FDU-INKINGI SOUTIENT LA DÉCISION DE MADAME VICTOIRE INGABIRE DE SE RETIRER DU SIMULACRE DE PROCÈS.
Lundi 16 avril 2012, Mme Victoire Ingabire Umuhoza, Présidente des FDU-Inkingi, a pris la décision de se retirer avec effet immédiat du simulacre de procès lui intenté par le Ministère public et ouvert depuis plus de 6 mois devant la Haute Cour de Kigali. Ayant totalement perdu confiance en la justice de son pays, elle n’assistera donc plus aux audiences que la Cour aimerait organiser contre son gré, usant de la contrainte par corps. Elle a décidé de les boycotter.
Cette décision de haute portée judiciaire a été prise après qu’elle ait constaté le manque d’équité persistant de son procès depuis le début marqué par le non respect des principes généraux de droit de base telles que la non rétroactivité des lois, la compétence matérielle et territoriale des juridictions, des intimidations continuelles contre le conseil et les témoins de la défense, du manque de neutralité des juges qui, à plusieurs reprises, ont pris à partie l’accusée, tout en se montrant complaisants avec l’accusation.
Après avoir tout essayé pour ramener la cour à respecter les principes élémentaires de justice, elle est définitivement convaincue qu’il n’y avait pas de justice à attendre d’un système judiciaire aux ordres du régime en place, comme cela a été démontré par d’innombrables immixtions de l’Exécutif, à commencer par le Président de la République, via des déclarations intempestives et autres actes de harcèlement envers l’accusée. Le moment était venu de dire au monde qu’il est temps de mettre fin à cette parodie de justice.
Le Comité exécutif provisoire et le Comité de coordination des FDU-Inkingi félicitent et soutiennent leur Présidente pour cette courageuse décision qu’elle vient de prendre. Cette décision marque un tournant majeur dans le processus de lutte pour les droits fondamentaux au Rwanda. Le système en place a montré ses limites, le monde entier peut voir maintenant, la vraie nature totalitaire du régime du FPR, un régime qui, en vue d’empêcher l’exercice des libertés publiques, bafoue allègrement les règles les plus élémentaires de la justice, s’immisce dans le processus judiciaire, menace et intimide les témoins et les avocats de la défense.
En effet, le crime de Madame Victoire Ingabire Umuhoza est d’avoir exigé l’ouverture de l’espace politique, d’avoir dit son intention de se présenter à la magistrature suprême pour les élections présidentielles d’août 2010, d’avoir cherché à créer un parti politique d’opposition. Enfin, et non pas le moins important, d’avoir demandé que les crimes contre l’humanité commis par le régime en place soient poursuivis et que la douleur et la mémoire de toutes les victimes du génocide rwandais soient reconnues.
Dans notre document daté du 19 juin 2011 et intitulé « Un Procès Politique contre Mme Victoire Ingabire Umuhoza », nous avions montré la nature politique de ce procès et cela s’est confirmé tout au long du procès. Bien qu’elle savait que ce pouvoir n’avait aucune autorité morale pour la juger entant qu’opposante politique, Mme Victoire Ingabire Umuhoza, accusée des pires de crimes dont le terrorisme et le négationnisme, a néanmoins accepté de comparaître devant cette justice. Les craintes exprimées par beaucoup d’analystes se sont confirmées: le système judiciaire rwandais ne fonctionne pas et il se trouve entre les mains du pouvoir dictatorial. Elle va se consacrer, malgré qu’elle reste toujours en prison, à son combat politique essentiel, celui de l’Etat de droit, des libertés publiques et de la réconciliation.
Les FDU-Inkingi demandent au gouvernement rwandais de relaxer immédiatement et sans condition leur Présidente afin d’entamer des discussions constructives entre le pouvoir et l’opposition, seul moyen pouvant garantir à long terme l’alternance politique et la cohabitation sociale pacifiques.
Les FDU-Inkingi mettent en garde le pouvoir rwandais contre toute tentative de porter atteinte à la vie et à la santé physique et mentale de Mme Victoire Ingabire Umuhoza, par des actes de harcèlement ou des traitements inhumains dégradants. La même mise en garde est faite en faveur de tous les collaborateurs de Mme Ingabire, membres du Comité Exécutif Provisoire, responsables du parti à différents échelons ainsi que tous les témoins de la défense.
Les FDU-Inkingi préviennent aussi le gouvernement rwandais contre toute tentative de ne pas respecter la décision de Mme Victoire Ingabire Umuhoza de se retirer de ce simulacre de procès, notamment en recourant à l’usage de la force pour contraindre l’accusée à comparaître.
Les FDU-Inkingi adresseront prochainement au public rwandais et international, une analyse complète de ce procès politique.
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Vice-Président intérimaire
URUZINDUKO RW’ABAYOBOZI BA RWANDA NATIONAL CONGRESS MURI SCANDINAVIA
Nyuma y’aho RNC (Rwanda National Congress) ifatanyije na FDU- Inkingi bahurije hamwe abanyarwanda baturutse imihanda yose ku itariki ya 14-04-2012 mu mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi , mu gitambo cya misa ndetse n’igikorwa cyo kwibuka inzirakarengane zazize ishyano ryagwiriye u Rwanda ntakuvangura amoko, ku munsi ukurikiyeho, ku itariki ya 15-04-2012 abayobozi batandukanye b’ihuriro nyarwanda ( RNC) barangajwe imbere na Bwana Dr. Theogene Rudasingwa , bagiriye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Danmark.
Bashoboye kugirana ikiganiro n’abayoboke b’iryo huriro batuye mu bice bitandukanye bya Danmark . Iyi nama rero ntiyahuriwemo gusa n’abanyarwanda batuye muri Danmark, ndetse yari yitabiriwe n’abandi banyarwanda baturutse mu bihugu by’abaturanyi nka Suwede.
Muri iyi nama mbwirwa ruhame, yari yahuriwemo n’andi mashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu nka AMICAR Rwanda.
Bwana Rudasingwa Theogene yasobanuriye abanyarwanda batandukanye bari aho, impanvu iri huriro nyarwanda ryashinzwe, imigabo n’imigambi yaryo, ndetse n’ibyo rimaze kugeraho mu gihe gito rimaze rishinzwe.
Hibanzwe cyane cyane ku buryo abanyarwanda bashobora kwimakaza umuco wa demokarasi, uburenzira bw’ikiremwamuntu, kwirinda amacakubiri ashingiye ku moko n’ uturere, ndetse n’uburyo abanyarwanda bazashobora kwigobotora ingoma mpotozi y’igitugu iyobowe n’umwicanyi kabuhariwe Paul Kagame.
Rwanda National Congress Danmark.
Ubuzima bw’abanyarwanda baheze mu Burusiya!
Abanyarwanda benshi bamaze gukwira isi yose kubera politiki mbi ya Leta y’u Rwanda yimitse akarengane, avangura, ubwicanyi n’andi mabi menshi atuma abanyarwanada bahunga cyangwa bagahitamo kuguma aho bahungiye cyangwa aho intambara yasanze baragiye kwiga.
Ubu ni ubuzima bw’umunyarwanda witwa Francois TULIKUNKIKO wari waragiye kwiga ubuganga mu Burusiya.

Marc Matabaro
Rwiza News
IMIKINO YA LETA Y’U RWANDA IGAMIJE IKI?
Muri Mutarama uyu mwaka habayeho gufungirwa mu ngo zabo abasirikare bakuru aribo Lt Gen Fred Ibingira, Brig Gen Richard Rutatina, Brig Gen Wilson Gumisiriza na Col Dan Munyuza, baregwaga ibikorwa byo kutitwara neza no gukora ibikorwa by’ubucuruzi butemewe bafatanije n’abasiviri muri Congo. Nyuma havuzwe byinshi birimo ko abo basirikare bakuru bajyanywe gufungirwa ahantu hatazwi n’ibindi.
Amakuru yavaga ku bantu bari hafi y’imiryango y’abo basirikare cyangwa bamwe mu basirikare bakoranye nabo yavugaga ko Perezida Kagame yabaye nk’aho abahannye kugira ngo yereke Perezida Kabila wa Congo ndetse n’amahanga ko ntaho ahuriye n’ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no guteza umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo.
Hari n’abavuga ko byari urwitwazo rwa Perezida Kagame kugira ngo abakange abereke ko bagomba kumwubaha ibyo abategete byose, kuko n’ubundi ibyaha baregwa ni ibyaha bito cyane ku buryo bitatuma bafungwa ugereranije n’ibindi byaha bataregwa ku mugaragaro biremereye bijyanye n’ubwicanyi.
Abantu bamwe babikurikiranira hafi bemeza ko Perezida Kagame yabuze uko yikiza aba basirikare, kuko uretse no kuba baregwa ibyaha by’ubwicanyi biremereye bikunze kugarukwaho na benshi kugeza no mu rwego mpuzamahanga, ntabwo Perezida Kagame yakwemera guhozwaho igitutu n’amahanga mu gihe afite abandi basirikare yabasimbuza kandi bo badacyemangwa cyane ndetse banafite ubushobozi n’amashuri kurusha bariya.
Nyuma y’inkuru yatangajwe n’urubuga chimpreports.com kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mata 2012, ivuga ko Lt Gen Fred Ibingira yaba yatorotse igihugu, Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig Gen Nzabamwita yahise atangaza ko hari ibyemezo byafashwe bijyanye n’abo basirikare bakuru.
Lt. Gen Fred Ibingira we yashubijwe mu kazi ke naho Brig. Gen. Richard Rutatina, Col. Dan Munyuza na Brig Gen. Wilson Gumisiriza bo iperereza rirakomeje kuko hari ibindi bimenyetso byagaragaye ubwo iperereza ryakorwaga.
Mu gihe Brig. Gen. Richard Rutatina na Col. Dan Munyuza bazajya bitaba kuri minisiteri y’ingabo, Brig Gen. Wilson Gumisiriza we dosiye ye izashyikirizwa urukiko rwa Gisirikare kugira ngo yiregure ibyo akurikiranyweho.
Itangazo ryasohowe na minisiteri y’ingabo rigira riti: “iperereza ryagaragaje ko bateshutswe ku myitwarire n’amategeko bigenga ingabo z’u Rwanda. Abo basirikari bakuru bemeye amakosa bakoze banayasabira imbabazi”.
Ibi ariko bitera benshi kwibaza kuko hagaragaramo ibintu byinshi biteye urujijo.
Niba Lt Gen Ibingira yarahagaritswe ku kazi ndetse agafungirwa iwe bigatangazwa na Ministère y’Ingabo, kuki noneho bitatangajwe ko yasubijwe mu mirimo bakarindira ko habaho inkuru zivuga ko yahunze ngo babone kuzibeshyuza?
Ibyo aribyo byose uwahaye amakuru urubuga chimpreports.com ntabwo yari kure y’ukuri kuko gusubiza byihuse kw’umuvugizi w’Ingabo Brig Gen Nzabamwita bigaragaza ubwoba no gushaka kugira ibyo bapfukirana ngo bitamenyekana keretse niba inzego z’iperereza z’u Rwanda arizo zahaye urubuga chimpreports.com iriya nkuru y’itoroka rya Lt Gen Ibingira mu rwego rwo kujijisha.
Bikaba bishoboka ko Perezida Kagame yabuze uko agenza aba basirikare mu bihe bikomeye nk’ibi aho akeneye abamurwanaho bibaye ngombwa kandi nabo birwanaho kugira ngo batagwa mu maboko y’ubutabera.
Kuba hari abasirikare bazamuwe mu ntera nabyo hari ababibonyemo ubwoba no kuziba icyuho cyasizwe n’aba basirikare no kungera amaboko
Uretse ko n’ubundi umuntu nka Lt Gen Fred Ibingira kubona aho yahungira byamugora, ariko icyo benshi bibajije inkuru yo gutoroka kwa Lt Gen Ibingira igitangazwa n’uko bakekaga ko yaba yishwe bakabeshya ko yatorotse nk’uko byagenze kuri Lt Col Augustin Cyiza. Kuri Perezida Kagame gutoroka kwa Lt Gen Ibingira byaba ari ikibazo gikomeye kuko hari ibyaha by’ubwicanyi byinshi Lt Gen Ibingira aregwa ashobora kuba yashinja Perezida Kagame mu gihe yaba afashwe.
Uko bigaragara ariko ni uko i Kigali harimo kubera umukino wo mu rwego rwo hejuru, ikibazo n’ukumenya uko uzarangira, niba abakinnyi bawo bazashobora gukomeza gucunga uwo mukino cyangwa niba umukino batangije ushobora kubananira kuwucunga no kuwurangiza igihe bashakiye!
Marc Matabaro
Rwiza News