Muhanga : Umusaza witwa HABYARABATUMA Siriveri yatawe muri yombi azira kubaza impamvu Imfubyi zose z’abanyarwanda zititabwaho kimwe.

Kuwa 11 Mata 2012 mu mudugudu wa Buhoro,akagari ka Gisharu,umurenge wa Kibangu akarere ka Muhanga umwe mubari bitabiriye ibiganiro byo kuwa10/04/2012 bibera hirya no hino mu midugudu mu rwego rwo kwibuka amarorerwa yabereye mu Rwanda yatawe muri yombi.

Nyuma yuko uwari uteganyijwe gutanga ikiganiro amariye gusobanurira abari bitabiriye ibiganiro uburyo leta ya FPR itandukanye n’izindi leta zayibanjirije kubijyanye n’imiyoborere myiza harimo kuba yaravanye ubwoko mu ndangamuntu, mu Rwanda ubu hakaba nta moko ahaba,abana bose bakaba biga kandi bagahabwa amahirwe angana,ipfubyi za genocide yakorewe abatutsi zikaba zifashwa kwiga…

Umwanya wo gutanga ibibazo ugeze umuzasa witwa HABYARABATUMA Siriveri yateye agatoki ashaka kubaza ahabwa ijambo arabaza ati « Ni byiza ko abantu bakitwa abanyarwanda kuruta uko bakitwa amoko koko,arikose ko muvuga ko nta moko aba mu Rwanda mwarangiza muti Genocide yakorewe abatutsi ubwo abakiri bato nibajya babaza mu minsi irimbere bati Umututsi bisobanura iki bazajya basobanurirwa iki ? None se ko mwatubwiye ko leta iriho itavangura abanyarwanda ndetse ikaba inafata abana kimwe kubera iki abana bacitse ku icumu rya genocide yakorewe abatutsi barihirwa amashuri noneho izindi mfubyi z’abahutu zagizwe imfubyi n’ibibazo byo mu 1994 ndetse n’ibyakurikiyeho bo bakaba batishyurirwa ngo nabo bafashwe kwiga kandi nabo bigaragara ko hari abafite ibibazo bitaboroheye ubwo ntabwo byo ari ivangura ? Uwari ayaboye ibiganiro yashubije uwo musaza ko ipfubyi za genoside yakorewe abatutsi zifashwa kubera ko zo zifite ibibazo byumwihariko by’ubukene.

Ibiganiro byararangiye abaturage barataha na wa musaza arataha ariko ejo kuwa 11/04/2012 nibwo ubuyobozi bw’umurenge wa Kibangu bwahaye amabwiriza community policing ngo zifate uwo musaza zimuzane bamufunge ngo afite ingengabitekerezo ya genocide. Nuko uwo musaza community policing ziramujyana ubu arimo kunyigirira mu buroko ngo kuko yabajije ikibazo mu biganiro.

Tumaze kumenya aya makuru twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’akagari ka Buhoro buvuga kuri iryo tabwa muri yombi ryuwo musaza,tuvugana n’umuyobozi wako kagari Bwana DUSHIME Sixbert kuri telephone ye igendanwa (0788803492) atubwira ko ibyo bintu byabaye adahari ko nawe yabyumvise ariko yibwira ko ikibazo cyuwo musaza gikemuka vuba kuko akurikije uko yabyumvise uriya musaza yabajije agamije gusobanurirwa. Yongeye ati « Buriya namara kuvugana na Executif w’umurenge aramurekura ».

Bamwe mu baturage twavuganye bari bari muri icyo kiganiro batubwiye ko batunguwe no kuba bumvise ko mugenzi wabo yafashwe akajya gufungwa azira ko yabajije ikibazo kandi byaragaragaraga ko yabajije ashaka gusobanukirwa,bongeye bati « buriya nyine ntabwo tuzongera kugira icyo tubaza kuko tubona ko birimo n’ingaruka zo gufugwa,bati buriya nyine tuzajya tuza dutege amatwi gusa niturangiza dutahe nibyo bitanga amahoro. »

Source:Boniface Twagirimana

 


3 commentaires

  1. Rukataza dit :

    Muyobozi w’Umurenge wa Kibangu urambabaje kabisa.

    Umeze nka wa mudepite witwa Françoise w’i Gisenyi utazi gufungura internet ngo asome ibihandikwa, akaba aherutse kuvugira i Mudende aho yari yatumwe gusoza icyunamo, ngo « mwirinde kumva ibyo amaradiyo yo hanze ababwira kuko bigamije guhirika ubutegetsi bwa Kagame (we yabyise ibihuha) ». Nahise nibuka ukuntu yirukankanaga akaradiyo ku matwi igihe cy’intambara ya FPR agira ngo yumve amakuru ya nyayo, nyuma ndamuseka cyane. Ubu ntazi ikorana buhanga ryagezweho ko dusigaye tumenya amakuru ataranavugwa kuri radiyo.

    Nawe rero muyobozi w’Umurenge wa Kibangu, umenya ucyibwira ko gufunga umuntu igihe n’uko wishakiye bikigezweho. Uzabikora birare bimenyekanye ku isi yose, ubihemberwe na shobuja, ariko uzabizire byanze bikunze umunsi uzabibazwa. Murye muri menge rero.

    Muzafunga mugeze aho muzananirwa nyuma muhebere urwaje.
    None se mwibwira ko mushyigikiwe mu mafuti yanyu mwirirwa mubeshya n’abamaze kubatahura? Ikoranabuhanga ryagezweho ntimwibwire ko muzakomeza kubeshya abatabasubiza. Mufunze uwo ariko ejo hazagaragazwa ibindi byinshi amaherezo muzabure uwo mufunga musange ari mwe ahubwo mufunzwe.

  2. sangwa dit :

    Mukomereze aho,nibe namwe kuko mubaye benshi ntabwo bazafunga bose.Kandi icyo mbona abo batinyuka bakabaza gutyo mutangire mubandike mu bitabo kuko nibo bazashyirwa mu ntwali mugihe gitaha.

  3. Zu dit :

    Kagame n’Intore zawe, nimugende muri aba mbere!

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste