IMIKINO YA LETA Y’U RWANDA IGAMIJE IKI?

IMIKINO YA LETA Y’U RWANDA IGAMIJE IKI? Ibingira-wamazde-abantu

Lt Gen Ibingira na Gakwaya Ernest alias Camarade

Muri Mutarama uyu mwaka habayeho gufungirwa mu ngo zabo abasirikare bakuru aribo Lt Gen Fred Ibingira, Brig Gen Richard Rutatina, Brig Gen Wilson Gumisiriza na Col Dan Munyuza, baregwaga ibikorwa byo kutitwara neza no gukora ibikorwa by’ubucuruzi butemewe bafatanije n’abasiviri muri Congo. Nyuma havuzwe byinshi birimo ko abo basirikare bakuru bajyanywe gufungirwa ahantu hatazwi n’ibindi.

Amakuru yavaga ku bantu bari hafi y’imiryango y’abo basirikare cyangwa bamwe mu basirikare bakoranye nabo yavugaga ko Perezida Kagame yabaye nk’aho abahannye kugira ngo yereke Perezida Kabila wa Congo ndetse n’amahanga ko ntaho ahuriye n’ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no guteza umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo.

Hari n’abavuga ko byari urwitwazo rwa Perezida Kagame kugira ngo abakange abereke ko bagomba kumwubaha ibyo abategete byose, kuko n’ubundi ibyaha baregwa ni ibyaha bito cyane ku buryo bitatuma bafungwa ugereranije n’ibindi byaha bataregwa ku mugaragaro biremereye bijyanye n’ubwicanyi.

Abantu bamwe babikurikiranira hafi bemeza ko Perezida Kagame yabuze uko yikiza aba basirikare, kuko uretse no kuba baregwa ibyaha by’ubwicanyi biremereye bikunze kugarukwaho na benshi kugeza no mu rwego mpuzamahanga, ntabwo Perezida Kagame yakwemera guhozwaho igitutu n’amahanga mu gihe afite abandi basirikare yabasimbuza kandi bo badacyemangwa cyane ndetse banafite ubushobozi n’amashuri kurusha bariya.

Nyuma y’inkuru yatangajwe n’urubuga chimpreports.com kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mata 2012, ivuga ko Lt Gen Fred Ibingira yaba yatorotse igihugu, Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig Gen Nzabamwita yahise atangaza ko hari ibyemezo byafashwe bijyanye n’abo basirikare bakuru.

Lt. Gen Fred Ibingira we yashubijwe mu kazi ke naho Brig. Gen. Richard Rutatina, Col. Dan Munyuza na Brig Gen. Wilson Gumisiriza bo iperereza rirakomeje kuko hari ibindi bimenyetso byagaragaye ubwo iperereza ryakorwaga.

Mu gihe Brig. Gen. Richard Rutatina na Col. Dan Munyuza bazajya bitaba kuri minisiteri y’ingabo, Brig Gen. Wilson Gumisiriza we dosiye ye izashyikirizwa urukiko rwa Gisirikare kugira ngo yiregure ibyo akurikiranyweho.

Itangazo ryasohowe na minisiteri y’ingabo rigira riti: “iperereza ryagaragaje ko bateshutswe ku myitwarire n’amategeko bigenga ingabo z’u Rwanda. Abo basirikari bakuru bemeye amakosa bakoze banayasabira imbabazi”.

Ibi ariko bitera benshi kwibaza kuko hagaragaramo ibintu byinshi biteye urujijo.

Niba Lt Gen Ibingira yarahagaritswe ku kazi ndetse agafungirwa iwe bigatangazwa na Ministère y’Ingabo, kuki noneho bitatangajwe ko yasubijwe mu mirimo bakarindira ko habaho inkuru zivuga ko yahunze ngo babone kuzibeshyuza?

Ibyo aribyo byose uwahaye amakuru urubuga chimpreports.com ntabwo yari kure y’ukuri kuko gusubiza byihuse kw’umuvugizi w’Ingabo Brig Gen Nzabamwita bigaragaza ubwoba no gushaka kugira ibyo bapfukirana ngo bitamenyekana keretse niba inzego z’iperereza z’u Rwanda arizo zahaye urubuga chimpreports.com iriya nkuru y’itoroka rya Lt Gen Ibingira mu rwego rwo kujijisha.
Bikaba bishoboka ko Perezida Kagame yabuze uko agenza aba basirikare mu bihe bikomeye nk’ibi aho akeneye abamurwanaho bibaye ngombwa kandi nabo birwanaho kugira ngo batagwa mu maboko y’ubutabera.

Kuba hari abasirikare bazamuwe mu ntera nabyo hari ababibonyemo ubwoba no kuziba icyuho cyasizwe n’aba basirikare no kungera amaboko

Uretse ko n’ubundi umuntu nka Lt Gen Fred Ibingira kubona aho yahungira byamugora, ariko icyo benshi bibajije inkuru yo gutoroka kwa Lt Gen Ibingira igitangazwa n’uko bakekaga ko yaba yishwe bakabeshya ko yatorotse nk’uko byagenze kuri Lt Col Augustin Cyiza. Kuri Perezida Kagame gutoroka kwa Lt Gen Ibingira byaba ari ikibazo gikomeye kuko hari ibyaha by’ubwicanyi byinshi Lt Gen Ibingira aregwa ashobora kuba yashinja Perezida Kagame mu gihe yaba afashwe.

Uko bigaragara ariko ni uko i Kigali harimo kubera umukino wo mu rwego rwo hejuru, ikibazo n’ukumenya uko uzarangira, niba abakinnyi bawo bazashobora gukomeza gucunga uwo mukino cyangwa niba umukino batangije ushobora kubananira kuwucunga no kuwurangiza igihe bashakiye!

Marc Matabaro
Rwiza News

 


Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste