Archive pour 6 avril, 2012

« Nta muntu nasogose, nta muntu nakubise agafuni, nta muntu nagambaniye »: Faustin Twagiramungu

Imyigaragambyo ndetse n’ukwibuka byabereye i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa kuri uyu wa gatanu tariki ya 6 Mata 2012, bigamije kwibuka abanyarwanda b’amoko yose hatabayeho kuvangura abahitanywe n’ayo mahano ndetse no gusaba amahanga gukurikirana ikibazo cy’indege yari itwaye Perezida Habyalimana benshi bemeza ko ihanurwa ryayo ryabaye imbarutso.

Bwana Faustin Twagiramungu, umukuru wa RDI-Rwanda Rwiza yagize icyo atangaza nyuma y’uwo muhango

Image de prévisualisation YouTube

Marc Matabaro

Rwiza News

ABASIRIKARE BAKURU B’U RWANDA BAFUNGIYE AHANTU HATAZWI NYUMA YO GUSHAKA GUTOROKA

ABASIRIKARE BAKURU B’U RWANDA BAFUNGIYE AHANTU HATAZWI NYUMA YO GUSHAKA GUTOROKA 14874-gen2-300x300Inkuru dukesha urubuga African Dictator, iratumenyesha abasirikare bakuru bari bafungiye mu ngo zabo aribo Lt Gen Fred Ibingira, Brig Gen Richard Rutatina, Brig Gen Wilson Gumisiriza na Col Dan Munyuza, bafungiye ahantu hatazwi nyuma y’uko bashakaga gutoroka.

Byatangiye ubwo abo basirikare bakuru batumye kuri bagenzi babo bo mu gihugu cya Uganda ngo babafashe muri gahunda yabo yo gutoroka igihugu. Abashinzwe iperereza muri Uganda babimenyesheje Perezida Kagame noneho abo basirikare bakuru bafatirwa mu nzira bashaka gutorokera muri Uganda.

Icyatangaje abantu n’ukuntu Brig Gen Rutatina yarize nk’umwana, agasaba umugore we ko bajyana, avuga ko nibasohoka munzu baribumwice, kandi yabwiraga umugore we ngo abimenyeshe abantu benshi bashoboka kandi yite ku bana.
Amakuru dufite avuga ko nyuma yo gutabwa muri yombi abo basirikare bakuru baba baratanze urutonde rurerure rwa bagenzi babo b’abasirikare b’aba officiers nabo baba bafite gahunda yo gutoroka. Bivugwa ko imiryango y’abo basirikare bakuru yabujijwe kugira icyo itangaza.

Tubibutse ko abo basirikare bakuru uretse Brig Gen Gumisiriza, Perezida Kagame yabakoresheje mu gusebya no gushaka kwica Lt Gen Kayumba na Col Patrick Karegeya bahungiye muri Afrika y’Epfo.

Aba basirikare bakuru kandi Perezida Kagame yagiye abakoresha mu bikorwa byinshi by’ubwicanyi, byibasiye abaturage b’abahutu, bagenzi babo b’abasirikare ndetse n’abandi batavuga rumwe na Leta ya Kagame.

Marc Matabaro
Rwiza News

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste