ITANGAZO RY’IHURIRO NYARWANDA RIHARANIRA GUSUBIZAHO UBWAMI BUGENDERA KU ITEGEKONSHINGA MU RWANDA (RPRK-Rwandese Protocol to Return the Kingdom)

ITANGAZO RY'IHURIRO NYARWANDA RIHARANIRA GUSUBIZAHO UBWAMI BUGENDERA KU ITEGEKONSHINGA MU RWANDA (RPRK-Rwandese Protocol to Return the Kingdom) 5cf9cad94714c5577919c266171d935c_XL

Ref: RK/01/04/012

Banyarwandakazi banyarwanda, baba abari imbere mu gihugu cyangwa abari hanze y’igihugu ku mpamvu zitandukanye;

Ihuriro riharanira gusubizaho ubwami bugendera ku itegekonshinga RPRK-Rwandese Protocol to Return the Kingdom ryifatanyije n’ababuze ababo muri genocide y’abatutsi yo muri 1994 muri iyi minsi y’icunamo.

Ihuriro riharanira gusubizaho ubwami bugendera ku itegekonshinga RPRK riboneyeho gusaba leta ya Perezida Paul Kagame ibi bikurikira:

1. Kwemerera abarokotse genocide y’abatutsi yo muli 1994 ko nawe yayigizemo uruhare rufatika yirengagiza amasezerano ya Arusha yari ageze ku musozo, igihe yateguraga akanashyira mu bikorwa umugambi wo kurasa indege y’uwahoze ari perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana hagamijwe gufata ubutegetsi.

2. Akemera kandi akicuza imbere y’Imana n’abanyarwanda ko amaraso y’Abatutsi ariyo yagize ikiraro yambukiyeho asingira ubutegetsi.

3. Kwemera no kwicuza imbere y’Imana n’abanyarwanda uruhare rwe rufatika yagize mu kwica abahutu b’inzirakarengane abaziza ko ari abahutu hagati y’umwaka wa 1990-1994 akanareka ubutabera bugakora imirimo yabwo.

4. Kwemera akanicuza imbere y’Imana n’abanyarwanda kubera uruhare yagize rugaragararira buriwese igihe yagabaga ibitero ku mpunzi z’abahutu zatikiriye mu makambi y’impunzi no mu mashyamba ya Congo bazira ko ari abahutu. Bikanashimangirwa n’icyegeranyo cya Lonu (UN MAPPING REPORT) kigaragaza ko ubwicanyi bwakorewe abahutu bari barahungiye muri Congo bushobora kwitwa GENOCIDE byemejwe n’urucyiko rubifitiye ububasha.

5. Kwemera ko igikorwa cyo kwibuka cyakwumvikanwaho n’amoko yose y’u Rwanda kugirango inzirakarengane zo mu moko yose zishwe zizira uko zavutse zibashe kujya zunamirwa.

Ihuriro riharanira gusubizaho ubwami bugendera ku itegekonshinga RPRK-Rwandese Protocol to Return the Kingdom rirasaba rinashishikariza abatutsi barokotse genocide y’abatutsi yo muri 1994 kurwanya bivuye inyuma agashinyaguro Perezida Paul Kagame abakorera buri mwaka ababeshya ko yifatanyije nabo kandi azineza ko yabwiwe kenshi n’ibyegera bye ko narasa indege y’uwahoze ari umukuru w’igihugu Javenal Habyarima hazaba itsembabwoko, akanga akayirasa.

Ihuriro RPRK rirasaba abanyarwanda b’ingeri zose (abahutu,abatutsi,abatwa) bashyira mu gaciro kandi bakeneye ko ukuri ku makuba yabagwiririye gushyirwa ahagaragara, ko bagomba kwamagana umugambi mubisha wa perezida Paul Kagame wo gucamo ibice abana b’u Rwanda akoresheje ikinyoma cyo guhuma amaso abatutsi basagutse kubo yicishije muri genocide ya 1994 ababeshya abigambiriye ko yifatanyije nabo mu kunamira ababo bishwe kandi azineza ko ariwe wabagize ikiraro cyo kugera ku butegetsi.

Ihuririro RPRK rirashishikariza inyabutatu nyarwanda (abatutsi, abahutu, abatwa) guhagurukira rimwe bagashyigikira kandi bakanitabira imyigaragambyo yo kwamagana agashinyaguro perezida Paul Kagame akomeje gukorera abana b’u Rwanda (abahutu, abatutsi,abatwa) izabera i Paris mu Bufaransa taliki 06/04/2012.

Twese hamwe tuzatsinda.

Harakabaho Umwami w’u Rwanda,
Harakabaho Abanyarwanda,

Eugene NKUBITO
Chairman RPRK

 


Un commentaire

  1. Umunyarwanda dit :

    Mwebwe muri ibicucu nibigoryi mwo karye amabere yabanyoko mwe na nisoni murashaka kudusubiza mukaga mwa bwa mwe mwebwe mwaje mugakorera iyo myigaragabyo murwanda akazi ni ukoshya abantu.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste