URUZINDUKO RW’ABAYOBOZI BA RWANDA NATIONAL CONGRESS MURI SCANDINAVIA
Nyuma y’aho RNC (Rwanda National Congress) ifatanyije na FDU- Inkingi bahurije hamwe abanyarwanda baturutse imihanda yose ku itariki ya 14-04-2012 mu mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi , mu gitambo cya misa ndetse n’igikorwa cyo kwibuka inzirakarengane zazize ishyano ryagwiriye u Rwanda ntakuvangura amoko, ku munsi ukurikiyeho, ku itariki ya 15-04-2012 abayobozi batandukanye b’ihuriro nyarwanda ( RNC) barangajwe imbere na Bwana Dr. Theogene Rudasingwa , bagiriye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Danmark.
Bashoboye kugirana ikiganiro n’abayoboke b’iryo huriro batuye mu bice bitandukanye bya Danmark . Iyi nama rero ntiyahuriwemo gusa n’abanyarwanda batuye muri Danmark, ndetse yari yitabiriwe n’abandi banyarwanda baturutse mu bihugu by’abaturanyi nka Suwede.
Muri iyi nama mbwirwa ruhame, yari yahuriwemo n’andi mashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu nka AMICAR Rwanda.
Bwana Rudasingwa Theogene yasobanuriye abanyarwanda batandukanye bari aho, impanvu iri huriro nyarwanda ryashinzwe, imigabo n’imigambi yaryo, ndetse n’ibyo rimaze kugeraho mu gihe gito rimaze rishinzwe.
Hibanzwe cyane cyane ku buryo abanyarwanda bashobora kwimakaza umuco wa demokarasi, uburenzira bw’ikiremwamuntu, kwirinda amacakubiri ashingiye ku moko n’ uturere, ndetse n’uburyo abanyarwanda bazashobora kwigobotora ingoma mpotozi y’igitugu iyobowe n’umwicanyi kabuhariwe Paul Kagame.
Rwanda National Congress Danmark.
Sindibuvuge byinshi,ndagira ngo nsubize abantu mbona bibasiye Rudasingwa na bagenzi be bashwanye na Kagame..Mfite utuntu tubiri gusa:
1)Niba bariya bagabo bari abantu badashobotse,bageze kuri iriya myaka ikomeye nka Ambassador muri Amerika, Army Chief of Staff,Attorney General,Chief of Intelligence Services, bate?
2)Kuba bariya bagabo harimo abigeze kuba abahezanguni si igitangaza, ariko umuntu burya arahinduka kubera experience y’ubuzima. Jye nemeza ko nyuma yo kumeneshwa no guhigwa na Kagame, ba Rudasingwa, Nyamwasa,Gahima na Karegeya bumvise ko guhuza ubwoko bidahagije ngo abantu bumvikane, bigatuma bashirika ubwoba bakegera abahutu.Mwibuke ko na Kanyarengwe Habyarimana ataramumenesha yavugaga ko ngo azongera kuvugana n’umututsi ari uko uruhara bamuteye bamukurura ku ijipe mu Bugesera rwameze.
Ibintu nk’ibi byarabaye muri 1969 Kayibanda atesha umurongo bamwe mu bayoboke ba MDR Parmehutu,abenshi muri bo nyuma babaye inshuti zikomeye z’abatutsi.
Ushobora gusanga bariya bagabo aribo bazanye ubumwe nyakuri mu banyarwanda kuko bazi iby’impande zombi.
IBYO MURIGUKORA NI BYIZA GUHUZA ABANYARWANDA BOSE.ARIKO NIMUGARAGARIZE ABANYARWANDA UKURI.KUKO MWEBWE BAKERA MUTANDUKANYE NIBYO MUVUGA.KAGAME MUMUHORA KWATABARETSE MWIBE MUNICE U RDA RWABABYAYE.MURAKOZE
jyewe mbona rudasingwa mubyo avuga byose haba harimo amanyanga, kubyerekeranye nurufu rwa habyarimana yararebye asanga atishize kubahutu ,umugambwe we ntaho wazafa ugeze kuko nta mututsi cyangwa umuhutu uri mu rwanda wa mujya inyuma kereka ibisambo nkawe,yigirinama kugira ngo abo bahutu noneho ba mwunve ahimba iryo shano ko abesheye kagame kwariwe wahanuye indege yahabyarimana noneho abahutu bamwemerera gukorana nawe , yibaza rero ukuntu yazageraa kubutegetsi asanga nti yabugeraho kagame akiri muzima agomba ku muhimbira ibinyoma igihe mandant izashirira azahite afatwa,ariko ntaziko ariwe yishize mu bibazo ibyo bintu kagame yabimubwiriye he?ariko se yarindaga kubimubwira gute kandi nawe yari umusirikari wa fpr, ko hari ibihumbi byinshi byabasirikare kuki batabihamije ko ari kagame wayihanuye kuko umuntu nta bura na bantu babiri byi bura bamwanga kiretse rudasingwa avuze ko atari umusirikare ho byafa kunvikana ko kagame yariko arabimumenyesha nku musiviri mugenzi we mbega ibyo mwunva aribintu byo kwigamba ngo wishe umuntu, ko kagame yarafite inshuti nyinshi yaba yarabibwiye rudasingwa gusa ,sha baca umugani ngo urucira mukaso rugatwara nyoko ukomeze
harya gahima niwe wazanyae gacaca ingengabitekerezo niwe watanze uburenganzira ngo bice abasenyeri igakurazo niwe wabwiye ibingira ngo yice impunzi zakibeho niwe wamaze abana bari mwishyamba bavuye murwanda niburundi haaaaa sha uzabaze kagame ataraza mwishyamba ko harifuni yigeze ikubitwa umuntu nimwe waziraga asasu cyangwa indwara ahaaaaa agatinze kazaza ni amenyo ;;;;;;;;;;;;;;;
haaaaa ngo kagame yabujije agafuni harya uzabaze izina PILATO aho ryavuye bazakubwire koko niwe zazanye ubwicanyi muri fpr mwishyamba abakubitaga ifuni bose yarabagororeye
Mureke Rudasingwa yishingire ishyaka arebe ko nibura yabona amafaranga yo kugura agasabune. Ariko azirinde kurundurira abantu mu icuraburindi ashyira inda imbere, abicishije mu ishyaka. Mujye mubizirikana mwe mukiri bato ko Perezida KAGAME icyo apfa n’aba ba RUDASINGWA, ba GAHIMA, ba KAREGEYA n’abandi kandi benshi bari muri aya mashyaka agenda avuka, ni uko atagiye abemerera gushyira inda yabo imbere bicisha abo bayobora inzara. Reka nkuke urugero, uwitwa GAHIMA yafungaga abo yitaga Abahutu, ngo batuma atarya ngo ahage, njye ubwanjye nzi abo KAGAME yagiye afungura GAHIMA yabafungiye ubusa, maze buri teka uko yabafunguraga akamuha owning, amwihaniza kutarenganya abantu ariko iyo byarengeje urugero, amushyira inyuma ya system kubera ko yayisenyaga. None ngo arashinga amashyaka. Iryo shyaka bashinga ryishyurira bangahe muri KAMINUZA? Mumenye ko KAGAME ataza kuba mu Buyobozi bw’u Rwanda bamwe mu Banyarwanda bashakaga gukomeza kwicana mu rwego rwo kwihorera. Mugire Ubuyobozi Bwiza!
Ndashaka kugira icyo mvuga kuri iyi commentaire ya Habiyaremye:
Ubu turi muri defence of truth nkaba rero mbona wowe usa nkujenjetse wamugani wa nyakubahwa president Paul Kagame.
ariko nikuki umuntu avugisha ukuri abandi mukakwanga ndetse bamwe bikabarakaza kugeza naho baba trop nerveuse.
Murashaka ko tugupfukirana se?
Cyangwa murashaka ko dufunga umunwa?
Nitubikora gutyo se murumva aribyo bizatuma ibibazo urwanda rufite rubivamo?
Wamugani wa padiri Thomas Nahimana gewe numva abakoze amakosa yerekeranye nintambara yo m’urwanda bakwiriye kuvugwa maze bakamenyekana, bakumva ibibavugwaho Atari ukuri bakaza nabo bakabinyomoza noneho amagambo akarangira ivuga.
Abantu nkamwe rero bindorerezi nimube mutegereje tuzababwira igihe cyanyu nikigera.
Ubu abantu dushaka nabafite umwete wogukorana umurava kandi bagashyigikira ibitekerezo byabo mumvugo yibyo bemera kandi bikaba biri universel.
Ubwo rero kuva udafite inama cyangwa igitekerezo wakungura abanyarwanda ukaba uza munama nkaho uje kureba film, tegereza nitugukenera tuzakubwira akazi sakibura. Ariko kugirango mugihe tutarakakubonera utigunga nakugira inama yo kujya muri biografen ukishyura maze ukareba hoollywood movies zigezwe ho hamwe nizazibanjirije.
Ugomba kumenya ko twebwe abantu nkatwe tugerageza kujyana nigihe tugezemo , ndavuga muri 2012 ntabwo tukiri impumyi nkuko byahozeho kera, kandi nawe waba ubizi kundusha niba utarasigaye inyuma yamateka.
Niba utabona ibintu abandi bakabibona ndetse bakanabikubonera wagombye kubanza kubaza neza, ugashishoza noneho ukabona kugaruka hano kurubuga. None se ko uvuga ngo Rudasingwa bwari ubwambere umubona, ukanavuga ko wabonye adatukana kandi ntanasuzugure abandi kandi ko natwe ibyo twabibonye tukaba tubimuziho igishyashya uje kutubwira nikihe?
Nibase ntakintu gishya uzanye se uba ushaka ko tuzajya duhora ahantu hamwe no kubintu bimwe mubuzima? Hari aho se wigeze wumva kw’isi abantu batera imbere bakoresheje kwiyicarira muri sofa mumazu yabo? None se wemera ko ubuzima bukomeza aho guhagarara?
Uwiyise Ngabo Pierre yashyizeho commentaire hano hasi agira ati:
Ni mukomeze mujye inyuma y’umwescro Rudasingwa
Rudasingwa ntimumuzi muzamubona, ibyo yakoreye za Nairobi na Kampala mu gihe cy’inkotanyi muzabibaririze. Ari mu mitwe y’abazungu, abarya amafaranga. Ayo mafaranga se ari kwirukankana za burayi arayavanahe! Reka abagire ibikoresho ubwa Kanyarengwe na Lizinde.
Koko Rudasingwa ni nde muntu wamujya inyuma ari mu Rwanda, uretse mwe mwirirwa mwiruka imisozi za Burayi, mwibwira ko mugiye kumubonamo agakiza. Amahano mwakoze, imana yarabavumye, reka Rudasingwa abakinishe, ngo murashaka kuvanaho Kagame.
Rudasingwa ubwe yajyaga yivugira ngo asangiye n’umuhutu yaruka
Kuki ibyo uyu muvandimwe Ngabo niba yabyemera ko mwita gutyo, kuki ibyo avuga utabiha agaciro ?
Harya ngo agaciro ushaka nuko badakoresha amagambo udashaka cyangwa udakunda ?
Biramutse ariko ubyumva vaba utegereje gato ntuvangire abandi ngo ubabuze gukora kuko ahanini abantu nkawe nibo batuma ibintu bipfa.
Gewe uyu Ngabo ndamukunze kuko avuze ibintu uko abyumva ureke mwebwe wagirango mutunzwe no guhakirizwa. Ariko niba ari ikinyabupfa sinakurenganya gusa nakugira inama yo kujyana nigihe tugezemo.
Ngaho gerageza wegere abandi kugira ngo hato batagusiga ugasigara wenyine mugihirahiro.
Gewe sinshyigikiye gutukana kandi mubantu bakunda gutukana sindimo keretse iyo umuntu wundi ariwe wihitiyemo kuvuga ko ibyo mvuga ari ibitutsi. Kuko aribyo nawe nahita mvuga ko utukana kuko wakoresheje ijambo ”Ibitutsi” ese aha washatse kuvuga abatutsi benshi babi cyangwa washatse kuvuga amagabo menshi mabi?
Ntabwo aringombwa ko unsubiza kuko umunyarwanda wese uzi ikinyarwanda azi icyo irijambo rivuga. Gusa nashakaga kukwibutsa ko ibintu bivugwa uko biri so ntibikakurakaze rwose.
Ubundi abantu bajya mu nama bagiye kumva ibitekerezo ntabwo bagombye kujyayo bagiye kubara abayijemo, gutubya cg. gukabiriza ibyahabereye. Ikindi n’ uko mbona uwatangaje iriya nkuru yiyitiriye RNC kuko ubusanzwe mbona amatangazo yose ya RNC cg FDU aba ariho amazina by’abayashyize ahagaragara.Izi speculations zose nkaba mbona ntacyo zunguraho abanyarwanda usibye kubashyushya no kubateranya.
Njye nabonye iriya nama yaririmo ibitekerezo byiza kandi byubaka. Sinigeze numva uriya mugabo Rudasingwa nari mbonye bwa mbere hari umuntu atuka cyangwa ngo amusebye, sinigeze numva hari n’ umubwira ko atishimiye igisubizo ahawe. Icyo nabonye n’ uko igihe cyabaye gito kandi abaraho barashakaga gukomeza kuganira nawe.Ibyandikwa kuri uriya mugabo njye nabifashe ukundi kuko nabonye ari umuntu ucishije make , wiyubaha kandi akubaha n’ abo abwira.Abandika rero basebanya cg batukana nkeka ko bagombye gushaka ubundi buryo bumvikanisha ibitekerezo byabo kuko abanyarwanda bazahitamo gukurikira ibitutsi, ibinyoma,iterabwoba si benshi. KERETSE ABABIHEMBERWA KANDI BIRASHYIRA BIKAJYA AHAGARAGARA.
Nkaba nshimira kugiti cyanjye RNC, FDU ndetse n’ abandi bose bakomeje gukoresha igihe cyabo kugirango u rwanda rwacu rube urwanda rw’ abanyarwanda bose.
Mukomereze aho kandi nkeka ko abanyarwanda benshi bashyigikiye inzira mwiyemeje n’ ubwo abenshi batabivuga kubera impamvu zizwi.
Imana ibarinde.
Banyarwanda banyrwandakazi,mujye mwitondera ibintu byose bikurura amakimbirane ,ubundi aba bagabo ntawe uzi icyo bapfuye mubyu ukuri gusa nkange utuye mu gihugu cyanjya cy’amavuko kandi ndeba ibintu bibamo buri munsi,Kagame ntakintu nakimwe atwaya abaturage bu urwanda,imvugo ye niyo ngiro jye mwemera nku umuyobozi mwiza utekerereza u rwanda n’abanyarwanda ndetse akabashakira imibereho myiza iyo tumugerenije mu mateka y’abamubanjirije,ubwo rero sinzi impamvu hakiriho abantu bifuza kuza imyiryane mu rwanda ,mu byukuri ibibazo bibone ka mu rwanda ni ibituruka z’amateka mabi yimitswe mu rwanda rwo hambere aha gato izo rero ni ingaruka udashobora kurenganyiriza Kagame na Leta y’u rwanda nahato uretse gusha uburyo amateka yacu yasubirana ubuzima.abashaka ubutegetsi bo banyura mu nzira nyinshi ahanini zikunze kuba mbi,gusa ikintu nabagiraho inama ni uko ibintu byinshi abanyarwanda bamwe bacyubakiraho ,mubirebye neza mwasanga nta mbuto nziza byigeze byera uretse izo urwango,amacakubiri,ubwibone ,kwikakaza kwikubira no gukaraba inkaba y’abana bu urwanda ibi rero bintera kubwire umuntu wese ushaka amahoro kwirinda kurebera mu ndererwamo y’ubuhutu,ubututsi ndetse n’ubutwa nubwo bwo butakivugwa.ibintu ntakintu kizima bitugezaho rwose kandi byanze no guhinduka zahabu,diama cyanwa petrol ngo tube twabishyira kwi isoko mpuza mahanga pe ,abakibirisha rero ni injiji abo baba aribo bose,mwo kagira inka mwe mubireke kuko harigihe cya abayeho umututsi yifuza kuba umuhutu ntibyashobotse,abandi ba amazuru maremare bakajya bayakandisha amazi ashyushye ngo apyinare abe amahutu bikanga kuko ariyo forme Imana nyiri ibiremwa yayahaye nyine,none n’uyu munsi hari abahutu bifuza kwambwura iryo zina ry’ubuhutu bitewe ni ibintu byinshi birimwo kugira ipfunwe riterwa ni ibyo abahutu bamwe bakoze,noneho abatutsi bamwe nabo ubu bari very confident and proud kubera icyo baricyo ubu,bararebera ku amazuru kandi amazuru akamaro kayo ni ugufasha umuntu guhumeka ndetse no gusohora imyanda ariyo kimwira ,nta mazuru ya amahutu ntanaya amatutsi,nta isura ya gitutse ibaho nta ni isura yagihutu ihari kuko kwisi yose wasanga abantu bahuje amasura ni ndeshyo kandi wabaza ugasanga atari abatutsi ,abahutu cyangwa abatwa ,ubwose mubona byazatugeza he koko ni musigeho ibyo twabonye birahagije banyarwanda banyarwandakazi,twe dukeneye u rwanda ruzira imihuro ruzira amahane n’amahari,ruzira kuryana no kuryaryana,ruzira amashyari n’akarengane ,akandoyi n’induru.
Nanjye iyo nama narinyiberemo. Twari abantu 20.Abenshi muri twe twari twaje kwiyumvira gusa, ntitwigeze twinjira mu muryango/ishyaka RNC.Kandi ntabwo twigeze tuvuga ko hari imiryango/associations zadutumye kuzihagararira. Ariya makabyankuru rero arerekana ko muri RNC ishyamba atari ryeru cyangwa uwanditse iriya nkuru afite ibindi yigamirije ku giti cye bidafiye abanyarwanda bo muri Danemark akamaro, ahubwo akaba ashaka kubafataho ingwate no kubakoresha mu nyungu ze bwite. Turamwiyamye.
Jye ku giti cyanjye nababajwe n´uko Rudasingwa atasubije neza ikibazo cyiza yabijwe cyerekeranye no gutanga ubuhamya kuwahanuye indege ya Habyara nk´uko yabyiyemeje. Niba bariya bajuji bataramutumiye, akaba koko ashaka kuvuga ukuri, kuki atashyize ubuhamya bwe mu nyandiko ngo ayohereze? Adusobanuriye neza byadushimisha kandi tukabona ko ari umugabo.
Mugire amahoro.
yewe ikibazo ntabwo ari ubwinshi bw’abantu ahubwo ni ikabyankuru RNC ikoresha. Uriya muryango witwa AMICAR urengera ikiremwamuntu ko tuturi twigera tuwumva muri Scandinavie waba ukorera he? Ese nawo urwanya leta y’u Rwanda?
Abavuze ko RNC isenya opposition ni byo koko uhereye kuri iyi nkuru banditse barangira ngo bereke andi mashyaka ko Scandinavie bayigaruriye ntihazagire uhakandagira. kandi nyamara RNC ntacyo izafasha AMICAR igihe Kagame azayishyira ku munigo!!!Ngarukiye wowe ndabona wipanga imbere y’abandi ntugire ngo hari aho uzacikira FPR. Umunsi ni umunsi!
Ye mukomeze mujye inyuma y’umwescroc Rudasingwa. Ntimumuzi muzamubona, ibyo yakoreye za Nairobi na Kampala mu gihe cy’inkotanyi muzabibaririze. Ari mu mitwe y’abazungu, abarya amafaranga. Ayo mafaranga se ari kwirukankana za burayi arayavanahe! Reka abagire ibikoresho ubwa Kanyarengwe na Lizinde. Koko Rudasingwa ni nde muntu wamujya inyuma ari mu Rwanda, uretse mwe mwirirwa mwiruka imisozi za Burayi, mwibwira ko mugiye kumubonamo agakiza. Amahano mwakoze, imana yarabavumye, reka Rudasingwa abakinishe, ngo murashaka kuvanaho Kagame. Yapfuye iki na Kagame, ko ari ubwextremisme bwabo bwo kwanga abahutu, Kagame we atajya muri ayo mahomvu yanyu y’amoko. Rudasingwa ubwe yajyaga yivugira ngo asangiye n’umuhutu yaruka, none reka abakinishe yirire ifaranga ry’abazungu. Hano mu Rwanda ni umuntu udafite agaciro, abari kumwe nawe muzabona ukuri. Dore aho nibereye!!!
Mwabagabo mwagiye mureka gushaka gusebanya iyi nama ko nari nyibereyemo re! Abantu bari benshi bihagije ugereranyije nabantu baba muri ibi bihugu. Kandi njye ndashimira abantu ubwitange bagize na RNC kandi ikomereze aho turayishyigikiye.
Ndashaka gukosora gato kubikubiye mur’ino nyandiko ya Rwanda National Congress(RNC) hamwe na FDU -Inkingi byasohoye hano kuri site ya internet.
Ibyo nshaka gukosora cyangwa kwibutsa byerekereanye n’uruzinduko rwakazi abayobozi baya mashyaka yombi bagiriye hano muri Danmark ku itariki ya 15-04-2012.
Nibyo koko inama yarabaye ariko nt’abantu benshi bayitabiriye nkuko aya mashyaka abisobanura mur’iyi nyandiko. Haje abantu batarenze makumyabiri kandi ubusanzwe hano muri Danmark hatuye abanyarwanda amagana.
Ibyo kuba inama yaritabiriwe n’abantu turutse mubihugu bituranye na Danmark nibyo koko, kuko haje umuntu umwe gusa wari waturutse muri suède.
Ikinteye kwandika iyi commentaire nuko nshaka kandi nkaba nzi ko mugihe tugezemo ntamunyarwanda uzonjyera kwemera gukurikira amabwire nikabyankuru. Abantu bagombye kujya bavugisha ukuri kubera ko aribyo bizatugeza twese abanyarwanda kumahoro asesuye.
Ndagirango ndangize nshimira by’umwihariko RNC, FDU -inkingi ndetse nabandi banyarwanda nabanyamahanga bakomeje kwitanga mugushakira abanyarwanda amahoro, uburenganzira ndetse n’ubwigenge bavukijwe.
Abantu bari bitabiriye iyo nama ku giti cyabo, simpamya ko hari amashyirahamwe bari bahagarariye,ese ubundi AMICAR ni ishyirahamwe riba muri DK? Mu bihugu bijijutse abantu bari bakwiye kwiga gutanga inkuru babanje gutegura neza, naho ubundi ibyari inkuru bishobora kuba impuha!
mukomere mushyigikiwe na banyarwanda benshi