Abunganira Ingabire barasaba ko atakurikiranwa ku cyaha cy’iterabwoba

Abunganira Ingabire barasaba ko atakurikiranwa ku cyaha cy’iterabwoba toegestaanvic-300x224Urubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza, umuyobozi wa FDU-Inkingi, rurakomeje mu rukiko rukuru I Kigali. Kuri uyu wa mbere, uyu munyepolitiki yongeye kwitaba urukiko aho umwunganizi we mu mategeko yabaye nk’uwihariye ijambo uyu munsi.

Radiyo BBC yatangaje ko Maitre Gatera Gashabana, umwe mu banyamategeko babiri bunganira Ingabire, yihariye amasaha menshi mu rukiko.

Gashabana yasabye urukiko gutesha agaciro icyaha cy’iterabwoba umukiriya we akurikiranywehio kuko ngo ibimenyetso byifashishwa mu kumushinja bigaragara ko byakozwe mbere y’uko itegeko rihana iki cyaha rijyaho.

Uyu munyamategeko yabwiye ubucamanza ko ibimenyetso bishinja Ingabire iki cyaha ahanini bishingiye ku butumwa bwo kuri interineti (e-mails) bwoherejwe hagati y’umwaka wa 2007 na 2008 mu gihe nyamara ngo itegeko rihana iki cyaha ryagiyeho mu mwaka wa 2009. Ku bw’uyu munyamategeko, ngo Ingabire ntiyakwiye gukurikiranwa ku bintu yakoze bitaraba icyaha kuko ngo itegeko ritari ryajyaho.

Gusa Maitre Gashabana yashimangiye ko n’ubu butumwa nabwo batabwemera kuko ngo basanga ari ubutumwa ubushinjacyaha bwahimbye.

BBC ivuga kandi ko uyu munyamategeko yateye utwatsi ibivugwa n’abashinja Ingabire ko ngo bagiranye Inama I Kinshasa muri Kongo Kinshasa mu rwego rwo gushing umutwe urwanya Leta y’u Rwanda. Aba bantu bagizwe n’abantu bane bavuga ko bahoze muri FDLR beretse urukiko amatike y’indege bemeza ko ari ayo bagendeyeho bagiye muri iyi nama.

Gusa Maitre Gashabana yavuze ko ukuri kw’aya matike nta wakwizera ukuri kwayo kuko amazina ariho atari ayabo, bityo ngo akaba asanga nta gaciro yagombye guhabwa.

Ubushinjacyaha burega Ingabire ibyaha byo gukorana n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR (Forces Democratiques pour la Liberation du Rwanda) ukorera mu burasirazuba bwa Kongo-Kinshasa, gushaka gushyiraho umutwe w’iterabwoba ngo witwa CDF- Coalition of Democratic Forces wari kuba ukorana na FDU-Inkingi, ingengabitekerezo ya jenoside no gukurura amacakubiri.

Uregwa we ariko ahakana ibi byaha, akavuga ko ngo bishingiye kuri politiki.

Source: igitondo

 


Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste