Abari mu butegetsi bwa Perezida Kagame bose si babi: Gerald Gahima
Mu kiganiro Gerald Gahima wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru mu Rwanda ubu akaba ari umwe mu bashinze Ihuriro RNC, yahaye Radio ITAHUKA ijwi ry’ihuriro Nyarwanda RNC, yagerageje gusonanura ibintu bimwe na bimwe byabaga mu gihe yari mu mirimo y’ubucamanza mu Rwanda.
Yavuze byinshi ku madosiye akomeye yahuye nayo mu kazi ke, urugero: gukora amalistes y’abakekwaho genocide, Dossier ya BACAR na Kajeguhakwa, Ifungwa rya Pasteur Bizimungu, Dossier ya Mporanyi wa SORAS, Dossier ya PC Rwigema na Karekezi Amri n’izindi.
Ndetse avuga ukuntu Perezida Kagame ndetse n’abandi bantu bakomeye bajyaga bivanga mu kazi ke.
Ikindi yatangaje n’uburyo Perezida Kagame yamusabaga guhimbira abantu ibyaha ngo babone uko bafungwa.
Aranavuga ukuntu Perezida Kagame yanze kwakira Dossier y’iraswa ry’indege ya Perezida Habyalimana.
Mushobora kumva icyo kiganiro hano hasi:
http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2012/04/15/radio-itahuka-ijwi-ryihuriro-nyarwanda-1
Marc Matabaro
Rwiza News
Gahima nawe urasetsa koko,ubu ndi kuri hotel yawe Flamingo nubwo nuyikoreramo kurubu atareba kure gusa ujye uzirikana amabi yose wakoze uyubaka ubone numusaruro wakuyemo.Erega abanyarwanda nubwo turirimba kwigira kumateka,imvugo siyo ngiro kuku ubu rwanda rwacu ntamiryane iba ikiharangwa none ndabona ariwo murage.Imishiha,amashyari imyiryane,kwicana nandi mabi yose wagirango niwo murage.Gahima inzira urimo ongera witegereza urebe ko ariyo