanganiye yahise abona ko nta na rimwe ashobora gutsinda urubanza mu gihe abatangabuhamya bamushinjura badashobora kubikora mu bwisanzure. Ahita afata icyemezo cyo kureka kuburana ndetse akanasezerera abamwunganiraga mu rubanza.

Mushobora gukurikirana ibyo yavuze hano hasi (mutwihanganire amajwi amwe ntabwo ameze neza)

Image de prévisualisation YouTube

Marc Matabaro

Rwiza News

GUTERA AMABUYE KU MAZU Y’ABATARACITSE KU ICUMU BISHOBORA KWITWA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE?

Mu gihe gutera amabuye ku mazu y’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi bikunze no kugaragara mu bihe nk’ibi by’icyunamo bifatwa nk’ingengabitekerezo ya jenoside no guhembera urwango ku bahutu babikorera abatutsi, gutera amabuye ku mazu y’abataracitse ku icumu bo mu bwoko bw’abahutu byo birasa n’ibisanzwe kandi bigafatwa nk’aho ari umukino ukwiye gukorerwa abo bantu.

Mu ijoro ryo kuwa 17 Mata 2012, inzu y’umuturage witwa Mukamabano Felicite utuye ku Kicukiro mu Kagarama yatewe amabuye ku buryo uyu muturage yagombye kwitabaza polisi. Igihe abapolisi bageze iwe basanze koko ari byo kuko ibuye rimwe ryaguye hejuru y’inzuye bahibereye bikaba byatumye bava kuri urwo rugo batangira gushakisha abatera ayo mabuye. Baje kubona mu rugo rw’umuturanyi we umugore wari uhahagaze abana be b’abahungu bari mu giti cy’umwembe barimo batera ayo mabuye ariko bikanze abapolisi baramanuka bajya mu nzu.

GUTERA AMABUYE KU MAZU Y'ABATARACITSE KU ICUMU BISHOBORA KWITWA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE? 8825679-calcaire-gros-tas-les-pierres-utilis-es-dans-la-construction-300x200Abapolisi bahise bafata uwo mugore baramutwara ariko mukugenda ngo yagiye asakuza avuga ngo nta Victoire mu bantu. Impamvu ikaba ishobora kuba ari uko uyu Mukamabano Felicite yajyaga agaragara mu rubanza rwa Ingabire Victoire kugeza aho rufungiwe Ingabire ahagaritse kuburana na Kagame. Icyaje gutangaza ni uko mu gitondo cy’uyu munsi uwo mugore Mukarubega Yari iwe mu rugo bikaba byumvikana ko kuba yabikoze mu gutoteza abashyigikiye Ingabire ari ugufasha leta ya Kagame mu kubivuna dore ko bamaze gutesha umutwe ubutegetsi bwa Kigali.

Nizeye y’uko ntawe uzongera kuzizwa ko akekwaho gutera amabuye ku rugo rw’umucikacumu kuko bigaragara ko gutera amabuye ku rugo rw’umuntu nta cyaha kirimo ndetse no kuvuga ko ari ingengabitekerezo ya jenoside nabyo bikaba bigaragara ko atari byo keretse iyo ngengabitekerezo yaba ifitwe n’abahutu abatutsi batayigira. Kubaka u Rwanda birasaba kwivanamo amarangamutima abategetsi bakararama naho ubundi twaba tujya habi haruta aho twabaye ku ngoma zabanjirije iya FPR.

Andi makuru amaze kugaragara i Kigali ni uko mu rukiko rw’ikirenga mu ma saa tanu hateganijwe kubera ikiganiro n’abanyamakuru kiyobowe na minisitiri w’ubucamanza Tharcisse Karugarama hamwe n’umushinjabyaha mukuru Martini Ngoga bikaba bivugwa ko iki kiganiro gitumijwe igitaraganya kigamije gushaka gusobanura uko leta ihagaze ku bibazo by’ihagarika ry’iburana rya Ingabire. Ibi ababikurikirira hafi baremeza ko bishobora kuzagira ingaruka zikomeye ku butegetsi bwa Kagame, aba bategetsi bayoboye ikiganiro bakaba ngo bashaka kwerekana ko nta kibazo ubutegetsi bwa Kigali ntaho buhuriye n’iri hagarika ry’iburana rya Ingabire. Ibindi turabimenya nyuma y’iki kiganiro. MUKURIKIRE UMUKINO

Juvénal Majyambere

Kigali

”Madame Victoire Ingabire ntabwo yagombaga kwemera kuburana”: Evode Uwizeyimana

”Madame Victoire Ingabire ntabwo yagombaga kwemera kuburana”: Evode Uwizeyimana RDI-Montreal

Evode Uwizeyimana (Ibumoso) ari kumwe na Faustin Twagiramungu

Nyuma y’aho Madame Victoire Ingabire, umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kagame, atangaje ko ahagaritse kuburana ndetse agasezerera n’abamwunganiraga mu rubanza kubera ko abona ubutabera bw’u Rwanda butigenga, abantu benshi barimo n’abanyamategeko bagize icyo babivigaho.

Evode Uwizeyimana umwe mu banyamategeko w’Umunyarwanda uba muri Canada akaba yarigeze no kuba umucamanza mu Rwanda, yagize icyo atangaza kuri uku kwanga kuburana kwa Madame Ingabire ndetse no ku rubanza rwe muri rusange.

Mu nyandiko yacishije ku rubuga rwitwa UMUSOTO rukunze guhuriraho n’abize muri Kaminuza y’u Rwanda, yagize ati:” Iriya système judiciaire moribond, jyewe nk’umuntu wayibayemo ndumva naratanze inama rugikubita ko Ingabire yareka kuburana iriya dosiye badoze à partir de zéro, kandi cyari icyemezo cyubahirije amategeko kuko droit de silence ni uburenganzira bw’umuntu uwo ariwe wese uregwa bwemewe ku rwego mpuzamahanga. None dore iryavuzwe riratashye. Nubu ndabisubiramo accepter de se justifier devant une justice qu’elle a toujours contestée, une justice à la botte de son adversaire politique ni erreur azaregretta ubuzima bwe bwose. Kwemera kuburana ibintu uzi neza ko ari ibihimbano, ukabiburana uzi neza ko utazabitsinda udashoboye gutsinda icyatumye babihimba ni umusanzu Ingabire yatanze mu karengane ke… nta kindi yasabwaga uretse gukuramo uruhare rwe ibisigaye bigasigara ari umutwaro w’abiyemeje kumurenganya. Reka uzumve ejo na Mugesera ngo aritakuma ngo agiye kuburana.. dore uko uwaroze abahutu atakarabye intoki mbere yo kubugabura….”

Twabibutsa kandi ko Evode Uwizeyimana uretse kuba umuhanga mu mategeko akunze kwitabazwa n’amaradiyo mpuzamahanga nka BBC Gahuza-Miryango n’Ijwi ry’Amerika mu gusobanura amategeko.

Ntawakwibagirwa kuvuga kandi ko Evode Uwizeyimana ari mu nzego z’ubuyobozi bw’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rya Bwana Faustin Twagiramungu wahoze ari Ministre w’Intebe hagati ya 1994 na 1995. Iryo shyaka rikaba ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kagame.

Marc Matabaro
Rwiza News

Jeannette Kagame yafashishije ishuri ryo muri Uganda amadorali ibihumbi 10!

Jeannette Kagame yafashishije ishuri ryo muri Uganda amadorali ibihumbi 10! HE_JANET-f4749

Janet MUSEVENI igipindi kigomba kumufata byanze bikunze!

Inkuru dukesha urubuga Kigali Today iravuga ko Madame Jeannette Kagame uri mu ruzinduko mu gihugu cya Uganda, aho yateye ikigo cy’ishuri cya Rwenkiniro Secondary School inkunga y’amadolari ibihumbi 10 (Miliyoni 6.8 mu Manyarwanda)!
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe muri Uganda, tariki 17/04/2012, Jeannette Kagame aherekejwe na mugenzi we wa Uganda, Janet Museveni, basuye iki kigo kikirimo gusanwa.

Umufasha wa Perezida w’u Rwanda yanifatanyije n’abaturage baturiye iri shuri mu gikorwa cy’umuganda, anabasaba kudacika intege. Ati: “Ntimukitangire mu gihe hari ibyo mwageraho mufatanyije n’umuryango”.

Yabahaye urugero rw’uburyo ibikorwa by’umuganda byafashije Leta y’u Rwanda gusagura amafaranga agera kuri miliyari 85.
Muri iki gikorwa, abagore b’abayobozi b’Abanyarwanda nabo bageneye iri shuri inkunga y’ibihumbi 10 by’amadolari y’amerika!
Nyuma yo gusoma aya makuru y’urubuga Kigali Today, nibajije byinshi ariko reka mvugemo bimwe:

-Ese u Rwanda rurakize birenze urugero ku buryo First Lady abona amafaranga yo kujya gufashisha ibindi bihugu? Mu Rwanda hari ibibazo byinshi by’ubukene, abarimu bahembwa ubusa, abanyeshuri ba Kaminuza babaho mu buzima buteye isoni, abanyarwanda baricana buri munsi bapfa ibiryo, impfubyi zitagira kivurira n’ibindi bibazo by’ingutu umuntu atarondora ngo arangize. Maze bakarenga bakajya gutagaguza n’uduke dufite?

Nibatubwire ko ari ruswa barimo guha Perezida Museveni ngo atazafasha abarwanya ubutegetsi bw’igitugu buri mu Rwanda cyangwa akabaha inzira tubimenye hakiri kare! Naho u Rwanda ntabwo rurakira bihagije ku buryo rwajya gusagurira ibindi bihugu binaturusha ubukire.

-Kera abari mu Rwanda mbere ya 1994, twumvaga Radio Muhabura yavugiraga FPR-Inkotanyi ikiri umutwe w’inyeshyamba, bavuga ngo UMUGANDA ni uburetwa Perezida yazanye, ndetse ngo n’imisanzu n’imisoro ngo ntibigomba kubaho ngo n’ibyo gukiza Perezida Habyalimana.

None ubu Leta y’u Rwanda umuganda yawugize itegeko iwushyira muri gahunda zayo ku buryo ngo umaze gufasha Leta y’u Rwanda gusagura hafi Miriyari 85! Si ibyo gusa ubu basigaye bawigisha n’ibihugu by’abaturanyi!

Tugarutse ku misanzu, ibintu FPR yashyiraga imbere ikiri mu ishyamba igihe yashakaga kugumura abaturage,yavugaga ko umusanzu wa muvoma wari amafaranga 100 y’u Rwanda icyo gihe, ari menshi! Ko ngo ajya kubaka inzu za Perezida Habyalimana. Ubu se Banyarwanda,Banyarwandakazi mwishyura umusanzu wa FPR ungana gute?

Abakozi b’ingeri zose bakatwa ku mushahara batari no muri FPR, abacuruzi bo barababarira bakamenya ayo binjiza bityo bagaherako babaka umusanzu! Iyo bigeze mu gihe cy’amatora byo biba agahomamunwa imisanzu ikiyongera!

None ba Madamu b’abayobozi bahagurutse bajya mu Nkole iwabo wa Perezida Museveni gufasha amashuri yaho bitwaje umugore we, basize abanyarwanda bicira isazi mu jisho. Barabona ko abanyarwanda bitabona ko barimo gusigasira ubutegetsi ngo butabacika? Ninde utabona ko bagiye kwinginga Janet Museveni? Kuba bahagurukiye rimwe hafi ya bose bigaragaza ko ibintu bitoroshye habe na gato!

Noneho hari uwansekeje ejo bundi ambwira ko ngo guhindura Itegeko-Nshinga kugira ngo Perezida Kagame yongere yiyamamaze bwa gatatu nibyanga kubera igitutu cy’amahanga dore ko Kagame adatinya cyangwa ngo yubahe abanyarwanda, ngo ashobora gusaba FPR ko yatanga umukobwa wa Murefu (Jeannette Nyiramongi Kagame) nk’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika dore ko ataba ari ubwa mbere bibaye mu mateka y’isi, maze Perezida Kagame agakomeza gutegeka akoresheje umugore we. Ikindi kandi ngo muri iyi minsi Jeannette Kagame asigaye agaragara cyane mu bikorwa bitandukanye bya politiki nk’ushaka kwinjira no kwimenyereza politiki gahoro gahoro.

Ngayo nguko!

Marc Matabaro
Rwiza News

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste