« Kagame niwe wishe Kabila »: Dr Théogène Rudasingwa
Mu kiganiro cyabereye i Bruxelles mu Bubiligi tariki ya 31 Werurwe 2012, cyahuzaga ishyaka FDU-Inkingi n’ihuriro Nyarwanda RNC, Bwana Théogène Rudasingwa, umuhuzabikorwa w’Ihuriro Nyarwanda RNC, yongeye guhamya ko Perezida Kagame ari umwicanyi, ko kandi atajya abihakana, avuga kandi ko amahanga nayo amaze kubimenya akaba ari nayo mpamvu amahanga afasha abanyarwanda bahunze akabarindira umutekano. Yashimangiye ko Perezida Kagame ariwe watanze itegeko ryo kurasa indege ya Perezida Habyalimana, ku bijyanye na rapport Trévidic yatangaje ko abo bacamanza b’abafaransa batamurusha kumenya ukuri kuri icyo kibazo kuko yaguhagazeho. Ikindi yatangaje n’uko ngo ari Perezida Kagame ubwe watanze itegeko ryo kwica abasenyeri ba Kiliziya Gatorika biciwe i Gakurazo muri Kamena 1994. Ntabwo yahagarariye aho kuko yanavuze ko Perezida Laurent Désiré Kabila wa Congo nawe yishwe ku itegeko rya Perezida Kagame.
Mushobora gukurikira icyo kiganiro hano hasi
Marc Matabaro
Rwiza News
TUZAGUMA MURI URU KUGEZA RYARI?
Ntababeshye njye ndarambiwe, muti kuki? Ndambiwe ibinyoma no kwirirwa abanyarwanda babeshyana bavuga ibyo batemera cyangwa bashaka gufata abandi banyarwanda nk’ibicucu cyangwa abantu bafite ubwenge buke ngo barashaka demokarasi. Maze iminsi niga imikorere y’amashyaka atandukanye ndetse nagerageza kwiga ku banyapolitiki bayarimo. Icyo nashoboye kubona n’uko ntaho tugana mu gihe hari imikorere nk’iyo mbona abantu bafite kuri ubu.
Ikintu cya mbere kizakemura ibibazo turimo ni ukugerageza gukora ibiganiro bya politiki bishingiye ku moko, aho kubeshyana ngo ikibazo ni politiki gusa. Buri bwoko bukagira imyanya bugenerwa, isigaye igahatanirwa mu rwego rw’amashyaka. Naho kwibwira ko hazaza demokarasi bitagenze gutyo biragoye. Kuko igihe cyose hazaba amatora aciye mu mucyo hatabanje kubaho igabana ry’ubutegetsi hakurikijwe amoko mu itegekonshinga, abahutu bazajya bahora batsinda amatora kandi abatutsi ntabwo bazihanganira guhezwa, nabo kugira ngo bagere ku butegetsi bazitabaza amayeri cyangwa intambara, bityo hameneke amaraso.
Twakagombye kwemera ko FPR yakoze amakosa akomeye igifata ubutegetsi, yaje ikora amakosa arenze ayo yaregaga Perezida Habyalimana, izana ivangura ririmo amayeri, ikora ubwicanyi, igira abahutu ibikoresho n’ibicibwa, itoteza abahutu ku buryo bushoboka bwose ndetse ntiyanasiga abayifashije. Ku buryo byateye abahutu gutuza ariko babonye uburyo bagera mu matora bakwerekana icyo batekereza. Ibi byateye urwikekwe runini cyane ku buryo kwibwira ko hashobora kubaho demokarasi abantu bagatora badakurikije amoko byaba ari ukwibeshya cyane.
Ibintu bya ngombwa byadufasha gutera imbere mu bumwe n’ubwiyunge duhereye muri opposition.
Ku ruhande rw’abahutu
-Amashyaka yiyita ko ari ay’abahutu agomba kumva ko abatutsi nabo ari abanyarwanda kandi n’ubwo ari bake bwose bafite ingufu za politiki ziruta umubare wabo. Bityo igabana ry’ubutegetsi rikaba ritashingira ku bwinshi gusa ahubwo n’uburyo politiki y’igihugu imeze bigashingirwaho. Abahutu bagomba kumenya ko batsinzwe intambara ko ubutegetsi buri mu maboko y’abatutsi, kandi abatutsi kubera umutekano wabo bakaba batazapfa kuburekura gutyo gusa badahawe icyizere gihagije kirimo n’imyanya myinshi mu buyobozi iruta umubare wabo. Aha ntabwo twakwiyibagiza uko ubutegetsi buryoha.
-Abanyapolitiki b’abahutu bagomba kumenya ko icyo bita revolution icyo ari cyo kandi bakamenya imiterere y’abanyarwanda. Kuko revolution nyayo ni izagirwamo uruhare n’abanyarwanda bose kandi igashingira ku gusuzugura ubutegetsi (désobeissance civile), gahunda ifatika, no kuba iteguye neza kandi abayirimo bubaha ababayoboye muri cyo gikorwa aho kwangiza. Kuko uko nabibonye haramutse habaye iyo revolution numvana bamwe, byagenda gutya: Habaho kurya za nka zatanzwe muri gahunda ya gira inka, kurya bya bigori babategetse guhinga bikiri imibeya, kwica za lokodifensi, kwica ababareze cyangwa bababeshyeye muri gacaca, guhigisha uruhindu baba afandi n’abakada babiciye abantu, guhiga abari barababohoreje amazu bakanga kuyavamo, kujya gusahura i Nyarutarama no muri ya miturirwa ya rupiyefu, guhiga abatutsi bose babitiranya na rupiyefu ndetse n’ababa bitwa ibyitso byabo b’abahutu n’andi mafuti ntarondoye, ibyo byose kandi bikabera imbere ya za camera z’abanyamakuru mpuzamahanga. Ubwo se twaba tuvuye he twaba tugiye he?
-Abatutsi bo muri 2012 ntabwo ari babandi bo mu myaka yashize bategaga ijosi bagatema ntacyo bavuze. Abahutu bagomba kumva ko ubwicanyi bwakorewe abatutsi, ari igikorwa kibi ntibashake gushaka impamvu nyiroshyacyaha mu rwego rwo gushaka kwishyira heza.
-Abanyapolitiki b’abahutu bagomba kureka kuba indaya muri politiki, bakamenya kwihagararaho aho gukurikira umugati n’imyanya gusa. Ubwinshi bw’abahutu mu gihe budafite gahunda ntacyo bushobora kubagezaho. Bagombye kwibagirwa ko baziharira ubutegetsi bwose bakoresheje ubwinshi bwabo. Ukuri ntabwo ariko gutsinda buri gihe, hari igihe ikinyoma n’inyungu bihabwa agaciro kurusha ukuri! Kwemera ko hari ibyo bagomba kwigomwa kugira ngo habeho amahoro arambye byaba byiza.
-Kwihorera no gushaka kumvisha ababagiriye nabi bishobora gutuma hameneka amaraso menshi. Politiki ntabwo yagombye gushingira ku kugaragaza ibibi by’abatutsi gusa ahubwo hagombye kubaho no kwiga uburyo habaho kubana nabo mu bworoherane. Kuba intagondwa ntabwo aribyo byerekana ko umuntu akunda ubwoko bwe. Abahutu bagombye kugira ishema ry’ubwoko bwabo aho kumva bibateye isoni, kuko hari amafuti menshi akorwa n’abahutu ashingiye kukutiyizera.
-Ubwinshi bw’amashyaka ya politiki sibyo bitanga umuti ahubwo ushobora gusanga bibaye nka bwa buro bwinshi butagira umusururu.
Ku ruhande rw’abatutsi
-Abatutsi bagomba kumenya ko niba bafite ubutegetsi ari uko babuhawe n’abazungu, kuba ubwicanyi bwakozwe na FPR butaravuzwe n’ababukoze ntibahanwe ntabwo bivuze ko ukuri kutazwi, kandi abo bazungu bashobora guhindura gahunda bagafasha abahutu, ibintu byose byamenyekana ndetse n’ababikoze bagahigishwa uruhindu kandi byaratangiye. Kwihorera no gushaka kumvisha ababagiriye nabi bishobora gutuma hameneka amaraso menshi. Gukomeza guhakana ko abahutu bapfuye no kwigira nyoni nyinshi bishobora gutuma ubwicanyi bwakorewe abatutsi nabwo buta agaciro. Kuko usanga kenshi hari abantu baba bashaka impamvu nyoroshya cyaha kugira ngo bishyire heza. Abatutsi bagomba kumva ko igihe Bagosora na bagenzi be bazaba bagifunze, Ibingira n’abandi bagakomeza bakidegembya nta mahoro azabaho mu Rwanda. Gukoresha Genocide nk’intwaro ya politiki nabyo bigahagarara.
-Abatutsi bagomba kumva ko abahutu ari abanyarwanda nkabo nabo bafite uburenganzira nk’ubwabo, atari ibikoresho cyangwa abantu batagira ubwenge. Bagomba kwemera ko hari ibyo bagomba kwigomwa kugira ngo habeho amahoro arambye. Abatutsi bagombye kumva ko atari ibitangaza ari abantu nk’abandi, ko agaciro kabo kangana n’akabandi banyarwanda.
-RNC igomba kumenya ko atari miseke igoroye abayirimo bafite byinshi baregwa, niyo mpamvu mubyo bavuga bagombye guharanira imbabazi rusange kuko nibo bazazungukiramo kurusha abandi. Igomba kugabanya igipindi ikongera ukuri mu byo ivuga. Amareshyamugeni siyo amutunga. Ntawe ushaka kwimika RNC na Kayumba ngo basimbure Kagame na FPR. Ibintu bikomeze nk’uko bisanzwe. Gukomeza kwitwara kimarayika bakagira abandi amashitani ntaho bizageza u Rwanda. Ikareka gusuzugura andi mashyaka, ikamenya ko abanyarwanda bose ari magirirane. Niba abanyapolitiki bandi batarashoboye guhindura ibintu kugeza ubu atari ukubera ko ari abaswa muri politiki. Igihe cya ba Kanyarengwe na ba Bizimungu cyarangiye, abahutu bo muri 2012 ntabwo ari babandi bo muri za 1990. Nihaguruke ibe ishyaka rya politiki ku mugaragaro, kuko gushaka kuba plate-forme byo byaranze. Niba ishaka gukomera niyitandukanye na FPR byaba mu mikorere, mu bitekerezo, no mu gushaka kuyikingira ikibaba.
-Abahagarariye abacitse ku icumu nibaharanire inyungu zabo bashinge ishyaka ryabo rya politiki cyangwa bagire abanyapolitiki babavugira aho kuba ibikoresho. Kandi byaba byiza baretse kwitwara bajeyi kuko sibo bonyine bacitse ku icumu n’ubwo bitwa gutyo.
-Abashyigikiye umwami mwagombye kwinjira muri politiki aho kujya inyuma y’ikibuga. Nabo bagomba kugira ijambo muri politiki. Hari igihe rushobora kubura gica, umwami akaba umwe mu miti y’ibibazo by’u Rwanda.
Umwanzuro:
Ibi ndondoye abanyapolitiki ba opposition bagerageje kubishyira mu bikorwa, twakwegera amahoro arambye kurusha ukubeshyana no gusuzugurana bahoramo.
Marc Matabaro
Rwiza News
IKIGANIRO MBWIRWARUHAME CYA FDU-INKINGI NA RNC MU NZIRA Y’ITAHUKA
Ku wa 31.03.2012 I Bruxelles mu Bubiligi, Ishyaka FDU-INKINGI n’Ihuriro RNC byakoze ikiganiro mbwirwa-ruhame cyitabiriwe n’abanyarwanda bagera kuri 200. Intumwa z’iyo miryango yombi zatanze ibiganiro zari ziyobowe na Dr. Nkiko Nsengimana na Dr. Theogene Rudasingwa. Iki kiganiro cyongeye gushimangira ubwitange budakuka bwo guharanira hamwe itahuka no kwimika demokrasi isesuye mu Rwanda kandi vuba kugira ngo Abanyarwanda bave ku ngoyi n’igitugu.
Abandi batanze ibiganiro cyangwa basubije ibibazo ni Sylvain Sibomana, umunyamabanga mukuru wa FDU-INKINGI ukorera I Kigali; Joseph Ngarambe, umunyamanga w’akanama mpuzabikorwa k’Ihuriro RNC; Jonathan Musonera (RNC); Charles Ndereyehe, Joseph Bukeye na Sixbert Musangamfura bo muri FDU-INKINGI.
Icyemezo cyo gushyira imbaraga hamwe zo kuzana impindura mu gihugu zatumye Leta ya Paul Kagame ibona ko iri mu bihe bya nyuma maze ikomeze kuturwanya ikoresheje uburyo bwose bushoboka burimo iterabwoba, ubwicanyi, ubugambanyi n’ibindi. Igitangaje ni uko bamwe mu bavugaga ko barwanya ubutegetsi bw’igitugu muri iyi minsi basa n’abahinduye umugambi bakaba barwanya bagenzi babo kurusha uko barwanya Leta itoteza Abanyarwanda.
Nkiko Nsengimana na Theogene Rudasingwa bibukije ko Abanyarwanda b’amoko yose bakeneye gufatanya mu kwibuka abacu bazize itsembabwoko n’itsembatsemba. Ni byiza ko habaho umunsi umwe abahutu, abatutsi n’abatwa bibukiraho ayo marorerwa yabaye mu gihugu cyacu bityo impaka ku mataliki zikazarangira burundu. Ni muri urwo rwego batumiye Abanyarwanda mu gitambo cya misa cyo kwibuka kizabera i Bruxelles ku italiki izatangazwa muri icyi cyumweru.
Urugamba rwo gutahuka ni urwa buri wese kandi imbaraga zacu zose zirakenewe kugira ngo tugamburuze ingoma y’igitugu. Biragaragara ko ibikorwa byo gusobanurira Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda imiterere y’Ubutegetsi bw’igitugu imaze kugera ku ntera ishimishije ku buryo haba mu gihugu haba no hanze yacyo hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko ingoma ya Paul Kagame iri mu marembera.
Abari mu nama bibukije abafasha u Rwanda bose ko kugira ngo ihinduka ry’ubutegetsi rizabe mu mahoro bagomba gukomeza umurego kugira ngo Madame Victoire Ingabire Umuhoza n’ izindi mfungwa za politiki zifungurwe kandi na Leta yemere ubwisanzure bw’amashyaka ya politiki mu gihugu. Ibihugu by’amahanga bikwiye kwamaganira kure umugambi mubi wo gucyura impunzi ku ngufu. Ntibakwiye na rimwe kwemera guha Leta y’igitugu abantu bashakishwa n’ingirwa bucamanza bwayo.
Abari mu nama bakomeje guhumuriza abanyarwanda b’impande zose, abari mu gihugu no hanze mu buhingiro no mu mashyamba; abakorera Leta n’abahinzi borozi n’abandi bose baharanira imibereho yabo; abari mu nzego zinyuranye; ingabo z’igihugu, abapolisi n’abandi bari mu nzego zishinzwe umutekano, kwitwararika uburenganzira bw’ikiremwamuntu, no gutekereza ejo hazaza bityo ntibemere kuba imbata z’ingoma y’igitugu.
Nimushire ubwoba twese hamwe tuzatsinda.
Bikorewe I Bruxelles, ku wa 31.03.2012
Nkiko Nsengimana,
Umuyobozi wa Komite mpuzabikorwa ya FDU-INKINGI
Theogene Rudasingwa,
Umuyobozi wa Komite mpuzabikorwa ya RNC.