Mugesera arasaba ukundi kwezi ngo yuzuze ikipe izamwunganira
Kuri uyu wa mbere Dr. Leon Mugesera yongeye kugezwa imbere y’urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ngo amenyeshwe ibyo aregwa.
Ibi ntabwo ariko byaje kugenda kuko Mugesera yasabye ko yakongererwa igihe kingana n’ukwezi ngo yuzuze ikipe y’abantu icyenda izamwunganira.
Mugesera wahawe umwanya ngo avuge niba yiteguye kuburana yahise asaba urukiko ko rwamwongerera igihe kingana n’ ukwezi kubera ko igihe yari yasabye kingana n’amezi kitamunyuze ngo abone abamwunganira bamunyuze.
Mu gusobanura impamvu nyamukuru ituma Mugesera asaba kongererwa iminsi yo gushaka abamwunganira yavuze ko kuva ku itariki 2 Gashyantare yitaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamirambo yasabye ko yakongererwa amezi 2 ngo ashake abamwunganira ariko kugeza na nubu nta kintu yari yafashwa ngo abashe kuvugana n’abamwunganira ndetse n’umuryango we.
Mugesera yabivuze muri aya magambo ati : « Ku itariki ya 17 Gashyantare, Jean Bosco Siboyintore ndetse n’umukuru wa gereza yaho mfungiye twemeranyijwe ko bagiye kuzajya bareka umwunganizi wanjye Maitre Mutunzi Donat akazajya yinjirana telefoni aho mfungiye nkabasha kuvugana n’abunganizi banjye bakazaza kumfasha kuburana barabinyemereye rwose ndetse banambwira ko ari ibintu byoroshye, ariko mperuka tuvugana ibyo twemeranyijwe ntabwo babishyize mu bikorwa yewe na nyuma naje ku mubaza ambwira ko bitubahirijwe kandi ariko ntiyamubwira icyabiteye ».
Yongeyeho ko ashaka abunganizi mu rubanza bagera ku 9 ariko muri aba bose amaze kuvugana na bagera kuri 3 harimo Maitre Mutunzi Donat, Vincent Tugirimana ndetse na Maitre Philippe Lagocheur uyu akomoka muri Canada nawe kugira ngo babonane byatewe n’uko yaje kumusura muri gereza babona kuvugana.
Umushinjacyaha Ndibwami Rugambwa yabaye nkaho atemeranya na Mugesera kubyo yavuze bijyanye no kuba atarabonye uburyo avugana n’abazamwunganira mu rukiko ataribyo kuberako ku itariki ya 27 Mutarama Jean Bosco Siboyintore yamuhaye telefone kugirango avugane nabo yifuza ko bamwunganira aha Leon Mugesera yavuze ko yavuganye na maitre M.G Betrant icyo gihe yahise amuhuza na Maitre Mutunzi Donat ari nawe urimo kumufasha mu rukiko muri iyi minsi.
Umucamanza mukuru Murerehe Sauda yabajije Mugesera niba adashobora kuburana mu gihe icyo yise ikipe y’abunganizi be itaruzura Mugesera asubiza ko atamenya abazaza n’abatazaza ataravugana nabo.
Yongeyeho ko bagomba ku mureka agashaka ikipe ikomeye nk’iyo ubushinjacyaha bufite ati : « Mwibuke nitaba urukiko bwa mbere ukuntu mwanganaga nanjye mfite umwunganizi umwe, buriya iyo badushyira ku munzani jyewe n’umwunganizi wanjye twari gutumbagira mu gihe mwebwe mwibereye hasi ».
Abunganizi Mugesera ashaka harimo Abanyarwanda 2 Abanyakanada 6 ndetse n’Umunyamerika 1.
Urubanza ruzasomwa ku munsi w’ejo kuwa Kabiri italiki 3 Mata 2012.
Source: igihe.com