« Kagame niwe wishe Kabila »: Dr Théogène Rudasingwa

Mu kiganiro cyabereye i Bruxelles mu Bubiligi tariki ya 31 Werurwe 2012, cyahuzaga ishyaka FDU-Inkingi n’ihuriro Nyarwanda RNC, Bwana Théogène Rudasingwa, umuhuzabikorwa w’Ihuriro Nyarwanda RNC, yongeye guhamya ko Perezida Kagame ari umwicanyi, ko kandi atajya abihakana, avuga kandi ko amahanga nayo amaze kubimenya akaba ari nayo mpamvu amahanga afasha abanyarwanda bahunze akabarindira umutekano. Yashimangiye ko Perezida Kagame ariwe watanze itegeko ryo kurasa indege ya Perezida Habyalimana, ku bijyanye na rapport Trévidic yatangaje ko abo bacamanza b’abafaransa batamurusha kumenya ukuri kuri icyo kibazo kuko yaguhagazeho. Ikindi yatangaje n’uko ngo ari Perezida Kagame ubwe watanze itegeko ryo kwica abasenyeri ba Kiliziya Gatorika biciwe i Gakurazo muri Kamena 1994. Ntabwo yahagarariye aho kuko yanavuze ko Perezida Laurent Désiré Kabila wa Congo nawe yishwe ku itegeko rya Perezida Kagame.

Mushobora gukurikira icyo kiganiro hano hasi

Marc Matabaro

Rwiza News

 


8 commentaires

  1. bobo dit :

    wowe karanqwa nta bwenge ufite ikibazo nicyo camera nicyo ubonye wabwir’abagabo ubwo se abanyamakuru baba iyo bize iryo tangazamakuru niki bavuga kizima.ariko ushobora kuba ukiri umwana mu mutwe reka sinkurenganye.

  2. oliva dit :

    rudasi umunyabinyoma gusa witubeshyrera president wa mbwawe cyakora uvugira amaco yinda ulishakira amaramuko mwe nicyo kigabo kitwa muso nera kivugisha 81 nti mwatuyobora ahubwo mwe mumurusha ubukana namwe disiprine yanyu igerwakumashyi ngo murashaka kutuyo bora muzatsindwa bose babireba komunda babanyarwa ko mwabataye mwambw mwe mugashakaubaha akazi kabananiiye ntimukire uwomushuka barabazi muzajya mukora ibyaha mwihishe nibibarya mubivuge ntawubibabajije puuuuuuuuuu muragatsindwa n imana y irwanda

  3. DMC dit :

    Abicanyi bose ni babi bajye baja ahagaragara tubamenye, bityo tubashe kubirinda.

  4. eko dit :

    Icyiza washima kagame nuko yagiye sauth Afrika kwica General Kayumba,icyushima Kagame nuguchira Kayumba Karegeya,Rudasingwa,imanza kuko bamucitse atabishe,icyushima Kagame nuko yishe urwagashinyaguro Bizimungu,icyushima Kagame nugufunga abantu abaziza ubusa nka Ingabire,icyushima Kagame nuko yirirwa avuga umuzehe Rujugiro ngo akorana na FDLR,icyushima kagame nugushaka abantu bindaya bakajya babeshya ngo barabagundiriye barangije birangirizaho,icyushima Kagame nukwirukana abatangiranye n’Umuryango wa FPR bakaba batazwi ahobaherereye reka nguhe urugero Bihozagara Mazimpaka Patrick,nibenshi sinabrangiza icyushima Kagame nubujura akomeje kwiba Abanyarwanda,icyushima Kagame nuko muri FPR ariwe ufata imyanzuro,icyushima Kagame nugufunga Ingabo zigihugu uko yishacyiye ntanasobanure icyozifungiye,icyushimira Kagame nicyi!!!!.

  5. Zu dit :

    I’m sorry for INTORE!
    Niko kwatsa umuriro hagati y’abanyarwanda n’abanyecongo bivugwa ari uko amabangu y’urupfu ashyizwe hanze! Murabura kugaya awakoze igikorwa cy’ubwicanyi n’ubugome maze mukibasira uvuze uko byagenze! Uwo uvuga ngo nta EVIDENCES!!! Arabivuga ahereye he (uwishwe arahari kandi n’uwishe ari gutungwa agatoki); ubwo mugiye kwemeza ko Karegeya-Kayumba batazi ibyakorwaga!? Ariko mwagiye mureka (iteka muba mwizeye ko mwasibanganyije ibimenyetso-mwishe igihumeka cyose mwasanze mu nzira)!

    Kagame ni ave mu nzira! Yahemukiye akarere k’ibiyaga bigari, kandi niwe ukomeje kuturyanisha agerageza kurwana kw’isura ye ikomeza kwangirika!

  6. Dj dit :

    Wa mugabo jya ureka kwihuta. Ibijya gushya birashyuha. Reka abagabo bavanane mo. Ingaruka zizaba ku baturage ni byo, ariko kandi n’ibibi byakozwe birashyira bikajya ahagaragara. N’ibindi tuzabimenya. Rudasingwa ngo yasohoreye kuri Fillette. ngo yigeze gusara. None na we ati uwategetse ko Kabila yicwa ni Kagame.

    Ababizira bo bashobora kuba benshi, ariko kandi igishishikaje benshi si abanyarwanda muri rusange, ahubwo ni inda zabo. Iyo se ajya muri courts akarega? Ariko kandi nabwo ntitwamutera amabuye buriya ntakabura imvano

  7. MaCDavidE Nsenga dit :

    Muraho?Jye ndi mu Rwanda.Ndibaza niba Congo D.R,yaraciye urubanza rw’abishe Kabila Pere,kandi umuhungu we,Kabila Fils aliwe Kizigenza President,ni gute ntaho Enquetes zavuze Kagame?Aliko kwanga Kagame(niko mbyumva)niyo TURUFU TUUU,mwazakoze izindi Studies zuburyo mwahangana muli politique mukareka amatiku!Aliko ubwo mwibaza umuliro muba mulimo gucana hagati y’Abakongomani n’Abanyarwanda mubiba urwango gusa,kunkuru mudafitiye Evidencie nimwe!Mwigira nka RTLM,muzi ngo muli abahanga mukubeshya,kumbe Kagame murarushaho kumukundisha nabatalibamuzi!Aliko reka mbyemere da ,ko aliwe wamwishe,KUKI GUCWANA NA KAGAME,KWA RUDASINGWA,BYATUMA HALI RUBANDA RWABIHUTALIZWAMO?Ese ubu hagize nk’abanyarwanda harenganira muli Kongo kubera iyi nkuru idafiite shinge na rugero,amaraso yabo ntimwayabazwa:!Musigeho,murakabije,ubupfura,uburere,mwarabitaye pe!Ndabagaye,mubyumve,tena ndanababaye,kubona mutana like that!

  8. KARANGWA dit :

    uyumuntu ukoresha camera azarekere aho ntabwo erega ibintu bya media aribintu buriwese agomba gukora hari techniques ziba zarizwe ndagusaba nubwo ulimo kutumenyesha amakuru ariko ugomba gufata classes zavideo shooting bwana kuguringo utangaze amakur neza..urakoze

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste