NYUMA YO GUTERWA UBWOBA KW’UMUTANGABUHAMYA WABO, INGABIRE N’ABAMWUNGANIRA BAHAGARITSE KUBURANA
Uyu munsi taliki 16 Mata 2012 mu rubanza Ingabire aburanamo na Kagame hari hateganyijwe ko uwiswe umutangamakuru wari watumijwe n’uruhande rw’abunganira Ingabire ngo atange ubuhamya mu rukiko kubyo yaba azi kuri FDLR n’imibanire yayo na FDU Inkingi dore ko ngo yigeze kuba umuvugizi wa FDLR ubu akaba afungiye muri gereza ya Kimironko. Akaba yagejejwe mu rukiko ahagana mu ma saa tatu za mugitondo urubanza rukaba rwatangiye saa tatu n’iminota makumyabiri.
Mu ntangiriro z’urubanza umucamanza Ngendakuriyo Rulisa Alice akaba yabanje kumubaza kwisobanura ku nyandiko zasanzwe aho afungiye nyuma y’isakwa ngo ryabaye bisabwe n’ubushinjacyaha mu ibaruwa itagaragajwe ahubwo hakaba havuzwe iyandikiwe n’umuyobozi wa gereza asubiza umushinjacyaha mukuru ko ibyo babasabye gushaka babiboherereje. umutangamakuru akaba yahaswe ibibazo n’umucamanza impamvu yabyanditse n’uwo yabyandikiraga. Nyamara mu bisobanuro bye yerekanye ko ntaho bihuriye no kuba bamushinja ko yabyumvikanyeho na Ingabire n’abamwunganira (aha kandi ubushinjacyaha bwivugiye ko ari mu maboko ya gereza ukibaza aho uyu mutangamakuru yahuriye na Ingabire mu gihe umwe afungiye muri gereza ya Kigali undi iya Kimironko ariko umushinjabyaha cg umuhimbabyaha Ruberwa ari na we mutekinisiye mukuru muri uru rubanza akaba yavuze ko ngo bazi inzira byanyuragamo nyamara ntibazigaragaje). Nyuma y’uko atanga ibisobanuro bye umucamanza akaba yahaye Me Gashabana umwanya ngo agire ibyo abaza umutangabuhamya.
Mu gihe ariko Me Gashabana yatangiraga kuvuga ku byabaye ku mutangamakuru hatangiye kuvuka amakimbirane hagati ya Me Gashabana n’abacamanza ndetse n’abahimbabyaha (abashinjabyaha) ku buryo abacamanza bamusabaga kutagira ikindi avuga usibye kubaza ibibazo ariko abashinjabyaha bakaba bateye hejuru basaba ko ibyo bibazo bitabazwa umutangabuhamya ahari basaba ko yasohorwa ariko Me Gashabana avuga ko bitari ngombwa ko asohorwa kuko ibyo yagombaga kubazwa ari ibyo asubiriza aho nyamara umucamanza aranga aha umugisha icyifuzo cy’umuhimbabyaha umutangamakuru arasohorwa. Amaze gushyirwa hanze umucamanza akaba yabwiye Me Gashabana ko abaza ibibazo bye bakareba niba ari ngombwa ko umutangamakuru agarurwa mu rukiko. Me Gashaba mu gutangira akaba yashakaga kwerekana ko uwaje gutangamakuru yatewe ubwoba n’inzego za leta zibisabwe n’ubushinjacyaha ariko abacamanza bakaba bavuze ko niba yaranatewe ubwoba ntacyo byatwara ubuhamya yatanze kuko yari yamaze kubutanga. Me Gashabana akaba yavuze ko byagorana kongera guhamagaza undi mutangabuhamya ngo yemere kuza mu gihe yaba yarumvise ibyabaye kuwa mbere. Uyu mutangabuhamya wiswe umutangamakuru akaba yaratanze amakuru yerekana ko FDLR ntaho yari ihuriye na FDU ndetse ko nta n’umutwe wundi wigeze ushingwa ushingiye kuri iri shyaka ritavugarumwe n’ubutegetsi anavuga ko na we yasabwe gushinja Ingabire ariko arabyanga avuga ko atashinja ibyo atazi ari nacyo cyamuviriyemo gushakirwa icyaha akatirwa burundu y’umwihariko ataburanye.
Amakimbirane yakomeje kugeza ubwo icyari urubanza cyahindutse urubuga rwo guterana amagambo akarishye hagati ya Me Gashabana n’abacamanza Ngendakuriyo Rulisa Alice na Rutazana Angeline ndetse n’abahimbabyaha ruberwa Bonaventure, Mukurarinda Alain na Hitiyaremye Alphonse bakaba bakoze ibishoboka byose bacecekesha Me Gatera kugeza ubwo amaze kuzura uburakari yatangaje ko urukiko rumubujije kwisobanura kandi asaba ubwanditsi bw’urukiko kubyandika gutyo. Abacamanza bamaze kumubwira ko nta jambo afite ndetse ko ngo azashake n’ahandi ajya kuburana hatari mu Rwanda, uwo yunganira Mme Ingabire yasabye ijambo avuga ko amaze kubona ibyakorewe umutangabuhamya urukiko n’ubushinjabyaha bise umutangamakuru, ngo yasanze ari ngombwa ko avugana n’umwunganira amusaba kureba mu mategeko niba ibyo yakorewe bidatandukanye n’amategeko bikaba aribyo umwunganira yasobanuraga n’ubwo bamwangiye ko abisobanura. Me Gashabana akaba yasabwe n’abacamanza kubaza ibibazo nyuma ikibazo yabazaga bahitaga bamuha igisubizo. Amaze kubaza ibibazi bine umucamanza Rulisa amubwira kubaza icya gatanu yaba ntacyo afite agaceceka bagakomeza. Me Gashabana yavuze ko kuba abujijwe kuvuga n’urukiko abyubahiriza kuko bari bamaze kumubwira ko bamwambuye ijambo.
Urukiko rwahise rufata icyemezo ko umutangamakuru atagarurwa mu rukiko ahita asubizwa muri gereza. Icyo abantu bakomeje gutindaho hano ni uko nyuma ashobora kuba yarakomeje kugirirwa ibikorwa by’iterabwoba bakaba bangaga ko nabyo yakongera kubivugira mu rukiko. Ijambo ryahise rihabwa Mme Ingabire wahise unasobanura ko kuva kera urukiko n’ubushinjacyaha bakomeje kumubuza we n’abamwunganira kwisobanura none ko abona ko niba abatangabuhamya batotezwa bagaterwa ubwoba byerekana ko nta butabera ashobora kuzahabwa muri uru rubanza bityo akaba afashe icyemezo cyo guhagarika kuburana. Icyi cyemezo cyaje gitunguranye ku buryo byagaragaraga ko n’abacamanza batabashije kubyumva ariko gifatwa gityo. Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko urubanza ruzakomeza kuko ngo n’ahandi byahabaye ngo kandi ibintu byari byararangiye ngo nta cyari gisigaye ngo ibyari bisigaye bizakorwa ndetse ngo bazanamushakira n’undi mwunganizi kuko ngo ubutaberabwo mu Rwanda bukora neza ngo na TPIR, Sued, Finland byemeye kohereza ababuranyi mu Rwanda ndetse ngo na Union Africaine yasabye ko Hissein Habre aza kuburanira mu Rwanda. Abahimbabyaha bakaba basabye abacamanza ko bakora ibishoboka byose ngo ubutabera butazahazaharira (sacrifiee) ngo bakazashakira Ingabire umwunganira yabishaka atabishaka.
Abashinjabyaha bavuze ko Ingabire yagombye kuba yarasabye imbabazi (ibi byo gusaba imbabazi ariko n’ubwo byavuzwe twibuke ko byigeze kuvugwa ko Ingabire yasabye imbabazi ndetse bikanashimangirwa na Kagame igihe yari mu Bugande ariko byaje kugaragara ko byari ikinyoma none abashinjabyaha bakaba bavuga ko Ingabire yakabaye yarasabye imbabazi). Ingabire nyamara akaba yavuze ko hari ibaruwa yandikiye umushinjacyaha mukuru amuha inyandiko yamusubizaga ku kibazo umushinjacyaha mukuru yamubajije igihe yamutumizaga mu biro bye. Yavuze ko umushinjacyaha mukuru yamubwiye ko ngo icyatumye bamufunga ari uko ngo bari bazi ko yashakaga gushyiraho ubutegetsi bw’abahutu kandi ko ngo iyo adafungwa leta itari kuzabasha gukomeza gutegeka abaturage uko ibishaka. Iyo nyandiko rero akaba ngo yarayanditse atanga ibisobanuro kuri ibyo bibazo umushinjacyaha mukuru yamubajije.
Urukiko rukaba rwavuze ko icyemezo cyarwo ruzagishyira ahagaragara kuwa gatatu taliki 18 Mata 2012 saa tanu z’amanywa.
Juvénal Majyambere
Kigali
Madame Ingabire Victoire yanze gukomeza kugaraguzwa agati!
Uyu munsi kuwa mbere tariki ya 16/04/2012 ahagana mu ma saa sita nibwo Madame Ingabire Victoire, Perezida w’Ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda yabwiye urukiko ko ahagaritse kuburana kubera ibogama rikabije ry’ubutabera bw’u Rwanda.
Nyuma yaho ubushinjacyaha bw’u Rwanda butamarijwe bukanananirwa no kwihanganira iby’umutangabuhamya Lt Col Habimana Michel wahoze ari umuvugizi wa FDLR wari wahamagawe n’urukiko ngo atange ubuhamya ku byaha biregwa Madame Ingabire Victoire hanyuma agasobanura mu buryo bwimbitse uburyo umugambi wo guhimbira ibyaha Madame Ingabire Victoire wacuzwe ukanashyirwa mu bikorwa n’inzego zitandukanye z’umutekano zifatanyije n’ubushinjacya.
Hanyuma uyu mutangabuhamya agakorerwa iterabwoba n’ubushinjacyaha n’inzego z’umutekano, zikamusaka, zikamutwara n’ibyo yari afite byose, zikanahita zimujyana mu ibazwa ry’ikitaraganya hagamijwe kumutera ubwoba ndetse no gutera ubwoba n’abandi batangabuhamya bari bateganyijwe kuzaza kuvuga ibya buriya bugambanyi.
Madame Ingabire Victoire, umuyobozi wa FDU Inkingi, yatangarije urukiko ko n’akizere gake yari afitiye ubutabera bw’u Rwanda kahise kayoyoka! Bityo akaba afashe umwanzuro wo guhagarika kuburana kuko abona nta butabera ashobora kubona.
Nyuma y’icyi cyemezo urukiko n’ubushinjacyaha bariye iminwa babura icyo babivugaho ariko ubushinjacyaha bubwira urukiko ko hari Jurisprudence (uko urubanza rundi rujya kumera nk’urwa Madame Ingabire rwaciwe) bugiye gushakira urukiko ngo buyihereho bufata icyemezo ngo cyo kuzana Madame Victoire Ingabire mu rubanza ku ngufu ngo kabone niyo atavuga.
Urukiko rwavuze ko rugiye kwiga kuri iki kibazo ngo rukazatanga umwanzuro ku wa gatatu tariki ya 18 Mata 2012 saa tanu.
Source: Boniface Twagirimana, FDU-Inkingi
Imikoranire ya Viktor BOUT na Perezida Kagame mu myaka yashize ishobora kudasiga Leta ya FPR amahoro!
Viktor Anatolyevich Bout ni umugabo ukomoka mu gihugu cy’u Burusiya, yahoze ari umupilote mu ngabo z’Uburusiya akaba na maneko mu kigo cy’ubutasi cya KGB.
Ku itariki ya 5 Mata 2012 yakatiwe imyaka 25 y’igifungo n’urukiko rwo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika azira iterabwoba (kuba yarashatse kujya mu gikorwa cyo kugurisha intwaro zashoboraga guhitana abaturage b’Amerika.) Bivugwa ko yashakaga kugurisha inyeshyamba zo mu gihugu cya Colombia intwaro zirimo na za Missiles nyinshi zihanura indege. Yafatiwe mu gihugu cya Thaïland yoherezwa muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Ikibazo cy’uyu mugabo kirimo gutera umwuka mubi mu mubano w’Amerika n’u Burusiya, kuko bivugwa ko uyu mugabo azi amabanga menshi y’ u Burusiya ku buryo bitaba byiza ba Maneko ba Amerika bayamenye!
Uyu mugabo yagaragaye mu bikorwa byo kugurisha intwaro kw’isi yose kugeza no mu karere k’ibiyaga bigari. Bivugwa ko yari afite isosiyete y’indege yakoraga ubwikorezi mu gihe cy’intambara ya Congo ahagana muri 2000, aho bivugwa ko yagiranye imikoranire na Leta y’u Rwanda ndetse n’imitwe y’inyeshyamba yo mu burasirazuba bwa Congo. Hari amakuru avuga ko iyo mikoranire itarangiriraga mu bwikorezi gusa ahubwo harimo n’ubucuruzi bw’intwaro ndetse n’amabuye y’agaciro yacukurwaga mu buryo butemewe n’amategeko muri Congo.
Yagiranye imikoranire na Leta y’u Rwanda ku buryo bugaragara kuko hari abantu benshi bahamya ko bamubonye kenshi i Kigali no kuri Goma kandi akenshi yagendaga mu modoka za Ministère y’ingabo z’U Rwanda.
Abantu benshi bakurikiranira hafi ibibera mu karere ndetse no kw’isi baribaza niba igikorwa kirangajwe imbere na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyo gushaka ko Général Bosco Ntaganda afatwa agashyikirizwa urukiko hari aho gihuriye n’amakuru Viktor Anatolyevich Bout yaba yarahaye ibiro by’Amerika bishinzwe iperereza (FBI).
Ayo makuru akomeza avuga ko bishoboka ko abapererezi b’abanyamerika bo muri FBI baba barahase ibibazo uwo murusiya, kugeza aho bavumbuye ko hari aho imikorere ye mu burasirazuba bwa Congo ihuriye na Perezida Paul Kagame.
Général Ntaganda bizwi ko ashobora kuba yarakoranye n’uwo mucuruzi w’intwaro w’umurusiya yaba yibasiwe cyane mu rwego rwo kurya isataburenge shebuja Perezida Kagame dore ko ibyaha by’iterabwoba uwo murusiya aregwa bitajya byihanganirwa habe na gato muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Aya makuru aje mu gihe Ministère y’Ingabo z’Amerika (Pentagone) imaze iminsi isohoye amashusho yafashwe na Satellite mu gihe cy’intambara na Genocide muri 1994, ibi bigatuma hari benshi bibaza niba atari uburyo bwo kwibasira Perezida Kagame dore ko ayo mashusho yabitswe igihe kinini mu ibanga ashobora kugaragaza mu buryo budakuka ibyaha by’ubwicanyi byakozwe n’ingabo za FPR n’amatariki byakoreweho, Leta y’u Rwanda ikaba ikomeje kubihakana no gusibanganya ibimenyetso.
Marc Matabaro
Rwiza News