Gen Emmanuel KARENZI KARAKE muri Afrika y’Epfo

Gen Emmanuel KARENZI KARAKE muri Afrika y’Epfo karenzi_karake

Gen Karenzi Karake

Amakuru ava i Johannesburg muri Fraika y’Epfo aravuga ko: abashinzwe iperereza muri Leta y’igihugu cy’Afrika y’Epfo batumije Umukuru w’inzego z’iperereza mu Rwanda (National Security Services (NSS), Gen Karenzi Karake witabye ubwo butumire ayoboye  intumwa zari zigizwe n’abantu bagera kuri 5 mu bizerwa ba mbere ba Perezida Kagame kuri uyu wa mbere tariki 2 Mata 2012.

Impamvu y’ubwo butumire ni ukugira ngo Leta y’u Rwanda isobanure ibikorwa by’ubutasi bikomeje gukorwa n’abashinzwe ubutasi ba Leta y’u Rwanda, ibyo bibaye nyuma y’aho abashinzwe iperereza mu gihugu cya Afrika y’Epfo babonye amakuru ndetse n’ibimenyetso simusiga byerekana ko hari ibikorwa binyuranije n’amategeko bikorwa n’abantu bavuye i Kigali bikarakaza abategetsi b’Afrika y’Epfo.

Ibi bije nyuma y’aho abanyarwanda benshi bahungiye muri Afrika y’Epfo bakomeje gutakira ubuyobozi bw’icyo gihugu. Abashinzwe iperereza muri Afrika y’Epfo bafite ibimenyetso simusiga byerekana ko Leta ya Perezida Paul Kagame ikomeje gutegura imigambi yo kwica no gutera ubwoba abatavugarumwe nayo.

Amakuru aturuka ku muntu utashatse ko umwirondoro we utangazwa ukorana hafi n’inzego z’iperereza za Afrika y’Epfo, yatangaje ko Gen Karenzi Karake n’abari bamuherekeje batumweho kubera ibikorwa by’ubutasi byakorwaga n’abashinzwe iperereza b’u Rwanda mu mezi make ashize, aho benshi mu banyarwanda bahungiye muri Afrika y’Epfo biganjemo abayoboke b’Ihuriro Nyarwanda RNC batewe ubwoba ndetse bagatinya ko bashobora kwicwa.

Bimwe mu birego byakurikiranywe n’abashinzwe iperereza muri Afrika y’Epfo, harimo gutera ubwoba hakoreshejwe guhamagara abantu nijoro no kohereza ubutumwa kuri telefone zigendanwa byakorwaga na Didier Rutembesa, akaba umujyanama muri Ambassade y’u Rwanda ndetse akaba n’ukuriye ba maneko ba Leta y’u Rwanda muri Afrika y’Epfo.

Ibyari muri ubwo butumwa ntabwo twashoboye kubimenya kubera ko iperereza rigikomeza, ariko uwaduhaye amakuru yemeza ko abategetsi ba Afrika y’Epfo barakajwe cyane n’ibyo bikorwa bya Leta y’u Rwanda ku butaka bwa Afrika y’Epfo.

Itumizwa rya Gen Karenzi Karake rirereka neza ko umubano w’ibihugu byombi ukomeje kuzamo igitotsi, biturutse ku gushaka kwicira Lt Gen Kayumba Nyamawasa ndetse n’abandi bayobozi bakuru b’Ihuriro Nyarwanda RNC muri Afrika y’Epfo.

Ntabwo twakwirengagiza ko Perezida Paul Kagame yimye ijwi umukandida wa Afrika y’Epfo ku mwanya w’Umukuru w’akanama ka Afrika yunze ubumwe, kandi yari yabyijeje Afrika y’Epfo.

Tubitege amaso!’

Marc Matabaro

Rwiza News

 


Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste