MU RUBANZA RWA KAGAME NA INGABIRE UMUTANGABUHAMYA W’UBUSHINJACYAHA YABUTABYE MU NAMA
Uyu munsi taliki 10 Mata 2012 mu rubanza rwa Kagame na Ingabire (impamvu mbivuga gutyo narazisobanuye) hari hateganyijwe kumva abatangabuhamya ku mpande zombi ariko umutangabuhamya ku ruhande rwa Ingabire akaba atari mu rukiko kuko afungiye muri gereza ya Kimironko uwunganira Ingabire Me Gashabana akaba yavuze ko impamvu bitashobotse ko aza mu rukiko ari uko bahuye n’ikibazo cya gereza afungiyemo itarashoboye kubafasha bityo akaba yasabye ko urukiko n’ubushinjacyaha babibafashamo ubushinjacyaha bukaba bwemeye ko ejo mu gitondo azagezwa mu rukiko.
Umushinjacyaha Ruberwa mu gutangira ibazwa ry’umutangabuhamya we ari we Nsabimana Phocas yasobanuye ko yatumijwe kugirango asobanure uko yamenyanye na Ingabire n’amafaranga yamwoherereje n’icyo yayamajije ndetse n’uburyo yamenyanye na Uwumuremyi Vital ari na we uyoboye itsinda ry’abantu 4 bahoze muri FDLR bashinja Ingabire. Akaba mu rubanza yitwa Major ariko na we ubwe avuga ko iri peti atigeze arihabwa mu nzira zisanzwe zerekeye uko abasirikari bahabwa amapeti.
Nsabimana Phocas mu kwisobanura yavuze ko yamenyanye na Ingabire kuri internet aho yujuje urupapuro rwa FDU rwo gusaba kuba umurwanashyaka bakamusubiza. Icyo gihe ngo nibwo yamenyanye na Ingabire. Kuri Uwumuremyi Vital yavuze ko yamumenye mu mpera za 2009 ariko ngo akaba yaramumenye yitwa Karimba Gaspard emwe ngo no kuba yarabaye umusirikari wa FDLR ntabyo yigeze amubwira uretse ko ngo we yagombaga gushaka abarwanashyaka ariko akaba yavuze ko abo yamenye ari uwo Karimba Gaspard na Sibomana Sylvain umunyamabanga mukuru w’ishyaka naho Muhirwa Alice we ngo yamumenye muri komite y’ishyaka. Yavuze ko kuri Karimba Gaspard atigeze agira ibindi bisobanuro amusaba kuko ngo yari ashishikajwe no gushaka abarwanashyaka.
Umucamanza Rulisa amubajije uko yashakaga abo barwanashyaka kandi bavuga ko byakorwaga mu ibanga na we akaba yari yabyivugiye Nsabimana Phocas yavuze ko mu gihugu abanyarwanda bajijutse bumvaga amaradiyo bakumva ibyo Ingabire yavugaga ibyo ngo byamufashaga kumenya uwo yaheraho yigisha amatwara y’ishyaka akurikije uburyo ababaga bumvuse ayo ma radiyo bavugaga kuri iri shyaka no ku muyobozi waryo. Rulisa yamubajije uko yabigenzaga kuko ngo ibyo aribyo byose hari icyo yagombaga kubasobanurira ndetse amubaza niba hari mode bagenderagaho mu gushakisha abarwanashyaka. Aha Nsabimana akaba yavuze ko kubera ko ishyaka ryari ritaragera mu gihugu atagombaga kubyina mbere y’umuziki ariko umucamanza akomeza kumuhata ibibazo ngo asobanure icyo yagenderagaho mu gushaka abayoboke, Nsabimana avuga ko icyo yagenderagaho cy’ingenzi ari ugushaka umuntu ufite ibitekerezo byubaka, udafite impamvu zamubuza gukorera ishyaka.
Umucamanza Rulisa akaba yakomeje amubaza impamvu avuga ko bakoreraga mu ibanga kandi byumvikana ko bitari bikiri ibanga ndetse amubaza uko yakoraga kuko ngo hari aho atagaragaye amubaza niba yarahise ava mu ishyaka, Nsabimana avuga ko bitakomeje kuba ibanga akaba yarasabye ko yashingwa Rusizi na Nyamasheke aho akomoka ariko ko imirimo yakomeje gukora Ingabire amaze kugera mu Rwanda yari ukumuyobora ahantu hatandukanye atari azi nko mu biro by’ubutegetsi aho atari amenyereye. Abajijwe amahame ishyaka ryari rifite yavuze ko atabyibuka byose ariko ko ibyo yibuka ari gutsura umubano n’amahanga, kwimakaza umuco wa demokarasi, kwimakaza ibiganiro umuntu wese akavuga uko abyumva, gufasha imfubyi zose zikiga kugera kuri kaminuza no gushyiraho amashuri y’imyuga atuma abatarashoboye kwiga kaminuza bibeshaho, gushyiraho ubutabera bwigenga abarenganijwe bakarenganurwa hakurikijwe ko hari abagiye bagaragaza ko barenganijwe nko muri za gacaca.
Ruberwa yamubajije ku iyakirwa ry’amafaranga n’ikoreshwa ryayo avuga ko yakiriye amafaranga muri westerne union ayohererejwe na Tulikumana Jean hanyuma abona andi nayo yaciye ku wundi muntu yo gukodesha inzu hamwe n’andi nanone yagiye gufata kuri uwo muntu Ingabire amwoherejeyo kuko yari yarageze mu Rwanda ariko ayo ngo ntazi icyo yakoreshejwe. Abajijwe na Me Gashabana igihe yamenyaniye na Karimba Gaspard ubundi witwa Uwumuremyi Vital avuga ko aribuka neza ariko ko yumva barabonanye bwa mbere taliki 24 Ukuboza 2009. Ibi bikaba bihuye n’ibyo Ingabire yavugiye mu rukiko ko yamenye Karimba Gaspard igihe hategurwaga gutahuka mu Rwanda no kwandikisha ishyaka. Akaba yaranavuze ko yahawe guhuza ibikorwa byo ku mwakira mu Rwanda ariko ko n’ibyo bikorwa atabigaragayemo nk’uko byongeye kuvugirwa mu rukiko uyu munsi. Aha Ruberwa akaba yavuze ko impamvu atagaragaye ari uko yari afite ibindi bikorwa yarimo byatumaga adashaka kugaragara. Ingabire aha nawe avuga ko mu by’ukuri Karimba Gaspard yigize umuhuzabikorwa ndetse akiha imirimo myinshi yo gushaka abayoboke no gushingwa amajyaruguru ariko muri byose ngo bigaragara ko ntacyo yakoze ndetse ko n’iby’abasirikari yishinja nta bahari nk’uko byagaragjwe na Ingabire n’abamwunganira ndetse n’ubushinjacyaha nta basirikari bwigeze bugaragaza muri uru rubanza.
Muri rusange uyu mutangabuhamya w’ubushinjacyaha yavuze ko ishyaka yarimo ryari rigamije kuzamura abantu no kwimakaza umuco wa demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage ndetse no kwita ku butabera no guha ijambo abaturarwanda bakisanzura. Ku byerekeranye no gukoresha ingufu za gisirikari uyu mutangabuhamya yavuze ko ntacyo abiziho kuko ngo icyo yari azi ni amahame y’ishyaka yasobanuye ko ariyo yagenderwagaho. Aha ariko Ruberwa mu gushaka kugorora kuko yasangaga umutangabuhamya we amutabye mu nama yavuze ko kubera ko yari umusivili atari kumenya ibya gisirikari emwe ngo na Vital ntiyari kubimubwira ari umusivili ndetse ngo kuba yaramuhishe ko yitwa Uwumuremyi Vital ngo ntibivuze ko ari uko ari umubeshyi ahubwo ngo ni strategies yakoreshaga mu gihe Nsabimana Phocas we yavuze ko kuba yaraje kumva ko izina rye nyakuri ari Uwumuremyi Vital byatumye amufata nk’umubeshyi n’ubwo umushanjabinyoma Ruberwa yirenze akarahira ko atigeze avuga ko yamubeshye ahubwo ko ngo yavuze ngo ntiyamubwije ukuri.
Icyagaragaye cyane rero muri ubu buhamya ni uko icyo ubushinjabyaha bwasaga n’ubwiteguye kubona kitagezweho kuko n’ubwo uyu mutangabuhamya yavuze ko yakiriye amafaranga ku ruhande rwa Ingabire ariko icyagaragaye ni uko yari ayo gukoresha mu buzima busanzwe atari ayo kugura intwaro nk’uko ubushinjacyaha bwakomeje kubivuga dore ko bwanahinduye imvugo bukavuga ko bwari bugamije kwerekana ko Ingabire yoherezaga amafaranga akoresheje abandi bantu barimo na Lin Muyizere na Ujeneza Raissa. Ikindi uyu mutangabuhamya yatinzeho ni uko yavugaga ko FDU yashakaga demokarasi ndetse anongeraho ko abantu hanze ngo basa n’abarambiwe bakeneye impinduka.
Urubanza ruzakomeza ejo taliki 11 Mata 2012 humvwa umutangabuhamya wo ku ruhande rwa Ingabire witwa Habimana Michel ngo wigeze kuba umuvugizi wa FDLR akaba afungiye muri gereza ya Kimironko.
Juvénal Majyambere
Kigali
Igitambo cya Misa cyo kwibuka abacu ku 14 Mata 2012 in Buruseli
Amashyaka RNC na FDU barabararitse mu gitambo cya misa kizabera i Buruseli kigenewe kwibuka no gusabira abanyarwanda n’abanyamahanga bose baguhe mu itsembabwoko n’itsembatsemba n’ubundi bwicanyi bwakorewe mu Rwanda mu 1994. Iyo misa izaba ku ya 14 Mata 2012 guhera saa site n’igice. Ibisobanuro birambuye murabisanga mu mugereka.
Dusabwe twese uko tubishoboye kwitabira uwo munsi ngo twifatanye n’abandi bose mu cyunamo.
Boniface RUTAYISIRE arabeshyuza ibyavuzwe mu binyamakuru
Nyuma y’aho imbuga zo mu Rwanda (Urubuga rwa ORINFOR, www.rnanews.com, Umuseke.com, igihe.com n’izindi..) zitangaje ko Bwana Boniface Rutayisire, umuyobozi w’ishyaka Banyarwanda akaba n’umuyobozi w’association TUBEHO TWESE ASBL yatawe muri yombi ku itariki ya 7 Mata 2012 azira gupfobya Genocide, urubuga Rwiza News rwashatse nyirubwite ngo adusobanurire iyo nkuru.
Mu butumwa bwa Email yoherereje ubwanditsi bw’Urubuga Rwiza News aragira ati:
Turamenyesha abanyarwanda n’abanyamahanga ko Rutayisire Boniface adahakana génocide yakorewe abatutsi ahubwo Rutayisire Boniface yemera genocide yakorewe abatutsi akarwanya n’abayikoze. Icyo bamwe batumvikanaho nawe n’uko kuri uko kwemera genocide yakorewe abatutsi Rutayisire Boniface yongera akemera ko n’abahutu bamwe nabo bakorewe génocide.
Genocide y’abahutu yakozwe na bamwe muntagondwa z’abatutsi zifatinije n’abasirikare ba FPR-Inkotanyi mu Rwanda muri 1994 na nyuma yaho ndetse no muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo. Icyo yifuza n’uko abicanyi bose bahanirwa ubwicanyi bakoze ntakurobanura amoko n’ibihe. Umwicanyi si umuhutu, umwicanyi si umututsi ahubwo ubwoko bw’umwicanyi ni umwicanyi. Rutayisire Boniface ni umuyobozi w’ishyaka Banyarwanda akaba n’umuyobozi w’association y’abavictimes bose (Hutu,Tutsis, n’abandi biciwe muri genocide) yitwa TUBEHO TWESE ASBL.
Kubyabaye tariki ya 07 mata 2012 i Bruxelles Woluwe, Rutayisire Boniface ntawe yabujije umutekano nk’uko byanditswe n’ibinyamakuru bimwe, nta n’ubwo yahakanye genocide y’abatutsi. Ahubwo Rutayisire Boniface yagiye kwibukana nk’abandi banyarwanda mu mihango yateguwe n’Ambassade y’u Rwanda ageze aho bibera abuzwa gutambuka ngo ahegere kuko bamubujije bamurega ko we yibuka n’abahutu bishwe bazira génocide kandi akongeraho no kuba umunyapolitiki utavuga rumwe na leta y’u Rwanda iyobowe na FPR. Akihagera rero yarafashwe arafungwa ngo aje kubuza umutekano abarimo kwibuka, hanyuma aza kurekurwa ari uko imihango irangiye. Ibyo byakurikiranye n’uko aherutse no kwandikira ibaruwa ifunguye bamwe mu nkotanyi zaba zigishyira mugaciro kugirango zemere ubwicanyi zakoreye abahutu n’abatutsi mu Rwanda no muri Congo zitarindiriye kubitegekwa n’amategeko.
Icyo abanyarwanda bagomba kumenya n’uko Rutayisire Boniface atazigera ahagarika na rimwe gusaba leta z’isi yose n’u Rwanda rurimo, ko bareka abanyarwanda bose biciwe bakibukira hamwe ababo bishwe. U Rwanda ruzaba u Rwanda igihe umuhutu n’umututsi biciwe bazahagararana bakibuka abantu babo bishwe kandi bakamaganira kure abicanyi bose nta kurobanura amoko. Turizera ko mukubahiriza uburenganzira bw’uwanditsweho inkuru muri butangaze iyi nkuru yacu ngufi.
Bitangarijwe i Bruxelles tariki ya 10/04/2012
RUTAYISIRE Boniface
Perezida w’Ishyaka Banyarwanda akaba na Perezida w’Association y’abavictimes bose TUBEHO TWESE
Tel (32) 488250305 Email : infotubeho@yahoo.fr (yahoo.fr)
”ABABUZE ABABO BOSE BAGOMBA GUHABWA UBURENGANZIRA BWO KWIBUKA ABABO”: Gerald GAHIMA
Mu gihe abanyarwanda bibuka imyaka 18 ishize habaye genocide yo mu 1994, Gerald Gahima wahoze ari umushinjacyaha Mukuru mu Rwanda asanga hashobora kongera kubaho imidugararo mu gihugu, ndetse ntatinya kuvuga ko hashobora kubaho isubiranamo ry’amoko. Ibyo yabitangarije umunyamakuru Douglas Mpuga ukorera Ijwi ry’Amerika.
Gerald Gahima avuga ko umuryango nyarwanda ugomba gukora uko ushoboye ku buryo u Rwanda rutakongera gusubira mu bihe bibi nk’ibyo rwaciyemo.
Gerald Gahima yagize ati:”Ubu ndemeza ko nta kabuza hashobora kongera kubaho imidugararo niba nta mahinduka abaye muri politiki yo mu Rwanda”
Akomeza avuga ko abantu benshi b’inzirakarengane bishwe, agasanga ibintu bibi nka Genocide byakagombye kwirindwa mu minsi iri imbere y’u Rwanda.
Kuri we asanga nta bwiyunge bwigeze bubaho mu Rwanda, ubwiyunge buracyari ikibazo gikomeye, Leta y’u Rwanda ishaka kumvisha abanyarwanda ko ubumwe n’ubwiyunge bwarangije kugerwaho, ariko ubwiyunge n’igikorwa gitwara igihe kirekire.
Yakomeje avuga ko ikintu cy’ibanze mu kugera ku bwiyunge, n’uko impande zahanganye zicara hamwe zikaganira ku mpamvu nyamukuru zateye gusubiranamo bakumvikana uburyo bakubaka ejo hazaza hamwe. Ariko abantu benshi uretse nyine Leta y’u Rwanda, bemeza ko inzira ikiri ndende.
Icyabaye mu Rwanda n’uko FPR-Inkotanyi yategetse abanyarwanda kwemera amateka yabahitiyemo gufata nk’ukuri kandi ibahitiramo uburyo bagomba kubaho mu minsi iri imbere, nta kwicarana n’abantu bafite ibitekerezo bitandukanye n’ibya FPR ngo baganire kuri ibyo bibazo.
Gerald Gahima avuga ko hari ukutishima uko ibintu bimeze kwinshi mu Rwanda, atanga urugero ku byaha byakorewe abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu, bitigeze bihabwa agaciro na Leta y’u Rwanda, abarokotse ibyo bikorwa ntabwo bafite uburenganzira bwo kwibuka mu buryo bumwe nk’uko abandi bibuka Genocide.
Kuri Gerald Gahima Genocide ni amateka, yarabaye, yari yitezwe, yarateguwe, irakorwa kandi abantu ibihumbi n’ibihumbi barapfuye kubera yo.
Akomeza avuga ko Leta y’u Rwanda ikunze kurega abantu guhakana Genocide gusa kubera ko bagerageje kubaza impamvu ibyaha byakorewe abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu bitigeze bihabwa agaciro. Ibyo bibazo byombi bigomba gutandukanywa, ababuze ababo bose bagahabwa uburenganzira bwo kwibuka ababo.
Gahima yemera ko koko hari ubutabera bumwe na bumwe bwagezweho, ariko avuga ko habaye n’akarengane aho abantu benshi b’abere bamaze igihe kinini bafungiye ibyaha batigeze bakora. Asanga ubutabera bw’u Rwanda butarigeze bugira ubushobozi bwo guca umubare munini w’imanza nk’uriya.
Yongeyeho ati:”Ntabwo nifuza ko Genocide ibaho ariko ntabwo twigeze twiga ibibazo nyamukuru bitera amacakubiri mu muryango nyarwanda.”
Impamvu z’umwiryane wateye Genocide, ni ukuvuga nka Leta igirira nabi abaturage, kwiharira ubutegetsi kw’ishyaka rimwe, gutoteza abatavuga rumwe na Leta, ibyo bibazo birahari ubu mu Rwanda.
Muri iki kiganiro Gerald Gahima yagiranye n’Ijwi ry’Amerika, yagerageje kuvuga byinshi ariko ntabwo yigeze avuga uruhare rwe muri ubwo butabera, muri ako karengane abantu benshi b’abere bagiriwe n’inzego z’ubutabera kandi ntanavuga icyo yakoze kugira ngo abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu nabo babone ubutabera ku byaha bakorewe.
Twabibutsa ko Gerald Gahima ari umwe mu bashinze Ihuriro Nyarwanda RNC, afatanije na murumuna we Dr Théogène Rudasingwa, Lt Gen Kayumba Nyamwasa, Col Patrick Karegeya n’abandi bahoze mu buyobozi bw’u Rwanda bakaba bari n’abayoboke y’ishyaka FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi mu Rwanda. Ni umunyamategeko, yahoze ari umushinjacyaha mukuru wa Repubulika mbere yo guhunga.
Ntabwo akunzwe cyane kubera ko igihe yari Umushinjacyaha Mukuru mu Rwanda yaba yarafunze abantu benshi bamwe abaziza ukuri abandi abarenganya. Kuba ari mu bakoze liste ya ba ruharwa ntibimuha isura nziza mu bahutu ndetse nta munsi w’ubusa bitagarukwaho.
Ni umuhanga mu mategeko ku buryo bivugwa ko ari we uhagararira Lt Général Kayumba Nyamwasa mu bijyanye n’amategeko byaba muri Espagne cyangwa mu Bufaransa.
Ni umuntu uzi kuvuga, no kwisobanura neza adahubutse. Kuba yari umucamanza bimuha impano yo kwiga neza ibisubizo atanga kandi akumvikanisha ingingo ashaka kugeraho nta marangamutima agaragaje.
Marc Matabaro
Rwiza News