Igisirikare cy’u Rwanda gikomeje kuba ikimenyetso cy’ivangura rishingiye ku bwoko n’aho abantu baturutse
Kuri uyu wa gatanu tariki 13 Mata 2012, hasohotse itangazo rivuga ko abasirikare bakuru 31 b’ingabo z’u Rwanda bazamuwe mu ntera.
Hari abavuga ko bigaragaza ubwoba Perezida Kagame afite akaba ashaka gushimisha abasirikare bakuru bityo yirinde ko hagira bamwe muri bo bamugambanira.
Hari bamwe bazamutse mu ntera bigaragara ko ari mu rwego rwo kongera imbaraga zitangiye kuba nkeya.
Nka Karenzi Karake wagizwe Lt General, yigeze gufungwa azira ngo ”agasuzuguro”, ariko ntibyateye kabiri Perezida Kagame aramugarura ku buryo bivugwa ko ngo ariwe wagize uruhare runini mu bwiyunge bwa Perezida Kagame na Perezida Museveni. Nk’umukuru w’inzego z’iperereza z’u Rwanda (NSS) ni umuntu Perezida Kagame yakwishingikiriza mu bihe bikomeye, bikaba bigaragara ko ashaka kumufata neza ngo arebe ko ataba umurakare ngo bibe byamutera kuba yajya ku ruhande rw’abamurwanya. Ni umuntu w’umuhanga kandi wabigaragaje mu myaka ya za 90 ubwo yari ahagarariye FPR muri GOMN na MINUAR, aho yayoboye ibikorwa byo gushakira FPR ibyitso mu gihugu no gufasha abasirikare ba FPR gucengera mu gihugu no guhungabanya umutekano tutibagiwe n’impfu z’abanyapolitiki babaga babangamiye FPR mu gushaka kwigarurira amashyaka ya opposition y’icyo gihe.
Icyatunguranye cyane ni ukuzamurwa mu ntera kwa Samuel Kanyemera (Sam KAKA) akagirwa Major General, mu gihe yari amaze igihe kinini ari mu buzima bumeze nk’ubwa gisiviri. Ndetse yigeze no gufungwa we na Brig Gen Rusagara bazira ngo gutuma umucuruzi Rwigara adafatwa.
Igikomeje gutera abantu kwibaza ni ukuntu u Rwanda nk’igihugu gikennye kandi gito ubu gifite abajenerali (officiers Généraux) barenga 50 n’abasirikare bo hejuru (officiers supérieurs) hafi 1000.
Ntabwo twabura kuvuga ku ivangura ry’amoko rigaragara mu gisirikare cy’u Rwanda mu gihe mu basirikare bakuru kuva kuri major kuzamura bari hafi kugera ku 1000 hakaba abahutu barimo batagera no kuri 20.
Aba 31 bo bazamuwe mu ntera bo ubanza nta n’umuhutu n’umwe urimo.
Ya mayeri Leta y’u Rwanda ikunze gukoresha ibeshya ngo nta moko aba mu Rwanda akenshi iba igamije guhuma amaso abantu ngo batabona ivangura ry’amoko n’aho abantu baturutse mu gisirikare no mu yindi mirimo aho hafi imyanya yose yihariwe n’abatutsi kandi baturutse Uganda.
Marc Matabaro
Rwiza News