Archive pour 15 avril, 2012

Abari mu butegetsi bwa Perezida Kagame bose si babi: Gerald Gahima

Abari mu butegetsi bwa Perezida Kagame bose si babi: Gerald Gahima tn_PP3_Gahima-300x237Mu kiganiro Gerald Gahima wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru mu Rwanda ubu akaba ari umwe mu bashinze Ihuriro RNC, yahaye Radio ITAHUKA ijwi ry’ihuriro Nyarwanda RNC, yagerageje gusonanura ibintu bimwe na bimwe byabaga mu gihe yari mu mirimo y’ubucamanza mu Rwanda.

Yavuze byinshi ku madosiye akomeye yahuye nayo mu kazi ke, urugero: gukora amalistes y’abakekwaho genocide, Dossier ya BACAR na Kajeguhakwa, Ifungwa rya Pasteur Bizimungu, Dossier ya Mporanyi wa SORAS, Dossier ya PC Rwigema na Karekezi Amri n’izindi.

Ndetse avuga ukuntu Perezida Kagame ndetse n’abandi bantu bakomeye bajyaga bivanga mu kazi ke.

Ikindi yatangaje n’uburyo Perezida Kagame yamusabaga guhimbira abantu ibyaha ngo babone uko bafungwa.

Aranavuga ukuntu Perezida Kagame yanze kwakira Dossier y’iraswa ry’indege ya Perezida Habyalimana.

Mushobora kumva icyo kiganiro hano hasi:

http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2012/04/15/radio-itahuka-ijwi-ryihuriro-nyarwanda-1

 

Marc Matabaro

Rwiza News

Abahutu n’abatutsi bibukiye hamwe i Bruxelles mu Bubiligi.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Mata 2012, nyuma y’igitambo cya misa cyaturiwe ahitwa Uccle mu mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, abantu bakabakaba 200, bagizwe n’abatutsi n’abahutu bahuriye muri Salle iri mu gace ka Le Woluwé Saint Lambert.

Abafashe amagambo kuri uwo munsi bagaragaje akamaro y’igikorwa cyateguwe n’imitwe ya politiki RNC na FDU-Inkingi cyo kwibukira hamwe inzirakarengane zose, zaba abahutu cyangwa abatutsi.

Icyo gikorwa, cy’agaciro kanini ka politiki, kigomba gukwira mu nzego zose z’abanyarwanda batuye hanze no mu Rwanda ubwaho.
Politiki ya FPR irangajwe imbere na Perezida Kagame yo gukoresha icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka Genocide, kugira ngo iteshe agaciro kandi yandagaze abahutu muri rusange igomba guhagarara.

Imitwe yombi ya politiki yemeranya ko nta na rimwe ubumwe n’ubwiyunge bizagerwaho mu Rwanda mu gihe igice kimwe cy’abanyarwanda kizacecekeshwa, ntigishobore kuririra abacyo bapfuye.

Mushobora gukurikira bimwe mu byavugiwe muri uwo muhango hano hasi:

Joseph Bukeye yafashe ijambo mu izina rya  Nkiko Nsengimana utari washoboye kwitabira uwo muhango.

Image de prévisualisation YouTube

Jonathan Musonera

Image de prévisualisation YouTube Image de prévisualisation YouTube

Noble Marara

Image de prévisualisation YouTube

Epimaque Ntamushobora

Image de prévisualisation YouTube

Joseph Ngarambe

Image de prévisualisation YouTube

Source: Musabyimana.net

AMASHYAKA PS-IMBERAKURI na PDP-IMANZI ARAMAGANA IFUNGWA RY’UMUSAZA HABYARABATUMA SIRIVERI

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU 

Nk’uko abantu benshi bashobora kuba barabyumvise cyangwa barabisomye, umusaza HABYARABATUMA SIRIVERI yarafashwe ku itariki ya 11 Mata 2012 arafungwa biturutse ku kibazo yabajije mu nama y’umudugudu wa Buhoro, akagari ka Gusharu, umurenge wa Kibangu, akarere ka Muhanga ku itariki ya 10 Mata 2012. Nk’uko amakuru atugeraho abivuga, uyu musaza yaba azira ikibazo yabajije abakoreshaga inama mu rwego rw’ibiganiro bikorwa hirya no hino mu Rwanda muri ibi bihe by’icyunamo.

Umusaza yabajije impamvu hakorwa ivangura mu impfubyi kandi zose zikeneye gufashwa. Ibyo yabisobanuraga avuga ko abana b’impfubyi za genoside y’abatutsi zifashwa nyamara izindi mpfubyi ntizitabweho kandi nazo zifite ibibazo n’ubukene bitoroshye. Ibyo byabaye ubwo uwakoreshaka inama yasobanuriraga abari mu nama uburyo Leta ya FPR itandukanye n’izindi Leta zayibanjirije kubyerekeye imitegekere myiza harimo kuba yaravanyeho ubwoko mu iranga muntu.

Umusaza HABYARABATUMA yahise amanika agatoki abaza ikibazo agira ati » Ni byiza ko abantu bakwitwa abanyarwanda kuruta uko bakwitwa amoko koko, ariko se ko muvuga ko nta moko aba mu Rwanda mwarangiza muti genosiide yakorewe abatutsi ubwo abakiri bato nibajya babaza mu minsi iri mbere bati Umututsi bisobanura iki bazajya basobanurirwa iki ? None se ko mwatubwiye ko leta iriho itavangura abanyarwanda ndetse ikaba inafasha abana kimwe, kubera iki abana bacitse ku icumu rya genoside yakorewe abatutsi barihirirwa amashuri noneho izindi mpfubyi z’abahutu zagizwe impfubyi n’ibibazo byo mu 1994 ndetse n’ibyakurikiyeho bo bakaba batishyurirwa, ngo nabo bafashwe kwiga kandi nabo bigaragara ko hari abafite ibibazo bitaboroheye; ubwo ntabwo byo ari ivangura ? »

Uwari ayaboye ibiganiro uzwi ku izina rya Liberata yashubije uwo musaza ko impfubyi za genoside yakorewe abatutsi zifashwa kubera ko zo zifite ibibazo byumwihariko by’ubukene.
Nk’uko ayo makuru atugeraho abivuga, uwo musaza yaje gufatwa n’umukuru w’umurenge wa Kibangu bamurega ingengabitekerezo ya genoside arafungwa. Amakuru aturutse ahantu hizewe aratumenyesha ko ubu uwo musaza yavanywe aho yari afungiwe akaba yimuriwe mu rukiko rw’ibanze. Abagiye kumusura uyu munsi bababwiye ko ngo agomba kujyanwa bidatinze mu rukiko rukuru rwa Muhanga.

Amashyaka PS-IMBERAKURI na PDP-IMANZI aramagana iyo mikorere igayitse ya Leta ya FPR yongeye kugaragaza ko ivangura abanyarwanda, yewe n’umuntu wese ubiyigaragarije ikamufunga nk’uko yagiye ibikora kuva kera. Biragayitse kubona abategetsi badashobora kwihanganira umuntu wese ubabaza ikibazo kitabashimisha kandi babeshya rubanda ko aribo bakorera.

Amashyaka PS-IMBERAKURI na PDP-IMANZI, barasaba Leta ya FPR kurekura nta yandi mananiza uyu musaza HABYARABATUMA kuko ikibazo yakibarije mu ruhame kandi ntabwo abari bayoboye inama bigeze bamubwira ko atagombaga kukibaza. Leta ya FPR ntigomba gukomeza gukandamiza abaturage kugeza n’aho ishaka kubajyana mu manama badafite uburenganzira bwo kubaza ikibazo na kimwe uretse ibyo kuyihimbaza.

Amashyaka PS-IMBERAKURI na PDP-IMANZI arasanga ko leta ya FPR yagombye gusobanurira abanyarwanda kimwe n’amahanga, mu buryo bwunvikana neza kandi budatera urujijo, uko amoko atabaho cyangwa atigeze kubaho mu Rwanda aho gufunga abashatse gusobanuza.
Ibi kandi birasa cyane n’ibyabaye kuri 30/03/2012, ubwo abasanzwe basura infungwa za politiki zifungiye muri gereza ya Kigali izwi nka 1930 batangajwe n’uko abarinda abanyururu baburabuje umutegarugore waruje gusura umwe mu mfungwa ngo kubera adafite amazuru nk’aye. Uwo mutegarugori yasabye kumenya ibya ngombwa kugirango ashobore kujya kuri lisiti y’abasura abanyapolitiki, by’umwihariko Ingabire Victoire Umuhoza.

Mu gihe Bwana Ntavuka Martini, umuyobozi wa FDU-Inkingi mu mugi wa Kigali, yamusobanuriraga ko nta bya ngombwa bidasanzwe agomba kwakwa, umukozi wa CID ushizwe kwandika abaje gusura witwa Amabilisi niko gusubiza Ntavuka Martini ati : »Urabona uyu mudamu afite amazuru nk’ayawe ku buryo yamusura? ». Uwo mutegarugori yagiye ababaye ariko abanje kubwira Amabilisi wa CID ko niba bagishakirira abantu mu mazuru yabo ntaho u Rwanda rugana. Ibi biteye kwibaza niba ahubwo atari Leta ya FPR ifite ingengabitekerezo aho kubyitirira abandi barimo n’uyu musaza Habyarabatuma.

Amashyaka PS-IMBERAKURI na PDP-IMANZI barasaba abanyamakuru, amashyaka ndetse n’indi miryango gukurikiranira hafi ikibazo cy’uyu musaza HABYARABATUMA SIRIVERI kugirango ahabwe ubutabera kuko bitagenze bityo yarengana nk’uko bimaze kuba akarande mu Rwanda cyangwa akaburira irengero.
Amashyaka PS-IMBERAKURI na PDP-IMANZI ntabwo azahwema kwamagana iyo mitegekere ya FPR igayitse ihoza abana b’u Rwanda mu mwiryane, urw’icyekwe n’ubwoba kugirango ikomeze itoneshe abo ishaka. Ibyo ntabwo bizazana ubwiyunge n’amahoro bikenewe mu banyarwanda kandi aribyo Leta nzima yagombye kuba iharanira.

Bikorewe i Buruseli tariki ya 13 Mata 2012.

UHAGARARIYE PS-IMBERAKURI I BURAYI
Jean-Baptiste Ryumugabe (Sé)

UMUNYAMABANGA NSHINGWABIKORWA wa PDP-IMANZI
JEAN DAMASCENE MUNYAMPETA (Sé)

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste