Archive pour 7 avril, 2012

”Igihugu kivangura abapfuye ntacyo gishobora kumarira abazima”: Joseph Matata

Imyigaragambyo ndetse n’ukwibuka byabereye i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa kuri uyu wa gatanu tariki ya 6 Mata 2012, bigamije kwibuka abanyarwanda b’amoko yose bahitanywe mu bwicanyi bwakomeje guhabwa intebe mu Rwanda kugeza uyu munsi. Ibyo kandi bigakorwa hatabayeho kuvangura abahitanywe n’ayo mahano ndetse no gusaba amahanga gukurikirana ikibazo cy’indege yari itwaye Perezida Habyalimana benshi bemeza ko ihanurwa ryayo ryabaye imbarutso.

”Igihugu kivangura abapfuye ntacyo gishobora kumarira abazima”: Joseph Matata photo-4-1024x764Byitabiriwe n’abanyarwanda benshi barimo imiryango y’abaguye mu ndege yari itwaye Perezida Habyalimana, twavuga nk’abana ba Perezida Habyalimana 3, abayobozi b’amashyirahamwe y’abanyarwanda nka Joseph Matata umuvugizi wa CLIIR, JMV Ndagijimana Président wa COVIGLA/FEIDAR , Jacques Kanyamibwa, Komeza Marius.. Abakuru b’amashyaka nka: Faustin Twagiramungu, JMV Mbonimpa, Gen Emmanuel Habyalimana, Albert Rukerantare, Jean Baptiste Lyumugabe, Paul Rusesabagina, Eugène Ndahayo, Jean Baptiste Mberabahizi n’abandi benshi.

photo-3-1024x764Uwo muhango watangiye haba urugendo aho abari muri urwo rugendo bamaganaga ubutegetsi bw’igitugu bwa Perezida Kagame. Basabaga ko habaho ubutabera ku banyarwanda bose, hakaba kwibuka abantu bose hatabaye kuvangura, kandi gushaka ukuri kuwahanuye indege yari itwaye Perezida Habyalimana bikihutishwa ndetse hari n’ibyari byanditseho ko Perezida Kagame ari umwicanyi ugomba gushyikirizwa ubutabera. Ubwo butumwa babuvugaga mu ndagururamajwi, ubundi bwari bwanditse ku bitambaro n’ibyapa bari bitwaje.

Urwo rugendo rwasojwe n’umuhango wo kwibuka mu nzu yari yateganijwe, aho abawitabiriye bavuze amasengesho bakanacana amatabaza ndetse banasangira icyo kunywa.

Mu magambo yahavugiwe n’abateguye uwo muhango hibanzweho ko kwibuka ari ngombwa ariko ntibiharirwe bamwe, abanyarwanda bose babuze ababo bagahabwa uburenganzira bwo kubibuka no kubashyingura mu cyubahiro,  baba abaguye mu Rwanda cyangwa muri Congo. Kandi ubutabera bukubahirizwa kuri bose nta kuvangura.

photo-2-1024x764Icyagarutsweho cyane ni ukwamagana amagambo yakwijwe na Leta y’u Rwanda n’inshuti zayo, aho bemezaga ko indege yari itwaye Perezida Habyalimana yahanuwe n’abahutu b’intagondwa, ibyo kandi bikavugwa iperereza kuri iryo hanurwa ririmo gukorwa n’abacamanza b’abafaransa ritararangira.

”Igihugu kivangura abapfuye ntacyo gishobora kumarira abazima”: Aya ni amagambo yagarutsweho cyane aho hamaganwaga uburyo hafashwa gusa imfubyi n’abapfakazi b’abatutsi gusa, abandi ntibarebwe mu gihe nabo ababo baba barazize ubwicanyi bushingiye ku bwoko. Izo mfubyi n’abapfakazi bakomeje gutotezwa n’ababagize imfubyi ndetse abashatse kuvuga ibyabaye ku miryango yabo Leta ikabahana yihanukiriye, ibarega ingengabitekerezo ya Genocide cyangwa gupfobya Genocide. Kuri Joseph Matata uku kuvangura ni icyaha gikomeye Leta y’u Rwanda izabazwa n’amateka.

photo-1-1024x764Nta munyapolitiki wahawe ijambo muri uwo muhango, hari abavuga ko byatewe n’uko hirindwaga ko habaho kuvanga politiki n’akababaro ariko abandi bavuga ko hari abanyapolitiki barwanije cyane Perezida Habyalimana ndetse bagafatanya na FPR bari muri uwo muhango, gufata ijambo imbere y’imiryango y’abaguye muri iyo ndege by’umwihariko imbere y’abana 3 ba Perezida Habyalimana, ngo hari abatinye ko byagira abo bikomeretsa.

photo-1024x764Icyagaragaye ariko n’uko kuva iyi tariki ya 6 Mata 2012 hari ibihe bishya bya politiki twinjiyemo, kuko hatangiye ibikorwa birimo ubushake byo gusaba ko abanyarwanda bose bishwe bibukwa, ubutabera ntiburebe uruhande rumwe gusa, mu gihe kera abantu babaga bafite ubwoba bwo kugaragaza akababaro kabo. Kubijyanye na Politiki byabaye nk’umwanya wo guhura ku banyepolitiki ndetse hafashwe gahunda y’uko bagomba guhura mu minsi ya vuba, bakiga uburyo habaho ubufatanye hagati y’amashyaka yabo.
Mbibutse ko uyu muhango wari witabiriwe n’abakuru b’amashyaka nka: Faustin Twagiramungu wa RDI Rwanda Rwiza, Emmanuel Habyalimana wa CNR-Intwali, Albert Rukerantare wa MRP, Paul Rusesabagina wa PDR-Ihumure, Jean Baptiste Lyumugabe wa PS Imberakuri, Eugène Ndahayo na Jean Baptiste Mberabahizi bo muri FDU-Inkingi n’abandi ..

Image de prévisualisation YouTube

Marc Matabaro

Rwiza News

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste