”Ntabwo nigeze mba icyitso”: Général Emmanuel Habyalimana

”Ntabwo nigeze mba icyitso”: Général Emmanuel Habyalimana image

Gen Emmanuel Habyalimana

Mu myigaragambyo ndetse n’umuhango wo kwibuka byabereye i Paris, aho abanyarwanda baturutse mu bihugu bitandukanye by’i Burayi bari bahuye ngo bibuke abanyarwanda b’amoko yose bapfuye mu byago u Rwanda rwaciyemo ndetse n’abakomeje gupfa kugeza ubu, kwibuka umunsi indege yari itwaye Perezida Habyalimana yarasiweho kuko ifatwa nk’imbarutso y’ibyakurikiyeho, gusaba ko habaho ubutabera no kwibuka kuri bose inzirakarengane zose zishwe zigahabwa agaciro kamwe tutibagiwe gusaba ko iperereza kw’ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyalimana ryakorwa vuba kandi neza abagize uruhare mu ihanurwa ryayo bakamenyekana kandi bakabihanirwa.

Abari bitabiriye uwo muhango baboneyeho akanya ko kuganira n’abanyamakuru bagira ibyo batangaza.
Ni muri urwo rwego Perezida w’ishyaka CNR-Intwali, Général de Brigade BEM Emmanuel Habyalimana yasubije ibibazo by’abanyamakuru.

”Ninjiye mu gisirikare ngamije kurengera abanyarwanda, nasanze Perezida Habyalimana ari umukuru w’igihugu kandi ari n’umukuru w’ingabo, yadutegetse neza kandi yatubereye urugero rwiza kugeza igihe yiciwe” ayo niyo magambo yakoreshejwe na Gen Emmanuel Habyalimana igihe yavugaga kuri Perezida Habyalimana.

Yatangaje ko atari icyitso cya FPR nk’uko bivugwa ngo nk’umunyarwanda wavukiye mu Rwanda atari kuba icyitso ngo bishoboke, ku bijyanye n’uko yagumye mu gihugu ntahunge, yasobanuye ko bitari kumunanira kubona aho ahungira kandi hameze neza, ariko yabonye ari ngombwa ko yitanga ngo arengere abanyarwanda bari basigaye mu gihugu. Yavuze ko yari umusirikare w’igihugu atari umusirikare w’umuntu. Kuri we asanga ngo we na bagenzi be iyo badasubira mu gihugu ngo bakorane na FPR, bagerageze kuba hafi barebe ibyakorwaga ngo ku banyarwanda hafi miriyoni 10 bari mu Rwanda ubu ngo haba hasigaye nka Miriyoni 3. Agasanga ari ubutwari kuko ubuzima bwabo bwari mu kaga igihe babaga bakorana n’abantu bashyize imbere ubwicanyi.

Ku bijyanye n’igisirikare cya FPR, yasobanuye ko yagize ubwitange bwinshi mu gufasha ko hajyaho amategeko ahamye igisirikare kigenderaho, abasirikare ba FPR bakareka kwitwara kinyeshyamba, asanga ayo mategeko yaratumye abanyarwanda benshi bashobora kuba bakiriho. Kuri we abona Bilan ye mu gihe yari mu butegetsi bwa FPR ari positif.

image-1

Gen Emmanuel Habyalimana n'abandi banyamashyaka i Paris ku ya 06 Mata 2012

Ubwicanyi bwabereye muri Congo, no mu majyaruguru y’igihugu avuga ko atabugizemo uruhare kuko atari yakabaye Ministre w’Ingabo kuko yagiye kuri uwo mwanya muri 2000. Ariko yabuhagazeho yarabubonye.

Ibijyanye n’ibikorwa bibi by’ubwicanyi n’ibindi byakozwe n’igisirikare cya FPR, avuga ko yabibayemo yanabibonye ariko agakomeza kwemeza ko iyo atahaba we na bagenzi be ngo bakomeze bamagane ibyo bikorwa haba hasigaye mbarwa mu banyarwanda.
Abajijwe niba akiri mu buyobozi yarabwiraga Perezida Kagame ibitagenda neza ndetse n’ibyo bikorwa bibi, yasubije ko yabimubwiye kenshi ndetse akabirwanya akamubwira ko abasirikare babereyeho kurinda abaturage batabereyeho kubica, kugeza aho nawe ubwe ashatse kubizira bikaba ngombwa ko ava mu gihugu mu mwaka 2003 agahunga.

Yavuze ko impamvu ishyaka rye CNR Intwari rivuga ko habayeho Genocide y’abanyarwanda, ni uko ngo ari ubwicanyi bw’abatutsi bwabayeho yarabubonye kandi n’ubwicanyi bw’abahutu yarabubonye kandi yabuhagazaho.

Ku bitera umwiryane mu banyarwanda yatanze impamvu 2, iya mbere ni uko abanyarwanda bafite imyumvire itandukanye cyane bishingiye ku gushaka kwiharira ubutegetsi bishingiye ku moko no gushaka guheza abandi bityo bigakurura amacakubiri ashingiye ku moko kandi bakaba batumva amahame ya demokarasi ku buryo bagabana ubutegetsi mu mahoro, impamvu ya kabiri ni ba rusahurira mu nduru b’abanyamahanga baba bakurikiye inyungu zabo mu karere noneho bagafasha bamwe kwica abandi kugira ngo bashobore kugera ku nyungu zabo, yatanze urugero ko Inzirabwoba zari ingabo zikomeye kandi zizi kurwana ariko ntabwo zashoboraga guhangana n’abo ba rusahurira mu nduru bari bihishe inyuma ya FPR bashaka inzira izabajyana gusahura muri Congo. Akaba abona ariyo mpamvu mu kurwanya ubutegetsi bw’igitugu buri mu Rwanda hagomba gutekerezwaho no gukurikirana gahunda z’abo ba mpatse ibihugu baba bafite inyungu mu karere.

Asanga kuba umusirikare atari ugukoresha intwaro gusa, igisirikare ni no kumenya guhangana mu bushake (la guerre des volontés)  no kumenya gukoresha stratégies mu kurwana. Kuri Gen Emmanuel Habyalimana ubu uburyo bwo kurwana yahisemo we n’ishyaka rye ni ukuri, kugendera ku mategeko, no guharanira uburenganzira bwa muntu na demokarasi.

Mu gusoza yatangaje ko yashimishijwe n’ibyabereye i Paris kubera ko yabonye ko hari abantu bamaze kumva ko ari ngombwa guhaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo, yasabye ko abanyarwanda bakwigira ku mateka y’ibyabaye kuko nibyo bizabaha umurongo bagenderaho mu munsi iri imbere.

Iki kiganiro ariko ntabwo cyamaze benshi amatsiko kuko hari ibibazo bimwe kuri Gen Emmanuel Habyalimana bikirimo urujijo, nk’uburyo yitwaye ku rugamba mu Mutara mu 1990 na 1994, ndetse n’amagambo yakundaga kuvuga nyuma ya 1994 igihe yari mu butegetsi bwa FPR, ko atari uwo muzatsinzwe kuko ngo we atigeze arwana!

Gen Emmanuel Habyalimana yari azwi kw’izina rya MUKARU, avuka ahitwa Nyagahita mu cyahoze ari Komini Bwisige i Byumba.  Kuba hari benshi muri bagenzi be b’aba FAR n’imiryango yabo  ndetse b’abanyabyumba bahangayikanye nawe atigeze afasha akiri mu butegetsi mu Rwanda kandi bari mu buzima bubi ndetse bamwe bakicwa nka ba Major BEM Mutambuka n’abandi…  nabyo bituma arushaho kugira isura itari nziza ari mu banyarwanda no mu bahoze mu nzirabwoba.

Image de prévisualisation YouTube

Marc Matabaro

Rwiza News

 


4 commentaires

  1. janeti Mukunzi dit :

    Bem Habyalimana aratangaje! Niba se atarabaye icyitso, ubwo ikindi cyitso cyavahe? Umugabo washoreye ingabo ze akazitesha ibirindiro, akazijyana i Zambiya!(ni ko kera bitaga i Butare), buriya yumva ko nta soni bimuteye?

    Bamuhemba imyanya! Woweho uri nka Rukokoma, ngo umwanzi we ni Hbyarimana! Inshuti ze z’intutsi se ko zo atazigiriye akabanga?

    Ngo ntiyabaye icyitso!!!heheheheheh!Yakwemeye se ko yibeshye, ko bamukoresheje, nawe akibesya ko inkotanyi ari imfura! heheheheheheh! abahutu bo muri ibiryogoryo!

    Zimubonye ubuhutu vutu ziramwikoma aratoroka! Amashyaka amwe ni ay’abasahiranda!cyangwa ni ibikoresho bya Kgame, wasanga Bem Habyarimana ari muri abo!

    Ariko simbigisha, namwe mufite umutimanama!

  2. Rukataza dit :

    Ibisobanuro bya HABYARIMANA Emmanuel bifite ishingiro n’ikimenyimenyi abitangira ibimenyetso.

    Dusubire inyuma twibaze:

    Uretse no kuba ibisobanuro bya Habyarimana Emmanuel bifite ishingiro, ubundi uwakurikirana abagize uruhare rukomeye mu bibazo u Rwanda rwahuye na byo (intambara na jenoside) yahera kuri nde? Ese ni abo twita ko babaye ibyitso cyangwa ni Kagame na FPR ye?. Hanyuma se uwareba aho FPR igeze ubu mu gihe abayitangije barimo kuyivamo umusubizo bagaragaza ubugome n’ubuswa bwa Kagame wayigaruriye, yabigereranya ate n’abo yita ibyitso byayo?

    Ubundi u Rwanda rukeneye abayobozi barangwa n’amahame akurikira:
    - Kumenya neza amateka y’u Rwanda kuva rwabaho (apana kuva igihe bo babishakiye kubera inyungu za politike) kandi bakayagaragaza batayagoreka.
    - Kwera ko amateka yabaye mabi muri ayo (kuko yose siko yabaye mabi) agomba guherwaho akosorwa hakifashishwa ayabaye meza hakorwa andi mateka mashya.
    - Kwemera ko u Rwanda byanze bikunze ruzagera kuri demokarasi nyayo ari uko abarutuye bose bazibona mu miyoborere yarwo ntawe uhejwe icyo yaba ari cyo cyose: ubwoko , idini, akarere, igitsina (Ni gute wavuga ko mu Rwanda nta moko abaho warangiza ukemera ko habaye jenoside y’abatutsi, ni nko kuvuga ko mu Rwanda nta turere tubaho, amadini, ibitsina kandi uvuga ko urwanya ababiheraho batonesha bamwe mu banyarwanda).
    - Kwemera noneho ko ibi byose bigomba gushyirwa mu bikorwa byumvikanweho muri demokarasi n’abo bireba bose.

    Ibibazo umuntu yakwibaza ni ibi bikurikira:

    Ko tuzi ko Kagame n’ishyaka rya FPR yigaruriye adakozwa ariya mahame mvuze haruguru, none se n’ishyaka rya Habyarimana Emmanuel niko rikora? Bibaye ariko abamunenga batekereza baba bamwibeshyaho.

  3. Migambi dit :

    Wowe HABYARIMANA uri igicucu,urunva ibintu uvuga?? ubwo bwicanyi bwa Congo na Gisenyi -Ruhengeri wabukozeho iki wa ngunzu we??
    - Watubwira ikintu wakoze cyatumye 7millions zidapfa igihe wari wagiye mu NKOTANYI nkuko ubivuga?? mwagiye mureka kubeshya abanyarwanda koko? winjiye inkotanyi ari ukurwana kuri iyo nda yawe!! ibyo kurengera abari mu gihugu ubireke.
    Urashaka se kuvuga ko igihe wari MINADEF nta baturage bapfuye mu gihugu no muri Congo?? wabikozehe iki se?? Igihe uvana ingabo wari uyoboye mu mutara zitarashe ukazitwara i butare se wari ugiye guhangana n’abarundi! wari uzijyanye he?? Ceceka ntuzongere no kuvuga kuko kuba icyitso cy’inkotanyi kubera urwo ruda rwawe ntawe utabizi!! Icara wirire RSA ntacyo bagutwaye ariko wita ibitabapfu ubeshya abanyarwanda kuko turakuzi bihagije

  4. sangwa dit :

    Nibyiza kuba batinyuka nibura bagakora manifestation,ikibuze ni uko bahera imahanga kandi ikibazo kiri mu Rwanda.Nkuko nkomeza kubivuga bazabona inkunga nyinshi ari uko hagize utinyuka agakorera mu rwanda cyangwa nibura mu bihugu bihana imbibi n,urwanda.Inkunga irahari yaba kwitanga ubwacu cg gukora ku butunzi.Naho bari kure kandi leta ya P.KAGAME bamenyeko itatowe yafashe igihugu bagize uruhare mu kumufasha n,ubwo byari ngombwa kugirango AKAZU kaveho,ariko bemereko bibeshye kandi bagerageze bazane imbaraga hafi kuko amagambo ntabwo ariyo azavanaho akazu kabicanyi ba BAGANDE,n,abandi bayoboke babo.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste