TUZAGUMA MURI URU KUGEZA RYARI?
Ntababeshye njye ndarambiwe, muti kuki? Ndambiwe ibinyoma no kwirirwa abanyarwanda babeshyana bavuga ibyo batemera cyangwa bashaka gufata abandi banyarwanda nk’ibicucu cyangwa abantu bafite ubwenge buke ngo barashaka demokarasi. Maze iminsi niga imikorere y’amashyaka atandukanye ndetse nagerageza kwiga ku banyapolitiki bayarimo. Icyo nashoboye kubona n’uko ntaho tugana mu gihe hari imikorere nk’iyo mbona abantu bafite kuri ubu.
Ikintu cya mbere kizakemura ibibazo turimo ni ukugerageza gukora ibiganiro bya politiki bishingiye ku moko, aho kubeshyana ngo ikibazo ni politiki gusa. Buri bwoko bukagira imyanya bugenerwa, isigaye igahatanirwa mu rwego rw’amashyaka. Naho kwibwira ko hazaza demokarasi bitagenze gutyo biragoye. Kuko igihe cyose hazaba amatora aciye mu mucyo hatabanje kubaho igabana ry’ubutegetsi hakurikijwe amoko mu itegekonshinga, abahutu bazajya bahora batsinda amatora kandi abatutsi ntabwo bazihanganira guhezwa, nabo kugira ngo bagere ku butegetsi bazitabaza amayeri cyangwa intambara, bityo hameneke amaraso.
Twakagombye kwemera ko FPR yakoze amakosa akomeye igifata ubutegetsi, yaje ikora amakosa arenze ayo yaregaga Perezida Habyalimana, izana ivangura ririmo amayeri, ikora ubwicanyi, igira abahutu ibikoresho n’ibicibwa, itoteza abahutu ku buryo bushoboka bwose ndetse ntiyanasiga abayifashije. Ku buryo byateye abahutu gutuza ariko babonye uburyo bagera mu matora bakwerekana icyo batekereza. Ibi byateye urwikekwe runini cyane ku buryo kwibwira ko hashobora kubaho demokarasi abantu bagatora badakurikije amoko byaba ari ukwibeshya cyane.
Ibintu bya ngombwa byadufasha gutera imbere mu bumwe n’ubwiyunge duhereye muri opposition.
Ku ruhande rw’abahutu
-Amashyaka yiyita ko ari ay’abahutu agomba kumva ko abatutsi nabo ari abanyarwanda kandi n’ubwo ari bake bwose bafite ingufu za politiki ziruta umubare wabo. Bityo igabana ry’ubutegetsi rikaba ritashingira ku bwinshi gusa ahubwo n’uburyo politiki y’igihugu imeze bigashingirwaho. Abahutu bagomba kumenya ko batsinzwe intambara ko ubutegetsi buri mu maboko y’abatutsi, kandi abatutsi kubera umutekano wabo bakaba batazapfa kuburekura gutyo gusa badahawe icyizere gihagije kirimo n’imyanya myinshi mu buyobozi iruta umubare wabo. Aha ntabwo twakwiyibagiza uko ubutegetsi buryoha.
-Abanyapolitiki b’abahutu bagomba kumenya ko icyo bita revolution icyo ari cyo kandi bakamenya imiterere y’abanyarwanda. Kuko revolution nyayo ni izagirwamo uruhare n’abanyarwanda bose kandi igashingira ku gusuzugura ubutegetsi (désobeissance civile), gahunda ifatika, no kuba iteguye neza kandi abayirimo bubaha ababayoboye muri cyo gikorwa aho kwangiza. Kuko uko nabibonye haramutse habaye iyo revolution numvana bamwe, byagenda gutya: Habaho kurya za nka zatanzwe muri gahunda ya gira inka, kurya bya bigori babategetse guhinga bikiri imibeya, kwica za lokodifensi, kwica ababareze cyangwa bababeshyeye muri gacaca, guhigisha uruhindu baba afandi n’abakada babiciye abantu, guhiga abari barababohoreje amazu bakanga kuyavamo, kujya gusahura i Nyarutarama no muri ya miturirwa ya rupiyefu, guhiga abatutsi bose babitiranya na rupiyefu ndetse n’ababa bitwa ibyitso byabo b’abahutu n’andi mafuti ntarondoye, ibyo byose kandi bikabera imbere ya za camera z’abanyamakuru mpuzamahanga. Ubwo se twaba tuvuye he twaba tugiye he?
-Abatutsi bo muri 2012 ntabwo ari babandi bo mu myaka yashize bategaga ijosi bagatema ntacyo bavuze. Abahutu bagomba kumva ko ubwicanyi bwakorewe abatutsi, ari igikorwa kibi ntibashake gushaka impamvu nyiroshyacyaha mu rwego rwo gushaka kwishyira heza.
-Abanyapolitiki b’abahutu bagomba kureka kuba indaya muri politiki, bakamenya kwihagararaho aho gukurikira umugati n’imyanya gusa. Ubwinshi bw’abahutu mu gihe budafite gahunda ntacyo bushobora kubagezaho. Bagombye kwibagirwa ko baziharira ubutegetsi bwose bakoresheje ubwinshi bwabo. Ukuri ntabwo ariko gutsinda buri gihe, hari igihe ikinyoma n’inyungu bihabwa agaciro kurusha ukuri! Kwemera ko hari ibyo bagomba kwigomwa kugira ngo habeho amahoro arambye byaba byiza.
-Kwihorera no gushaka kumvisha ababagiriye nabi bishobora gutuma hameneka amaraso menshi. Politiki ntabwo yagombye gushingira ku kugaragaza ibibi by’abatutsi gusa ahubwo hagombye kubaho no kwiga uburyo habaho kubana nabo mu bworoherane. Kuba intagondwa ntabwo aribyo byerekana ko umuntu akunda ubwoko bwe. Abahutu bagombye kugira ishema ry’ubwoko bwabo aho kumva bibateye isoni, kuko hari amafuti menshi akorwa n’abahutu ashingiye kukutiyizera.
-Ubwinshi bw’amashyaka ya politiki sibyo bitanga umuti ahubwo ushobora gusanga bibaye nka bwa buro bwinshi butagira umusururu.
Ku ruhande rw’abatutsi
-Abatutsi bagomba kumenya ko niba bafite ubutegetsi ari uko babuhawe n’abazungu, kuba ubwicanyi bwakozwe na FPR butaravuzwe n’ababukoze ntibahanwe ntabwo bivuze ko ukuri kutazwi, kandi abo bazungu bashobora guhindura gahunda bagafasha abahutu, ibintu byose byamenyekana ndetse n’ababikoze bagahigishwa uruhindu kandi byaratangiye. Kwihorera no gushaka kumvisha ababagiriye nabi bishobora gutuma hameneka amaraso menshi. Gukomeza guhakana ko abahutu bapfuye no kwigira nyoni nyinshi bishobora gutuma ubwicanyi bwakorewe abatutsi nabwo buta agaciro. Kuko usanga kenshi hari abantu baba bashaka impamvu nyoroshya cyaha kugira ngo bishyire heza. Abatutsi bagomba kumva ko igihe Bagosora na bagenzi be bazaba bagifunze, Ibingira n’abandi bagakomeza bakidegembya nta mahoro azabaho mu Rwanda. Gukoresha Genocide nk’intwaro ya politiki nabyo bigahagarara.
-Abatutsi bagomba kumva ko abahutu ari abanyarwanda nkabo nabo bafite uburenganzira nk’ubwabo, atari ibikoresho cyangwa abantu batagira ubwenge. Bagomba kwemera ko hari ibyo bagomba kwigomwa kugira ngo habeho amahoro arambye. Abatutsi bagombye kumva ko atari ibitangaza ari abantu nk’abandi, ko agaciro kabo kangana n’akabandi banyarwanda.
-RNC igomba kumenya ko atari miseke igoroye abayirimo bafite byinshi baregwa, niyo mpamvu mubyo bavuga bagombye guharanira imbabazi rusange kuko nibo bazazungukiramo kurusha abandi. Igomba kugabanya igipindi ikongera ukuri mu byo ivuga. Amareshyamugeni siyo amutunga. Ntawe ushaka kwimika RNC na Kayumba ngo basimbure Kagame na FPR. Ibintu bikomeze nk’uko bisanzwe. Gukomeza kwitwara kimarayika bakagira abandi amashitani ntaho bizageza u Rwanda. Ikareka gusuzugura andi mashyaka, ikamenya ko abanyarwanda bose ari magirirane. Niba abanyapolitiki bandi batarashoboye guhindura ibintu kugeza ubu atari ukubera ko ari abaswa muri politiki. Igihe cya ba Kanyarengwe na ba Bizimungu cyarangiye, abahutu bo muri 2012 ntabwo ari babandi bo muri za 1990. Nihaguruke ibe ishyaka rya politiki ku mugaragaro, kuko gushaka kuba plate-forme byo byaranze. Niba ishaka gukomera niyitandukanye na FPR byaba mu mikorere, mu bitekerezo, no mu gushaka kuyikingira ikibaba.
-Abahagarariye abacitse ku icumu nibaharanire inyungu zabo bashinge ishyaka ryabo rya politiki cyangwa bagire abanyapolitiki babavugira aho kuba ibikoresho. Kandi byaba byiza baretse kwitwara bajeyi kuko sibo bonyine bacitse ku icumu n’ubwo bitwa gutyo.
-Abashyigikiye umwami mwagombye kwinjira muri politiki aho kujya inyuma y’ikibuga. Nabo bagomba kugira ijambo muri politiki. Hari igihe rushobora kubura gica, umwami akaba umwe mu miti y’ibibazo by’u Rwanda.
Umwanzuro:
Ibi ndondoye abanyapolitiki ba opposition bagerageje kubishyira mu bikorwa, twakwegera amahoro arambye kurusha ukubeshyana no gusuzugurana bahoramo.
Marc Matabaro
Rwiza News






Ibi birajya kuba ukuri. Ariko mu gihe buri wese akibona ari umwere mu bwoko bwe bwarenganyijwe n’ubundi, biracyakomeye. RNC barigira beza n’amafuti yakozwe bakiri muri Rupiyefu bakayahishira, baracyafata abo barwanyije nk’abanzi babo. Bavuga ubwicanyi bwakozwe n’abahutu gusa, naho abo barimbaguye za Kibeho, Ruhengeri, Gisenyi n’ahandi bakayahishira. Bibagirwa ko hicwaga abantu bava amaraso kdi b’abanyarwanda. Abahutu bo sinabavuhaho byinshi kuko ntacyo bagifite. Aho washaka wabashyira aho kdi wabakurikirana uko ushaka kuko ntakibakingiye. Naho Rupiyefu iri ku butegetsi niyo izatuma nta bwicanyi bwongera cg irusheho kubukongeza. Ntuvuge ngo Abatutsi ntibapfa kuburekura kuko na Muderi yaburekujwe kdi Abahutu bari benshi cyane, ndetse n’Abatutsi benshi bishwe. Abakegesi bareke kureba hafi nk’inkoko ahubwo barebere ikibazo kure.
Nibitaba ibyo, hagakomeza gutotezwa bamwe, bakicwa bagacecekeshwa; umututsi ubonye amakosa akorwa, yayavuga na we agafatwa nka ba bahutu modere kwa Habyara, bizabyara amazi nk’ibisusa. Erega na nyina w’undi abyara umuhungu. Abanyabyaha bakwiye guhanwa kimwe cg bakababarirwa kimwe. Naho kubona Ibingira yidegembya naho Bagosora awunera ni akumiro kdi ushobora gusanga ari impanga cg Ibingira ari we mukuru.
Ubwo hari n’abandi.
Agasuzuguro ko karakabije, iyo wumva amagambo ya Nyamwasa, ugirango ntawundi muntu yemera ko atekereza neza. Mbese ni Umunazi watojwe na Hitireri neza neza. Ahindure abone ko hari n’abandi bantu. Baba Abahutu cg Abatutsi.
Turi kumwe. Ariko kdi mwigondoza Abahutu, barakurikiranywe bihagije. Ibyishe na Habyara nibidakosorwa na Paul, bizakomeza kuba umunuko.
Opposition ikenewe rero ni isesengura ibyo bibazo byose, n’ubwo umuti uri kwa Paul. Uyu ni we ushobora kwenyegeza umuriro cg akawuzimya yihereyeho. Nibitaba ibyo na Habyara yigeze kwivuga arivovota. Ariko se nyuma byagenze gute n’ubwo kunanizwa kwari kwinshi ku mpande zombi. Ararekwa.
Kamanzi na Marc ko nshimye ko mufite ibitekerezo iyo mutavuga ku bazungu bagize uruhare mu kuryanisha abanyarwanda kandi mugaragaza ko nta by’u Rwanda bativanzemo, hakiyongeraho ko mubizi neza uko bivanga muri politiki z’ibihugu byose by’isi bagamije kwiba ngo iby’iwabo birame,ubwo ukuri kwanyu kuri he? Kamanzi ni we twemeranya ku ruhande rumwe ariko igihugu cyacu abagome b’abazungu bagishoboye burundu mw’ikatwa ry’imipaka aho nta mutungo kamere bagisigiye,ariko sinirengagiza ko n’abo bawuhaye batajya batekana cyangwa ngo ugire icyo ubamarira. ko tuzabakenera kugeza isi irangiye? ko niyo wakoresha ubuhanga bwo kwiteza imbere utabakeneye bahindukira bakagusiribanga? icyo njye mbona iyaba mwavugaga muti tube intwali zicwa n’inzara ariko utubibamo ubundi bwicanyi ashingiye ku kintu icyo aricyo cyose cyane cyane ayo moko tumwamagane.
Marco,
Ibyinshi mubyo uvuze ni ibitekerezo byiza kandi nanjye nameranywaho nawe. Gusa hari ibyo tutemeranywaho. Gushyira iturufu y´ubwoko imbere siwo muti, ahubwo tugomba kwimakaza umuco w´ubumwe n´ubwiyunge muri bino bihe bya vuba, tuganisha ku intego yo koroherana hagati y´abanyarwanda mugihe kizaza. Ntawari uzi ko abirabura muri amerika bashoboraga kuzageraho bagatahiriza umugozi umwe na bagenzi babo b´abazungu, bakabana mu bworoherane,no mu mahoro, dore ko uwavuga ko bakundana we yaba abeshye! Kurenga imipaka y´ubuhutu n´ubututsi njye nemera ko bishoboka rwose.Uti gute? Nanjye nti, igihe hari politike nziza ifite ingamba navuze haruguru-Ubumwe n´ubwiyunge buganisha kubworoherane mugihe kizaza- hakiyongeraho gushyira ingufu muri politike yo kurwanya ubukene no kutikubira umutungo kuri bamwe, iyi yaba ari intambwe nziza kurusha kwirirwa twigisha ko bamwe ari abahutu abandi ari abatutsi kuko ntacyo bizatugezaho. Baca umugani mu Kinyarwanda ngo abasangiye ubusa bitana ibisambo. Igihe tuzaba tutagisangira ubusa, bizatuma demokrati ishinga imizi mu Rda ndetse biduhe ijambo mu ruhando rw´amahanga nkuko wabigarutseho munyandiko yawe. Wambaza uti kuki ubumwe n´ubwiyunge? Abahutu benshi bakunze gutunga agatoki abatusti(FPR) ariko bakiyibagiza amakosa yabo bakoze. Abatutsi nabo benshi bakunda gushyira abahutu bose mugatebo kamwe ku bw´ibyaha igice kimwe cy´abahutu cyakoze. Njye siko mbona byakagombye kumera. Tutabeshyanye abanyarwanda bose ni bamwe kandi dutekereza kimwe. Uti gute? nanjye nti: Duhereye ku ngoma ya cyami, ntawakwirengagiza uburyo yacinyigaje igice kimwe cy´abanyarwanda (Abahutu) ikimakaza benshi nubwo atari bose mukindi gice cy´abanyarwanda(Abatutsi). Impinduramatwara ya demokrati yavanyeho ingoma ya cyami ikimika demokrati irangajwe imbere na Kayibanda yari ibonye uburyo bwiza bwo guhindura amateka ikimikaza ubumwe bw´abanyarwanda. Muri bimwe nenga Kayibanda nabo bari bafatanyije muri Repubulika ya mbere nuko baje barebera mundererwamo z´ubwoko maze aho guhindura amateka ahubwo nabo bagakora nkabo barwanyaga.Ibyo bakoze, maze igice kini cy´abatutsi kikahasiga ubuzima abandi bagakiza amagara yabo siwo wari umuti. Gusa ntawakwirengagiza ko batugejeje kuri demokrati.
Nyuma Repubulika yambere yari irangajwe imbere na Kayibanda yaje kuvanwaho na kudeta yari iyobowe na Habyalimana Juvenali maze hashingwa Repubulika ya kabili. Twigishijwe Amahoro, Ubumwe n´Amajyambere. Ese koko nibyo byakozwe? Nakwibariza abanyapolitiki b´i Gitarama icyo bazize nurwo bapfuye! Nakwibutsa abasomyi ko bene biriya byaha by´iyica rubozo bitajya bisaza. Ejo, ejobundi ababikoze nabo bashobora kubibazwa, dore ko iki kibazo gisa nkicyazimbitswe kitajya kivugwaho. Ibyakurikiye urupfu rwa Habyalimana-itsembatsemba n´itsembabwoko nabyo byakozwe n´igice cy´abahutu. Simvuze ihanurwa ry´indege kuko kugeza ubu tutaramenya uwayihanuye, ariko uwo ariwe wese numwe mu banyarwanda. FPR ibyo yakoze haba mu Rwanda no hanze yarwo mu kwica abahutu nabyo byakozwe n´abanyarwanda bo muri FPR biganjemo abatusti. Nashakaga kuwereka rero ko abanyarwanda-abatutsi n´abahutu-ari bamwe kuko iyo bataza kuba bamwe ntibari gukora amakosa amwe mu gihe gitandukanye. Akaba ariwo musingi nshingiraho mvuga ko icyo abanyarwanda dukeneye atari politike ishingiye kubwoko, ahubwo ko dukeneye gushyira ingufu tukubaka igihugu cyacu, kukarwanya ubukene kuko ariho ipfundo ry´umwiryane rishingiye kurusha ko bamwe ari abahutu abandi ari abatutsi. Gukomeza kubakira kubwoko nkaba mbona ari politiki ishaje itagendanye n´igihe tugezemo. Ikindi nuko kwiyubaka mu bukungu bishoboka cyane rwose mugihe abanyapolitiki bashyizemo ingufu. Ese aho ntidukeneye ahubwo opposition ishingiye kuri izi ngingo navuze hejuru? /Kamanzi