Abahutu n’abatutsi bibukiye hamwe i Bruxelles mu Bubiligi.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Mata 2012, nyuma y’igitambo cya misa cyaturiwe ahitwa Uccle mu mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, abantu bakabakaba 200, bagizwe n’abatutsi n’abahutu bahuriye muri Salle iri mu gace ka Le Woluwé Saint Lambert.

Abafashe amagambo kuri uwo munsi bagaragaje akamaro y’igikorwa cyateguwe n’imitwe ya politiki RNC na FDU-Inkingi cyo kwibukira hamwe inzirakarengane zose, zaba abahutu cyangwa abatutsi.

Icyo gikorwa, cy’agaciro kanini ka politiki, kigomba gukwira mu nzego zose z’abanyarwanda batuye hanze no mu Rwanda ubwaho.
Politiki ya FPR irangajwe imbere na Perezida Kagame yo gukoresha icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka Genocide, kugira ngo iteshe agaciro kandi yandagaze abahutu muri rusange igomba guhagarara.

Imitwe yombi ya politiki yemeranya ko nta na rimwe ubumwe n’ubwiyunge bizagerwaho mu Rwanda mu gihe igice kimwe cy’abanyarwanda kizacecekeshwa, ntigishobore kuririra abacyo bapfuye.

Mushobora gukurikira bimwe mu byavugiwe muri uwo muhango hano hasi:

Joseph Bukeye yafashe ijambo mu izina rya  Nkiko Nsengimana utari washoboye kwitabira uwo muhango.

Image de prévisualisation YouTube

Jonathan Musonera

Image de prévisualisation YouTube Image de prévisualisation YouTube

Noble Marara

Image de prévisualisation YouTube

Epimaque Ntamushobora

Image de prévisualisation YouTube

Joseph Ngarambe

Image de prévisualisation YouTube

Source: Musabyimana.net

 


4 commentaires

  1. ndumiwe dit :

    we musonera nta soni ufite igicucu gusa uwo munsi ngo , wahahamuye kagame, wahahamuye wowe wafashe ingendo uva mu bwongereza ujya mu bubirigi , kagame uwo munsi wi nyungu zanyu za politique ntabwo umunyeganyeza ku ntebe ye ngo ate umutwe nkuko mwayitaye na rudasingwa ukubahuka ukavuga nuko bishe nyoko gutryo rya uceceka uteye agahinda,wa munebwe we wananiwe no gukora ngo reka nshakire amaramuko muri politique icyonzico ntaho muzagera niyo politique yanyu inuka igikakwe, ubu mwararebye musanga nta mututsi cyangwa umuhutu uri mu rwanda wa kwemera ubwo bu escro bwanyu ,murareba musanga nta mubare wabayoboke mufite mwigira inama yo gufatanya na bo bahutu bo hanze bafite ibyo batinya kuko si bose ngo murebe uko mwabona aho muvugira nabo sibicucu baza bamenya ibyanyu tu ,kwanza wewe musonera nkurikije ibyo uvuga tu as un niveau bas cyane ahubwo jya ni baza nimba ba gahima barabuze ubaserukira nka yoberwa cyangwa nuko babonye uhuragura ibigambo aho ko bo atanumwe atukana nkuko wewe ubikora bazi ubwenge igihe nicagera tuzagutumaho wisobanure abandi bagutwenga, ntuzongere no gutuka kagame nti mungana.sinzi niba na primaire warayize suko les vrai politiciens bavuga ariko ubwo barakubwira ukavuga kuko bakubonye mu mutwe harimo amzi ni byondo,na neige ntu ki compare na kagame di nizera ko niya kurebye igitwenge kiramwica akunva nu bwobwoba uvuga ahubwo isesemi rikamwica iyo yunva amagambo akuva mu kanwa rekera politique banyirayo ahubwo nabo muri kumwe nimba barabuze uwo batuma arikobaribeshye kugirana politique nawe ujya uvuga ngo ntushaka kugirana imishikirano nirya mpyisi wa gicucu we ubona kagame yahagararana nu muntu nkawe nti muri kuri rang imwe nta nibizabaho nibaza ko mubo yakwifuza kugirana imishikirano wowe utajyamo nta nubwo utwo tuzuru twawe twa kwegera nu muryango urugoryi gusa ngo bashatse kukwica bande uzwi nande wowe, nta mwanya leta yu rwanda igufitiye nta nu mwanya wata ngo iriho iragushakisha jye nibaza na bantu uhagarara imbere yabo ukavuga jya nibaza nimba mu mitwe yabo ari bazima bikanyobera waravuze ngo nimba kagame avuze ngo amahoro aza boneka ngo ariko ba banje gukata ico gihanga cawe ngo wa kwemera ukagenda none se ingabire yagusize ureba he? jya mu gihugu ukine politique apana kubesha ,iyo umuntu ashaka guhangana nundi ajya kuri terrain apana kuvugira inyuma yurupango nki mbwa ya mushushwe we pu vaho

  2. David Murenzi dit :

    Ariko nta mpamvu iboneka umuturanyi yakwibuka abe yabuze hanyuma umuturanyi nawe wabuze abe agaceceka ngo atabizira! Ariko abo bayobozi bacu bibaza ko abanyarwanda tudafite imitima imwe n’ubwenge bumwe? Rwose nibareke inyungu zabo bareke abanyarwanda babane neza uwahemutse wese ahanwe nasaba imbabazi bikagaragara ko azikwiye azihabwe kuko twese turi bene mugabo umwe Kanyarwanda. Ese ari umuhutu cg umututsi n’inde wigishije undi kuvuga ikinyarwanda? Muzansubize, gusa njye nzi ko twisanze tuvuga ururimi rumwe. None ibyo ntacyo bitubwira koko? Bavandimwe buri wese atekereze u Rwanda twese tubanyemo amahoro noneho kuko ari ruto ubonye uko ajya guhahira mu mahanga akagenda ntawe umwirukankana kuko naronka twese tuzabyungukiramo n’igihugu kibonereho inyungu. Koko habuze iki ngo tureke kumva ko jari umuntu cg agatsiko kagomba kunezerwa mu gihugu maze abandi bakicwa n’agahinda. harya iyo umuturanyi aburaye abana be bakarara barira wowe urasinzira? Kereka niba utari umuntu. Wowe Kagame nk’umuyobozi w’u Rwanda tanga urugero worohereze abanyarwanda imibereho ubumvishe ko bangana kandi banganya ubwiza n’ububi (nawe urimo gusa sindumva wigaya ko hari icyo wakoze nabi, birababaje kandi tuzi ko umuntu aravuka agakura akora ibyiza n’ibibi kugeza apfuye…kereka ahari abamalayika twumva muri Bibiliya nibo batameze nkatwe…nawe se waba uri Malayika?).None rero ibi byo kwibikira hamwe ni urugero rwiza, kandi tubishatse twazicara hamwe tukabwirana ukuri kubibazo byacu maze abahutu n’abatutsi tukabana neza.Uziko tubigezeho izo ngufu n’ibitekerezo dukoresha tumarana tukazishyira hamwe mu bikorwa twumvikanyeho agahugu kacu katera imbere kuruta ibindi bihugu byinshi. Ibi mbabwiye nta gishya kirimo mutazi gusa nabibutsaga kandi nkibutsa umuyobozi w’igihugu cyacu ko afite urubyaro, azasaza agapfa akarusiga, nkaba nibaza ko yifuza kurusiga rubanye neza n’urundi rungano cyane cyane rwa giseseka(None se ubu umwana wa Habyarimana, kayibanda cg Rudahigwa niwe uri kuyobora u Rwanda?). uwo mwana w’uwo muturage ujuragizwa akaba arya rimwe ku munsi nawe ashobora kuzayobora u Rwanda nk’uko Kagame aruyobora atarigeze abirota kandi ubuzima yakuriyemo arabuzi kuturusha…Aho ujye uhatekereza nyabuna nta muhanga w’iyi si dutuyeho iybaho ni gatebe gatoki kandi twese turi abagenzi, gus duharanire kutazayivaho turi ba Ruvumwa nk’uko Byumvuhore yabivuze. Rwose nitwibuke twese kuko ntawe utarapfushije. Mugire amahoro.

  3. mistindo dit :

    Imana ibahe umugisha. Mugeze ku ntambwe nziza. Muzayizana se ryari mu Rwanda. Iyi debat izaza ryari, umuntu wese akavuga uko yababaye nta rwango???? Imana ibidufashemo.

  4. Kone DOSSONGUI dit :

    C’est très émouvant et c’est un bon début. Bravo aux FDU et RNC. Mutangije igikorwa cyingenzi, muteye imbuto izashobora kugira umusaruro ugaragara nimukomeza kubyifatamo neza, kigabo. Ndizerako na Kagame ubwe nareba izi vidéos yibaza byinshi.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste