Politiki yo mu Rwanda yaravuzwe mu kwiyamamaza mu matora ashize muri Sénégal
Amakuru dukesha urubuga rwandika mu rurimi rw’igifaransa: Jambonews, aratumenyesha ko n’ubwo bwose bitamenyekanye cyane mu Rwanda, u Rwanda n’imiyoborere yo mu Rwanda byarakoreshejwe mu kwiyamamaza mu matora y’icyiciro cya kabili ku mwanya wa Perezida wa Repubulika muri Sénégal.
Mu kiganiro mpaka kuri Televiziyo y’igihugu, Ministre w’Ubuzima wa Perezida WADE yasabye uwo bajyaga impaka wo mu batavuga rumwe n’ubutegetsi ko atafata igitugu cya Perezida KAGAME nk’imiyoborere myiza.
Izina ry’u Rwanda ryarakoreshejwe mu kwiyamamaza muri Sénégal igihe habaga guhangana mu kiciro cya kabiri igihe hari hahanganye Perezida WADE wari ucyuye igihe n’uwahoze ari Ministre w’Intebe we Macky Sall waje gutsinda ayo matora.
Ku itariki ya 14 Werurwe 2012, Modou Diagne Fada, ministre w’Ubuzima yajyaga impaka kuri Televiziyo y’igihugu na Cheikh Khalifa Mbengue, wari uhagarariye amashyaka yishyize hamwe agashyigikira Macky Sall yari yiyise coalition Macky2012, bajyaga impaka ku bijyanye n’imiterere y’uburyo bw’imivurire mu gihugu cya Sénégal.
Uwari uhagarariye abatavuga rumwe n’ubutegetsi yanenze imiterere y’uburyo bwo kwivuza muri Sénégal, avuga ko yifashe nabi cyane, avuga ko bagombye kurebera ku rugero rwiza rw’u Rwanda, cyane cyane ku bijyanye n’ubwisungane mu kwivuza bufasha abaturage bagera kuri 95% kandi babikesha imiyoborere myiza ya Perezida Kagame.
Uwo bajyaga impaka, n’ukuvuga Ministre w’ubuzima, yamusubije ko u Rwanda atari Sénégal nyuma yongeraho ko icyo mugenzi we yita imiyoborere myiza mu Rwanda, atari imiyoborere myiza ahubwo ari igitugu. Akanemeza ko mu Rwanda kujya mu bwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) ari itegeko wabishaka utabishaka. Yabajije mugenzi we niba Perezida WADE ashobora gutegeka abaturage kujya mu bwisungane mu kwivuza ku itegeko, akomeza agira ati: ”Ntawe yabihatira, nta gufata urugero rw’u Rwanda ugashaka kuruhatira Sénégal, U Rwanda ntabwo ari Sénégal, kubera ko twe turi muri Sénégal igihugu abaturage bafite uburenganzira bwabo, twashyizeho uburyo bwo kwisungana mu kwivuza by’itegeko, ariko kujya muri ubwo bwisungane ni ku bushake bwa buri muntu ntawe ubihatirwa.”
Ibyavuzwe na Ministre w’Ubuzima wa Sénégal, byasubiwemo n’ibitangazamakuru byinshi byo mu icyo gihugu, habuze gato ngo bitere igitotsi mu mubano w’u Rwanda na Sénégal.
Ibyavuzwe na Ministre w’Ubuzima wa Sénégal ntabwo byari guhabwa agaciro, iyo biba kunenga Perezida w’igihugu cy’Afrika wundi utari Perezida Kagame. Aha hasa nk’aho hagaragajwe isura nyayo ya Perezida Kagame, n’ubusanzwe uyu musirikare wafashe ubutegetsi ku ruhembe rw’umuheto ntiyifuza ko hagira umunenga.
Dore ko ayo matora yo muri Sénégal yakurikiraniwe hafi n’amwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda nka RDI-Rwanda Rwiza, aho iryo shyaka ryashimangiye ko demokarasi ya Sénégal yagombye kuba urugero rwiza ku bihugu by’Afurika no ku Rwanda by’umwihariko.
Marc Matabaro
Rwiza News