Archive pour 4 avril, 2012

MANIFESTATION COMMEMORATIVE RWANDAISE A PARIS LE 6 AVRIL 2012

PARIS 6 avril 2012
MANIFESTATION Commémorative RWANDAISE
À PARTIR DE 13H30
Lieu : Place Raoul Dautry, 75015, Paris MONTPARNASSE

Les associations membres de la Société Civile Rwandaise de France et de Belgique organisent une Manifestation commémorative à Paris le 6 avril 2012 pour :
- Réclamer la vérité et la justice sur l’attentat terroriste du 06/04/1994 ayant coûté la vie aux présidents Habyarimana du Rwanda et Ntaryamira du Burundi, à plusieurs ministres et membres de leurs suites, ainsi qu’aux trois français membres d’équipage de l’avion présidentiel, lequel attentat a déclenché le génocide rwandais et les autres crimes de masse qui ont été commis au Rwanda et en République Démocratique du Congo (RDC).
- Rendre hommage à toutes les victimes de cet attentat terroriste et manifester notre solidarité agissante à l’égard de leurs familles.
- Honorer la mémoire des victimes des autres crimes de masse qui en ont résulté et qui se poursuivent, au Rwanda et en République Démocratique du Congo.
- Dénoncer les immixtions du gouvernement rwandais dans la procédure judiciaire en cours en France, en rapport ave le dossier de l’attentat.
- Dénoncer les manipulations médiatiques orchestrées par le pouvoir de Kigali à ce sujet, ainsi que l’utilisation par ce dernier du rapport technique des juges à des fins de propagande.
- Condamner le terrorisme et les crimes de masse sous toutes leurs formes.

Une cérémonie commémorative de témoignage et de prière clôturera la journée.

Le 20/3/2012

Pour la Société Civile de France et de Belgique

JMV NDAGIJIMANA
Président du COVIGLA/FEIDAR

Joseph MATATA
Porte-parole du CLIIR

LISTE DES PARTENAIRES :
SOCIRWA, COVIGLA, FEIDAR, CLIIR, CORWABEL, APCR, ART, RIFDP Section France, AMIZERO, ARAO, RIPRODHOR, RDI Rwanda Rwiza, PS Imberakuri, CNR INTWARI, MRP, UDFR –IHAMYE, PDR Ihumure, Familles des victimes de l’attentat terroriste du 6 avril 1994

Contacts France : covigla@gmail.com , +3359222780/ +33664710852
Contacts Belgique : cliir2004@yahoo.fr, 0496.930.062, 0487.600.814 et 0484.617.902, 0487.616.651

Zimwe mu ngabo zahoze ari iza CNDP zavuye mu ngabo z’igihugu cya Congo (FARDC)

Zimwe mu ngabo zahoze ari iza CNDP zavuye mu ngabo z’igihugu cya Congo (FARDC) congo2_425x320-300x225

Général Bosco Ntaganda alias Terminator

Amakuru atugeraho ava mu ntara za Kivu zombi, aravuga ko abasirikare bashyigikiye Général Bosco Ntaganda bavuye mu ngabo za Congo (FARDC), abasirikare bivumbuye n’abari muri Kivu y’amajyaruguru, cyane cyane mu duce twa Rutshuru, Masisi, Kitchanga na Katale.

Bamwe mu bari hafi ya Perezidansi ya Congo, bavuga ko uko kwivumbura kw’abasirikare bashyigikiye Général Bosco Ntaganda, kuje gukurikira ubutumwa Joseph Kabila, Perezida wa Congo yoherereje mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, amusaba kumufasha guta muri yombi Général Bosco Ntaganda.

Général Bosco Ntaganda ayoboye ingabo za Congo (FARDC) akenshi ziganjemo abahoze ari inyeshyamba za CNDP. Arashinjwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI/ICC) ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibyaha by’ntambara, n’ibyaha bya Genocide. Mu minsi ishize uwari umukuru wa Général Bosco Ntaganda, ari we Thomas Lubanga wari umukuru w’inyeshyamba za UPC muri Ituli, yabaye umuntu wa mbere Urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI/ICC) rwahamije ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, nyuma y’imyaka igera kuri 6 atawe muri yombi.

Perezida Joseph Kabila amaze iminsi yotswa igitutu n’amahanga ngo ate muri yombi General Bosco Ntaganda. Nk’uko byemezwa n’ababikurikiranira hafi, umutwe wa CNDP wari uyobowe na Général Ntaganda washinzwe n’igisirikare cy’u Rwanda ku buryo rero Perezida Joseph Kabila nta bushobozi afite bwo guta muri yombi General Bosco Ntaganda atabifashijwemo kandi atabyemerewe na Perezida Paul Kagame.

Uwahoze ayoboye CNDP, General Laurent Nkunda, yatawe muri yombi muri Mutarama 2009 n’ingabo z’u Rwanda (RDF) bikurikira igitutu cy’amahanga, imiryango itanga imfashanyo ndetse n’itangazamakuru. Kuva ubwo bivugwa ko afungiye mu Rwanda. Ariko hari abahamya ko bamubonye kenshi aca ku mupaka hagati y’u Rwanda na Congo mu byumweru bishize.

Mu gihe ibintu byifashe gutyo, haravugwa ko ingabo za PARECO zirimo kwisuganya ndetse hakaba n’umutwe mushya w’inyeshyamba wavutse ugizwe n’abahoze muri PARECO, FARDC, n’abahoze muri CNDP bakoreraga mu gace ka Beni, ubu bivugwa ko bigaruriye uturere turi hafi ya Lubero, Rutshuru, Kiwandja, na Butembo.

Umwe mu bahoze muri CNDP akaba yari no mu ngabo za Congo (FARDC), Colonel Albert Kahasha, wayoboraga Division 808 y’ingabo za Congo. Yari ayoboye ingabo mu gace ka Eringeti, muri Beni, yitandukanije n’ingabo za Leta ku itariki ya 25 Mutarama 2012 ashinga umutwe we w’inyeshyamba.
Uyu mu Colonel yari yashoboye kwishyira hamwe n’umwe mu basirikare bakomeye wabaye muri PARECO, Mai-Mai na FARDC, General Kakulu Sikuli Vasaka Lafontaine mu minsi ishize. Ingabo za PARECO zari zihanganye n’ingabo FARDC zifatanije n’iz’u Rwanda mu gace ka Beni.

Biragaragara ko General Bosco Ntaganda ashobora kuba ikiguzi Perezida Joseph Kabila ashobora kwishyura kugira ngo agume ku butegetsi nyuma y’amatora yo ku ya 28 Ugushyingo 2011, yakemanzwe n’amahanga ndetse n’abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa Joseph Kabila.

Umuntu arebye ibijyanye n’inyungu z’amahanga mu karere, akareba ibikorwa byahagurukije ibitangazamakuru byinshi byo kurwanya Joseph Kony, umuntu avuze ko iminsi isigaye ari mike tukumva na General Bosco Ntaganda nawe yatawe muri yombi ntabwo yaba yibeshye cyane.

Ibyo ari byo byose ariko ari Perezida Joseph Kabila ubwe ari ingabo za Congo (FARDC) nta bushobozi bafite bwo kumuta muri yombi. Akazi gasigaye ni aka General Paul Kagame, shebuja wa General Bosco Ntaganda.

Marc Matabaro
Rwiza News

« Twahisemo ibirango bisa n’iby’abakurambere bacu kugira ngo amateka yacu adasibanganywa » : Albert RUKERANTARE, Umukuru wa MRP.

« Twahisemo ibirango bisa n’iby’abakurambere bacu kugira ngo amateka yacu adasibanganywa » : Albert RUKERANTARE, Umukuru wa MRP. IMG_1084-200x300

Albert RUKERANTARE, Umukuru wa MRP

Nyuma y’ishingwa ry’ishyaka MRP, Urubuga Rwiza News rwashatse abayobozi b’iryo shyaka ngo batumare amatsiko ku bijyanye n’iryo shyaka rishya. Marc Matabaro yashoboye kugirana ikiganiro na Bwana Albert Rukerantare, umuyobozi w’ishyaka MRP.

Mushobora gutangira mwibwira abasomyi bacu, n’inshingano mufite mu ishyaka ryanyu?

Nitwa Albert RUKERANTARE ndi umuyobozi mukuru w’ishyaka, nkaba ntuye mu gihugu cy’u Bubiligi aho maze imyaka irenga icumi nk’impunzi. Navuye mu gihugu cyacu cy’u Rwanda kuva muri 1994 nk’abandi banyarwanda benshi kubera ibibazo by’intambara n’umutekano muke. Nyuma ya Zaïre (ariyo isigaye yitwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo muri iki gihe) nanyuze imihanda myinshi mbere y’uko ngera muri iki gihugu cy’u Bubiligi.

Muri make MRP n’iki ?

MRP (Mouvement républicain pour la paix et le progrès). Ishyaka riharanira repubulika amahoro n’amajyambere ni ishyaka rivutse vuba aha, ariko rikaba ryari rimaze igihe ritekerezwaho n’abanyarwanda b’inyangamugayo baharanira ko u Rwanda rwagaruka mu nzira nyayo rukava mu makimbirane adashira kuko ariyo atuma abana barwo bakomeza gushyamirana bityo rukaba rudashobora gutera imbere mu buryo nyakuri kubera ayo maharakubiri akomeje kumunga imibanire myiza y’abavukarwanda. Mu by’ukuri, MRP yifuza kuba umusemburo w’ubwiyunge n’ubwubahane bw’abana b’u Rwanda, maze rugakunda rukaba u Rwanda.

MRP igamije iki ?

Dore zimwe mu ngingo z’ibanze MRP iharanirira: Muri gahunda zayo, MRP yibanze cyane cyane ku ngingo eshanu z’ingenzi arizo : u Rwanda nk’igihugu kigendera ku mategeko, Imicungire iboneye kandi isesuye y’umutungo w’igihugu, guha agaciro ijijuka n’ubumenyi kuri buri muvukarwanda, guhesha agaciro uburenganzira bwa muntu n’imibereho myiza y’abanyarwanda, umutekano w’igihugu n’uw’abaturage.
Ku ngingo ya mbere MRP iteganya ko hashyirwaho itegeko nshinga ribereye rubanda muri rusange aho kurengera inyungu z’umuntu cyangwa iz’agatsiko. Hagomba kandi ivugururwa ry’ubutabera mu nzego zose, hakaba isaranganywa ry’imirimo kuri bose. Iyo niyo ntango y’ubwiyunge n’ubumwe bw’abanyarwanda. Amategeko kandi agomba gukurikizwa akarengera buri wese hatitaweho ubwoko, akarere cyangwa umuryango umuntu avukamo. MRP kandi, iteganya ko hagomba kujyaho itegeko rigenga itangazamakuru ritabogamye rigaha ubwisanzure buhamye abanyarwanda, hakabaho n’itegeko ritanga ubwisanzure bw’amashyaka ya politiki ndetse n’amashyirahamwe adakora politiki. Ubwisanzure bw’itangazamakuru rya Leta n’iryigenga bigomba kuba umusemburo wa demokarasi n’imiyoboree myiza y’igihugu.
Ku ngingo ya kabiri, MRP ikaba yibanda cyane ku micungire y’umutungo w’igihugu, haba mu rwego rw’ubukungu, inganda n’ubucuruzi, ubuhinzi n’ubworozi utaretse n’ubukerarugendo. Ibi byose bigomba kwitabwaho hadakurikiwe inyungu za bamwe cyangwa izo agatsiko, kandi umuvukarwanda wese akabigiraho uruhare rugaragara. Niyo mpamvu muri programu yayo, MRP yateganije uburyo ivugururwa muri izo nzego ryakagombye gukorwa.
Kugira kandi ngo u Rwanda rurusheho gutera imbere haba muri demokarasi no mu miyoborere, MRP iteganya gushyira imbere ingamba zo kujijura abanyarwanda b’ingeri zose mu bijyanye na politiki, ubukungu, ubukorikori, ubucuruzi, … n’ibindi. Hejuru y’ivugururwa ry’imyigishirize mu mashuri hagomba kubaho ingamba zo guha abanyarwanda batashoboye kwiga uburyo bwo kujijuka hashyirwaho ibigo bishinzwe za programu zijijura umuturage kandi bikegerezwa rubanda kugira ngo ibashe kugira ubushobozi bwo gutera imbere no kujijuka. Mu myigishirize mu mashuri no muri za Kaminuza, MRP iteganya ko habaho ivugururwa, abanyabwenge b’abanyarwanda bakabona inkunga ihagije y’igihugu, hagakorwa programu zituma ubumenyi burushaho kwiyongera, bityo abasohotse mu mashuri bakaba umusemburo w’ ishema ry’umunyarwanda, bakanagira ubushobozi n’ubumenyi buhagije bwo kuvugurura no guteza imbere umurimo. Ni muri uru rwego kandi, dushingiye kuri ubwo bumenyi twifuza ko habaho gahunda yo guteza imbere ubushakashatsi, bityo u Rwanda rukaba rwagera ku ntambwe yo guhanga inganda zishingiye ku bikoresho by’ibanze gakondo.
MRP ishyize imbere intego ijyanye no gusigasira imibereho myiza y’abanyarwanda mu bijyanye no kurengera ubuzima bw’abantu, isuku no kurwanya inzara ubu ikomeje kuyogoza igihugu kubera ubutegetsi bubi. MRP ifite kandi intego yo gushyiraho ikigega gishinzwe kugoboka abanyarwanda mu bihe by’ingorane n’ubundi buryo bwaboneka bwo gutabara abaguweho n’amakuba.
MRP ishaka ko umutekano w’igihugu n’uw’abaturarwanda bigomba kwitabwaho ku buryo bwihariye. Kugira kandi ngo abanyarwanda babashe gucungirwa umutekano hanyuma kandi bagirire icyizere inzego zishinzwe uwo mutekano, izo nzego zigomba kuba iz’igihugu mu buryo nyakuri. Ingabo z’igihugu zigomba kuba iz’igihugu koko, kimwe na polisi ndetse na gendarmerie. Izo nzego nyubahirizategeko ntizigomba kuba ibikoresho by’agatsiko cyangwa ishyaka biri ku butegetsi. Inzego z’umutekano zigomba kugaragaza isura nyakuri y’u Rwanda kandi zigashyirwaho hatitaweho gushyira imbere ubwoko cyangwa uturere.

 

IMG_1068-200x300

Bonaventure Uwanyirigira, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa MRP

Abayobozi ba MRP ni bande ?

Mu by’ukuri, nk’uko twabibabwiye haruguru, MRP ni ishyaka rikivuka, ubu rikaba ririho rikora iyo bwabaga ngo rishyireho inzego zose zigenwa n’amategeko arigenga. Habati aho ariko ntibyatubuza kubagezaho bamwe mu bayobozi bakuru b’ishyaka bungirije umuyobozi mukuru Albert RUKERANTARE, aribo Robert BARAME SAMVURA wungirije umuyobozi mukuru, Bonaventure UWANYIRIGIRA umunyamabanga nshingwa bikorwa, n’umubitsi NSHIMIYIMANA. Twabamenyesha kandi ko hari abandi bayobozi bariho by’agateganyo, tuzabagezaho amazina yabo mu minsi iri imbere kuko harimo gutegurwa congrès y’ishyaka izashyiraho inzego zindi kugeza ku izibanze, bityo icyo gihe tuzabagezaho amazina y’abandi ishyaka rizaba ryashinze imirimo.

Mukorera hehe?

Muri iki gihe cy’itangiza ry’ishyaka ryacu, icyicaro gikuru kiri hano mu Bubiligi aho abayobozi bakuru babarizwa. Hagati aho ariko dufite muri gahunda zacu kuzimura mu bihe bidatinze icyicaro kugira ngo tube twajya gukorera mu gihugu cyangwa ahandi hadufasha kwegera abanyarwanda kugira ngo tubashe kurangiza inshingano twiyemeje, ikindi ariko na none, dusanga ko ari ngombwa ko twazakomeza gukorera ahari abanyarwanda hose mu bindi bihugu by’isi birimo impunzi z’abanyarwanda kuko aribyo bizatuma tugera ku mugambi wacu wo kubafasha no kumenya ibyo bakeneye n’ibyo bifuza haba mu rwego rwa politiki, urw’umutekano, imibereho myiza n’ibindi.

Ese abayoboke banyu bangana iki?

Amajwi atugeraho, atwemerera kwemeza ko abayoboke b’ishyaka ari benshi n’ubwo tukiri mu bihe by’intangiriro, kandi buri munsi twumva andi majwi n’ubuhamya butwemeza ko abayoboke bifuza kutugana ku buryo bugaragara. Ikindi n’uko mbere y’uko MRP ivuka byagaragaye cyane ko turi benshi duhuje ibitekerezo ariko rero tukaba tutabasha nonaha kubaha umubare nyawo kuko turiho twitegura gutanda ibiranga umuyoboke wa MRP, icyo gihe nibwo tuzabasha kumenya umubare nyirizina w’abayoboke nyakuri dufite.

Hari amashyaka menshi muri opposition kandi yose avuga ko aharanira guhindura ibintu akazana demokarasi, n’iki mwe mwumva mufite cy’akarusho andi mashyaka adafite?

Amashyaka yahozeho kandi azahoraho. Ikindi ariko na none nababwira, ni uko dushinga MRP umugambi wacu uteri uwo kurushanwa cyangwa se guhangana n’andi mashyaka yariho icyangombwa ni ukugira imigabo n’imigambi bihamye kandi bigamije kubohoza U Rwanda icuraburindi rurimo, twifuza gutanga umuganda wacu mu buryo no mu nzira tubona bitubereye. Dutekereza ko abanyarwanda aribo bazabasha kuba bagereranya amashyaka yabo bahereye ku nzira ikoreshejwe cyangwa ingufu n’ubunyangamugayo bw’abayobozi b’amashyaka abarangaje imbere. Abantu bashobora kugira imigambi imwe, ariko uburyo bwo kuyishyira cyangwa kuyishyirisha mu bikorwa butandukanye.

386608_105848019534347_100003274474467_22704_2014291545_n-285x300

Ikirangantego cya MRP

Ibiranga Ishyaka ryanyu bisa cyane n’ibirangantego byari ibya Repubulika mbere y’umwaka wa 2000. N’ukubera iki?

Nibyo koko MRP yahisemo ibirango bifatiye kubyo abakurambere baharaniye repubulika, dukesha revolisiyo ya 1959. Abo bakurambere bavanye U Rwanda mw’icuraburundi ry’ingoma ya gihake na gikolonize. Ikindi ni uko muri ibi bihe hagaragara gahunda igamije gusibanganya amateka y’igihugu cyacu, utaretse no gushaka kwandagaza no gutokoza ibyiza byagezweho n’intwari zaharaniye Repubulika. Ni muri urwo rwego kandi twe twemera ko abanyarwanda aribo bafite ububasha bwo guhindura ibirango by’igihugu, si uburenganzira bw’agatsiko cyangwa bw’umutwe wa politiki, kabone n’iyo waba uyoboranye igihugu inkota nk’iyo FPR ikiyoboranye. Ikindi na none kandi ni uko twifuza ko amateka y’u Rwanda ndetse n’ayacu adasibangana, niyo mpamvu twahisemo amabara yaranze Repubulika y’u Rwanda kuva igihugu cyacu cyabona ubwigenge ndetse n’ibirango byacu bikegera cyane ibyariho kuko tugambiriye ko amateka yacu n’ay’igihugu adasibangana nk’uko bamwe bashaka kubikora.

Izina ry’ishyaka ryanyu rijya gusa n’irya MRND. Ese haba hari impamvu yihariye yatumye ariryo muhitamo ?

Abantu basa ntacyo bapfana. Mu Rwanda twahoranye izina rya Hakizamungu na Hakizimana. Ayo mazina mu by’ukuri avuga kimwe ariko akenshi ba nyirayo ntaho bahuriye. Uretse ko ntabona n’icyo muheraho muvuga ko izina rya MRP rijya gusa n’irya MRND, ahubwo se hari icyo mwaba mupfa n’iyo MRND ? Kuki se ahubwo mutasanze rijya gusa na MDR ko zombi (MRP na MDR) ari muvoma ziharanira Repubulika ? Na none kandi ikindi n’uko n’amazina ashobora kuba amwe, ariko adasobanura ibintu bimwe.

Mubona mute ikibazo cy’amoko mu banyarwanda?

Amoko mu Rwanda ariho, igiteye agahinda n’uko abantu babeshya ko amoko atariho, ariko ntibisaba no gushishoza cyane kugirango bigaragarire cyane mu karengane gakorerwa abanyarwanda gashingiye ku moko. Twemera ko u Rwanda rutazaba rucyitwa u Rwanda mu gihe umwe mu bana barwo azaba aruhejwemo. U Rwanda rutagira abatutsi urwo si u Rwanda, u Rwanda rutagira abahutu urwo si u Rwanda, u Rwanda kandi rutagira abatwa narwo ntirwaba rucyitwa u Rwanda. Nitureke gutiza umurindi bamwe badushuka ngo aha nta moko ari mu gihugu, nyamara bajya kwica no guhonyora bakamenya kurobanura abaciriweho iteka hakurikijwe ubwoko, byagera ku gutanga imyanya mu butegetsi no mu ngabo bakamenya ubwoko, byagera ku gushinja ibinyoma ba magorwa bakaba abo mu bwoko bumwe. Gufasha imfubyi, abanyeshuri, abapfakazi, byose bikorwa hakurijwe ivangura ry’amoko ! Oya ibyo abanyarwanda turabyanze. Ese kwitwa umutwa, umuhutu cyangwa umututsi bitwaye iki ? Icy’ingenzi ni uko abanyarwanda bubahana kandi bakabana mu mahoro, bakareshya imbere y’amategeko kandi bakagira uburenganzira bumwe. Uhereye mu majyepfo y’igihugu ukagera mu majyaruguru, ukava iburasirazuba ukagera mu burengero bwaryo, umunyarwanda akwiriye kwishyira akizana kandi akarengerwa n’itegeko n’igihugu.

Ese ubumwe n’ubwiyunge mw’ishyaka ryanyu mubona bwagerwaho gute?

MRP ishyira imbere uburinganire, ubutabera n’ubufatanye. Ibyo nitubigeraho byose, inzira y’ubwiyunge izaba irimo kugerwaho. Ikindi kandi ni uko ukuri kutakomeza gupfukiranwe kuko no mu bitera kubura ubwiyunge ni politiki y’ikinyoma yimakajwe n’agatsiko kari ku butegetsi mu gihugu cyacu.

Hari amashyaka n’amashyirahamwe azitabira imyigaragambyo no kwibuka inzirakarengane z’amoko yose i Paris, tariki 6 Mata 2012, twabonye namwe murimo. Ese hari ubutumwa bwihariye ishyaka ryanyu rifite ku bijyanye n’icyo gikorwa?

Nkuko mubivuga ubutumwa turabusangiye kandi niyo mpamvu twifatanya n’abandi muri iyo myigaragambyo. I tariki ya 6 Mata rero ntigomba kwibagirana kandi ntawe ushidikanya ko ari imwe mu mbarutso zateye ubwicanyi ndengakamere bwahitanye imbaga y’abanyarwanda. Ni ngombwa gushyigikira iki gikorwa cyateguwe n’amashyirahamwe yibumbiye muri société civile nyarwanda ikorera hano mu Burayi, kugira ngo dukingane ingabo mu bitugu, twifatanye n’imiryango yose yabuze abayo, dutabarize abatagira kivurira kandi tubonereho gusaba ubutabera kurenganura abarengana, tubusabe gukora umurimo wabwo mu bwisanzure butitaye ku nyungu za bamwe zishingiye kuri politiki igamije gusibanganya amateka no guhisha ukuri. Nta bwiyunge bw’abanyarwanda bushobora kugerwaho mu gihe ukuri gukomeje gupfukiranwa.

Uwabahuza na Perezida Kagame na Leta ye mwababwira iki ?

Ahubwo se abahuye nawe, ibyo bamubwiye yabikozeho iki ? Kagame na Leta ye ntacyo bumva, kandi ntacyo bashaka kumva. Mu kinyarwanda baca umugani ngo ubwira uwumva ntavunika, ariko aho tugeze aho Kagame yabwiriwe abantu barananiwe. Abanyarwanda baravuze ngo akaboko gafashe ingoma …

Umwami Kigeri V Ndahindurwa Jean Baptiste mumutekerezaho iki mu ishyaka ryanyu?

Révolution yo muri 1959, yabaye kubera uburyo ingoma ya cyami yari yarayogoje abanyarwanda. Kamarampaka ibaye, abanyarwanda bihitiyemo Repubulika. Icyo twemera ni uko abaturage aribo bagomba kwihitiramo. Twe rero twubaha ibyo abanyarwanda bahisemo. Ndahindurwa Jean Baptiste, twemera ko ari umunyarwanda nk’abandi banyarwanda kandi ko afite uburenganzira bwo kuba mu gihugu cye nk’undi munyarwanda wese. Ku birebana n’imirimo wenda yashingwa ibyo ni abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kubigena, hagati aho ariko mwemere tubibutse ko MRP ari ishyaka riharanira repubulika. Repubulika rero itandukanye n’ingoma ya cyami.

Ikibazo cy’ubutabera mu Rwanda mukibona mute mu ishyaka ryanyu? Aha ndavuga abanyarwanda bo ku mpande zombi bakekwaho ibyaha by’ubwicanyi n’ibindi byibasiye inyokomuntu?

Ubutabera ni kimwe mubyo twimirije imbere kandi twemera ko umwicanyi atagira ibara, ntagira ubwoko yewe ntagira n’isura. Umwicanyi ni umwicanyi, aho yaba avuka, ubwoko yaba avamo cyangwa indeshyo, ntibimubuza kuba umwicanyi. Uwo yaba ariwe wese rero agomba kubihanirwa. Ikigaragara ubu mu Rwanda ni uko nta butabera buriho, kuko ibyo bakora babeshya isi ngo bari mu butabera bishingiye ku irondakoko n’umugambi wo kuvutsa bamwe mu banyarwanda uburenganzira bwabo. Ibyo rero bibangamiye ubutabera. Ubundi Amategeko agomba gukurikizwa akarengera buri wese hatitaweho ubwoko, akarere cyangwa umuryango umuntu avukamo. MRP kandi, iteganya ko hagomba kujyaho itegeko rigenga itangazamakuru ritabogamye rigaha ubwisanzure buhamye abanyarwanda, hakabaho n’itegeko ritanga ubwisanzure bw’amashyaka ya politiki ndetse n’amashyirahamwe adakora politiki. Ubwisanzure bw’itangazamakuru rya Leta n’iryigenga bigomba kuba umusemburo wa demokarasi n’imiyoboree myiza y’igihugu. Ubwo nibwo butabera bubereye abanyarwanda twifuza kandi na MRP iharanira.

Ese ishyaka ryanyu hari andi mashyaka cyangwa amashyirahamwe mufitanye imikoranire nayo cyangwa ubundi bufatanye?

Ishyaka ryacu nibwo rigitangira, haracyari kare cyane kugira ngo tube dutangiye kugira imikoranire n’andi mashyaka kuko bisaba byinshi kugira ngo ibyo bigerweho. Icyakora, icyo twababwira, ni uko no mu itangazwa ry’ishyaka ryacu twari twatumiye andi mashyaka arwanya ubutegitsi buriho mu Rwanda kandi yarabyubahirije aza kudushyigikira. Munyemerere mbonereho umwanya nshimire abo bose baje kwifatanya natwe kuri uriya munsi w’iya 17 Werurwe 2012, kandi n’abatarashoboye kuboneka twemera ko ari ukubera impamvu z’imirimo myinshi abanyamashyaka bakunda kugira. Abantu bose baharanira kumugaragaro, gukuraho ingoma mbi ya FPR iyobowe n’umwicanyi ruharwa Paul Kagame twifatanije nabo kandi tuzakomeza kwifatanya nabo.

Leta y’u Rwanda iriho ubu yagiyeho ku mbaraga za gisirikare, ese mwe mu ishyaka ryanyu mubona Leta ya Kigali ikomeje kunangira byaba ngombwa ko hakoreshwa ingufu?

MRP ntiyifuza ko hakoreshwa ingufu kuko ibibi by’intambara abanyarwanda turabizi kandi twarabibonye. Burya ariko rero ukwihangana kugira aho kugarukira, umunsi bizaba ngombwa kandi izo ngufu zihari, zakoreshwa kugira ngo abanyarwanda barekeraho guturatuzwa n’ingoma mpotozi ya FPR kandi igihugu kive mu icuraburindi u Rwanda rurimo. Ntabwo abanyarwanda bazakomeza kurebera ubuziraherezo.

Ikibazo cy’impunzi cyabaye akarande mu banyarwanda, mwe mu ishyaka ryanyu mubona cyarangira gute?

Nk’uko twabivuze haruguru, kugarura amahoro mu rwanda, ubumwe, ubutabera, uburinganire, kabone n’iyo hakoreshwa ingufu. Icyihutirwa ariko ni ukugerageza gukora ibishoboka byose kugira ngo abanyarwanda babashe guhurira ku meza amwe baganire ku bibazo bibabangamiye kandi bibangamiye n’igihugu cyacu bataryaryana. Ntacyo byaba bimaze gukemura ikibazo ukazana ibindi nk’uko FPR yabigenje. None se mu Rwanda ko habaye imitwe y’urubyiruko yashowe mu bwicanyi, ubu FPR nayo ikaba imaze gukora indi mitwe nk’iyo ariyo yise intore, hakaba harabaye abasirikari ba guverinoma yariho mbere ya 1990 aribo ba FAR, ubu hakaba hari abasirikari b’inkotanyi arizo ziswe RDF, n’indi mitwe inyuranye nka za DMI, Abakada na za Local Defense musanga ari urubanza rworoshye rwo gukemura ? Birasaba ko abanyarwanda bose, cyane cyane abanyepolitiki bashyira ku ruhande inyungu zabo bwite bagatekereza icyagarurira igihugu n’abaturage bacu umutekano uhamye bityo bagaterura bagaharanira icyateza igihugu imbere. Ni biba ngombwa, dusanga hakwiye ikiganiro nka cya kindi cyabaye muri Afurika y’epfo cyiswe « Justice et Vérité » hanyuma twe tukongeraho « Réconciliation ».

Mu gusoza iki kiganiro ni ubuhe butumwa mwaha abanyarwanda muri rusange n’abayoboke banyu by’umwihariko?

Igihe kirageze ngo dufate ibyemezo byo guhindura imitegekere n’imiyoborere y’igihugu cyacu, igihe kirageze kandi ngo tureke kuba ba tereriyo ahubwo tuzirikane kandi tugere ikirenge mu cy’intwari zaharaniye amahoro n’ubusugire bw’abanyarwanda ndetse n’igihugu cyacu. Dukwiriye kureka kuba ba nyamwigendaho ahubwo tugaharanira gufatanya kugira ngo tubashe kugarurira igihugu cyacu ishema, tureke kuba intumva kuko igihugu ari icyacu, abana babuzwa kugirira icyizere ejo hazaza ni abacu, kandi tukaba dufite uburenganzira buzira inkomyi bwo guharanira umurage w’abakurambere bacu. Dukwiriye kwihatira guharanira icyatuma abanyarwanda babana mu mahoro, tukarwanya inzangano n’ubusahiranda, tukihatira ko habaho isaranganywa ry’ibyiza bitangwa n’igihugu, tukarwanirira gusigasira no kwihatira gutegura ejo hazaza, ibyo bikajyana kandi no guharanira inyungu za rubanda nta vangura iryo ariryo ryose ; mu nzego z’umutekano, mu burezi, mu buvuzi, mu bucuruzi n’inganda, mu bucamanza, n’ibindi. Duharanire kandi twirinde igiteranya abanyarwanda, inzangano zishingiye ku moko, uturere, amashyaka utaretse n’amadini. Dushyire hamwe kuko burya ngo abishyize hamwe nta kibananira. Twibuke ko uburenganzira bw’umuntu burangirira aho ubwa mugenzi we butangirira.

Marc Matabaro

Rwiza News

GUSUBIZA UBUMUNTU ABANYARWANDA BAMBUWE NA FPR NI IGIKORWA CY’INGENZI MU BWIYUNGE BW’ABANYARWANDA.

GUSUBIZA UBUMUNTU ABANYARWANDA BAMBUWE NA FPR NI IGIKORWA CY’INGENZI MU BWIYUNGE BW’ABANYARWANDA. bougie30Iyo witegereje uko imyaka yagiye itaha ukareba akababaro n’ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu, haba mu Rwanda cyangwa muri Congo usanga uyu mwaka wa 2012 ari wo mwaka basa nk’aho bagiye gusubizwa ubumuntu bwabo.

Mu myaka 18 ishize kuva muri 1994, kuvuga cyangwa gutinyuka kwibuka ko hari umuhutu wapfuye yishwe na FPR byari ukwigerezaho, mu Rwanda ho no gupfa umuntu yari gupfa, si ibyo gusa kuko no mu bihugu by’amahanga, Leta y’u Rwanda yakoresheje ingufu nyinshi ku buryo umuntu wese wabigeragezaga yitwaga ko ahakana genocide y’abatutsi.

Igitera kwibaza, n’impamvu umuhutu iyo yibutse uwe wapfuye Leta y’u Rwanda n’abandi bayishyigikiye bashaka kumvikanisha ko ubikoze aba apfobeje genocide yakorewe abatutsi.

Ibi byagize ingaruka nyinshi cyane mu mitekerereze y’abanyarwanda, ku buryo abantu bamwe bahitagamo guhakana ko abababo bapfuye cyangwa bagahitamo kuvuga ko bishwe n’interahamwe kugira ngo bagire amahoro.

N’ubwo bwose abantu bapfuye bazira amoko yabo cyangwa politiki, ibyiza twagombye kwirinda kuvanga inyungu za politiki mu gushaka guha icyubahiro abatuvuyemo, nk’uko Leta y’u Rwanda ibigenza. Buri wese akagira uburenganzira bwo kwibuka uwe ntabizire cyangwa ngo atotezwe.

Abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi bagombye kumva ko abahutu bose atari abicanyi kandi muri abo bahutu hari abazahajwe n’ubwicanyi bababaye nkabo, bakumva ko guha uburemere akabaro k’abandi nabyo bihesha agaciro akababaro kabo. Ariko mu gihe hakomeje ibikorwa bishingiye ku  gukingira ikibaba abicanyi byitirirwa kurwanya gupfobya genocide, bituma ahubwo abatutsi bose nabo batangira gufatwa n’aho ari abicanyi cyangwa nabo bashyigikiye ubwo bwicanyi.

Abanyarwanda twese twagombye gufatanya guha agaciro kamwe abatuvuyemo bityo bikadufasha mu bwiyunge kuko iyo wimye agaciro indi nzirakarengane ni nk’aho nawe uba wimye agaciro uwawe wagiye.

Uyu mwaka wa 2012 tuwugire intangiriro mu kureba mu cyerekezo kimwe nk’abanyarwanda tugashaka amahoro arambye azira amahano y’ubwoko bwose.

Iyi nyandiko nyituye ababyeyi n’abavandimwe banjye ndetse n’abandi banyarwanda b’inzirakarengane bitabye Imana ntibahabwe icyubahiro bari bakwiye, n’abo basize  bakimwa uburenganzira bwo kubibuka no kubahamba mu cyubahiro.

Marc Matabaro

Rwiza News

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste