Imikoranire ya Viktor BOUT na Perezida Kagame mu myaka yashize ishobora kudasiga Leta ya FPR amahoro!

Imikoranire ya Viktor BOUT na Perezida Kagame mu myaka yashize ishobora kudasiga Leta ya FPR amahoro! Alleged-arms-dealer-Vikto-006

Viktor Bout igihe yatabwaga muri yombi muri Thaïland

Viktor Anatolyevich Bout ni umugabo ukomoka mu gihugu cy’u Burusiya, yahoze ari umupilote mu ngabo z’Uburusiya akaba na maneko mu kigo cy’ubutasi cya KGB.

Ku itariki ya 5 Mata 2012 yakatiwe imyaka 25 y’igifungo n’urukiko rwo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika azira iterabwoba (kuba yarashatse kujya mu gikorwa cyo kugurisha intwaro zashoboraga guhitana abaturage b’Amerika.) Bivugwa ko yashakaga kugurisha inyeshyamba zo mu gihugu cya Colombia intwaro zirimo na za Missiles nyinshi zihanura indege. Yafatiwe mu gihugu cya Thaïland yoherezwa muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Ikibazo cy’uyu mugabo kirimo gutera umwuka mubi mu mubano w’Amerika n’u Burusiya, kuko bivugwa ko uyu mugabo azi amabanga menshi y’ u Burusiya ku buryo bitaba byiza ba Maneko ba Amerika bayamenye!

Uyu mugabo yagaragaye mu bikorwa byo kugurisha intwaro kw’isi yose kugeza no mu karere k’ibiyaga bigari. Bivugwa ko yari afite isosiyete y’indege yakoraga ubwikorezi mu gihe cy’intambara ya Congo ahagana muri 2000, aho bivugwa ko yagiranye imikoranire na Leta y’u Rwanda ndetse n’imitwe y’inyeshyamba yo mu burasirazuba bwa Congo. Hari amakuru avuga ko iyo mikoranire itarangiriraga mu bwikorezi gusa ahubwo harimo n’ubucuruzi bw’intwaro ndetse n’amabuye y’agaciro yacukurwaga mu buryo butemewe n’amategeko muri Congo.

Yagiranye imikoranire na Leta y’u Rwanda ku buryo bugaragara kuko hari abantu benshi bahamya ko bamubonye kenshi i Kigali no kuri Goma  kandi akenshi yagendaga mu modoka za Ministère y’ingabo z’U Rwanda.

7_15__9

Viktor Bout mu burasirazuba bwa Congo ahagana mu 2000

Abantu benshi bakurikiranira hafi ibibera mu karere ndetse no kw’isi baribaza niba igikorwa kirangajwe imbere na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyo gushaka ko Général Bosco Ntaganda afatwa agashyikirizwa urukiko hari aho gihuriye n’amakuru Viktor Anatolyevich Bout yaba yarahaye ibiro by’Amerika bishinzwe iperereza (FBI).

Ayo makuru akomeza avuga ko bishoboka ko abapererezi b’abanyamerika bo muri FBI baba barahase ibibazo uwo murusiya, kugeza aho bavumbuye ko hari aho imikorere ye mu burasirazuba bwa Congo ihuriye na Perezida Paul Kagame.

Général Ntaganda bizwi ko ashobora kuba yarakoranye n’uwo mucuruzi w’intwaro w’umurusiya yaba yibasiwe cyane mu rwego rwo kurya isataburenge shebuja Perezida Kagame dore ko ibyaha by’iterabwoba uwo murusiya aregwa bitajya byihanganirwa habe na gato muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Aya makuru aje mu gihe Ministère y’Ingabo z’Amerika (Pentagone) imaze iminsi isohoye amashusho yafashwe na Satellite mu gihe cy’intambara na Genocide muri 1994, ibi bigatuma hari benshi bibaza niba atari uburyo bwo kwibasira Perezida Kagame dore ko ayo mashusho yabitswe igihe kinini mu ibanga ashobora kugaragaza mu buryo budakuka ibyaha by’ubwicanyi byakozwe n’ingabo za FPR n’amatariki byakoreweho, Leta y’u Rwanda ikaba ikomeje kubihakana no gusibanganya ibimenyetso.

Marc Matabaro
Rwiza News

 


Un commentaire

  1. Rukataza dit :

    Ugira se ngo ni biriya bya Viktor BOUT gusa? Hari n’ibindi byinshi cyane byamaze kumenyekana ahasigaye bikaba bigiye gushyirwa ahagaragara. None se uribwira ko aho ibihe bigeze bikimeze nk’igihe FPR yaririmbaga intsinzi? Ubu byarahindutse kandi byose byahindukiriye Kagame w’umuswa. Ureke ibyo yirirwa yihagararaho yibwira ko akibeshya abanyarwanda (ngo aba n’aba ni ibigarasha, amasazi, umwanda etc…) Ubu aho bigeze ndibwira ko ari we wibeshye, atabeshye abanyarwanda bashyira mu gaciro. Mwihangane gato gusa murebe ibigiye kuba. Banyamashyaka arwanya ubutegetsi bw’i Kigali nyamuneka mukurikire, mushishoze ahasigaye murebe uko mwageza abanyarwanda kuri demokarasi banyotewe.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste