Boniface RUTAYISIRE arabeshyuza ibyavuzwe mu binyamakuru

Boniface RUTAYISIRE arabeshyuza ibyavuzwe mu binyamakuru arton22784-83f03-300x199

Boniface RUTAYISIRE umuyobozi w'ishyaka Banyarwanda na TUBEHO TWESE ASBL

Nyuma y’aho imbuga zo mu Rwanda (Urubuga rwa ORINFOR,  www.rnanews.com, Umuseke.com, igihe.com n’izindi..) zitangaje ko Bwana Boniface Rutayisire, umuyobozi w’ishyaka Banyarwanda akaba n’umuyobozi w’association TUBEHO TWESE ASBL yatawe muri yombi ku itariki ya 7 Mata 2012 azira gupfobya Genocide, urubuga Rwiza News rwashatse nyirubwite ngo adusobanurire iyo nkuru.

Mu butumwa bwa Email yoherereje ubwanditsi bw’Urubuga Rwiza News aragira ati:

Turamenyesha abanyarwanda n’abanyamahanga ko Rutayisire Boniface adahakana génocide yakorewe abatutsi ahubwo Rutayisire Boniface yemera genocide yakorewe abatutsi akarwanya n’abayikoze. Icyo bamwe batumvikanaho nawe n’uko kuri uko kwemera genocide yakorewe abatutsi Rutayisire Boniface yongera akemera ko n’abahutu bamwe nabo bakorewe génocide.

Genocide y’abahutu yakozwe na bamwe muntagondwa z’abatutsi zifatinije n’abasirikare ba FPR-Inkotanyi mu Rwanda muri 1994 na nyuma yaho ndetse no muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo. Icyo yifuza n’uko abicanyi bose bahanirwa ubwicanyi bakoze ntakurobanura amoko n’ibihe. Umwicanyi si umuhutu, umwicanyi si umututsi ahubwo ubwoko bw’umwicanyi ni umwicanyi. Rutayisire Boniface ni umuyobozi w’ishyaka Banyarwanda akaba n’umuyobozi w’association y’abavictimes bose (Hutu,Tutsis, n’abandi biciwe muri genocide) yitwa TUBEHO TWESE ASBL.

Kubyabaye tariki ya 07 mata 2012 i Bruxelles Woluwe, Rutayisire Boniface ntawe yabujije umutekano nk’uko byanditswe n’ibinyamakuru bimwe, nta n’ubwo yahakanye genocide y’abatutsi. Ahubwo Rutayisire Boniface yagiye kwibukana nk’abandi banyarwanda mu mihango yateguwe n’Ambassade y’u Rwanda ageze aho bibera abuzwa gutambuka ngo ahegere kuko bamubujije bamurega ko we yibuka n’abahutu bishwe bazira génocide kandi akongeraho no kuba umunyapolitiki utavuga rumwe na leta y’u Rwanda iyobowe na FPR. Akihagera rero yarafashwe arafungwa ngo aje kubuza umutekano abarimo kwibuka, hanyuma aza kurekurwa ari uko imihango irangiye. Ibyo byakurikiranye n’uko aherutse no kwandikira ibaruwa ifunguye bamwe mu nkotanyi zaba zigishyira mugaciro kugirango zemere ubwicanyi zakoreye abahutu n’abatutsi mu Rwanda no muri Congo zitarindiriye kubitegekwa n’amategeko.

Icyo abanyarwanda bagomba kumenya n’uko Rutayisire Boniface atazigera ahagarika na rimwe gusaba leta z’isi yose n’u Rwanda rurimo, ko bareka abanyarwanda bose biciwe bakibukira hamwe ababo bishwe. U Rwanda ruzaba u Rwanda igihe umuhutu n’umututsi biciwe bazahagararana bakibuka abantu babo bishwe kandi bakamaganira kure abicanyi bose nta kurobanura amoko. Turizera ko mukubahiriza uburenganzira bw’uwanditsweho inkuru muri butangaze iyi nkuru yacu ngufi.

Bitangarijwe i Bruxelles tariki ya 10/04/2012

RUTAYISIRE Boniface
Perezida w’Ishyaka Banyarwanda akaba na Perezida w’Association y’abavictimes bose TUBEHO TWESE
Tel (32) 488250305 Email : infotubeho@yahoo.fr (yahoo.fr)

 


2 commentaires

  1. janeti Mukunzi dit :

    Abari i Buruseli murakimara!Muzatubaze twebwe umuntu atinya no gutekereza gusa ku mafuti n’ubugome bitwirirwa ku mutwe. Baradutegeka gushinja abana bacu ngo abasigaye baramuke. wareba ufite abana 5 , ugatoranya gushinja unwe ibinyoma ngo abasigaye wenda bzabone uko batoroka!

    Ariko njye sinzi impamvu numva vuba hano hari abazakorwa n’ikimwaro! Ibi bihe na ba Kadafi, ba Sadamu, yewe na ba Bushe, Imana yabakuye ku nzira, buriya hari umugizi wa nabi wizera ko we bitazamugeraho?
    Njye ariko sinakwihandagaza ngo ngire icyo mvuga ntihishe kuri interneti!

    Mwari mukwiriye kujya mudusabira!

  2. Rukataza dit :

    Humura Rutayisire Boniface, ubujiji, ubuhubutsi n’ubuswa bwa FPR ya Kagame mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ye turabumenyereye nk’abanyarwanda bazi ubwenge kandi bashyira mu gaciro. Abanyamahanga nabo yari yarabeshye igihe kirekire (imyaka 18) ubu baramutahuye. Ku minsi 40 y’igisambo hasigaye ingahe ngo afatwe? Umwaka 1 = iminsi 2. Ni ukuvuga ko amaze iminsi 36 yiba abanyarwanda. Asigaje rero iminsi 4 ihwanye n’imyaka 2 gusa. Ntihagire umbaza aho iyi mibare nayikuye none aha, azabimbaze bibaye.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste