Archive pour 3 avril, 2012

Gen Emmanuel KARENZI KARAKE muri Afrika y’Epfo

Gen Emmanuel KARENZI KARAKE muri Afrika y’Epfo karenzi_karake

Gen Karenzi Karake

Amakuru ava i Johannesburg muri Fraika y’Epfo aravuga ko: abashinzwe iperereza muri Leta y’igihugu cy’Afrika y’Epfo batumije Umukuru w’inzego z’iperereza mu Rwanda (National Security Services (NSS), Gen Karenzi Karake witabye ubwo butumire ayoboye  intumwa zari zigizwe n’abantu bagera kuri 5 mu bizerwa ba mbere ba Perezida Kagame kuri uyu wa mbere tariki 2 Mata 2012.

Impamvu y’ubwo butumire ni ukugira ngo Leta y’u Rwanda isobanure ibikorwa by’ubutasi bikomeje gukorwa n’abashinzwe ubutasi ba Leta y’u Rwanda, ibyo bibaye nyuma y’aho abashinzwe iperereza mu gihugu cya Afrika y’Epfo babonye amakuru ndetse n’ibimenyetso simusiga byerekana ko hari ibikorwa binyuranije n’amategeko bikorwa n’abantu bavuye i Kigali bikarakaza abategetsi b’Afrika y’Epfo.

Ibi bije nyuma y’aho abanyarwanda benshi bahungiye muri Afrika y’Epfo bakomeje gutakira ubuyobozi bw’icyo gihugu. Abashinzwe iperereza muri Afrika y’Epfo bafite ibimenyetso simusiga byerekana ko Leta ya Perezida Paul Kagame ikomeje gutegura imigambi yo kwica no gutera ubwoba abatavugarumwe nayo.

Amakuru aturuka ku muntu utashatse ko umwirondoro we utangazwa ukorana hafi n’inzego z’iperereza za Afrika y’Epfo, yatangaje ko Gen Karenzi Karake n’abari bamuherekeje batumweho kubera ibikorwa by’ubutasi byakorwaga n’abashinzwe iperereza b’u Rwanda mu mezi make ashize, aho benshi mu banyarwanda bahungiye muri Afrika y’Epfo biganjemo abayoboke b’Ihuriro Nyarwanda RNC batewe ubwoba ndetse bagatinya ko bashobora kwicwa.

Bimwe mu birego byakurikiranywe n’abashinzwe iperereza muri Afrika y’Epfo, harimo gutera ubwoba hakoreshejwe guhamagara abantu nijoro no kohereza ubutumwa kuri telefone zigendanwa byakorwaga na Didier Rutembesa, akaba umujyanama muri Ambassade y’u Rwanda ndetse akaba n’ukuriye ba maneko ba Leta y’u Rwanda muri Afrika y’Epfo.

Ibyari muri ubwo butumwa ntabwo twashoboye kubimenya kubera ko iperereza rigikomeza, ariko uwaduhaye amakuru yemeza ko abategetsi ba Afrika y’Epfo barakajwe cyane n’ibyo bikorwa bya Leta y’u Rwanda ku butaka bwa Afrika y’Epfo.

Itumizwa rya Gen Karenzi Karake rirereka neza ko umubano w’ibihugu byombi ukomeje kuzamo igitotsi, biturutse ku gushaka kwicira Lt Gen Kayumba Nyamawasa ndetse n’abandi bayobozi bakuru b’Ihuriro Nyarwanda RNC muri Afrika y’Epfo.

Ntabwo twakwirengagiza ko Perezida Paul Kagame yimye ijwi umukandida wa Afrika y’Epfo ku mwanya w’Umukuru w’akanama ka Afrika yunze ubumwe, kandi yari yabyijeje Afrika y’Epfo.

Tubitege amaso!’

Marc Matabaro

Rwiza News

Politiki yo mu Rwanda yaravuzwe mu kwiyamamaza mu matora ashize muri Sénégal

Politiki yo mu Rwanda yaravuzwe mu kwiyamamaza mu matora ashize muri Sénégal sen-Modou-Fada

Modou Diagne Fada

Amakuru dukesha urubuga rwandika mu rurimi rw’igifaransa: Jambonews, aratumenyesha ko n’ubwo bwose bitamenyekanye cyane mu Rwanda, u Rwanda n’imiyoborere yo mu Rwanda byarakoreshejwe mu kwiyamamaza mu matora y’icyiciro cya kabili ku mwanya wa Perezida wa Repubulika muri Sénégal.

Mu kiganiro mpaka kuri Televiziyo y’igihugu, Ministre w’Ubuzima wa Perezida WADE yasabye uwo bajyaga impaka wo mu batavuga rumwe n’ubutegetsi ko atafata igitugu cya Perezida KAGAME nk’imiyoborere myiza.

Izina ry’u Rwanda ryarakoreshejwe mu kwiyamamaza muri Sénégal igihe habaga guhangana mu kiciro cya kabiri igihe hari hahanganye Perezida WADE wari ucyuye igihe n’uwahoze ari Ministre w’Intebe we Macky Sall waje gutsinda ayo matora.

Ku itariki ya 14 Werurwe 2012, Modou Diagne Fada, ministre w’Ubuzima yajyaga impaka kuri Televiziyo y’igihugu na Cheikh Khalifa Mbengue, wari uhagarariye amashyaka yishyize hamwe agashyigikira Macky Sall yari yiyise coalition Macky2012, bajyaga impaka ku bijyanye n’imiterere y’uburyo bw’imivurire mu gihugu cya Sénégal.

Uwari uhagarariye abatavuga rumwe n’ubutegetsi yanenze imiterere y’uburyo bwo kwivuza muri Sénégal, avuga ko yifashe nabi cyane, avuga ko bagombye kurebera ku rugero rwiza rw’u Rwanda, cyane cyane ku bijyanye n’ubwisungane mu kwivuza bufasha abaturage bagera kuri 95% kandi babikesha imiyoborere myiza ya Perezida Kagame.

Uwo bajyaga impaka, n’ukuvuga Ministre w’ubuzima, yamusubije ko u Rwanda atari Sénégal nyuma yongeraho ko icyo mugenzi we yita imiyoborere myiza mu Rwanda, atari imiyoborere myiza ahubwo ari igitugu. Akanemeza ko mu Rwanda kujya mu bwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) ari itegeko wabishaka utabishaka. Yabajije mugenzi we niba Perezida WADE ashobora gutegeka abaturage kujya mu bwisungane mu kwivuza ku itegeko, akomeza agira ati: ”Ntawe yabihatira, nta gufata urugero rw’u Rwanda ugashaka kuruhatira Sénégal, U Rwanda ntabwo ari Sénégal, kubera ko twe turi muri Sénégal  igihugu abaturage bafite uburenganzira bwabo, twashyizeho uburyo bwo kwisungana mu kwivuza by’itegeko, ariko kujya muri ubwo bwisungane ni ku bushake bwa buri muntu ntawe ubihatirwa.

Ibyavuzwe na Ministre w’Ubuzima wa Sénégal, byasubiwemo n’ibitangazamakuru byinshi byo mu icyo gihugu, habuze gato ngo bitere igitotsi mu mubano w’u Rwanda na Sénégal.

Ibyavuzwe na Ministre w’Ubuzima wa Sénégal ntabwo byari guhabwa agaciro, iyo biba kunenga Perezida w’igihugu cy’Afrika wundi utari Perezida Kagame. Aha hasa nk’aho hagaragajwe isura nyayo ya Perezida Kagame, n’ubusanzwe uyu musirikare wafashe ubutegetsi ku ruhembe rw’umuheto ntiyifuza ko hagira umunenga.

Dore ko ayo matora yo muri Sénégal yakurikiraniwe hafi n’amwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda nka RDI-Rwanda Rwiza, aho iryo shyaka ryashimangiye ko demokarasi ya Sénégal yagombye kuba urugero rwiza ku bihugu by’Afurika no ku Rwanda by’umwihariko.

Marc Matabaro

Rwiza News

ITANGAZO RY’ISHYAKA RDI-RWANDA RWIZA

Inama y’ubuyobozi bw’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza yateranye kuwa 1 Mata 2012, ifata imyanzuro ikurikira :

 

ITANGAZO RY’ISHYAKA RDI-RWANDA RWIZA mbonimpajmv270811

JMV Mbonimpa

1.RDI ishimiye abayobozi b’amashyirahamwe n’ab’amashyaka yose akomeje gutegurana ubwitange n’umurava imyigaragambyo mvuguruza-kinyoma izabera i Paris kuwa gatanu tariki ya 6 Mata 2012. By’umwihariko, Bwana Ndagijimana Yohani Mariya Viyane, umuyobozi w’ishyirahamwe COVIGLA na Bwana Matata Yozefu, uyobora ishyirahamwe CLIIR, bashimiwe ibikorwa binyuranye batadahwema kugaragaza kugira ngo imyigaragambyo izatungane.

2.RDI ikomeje kurarikira abanyarwanda baharanira ukuri, kuzitabira ari benshi imyigaragambyo y’i Paris, hagamijwe cyane cyane kwamagana ingoma y’igitugu n’ikinyoma ya Prezida Paul Kagame na FPR, kwibuka abishwe bose nta vanguramoko, no gusaba ko ubutabera bukora umurimo wabwo mu bwigenge n’ubwisanzure, abicanyi bahekuye u Rwanda, abo ari bo bose, bagashyikirizwa inkiko bidatinze.

3.RDI ishimishijwe n’ubutumwa budahwema kuyigeraho buturutse mu banyarwanda banyuranye, ari abo mu Rwanda, ari n’abo mu bindi bihugu, bifuza kumenyeshwa amatwara y’ishyaka no gushinga za « clubs » bazajya batangiramo ibitekerezo.

4.RDI yamaganye byimazeyo ibikorwa by’iterabwoba byongeye guhungabanya umutekano mu Rwanda, nk’uko bigaragazwa n’ibisasu byaturikiye ku Musanze tariki ya 23 Werurwe 2012 no mu duce tumwe tw’umugi wa Kigali tariki ya 30 Werurwe 2012. RDI iragaya ubutegetsi bwa Prezida Kagame na FPR butagishoboye kubungabunga umutekano w’abaturarwanda, kandi iboneyeho umwanya wo gusaba abaturage guhaguruka, bagaharanira uburenganzira bwabo, burimo ukwishyira ukizana, no kubaho mu mutuzo.

Bikorewe i Sion (Suisse), kuwa 02.04.2012

Mw’izina ry’Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza,

Jean-Marie Mbonimpa

Umunyamabanga mukuru (Sé)

Mugesera arasaba ukundi kwezi ngo yuzuze ikipe izamwunganira

Mugesera arasaba ukundi kwezi ngo yuzuze ikipe izamwunganira mugesera

Mugesera ntarambikwa imyenda y'irosa

Kuri uyu wa mbere Dr. Leon Mugesera yongeye kugezwa imbere y’urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ngo amenyeshwe ibyo aregwa.

Ibi ntabwo ariko byaje kugenda kuko Mugesera yasabye ko yakongererwa igihe kingana n’ukwezi ngo yuzuze ikipe y’abantu icyenda izamwunganira.

Mugesera wahawe umwanya ngo avuge niba yiteguye kuburana yahise asaba urukiko ko rwamwongerera igihe kingana n’ ukwezi kubera ko igihe yari yasabye kingana n’amezi kitamunyuze ngo abone abamwunganira bamunyuze.

Mu gusobanura impamvu nyamukuru ituma Mugesera asaba kongererwa iminsi yo gushaka abamwunganira yavuze ko kuva ku itariki 2 Gashyantare yitaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamirambo yasabye ko yakongererwa amezi 2 ngo ashake abamwunganira ariko kugeza na nubu nta kintu yari yafashwa ngo abashe kuvugana n’abamwunganira ndetse n’umuryango we.

Mugesera yabivuze muri aya magambo ati : « Ku itariki ya 17 Gashyantare, Jean Bosco Siboyintore ndetse n’umukuru wa gereza yaho mfungiye twemeranyijwe ko bagiye kuzajya bareka umwunganizi wanjye Maitre Mutunzi Donat akazajya yinjirana telefoni aho mfungiye nkabasha kuvugana n’abunganizi banjye bakazaza kumfasha kuburana barabinyemereye rwose ndetse banambwira ko ari ibintu byoroshye, ariko mperuka tuvugana ibyo twemeranyijwe ntabwo babishyize mu bikorwa yewe na nyuma naje ku mubaza ambwira ko bitubahirijwe kandi ariko ntiyamubwira icyabiteye ».

Yongeyeho ko ashaka abunganizi mu rubanza bagera ku 9 ariko muri aba bose amaze kuvugana na bagera kuri 3 harimo Maitre Mutunzi Donat, Vincent Tugirimana ndetse na Maitre Philippe Lagocheur uyu akomoka muri Canada nawe kugira ngo babonane byatewe n’uko yaje kumusura muri gereza babona kuvugana.

Umushinjacyaha Ndibwami Rugambwa yabaye nkaho atemeranya na Mugesera kubyo yavuze bijyanye no kuba atarabonye uburyo avugana n’abazamwunganira mu rukiko ataribyo kuberako ku itariki ya 27 Mutarama Jean Bosco Siboyintore yamuhaye telefone kugirango avugane nabo yifuza ko bamwunganira aha Leon Mugesera yavuze ko yavuganye na maitre M.G Betrant icyo gihe yahise amuhuza na Maitre Mutunzi Donat ari nawe urimo kumufasha mu rukiko muri iyi minsi.

Umucamanza mukuru Murerehe Sauda yabajije Mugesera niba adashobora kuburana mu gihe icyo yise ikipe y’abunganizi be itaruzura Mugesera asubiza ko atamenya abazaza n’abatazaza ataravugana nabo.

Yongeyeho ko bagomba ku mureka agashaka ikipe ikomeye nk’iyo ubushinjacyaha bufite ati : « Mwibuke nitaba urukiko bwa mbere ukuntu mwanganaga nanjye mfite umwunganizi umwe, buriya iyo badushyira ku munzani jyewe n’umwunganizi wanjye twari gutumbagira mu gihe mwebwe mwibereye hasi ».

Abunganizi Mugesera ashaka harimo Abanyarwanda 2 Abanyakanada 6 ndetse n’Umunyamerika 1.

Urubanza ruzasomwa ku munsi w’ejo kuwa Kabiri italiki 3 Mata 2012.

Source: igihe.com

Abunganira Ingabire barasaba ko atakurikiranwa ku cyaha cy’iterabwoba

Abunganira Ingabire barasaba ko atakurikiranwa ku cyaha cy’iterabwoba toegestaanvic-300x224Urubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza, umuyobozi wa FDU-Inkingi, rurakomeje mu rukiko rukuru I Kigali. Kuri uyu wa mbere, uyu munyepolitiki yongeye kwitaba urukiko aho umwunganizi we mu mategeko yabaye nk’uwihariye ijambo uyu munsi.

Radiyo BBC yatangaje ko Maitre Gatera Gashabana, umwe mu banyamategeko babiri bunganira Ingabire, yihariye amasaha menshi mu rukiko.

Gashabana yasabye urukiko gutesha agaciro icyaha cy’iterabwoba umukiriya we akurikiranywehio kuko ngo ibimenyetso byifashishwa mu kumushinja bigaragara ko byakozwe mbere y’uko itegeko rihana iki cyaha rijyaho.

Uyu munyamategeko yabwiye ubucamanza ko ibimenyetso bishinja Ingabire iki cyaha ahanini bishingiye ku butumwa bwo kuri interineti (e-mails) bwoherejwe hagati y’umwaka wa 2007 na 2008 mu gihe nyamara ngo itegeko rihana iki cyaha ryagiyeho mu mwaka wa 2009. Ku bw’uyu munyamategeko, ngo Ingabire ntiyakwiye gukurikiranwa ku bintu yakoze bitaraba icyaha kuko ngo itegeko ritari ryajyaho.

Gusa Maitre Gashabana yashimangiye ko n’ubu butumwa nabwo batabwemera kuko ngo basanga ari ubutumwa ubushinjacyaha bwahimbye.

BBC ivuga kandi ko uyu munyamategeko yateye utwatsi ibivugwa n’abashinja Ingabire ko ngo bagiranye Inama I Kinshasa muri Kongo Kinshasa mu rwego rwo gushing umutwe urwanya Leta y’u Rwanda. Aba bantu bagizwe n’abantu bane bavuga ko bahoze muri FDLR beretse urukiko amatike y’indege bemeza ko ari ayo bagendeyeho bagiye muri iyi nama.

Gusa Maitre Gashabana yavuze ko ukuri kw’aya matike nta wakwizera ukuri kwayo kuko amazina ariho atari ayabo, bityo ngo akaba asanga nta gaciro yagombye guhabwa.

Ubushinjacyaha burega Ingabire ibyaha byo gukorana n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR (Forces Democratiques pour la Liberation du Rwanda) ukorera mu burasirazuba bwa Kongo-Kinshasa, gushaka gushyiraho umutwe w’iterabwoba ngo witwa CDF- Coalition of Democratic Forces wari kuba ukorana na FDU-Inkingi, ingengabitekerezo ya jenoside no gukurura amacakubiri.

Uregwa we ariko ahakana ibi byaha, akavuga ko ngo bishingiye kuri politiki.

Source: igitondo

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste