BOMBORI BOMBORI MURI OPPOSITION NYARWANDA.

Imyigaragambyo y’i Paris tariki 6 Mata 2012

Ubundi mu gihugu kigendera ku mategeko na demokarasi, buri muntu, buri shyirahamwe cyangwa ishyaka rifite uburenganzira bwo kwigaragambya, kwishimira, kugaragaza akababaro ku munsi runaka cyangwa kutabikora mu gihe bitari ngombwa kuri bo cyangwa bidahuye n’imyemerere cyangwa gahunda yabo.

Igitumye mbivuga n’uko muri iyi minsi hari abantu bamwe bumva bahatira abandi kujya mu myigaragambyo yo ku itariki ya 6 Mata 2012, kandi wenda abo bantu bumva bidahuye n’imyemerere yabo cyangwa gahunda yabo ya politiki. Iyo myitwarire ntaho yaba itaniye n’iya Leta ya Kigali, ikoresha abashinzwe umutekano mu guhatira abaturage mu kwitabira imihango cyangwa amanama batemera ku ngufu.

Kuba abantu bari muri opposition ntabwo bivuze ko bose bagomba kugira imitekerereze imwe ya politiki cyangwa imyemerere imwe. Icy’ingenzi n’uko habaho ibintu bimwe na bimwe bya ngombwa bahuriraho nka opposition kandi bishingiye ku nyungu rusange za opposition mu kurwanya ubutegetsi buriho.

Ariko muri opposition nyarwanda siko biri kuko harimo imibare myinshi ya politiki, ku buryo iriya tariki ya 6 Mata 2012 isabwa kwitonderwa ku banyapolitiki.

Mbere ya 1994 hari abanyarwanda benshi bakundaga Perezida Habyalimana, ariko hari n’abandi bamurwanyaga cyane. Nyuma y’urupfu rwe ndetse na FPR igafata ubutegetsi, FPR yaje idatoranya yibasira abo isanze bose irica, irafunga, mbese nta mabi yasize inyuma. Abanyarwanda benshi cyane cyane abahutu barandagajwe bahindurwa ibicibwa kw’isi yose, mbese FPR yabaye nk’aho yibasiye ubwoko bw’abahutu bwose muri rusange.

Abahuye n’ibyo bikorwa byo kwicwa, gufungwa, kwitwa interahamwe, ibipinga n’ibindi abenshi ni abantu bari baranze no guhunga bibwira ko kuba batari muri MRNDD ya Perezida Habyalimana bizabakuraho icyaha.

Abo bose nyuma yo gusa nk’aho basubije ubwenge ku gihe batangiye kwicuza bati n’ubundi Perezida Habyalimana iyo agumaho ntituba tumeze dutya. Ndetse hari n’abatutsi bamwe  batinyuka kuvuga ko FPR yabamarishije kandi ntigire icyo ibamarira, kandi mbere y’uko itera ntacyo bari babaye gikomeye.

Nk’uko nabyanditse mu minsi ishize (mu nyandiko yasobotse kuri uru rubuga yirwa IYO PEREZIDA HABYALIMANA ABA AKIRIHO ABA YUJUJE IMYAKA 75) muri iyi minsi izina rya Perezida Habyalimana ryagaruye ingufu cyane cyane mu bayarwanda bo mu bwoko bw’abahutu. Ibi bituma abanyapolitiki benshi ndetse harimo n’abamurwanyaga mbere ya 1994, aha navuga nka Faustin Twagiramungu wa RDI-Rwanda Rwiza, Emmanuel Habyalimana wa CNR-Intwali n’abandi,  bashaka gukoresha izina rya Perezida Habyalimana ndetse n’akababaro k’abahutu muri rusange ngo barebe ko bakongera ingufu z’amashyaka yabo. (ibi bashobora kuba babikora by’amayeri yo kubona abayoboke, cyangwa bakaba bicuza impamvu barwanije Perezida Habyalimana bagakorana na FPR) Kuri benshi mu banyapolitiki ba kera aya niyo mahirwe yabo ya nyuma muri politiki kuko n’ubundi barashaka kugarura isura yabo yari yarangijwe no gukorana na FPR. Iyi myigaragambyo ya tariki 6 Mata 2012 ni nko kwerekana ko basubiye ku murongo mbese basabye second and last chance yo kugira icyo bakora muri politiki.

Guhindura itariki y’imyigaragambyo kuri bo ni nko kwiyahura kuko abanyarwanda cyane cyane bo mu bwoko bw’abahutu bari batangiye kubagirira icyizere cyahita kiyoyoka dore ko icyizere kitaraba cyose.

Ibi bishatse kuvuga ko abanyapolitiki bo mu bwoko bw’abahutu batazitabira iriya myigaragambyo, basa nk’aho bazaba biyahuye (suicide politique) n’ubwo bwose mu mahame ya kidemokarasi buri muntu afite uburenganzira bwo guhitamo icyo ashaka ariko siko bimeze muri politiki nyarwanda cyane cyane ko akenshi ishingira ku moko no ku turere.

Ihuriro RNC ryo kutitabira iriya myigaragambyo ni ikintu cyumvikana kandi bitagoye gusobanura (RNC irimo abanyarwanda benshi bo mu bwoko bw’abatutsi n’abandi benshi bayishyigikiye mu gihugu rwihishwa badakozwa na mba iriya tariki), ku buryo n’abo banyapolitiki bari mu mashyaka azitabira iyo myigaragambyo babizi batabipfa na RNC cyane.

Ndetse kongera kuvugana na RNC nyuma y’iyo myigaragambyo nta kibazo bizatera kuko RNC izaba igaragaje ko yihagazeho kandi tutirengagije ayo mashyaka arayikeneye kubera impamvu 2 z’ingenzi:

-Kuva RNC yashingwa byatumye isura y’abarwanya ubutegetsi bwa Leta ya Kagame ihinduka, haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga, aho kubona urwanya ubutegetsi wese nk’umuhutu w’intagondwa cyangwa umujenosideri, bisigaye ari ibintu bisanzwe kumva ko umunyarwanda wese ubwoko ubwo aribwo bwose ashobora kuba muri opposition.

-Bamwe mu bayobozi ba RNC bafite ingufu nyinshi ku bantu bari mu butegetsi bwo mu Rwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’abatutsi ku buryo byatuma amahinduka yoroha cyangwa akihuta. Kandi RNC niyo ifite uburyo bwo kuba yakumvisha abaturage bo mu bwoko bw’abatutsi ko amahinduka ari ngombwa kandi ko nibaguma inyuma ya Kagame amaherezo azabaroha.

Abo itariki ya 6 Mata ishobora gukoraho ni abanyapolitiki b’abahutu bazaba batashatse kwitabira iyo myigaragambyo ngo batarakaza RNC. Ubucuti bwabo na RNC buzakomeza kandi ubundi muri demokarasi buri muntu afite uburenganzira bwo guhitamo ariko ku rundi ruhande bazaba biyahuye, (suicide politique) aha ndavuga abantu bamwe bo muri FDU-Inkingi bakunze kwita iya Nkiko Nsengimana.

Nk’uko byagaragaye, bamwe mu bantu bo muri FDU-Inkingi bari barataye umurongo nka Eugène Ndahayo batumiye abantu mu myigaragambyo kugira ngo barebe ko isura yabo yakongera kumera neza. Ibi nta kindi bizaganishaho uretse isenyuka rya FDU-Inkingi kuko ari igice cya Ndahayo Eugène nta ngufu zigaragara gifite, ari igice cya Nkiko Nsengimana kizaba gisa nk’ikiteranije n’abahutu benshi bumvaga ko n’iyo RNC itaza mu myigaragambyo ariko ntikurure FDU-Inkingi ngo nayo itume itajyayo.

Kuri FDU-Inkingi hazaba hasigaye inzego gusa nta bayoboke, bikaba byaca intege cyane Madame Victoire Ingabire aho ari mu buroko. Kandi birashoboka ko abayobozi ba FDU-Inkingi bamwe bashobora gusezera cyangwa bakirukana mu ishyaka abo batavuga rumwe.

Hari amakuru avuga ko hari bamwe mu bayoboke bo hejuru ba FDU-Inkingi bagize uruhare mu itangwa z’impapuro zo gufata abasirikare 40 ba FPR zatanzwe na Espagne, ubu harakekwa ko abo bayoboke ba FDU-Inkingi bakora uko bashoboye ngo zivanweho kugira ngo Lt Gen Kayumba ashobore gukora politiki mu bwisanzure. Bibaye byo Lt Gen Kayumba agakurirwaho izo mpapuro bishobora kugira ingaruka nyinshi:

-Zishobora gukurirwaho n’abandi bose basigaye

-Igitutu kuri Leta ya Kagame cyaba kigabanutse

-Imyitwarire ya RNC na Lt Gen Kayumba ishobora guhinduka mu gihe baba bazi ko nta kibazo bafite mu butabera

-Ishyaka FDU-inkingi ntabwo ryarokoka uburakari bw’abaturage b’abahutu.

Abayoboke benshi ba FDU-Inkingi bazaba bamaze kurambirwa ako kadurivayo bashobora kwerekeza muri MRP ya Albert Rukerantare, RDI-Rwanda Rwiza ya Twagiramungu cyangwa RNC.

Ariko ikindi gishobora kuba nyuma y’iyi myigaragambyo n’imishyikirano ifatika hagati ya RNC n’andi mashyaka nakwita ko yiganjemo abahutu kuko icyo gihe buri ruhande ruzaba rumaze kugaragaza aho ruhagaze ku bibazo bimwe na bimwe bireba u Rwanda. (Nta gitangaza kirimo ko hari abayoboke ba RNC bashobora kuzitabira iriya myigaragambyo ku giti cyabo cyangwa mu rwego rwa diplomasi cyane cyane ababifite aho bahuriye na kiriya kibazo cy’indege)

Bimwe mu bibazo bindi bitera ubwumvikane bucye muri opposition

RNC igizwe n’abantu benshi bahoze muri FPR, ku buryo ibyaha bimwe na bimwe byakozwe na FPR bigoye kubitandukanya n’abo bantu natanga urugero:

-Lt Gen Kayumba Nyamwasa hari ibyaha byinshi by’ubwicanyi aregwa

-Col Patrick Karegeya kuba yarategekaga inzego zishinzwe iperereza ryo hanze bituma nawe atungwa agatoki na benshi mu bikorwa byinshi byabaye igihe yari muri ako kazi

-Gerard Gahima aregwa kuba mu bakoze amalistes ngo ya ba ruharwa (ayo malistes koko yariho abantu bamwe bakoze ubwicanyi, ariko muri rusange abenshi bari kuri ayo ma listes kubera imvo za politiki n’ubwoko kurusha ubutabera), abanyarwanda benshi ubu bafunze cyangwa bigeze gufungwa hari benshi bivugwa ko bafunzwe kubera uyu mugabo, si ibyo gusa kuko abanyarwanda benshi bo mu Burayi, Amerika, Afrika bafite imanza nyinshi bakiburana kubera impapuro zo kubashakisha zagiye zitangwa na Gahima ndetse akanazijyanira no muri ibyo bihugu, harimo bamwe zari zifite ishingiro ariko harimo n’abandi babaga baregwa ibirego by’ibihimbano byacuzwe n’ubutegetsi.

Kuba aba bagabo basaba imbabazi ariko bateruye (birumvikana ko Radio cyangwa ibinyamakuru atari urukiko, kandi burya muri politiki ntawe ushyira amakarita ye yose ku meza icyarimwe aba agomba kugira izo abika ashobora gukoresha mu mahina) bituma hari benshi babifata nko kwiyerurutsa.

Ikindi kibazo k’ingorabahizi n’uko abagize RNC ubona mu mvugo zabo badashaka kwiteranya na bamwe muri bagenzi babo basigaye mu buyobozi no mu gisirikare mu Rwanda, abacitse ku icumu ndetse n’abatutsi muri rusange ahubwo bakavuga cyane cyane Kagame. Ibi bikaba imbogamizi nini cyane kuri bamwe bumvaga ko abantu bo muri FPR bakoze ubwicanyi babariwe ntibahanwe byatuma abafungiye Arusha no mu magereza yo mu Rwanda bafungurwa ndetse no gukurikirana abantu ku cyaha cya genocide bigahagarara (amnistie Générale).

Iki kibazo kizamura impaka ndende kuko byaba bikomeje kugaragara ko hahanwa uruhande rumwe gusa bigatuma hari abakomeza gushyira ingufu mu ifatwa ry’abahoze muri FPR na Lt Gen Kayumba arimo. Kandi gushaka gufata abasirikare ba FPR bari mu buyobozi ubu byatuma impinduka za politiki zitabaho mu mahoro ndetse zikagwamo inzirakarengane nyinshi.

Mu kiganiro Lt Gen Kayumba yahaye Radio Itahuka ijwi ry’ihuriro RNC, hari aho yakoresheje amagambo atarashimishije abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu cyane cyane abakomoka mu majyaruguru y’igihugu n’abari barahungiye muri Congo. Ndetse abanyamashyaka bamwe babona Lt Gen Kayumba yarabasuzuguye akanabishongoraho muri icyo kiganiro.

Kuba ihuriro RNC rivuga ko atari ishyaka ahubwo ari ihuriro, bijijisha benshi kuko ubundi ihuriro (plate-forme) rigirwa n’amashyaka menshi kandi uretse RNC ubwayo na PDR-Ihumure ya Rusesabagina nawe umaze iminsi usezeye muri RNC nta yandi mashyaka agaragara muri iryo huriro. Abakabya bo bavuga ko iyo mvugo ihishe byinshi birimo gushaka kwishyira hejuru ya bose nka ya yindi ya FPR yo kwiyita umuryango w’abanyarwanda aho kwitwa ishyaka nk’andi mashyaka.

Ikindi kibazo gikomeye n’uko abanyapolitiki benshi b’abahutu batinya RNC ko yabagira ibikoresho bo n’amashyaka yabo nk’uko FPR yagiye ibigenza mu myaka yashize inakomeje kubigenza ubu. (Hari abemeza ko Rusesabagina yasezeye muri RNC kubera iyo mpamvu).

Kuba hari abanyapolitiki bakemangwa kuba barafashije FPR gufata ubutegetsi ndetse bagakorana nayo, ubu bari muri opposition, bameze nk’abadashaka ko habaho ubufatanye na RNC amashyaka yabo atarakomera kandi bafite ubwoba bwo gufata ibyemezo bishobora kubagiraho ingaruka mbi mu rwego rwa politiki kuko imbere y’abanyarwanda b’abahutu, abo banyapolitiki bameze nk’abari mu igeragezwa. Nabaha urugero ku baba barumvise Radio Ijwi rya Rubanda, aho Bwana Twagiramungu yageragezaga kwisobanura ko yabeshywe na FPR bigatuma nawe abeshya abanyarwanda, bigaragare ko Bwana Twagiramungu adashaka gufata risque mu gihe atarizera ko yongewe kugirirwa icyizere.

Icyizere cyo guhindura ibintu vuba abanyarwanda benshi bari bafitiye RNC igishingwa, cyaragabanutse gato. Kuko umuvuduko yari ifite nawo waragabanutse. Ariko abayoboke bamwe ba RNC siko babibona, ahubwo bavuga ko bagenda bashinga imizi ahantu henshi kw’isi kandi no mu Rwanda imbere abayoboke bariyongera ubutitsa.

Ntawashidikanya ko RNC iteye ikibazo Leta ya Kagame, kuko iyo urebye ibyo ibinyamakuru byayo byandika bishaka gusebya abagize RNC ubona ko Leta ifite ubwoba bwa RNC.

Umwanzuro

Ikihutirwa ni uko amashyaka yose ya opposition yagirana imishyikirano ifatika n’iyo yatwara igihe. Maze bagafata ingamba zifatika kandi bakagira ibyo bemeranywaho mu bigomba gukorwa mu kurwanya ubutegetsi bwa Kagame, n’ibyakorwa ubwo butegetsi buramutse buhirimye.

Ikibazo cy’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, ubutabera, gusaranganya ubukungu bw’igihugu, impunzi.. bikigwaho hakiri kare kuko kwibwira ko bizigwaho ubutegetsi bwa Kagame ari uko bumaze guhirima ni ukwibeshya cyane. Kuko buhirimye nabi ku buryo bwihuse byatera intambara mbi cyane n’ubwicanyi ndenga kamere.

Banyapolitiki mukorera hanze mufite umwanya n’uburyo bwo gukora imishyikirano, nimuyikore mwumvikane kandi mufate ingamba zifatika. Si ngombwa ko mwese mugira imyumvire imwe, ahubwo icyangombwa n’iko mwese mukunda u Rwanda kandi mwifuza ko ibintu bihinduka hakaza Demokarasi isesuye aho buri munyarwanda azagira uburenganzira bwe ndetse n’amategeko agakurikizwa.

Marc Matabaro

Rwiza News

 


5 commentaires

  1. info dit :

    Source: http://fr.groups.yahoo.com/group/fondationbanyarwanda

    Re: ABASHAKA ABAYOBOKE BITWAJE ABAYOBOZI B’ANDI MASHYAKA IBYANYU BIZASOBANUKA

    Majyambere
    Nk’uko uri bubibone munyandiko maze gutangaza hasi, ntaho mpuriye n’ikibazo cy’iyicwa rya Bourgmestre Dukuzumuremyi Eliyasi.

    Niba ibyo bintu wabihawe n’uwaba ashaka kuvuganira Mushayidi mumafuti, uwo muntu umusubize ko yahushije rwose.
    Ikindi kandi mugomba kumenya ntabwo gutangaza ibya Mushayidi byakozwe ari uko yabonye igikombe, oya rwose usubiremo urebe amakuru neza, ikibazo cya Mushayidi kizwi guhera kera. uzabaze bamwe bari muri FDU hari abafite ayo makuru guhera kera.
    Gutangaza ibya Mushayidi si ukudindiza opposition ahubwo ni ukuyiteza imbere cyane ndetse nawe bikamugirira akamaro, muzabibona kera kuko akenshi ibyo nkoze hari benshi batajya bahita babyumva ariko nyuma bakangarukira.

    Kubyo kuvuga ko nshaka abayoboke nitwaje andi abandi bayoboke b’amashyaka, muribeshya cyane. Njye mfite abayoboke maranye igihe ndetse nibenshi cyane barenze n’abanyu kure cyane nindamuka mbakanguye bose. Nihaza n’abandi kubera bashimye inzira ndimo bazaze ni karibu ariko hari n’abahasanzwe benshi.

    Muri biriya bikuru byawe, wavuzemo uwitwa Zimurilinda, ndagirango nkubwire ko uwo muntu ahubwo hari amakuru yangezeho avuga ko uwo muntu anzira bikomeye kuko mvugira aba victimes b’abahutu. Nta kintu nziranyeho nawe.
    Majyambere rero, kubireba ubwicanyi bwakorewe abahutu cyangwa abatutsi ntana kimwe nigayaho kuko ndi umwe mubantu batagira ikizinga. Ndetse nibyo byampaye imbaraga zo kuvugira abavictimes bose kuko ndiyizi ko ndi umwere kuburyo n’uwamparabika bitafata. Ngitangira no kwamagana ubwicanyi bwa FPR kumugaragaro benshi baremekanyije ibinyoma ariko byose bikikubita hasi kuko ntakuri kurimo. Nawe rero ibi uvuze ni ibinyoma ugize nabi kandi uzahora ubyicuza ubuzima bwawe bwose numara kumenya neza.
    Njye ufite icyo amvugaho azajye agitangaza ntakavuge ngo arindiriye inama ngobokagihugu kuko ibyo ni amaringushyo ya politiki kubibazo bireba ubucamanza.
    Nta cyo nikanga imbere y’abantu n’imana. Soma iyo nyandiko yanjye iri hasi iraguha amakuru arambuye.
    30/03/2012
    Rutayisire Boniface

    ———————————————————————————————–

    Ikibazo cy’iyicwa rya Dusabumuremyi Alias ntaho Rutayisire Boniface ahuriye nacyo:

    Ndamenyesha abantu bose ko ibintu byadutse byo guhimba ibinyoma ngo barashaka kumvisha Rutayisire Boniface bamugerekaho ubwicanyi bwakorewe Bourgmestre Dusabumuremyi Elias ari ibinyoma.

    Abantu bazanye ibyo bintu kuri internet bahise bigaragaza ko icyo abanyarwanda babereyeho ari ibinyoma bagamije kwica. Ndetse muguhimba ibyo binyoma harimo n’ubuswa bwinshi.

    Njyewe Rutayisire Boniface ndatangaza ko ntaho mpuriye n’urupfu rwa Dusabumuremyi Elias. Abahimbye ibyo bintu biragaragara ko ari abicanyi bahimba ibinyoma bidashobora gufata.

    Uwavuze ko Dusabumuremyi yicwa nari muri Komini yayoboraga ni ibinyoma. Nta n’ubwo naherukaga muri iyo Komini. Uwo munsi yishweho nari i Kigali mukazi kanjye kurinda ngeza nijoro. Haba muminsi yabanjije haba uwo munsi ndetse no muminsi yakurikiye nari i Kigali mukazi kanjye.

    Ndetse ayo masaha bavuga ko yishwemo njye nari ndimo kuvugana n’umukiriya wanjye w’umuzungu muri USA ntegura ibicuruzwa bye (by’ibitabo yari yarakoreye commande) kuko muri sosiyete yanjye harimo ishami ryari ribishinzwe. N’ubu ibyo bitabo ushobora kubisanga muri za bibliotheques zo muri Amerika aho nawe yabicuruje. No muri ayo masaha namwoherereje fax ashobora no kuba akiyifite.

    Abahimbye biriya by’ubwicanyi babigereka kuri Rutayisire Boniface ni ibinyoma byo kugirango bihimure ariko babikoze mumakosa kuko babikoze kumuntu batazi neza.

    Ikindi abantu bahimbye ibyo binyoma nabonye bavuze ko imodoka yanjye yari ihari kandi ari ibinyoma kuko umuturage wa mbere watabaye Burugumestiri yicwa yatangarije kuri radio ijwi ry’amerika mugitondo ko we yiboneye ko imodoka yari ihari yari imodoka y’umweru ya Tata y’abasirikare ndetse ikaba ariyo yatwaye Burugumesitiri akagenda atabaza. Uwo muturage wari utabaye yavuze ko yirukanywe n’abasirikare kandi yavuze ko yabiboneye. Nta modoka y’umweru rero nari mfite muri icyo gihe.

    Uwahimbye ibinyoma rero ko Rutayisire Boniface yari ahari n’imodoka ye ibyo ni ibinyoma bidashora gufata.

    Uwahimbye ibinyoma yongeyeho ko Dusabumuremyi yari Bourgmestre wa Komini ya Kayenzi, ibyo sibyo ahubwo yari Bourgmestre wa Komini ya Nyabikenke. Ibi byose biragaragaza ihuzagurika rikomeye kuburyo abantu nk’aba bakwiriye kubihanirwa.

    Ikindi kigomba kumenyekana n’uko ayo makimbirane na Burugumestiri n’umuryango w’umugore wanjye ntayigeze abaho. Kuva abaye Bourgmestre ndetse ataranamuba barasabanaga neza ndetse hari hashize amezi menshi adutumiye mubirori yari yakoresheje muri Komini ye tujyayo nk’abashyitsi bakuru dusabana nawe hamwe n’abaturage bose. Ikindi kitari kizwi n’uko uwo mu Burugumesitiri yari amasano n’umuryango w’umugore wanjye. Kuremenyekana ibintu bidashobora gufata uhimba urwango aho rutigeze ruba ni ubwicanyi nk’ubundi.

    Ikigomba kumenyekana ahubwo nuko hari abantu banga Mabukwe bakomoka muri iyo komini kuko yabarokotse kumunota wa nyuma bamushoreye ari ikivunge cy’ishyano ryose bagiye kumuroha muri Nyabarongo noneho bagera kugasozi bagenda bamunona bamwambitse ubusa Komini igahita ifatwa n’inkotanyi bakiruka. Niba rero abahimbye ibinyoma baba baciye kubantu nkabo kugirango bumvishe uwo muryango baciye kumukwe wabo ibyo nabyo ntibishobora gufata kuko Rutayisire Boniface ndi umuntu utagira amaraso kuntoki n’imana irabizi.

    Ahubwo abavuga ko muri ibyo bihe Rutayisire Boniface yaba yarashoboraga kwica abahutu ni ubushinyaguzi kuko bagombye kubanza kumenya ko muri ibyo bihe aribwo abo bavukana ndetse n’abandi bagize umuryango we aho avuka bari bamerewe nabi i Kibungo. Ntabwo waba wicirwa abantu i Kibungo buri munsi ngo noneho wishorere ujye kwica abo musangiye ingorane z’ubwoko i Gitarama. Iyo minsi bavugamo iyicwa rya Burugumestiri nibwo nari ndimo mpuruza za droit de l’homme nzijyana i Kibungo n’ahandi ngo zitabare. Ese waba wahurujwe ngo iwanyu abo muva inda imwe babateye banaga ibishangara byaka munzu ngo bayibatwikire hejuru ikanga ikabananira kuko yari yubakishije ciment n’amabati noneho ngo nawe urajya kwica abahutu Gitarama. Muri abahemu b’abagira nabi. Abahimbye biriya binyoma ni abicanyi nk’abandi bose imana izabahana.

    Ahubwo muzabaze neza muzasanga abahutu b’i Gitarama narabagiriye akamaro gakomeye kuko namaganye akarengane bakorerwaga. Ndetse nageze naho mbona ibintu byakomeye mpitamo kubashingira n’ikinyamakuru spécial kugirango cyamagane itsembabagabo ryari ryarahadutse muri gitarama. Muzashake ikitwa La vigilance muzabonako gitabariza Gitarama kivuga ko nta mugabo w’umuhutu usigaye i Gitarama. Kandi hari abicanyi bunamuye icumu bumvise ko bitangiye kwamaganwa kumugaragaro. Kwandika ibyo bintu muri icyo gihe kandi nkabicapa muri imprimeri ya sosiyete yanjye kubuntu ntabwo ari ikintu cyoroshye. Njye ntacyo ntakoze ngo ndengere abantu ariko ariko abo warengeye iyo batangiye guterura umuhoro w’ibinyoma ngo bakwice utangira kwibaza icyo abantu aricyo.

    Muzabaze na Murengerantwari wandikaga Nyabarongo ninjye namwandikiraga ibikomeye nk’ikinyamakuru kigeze gusohora rapport y’Amnistie yose.

    Ntabwo navuga ngo inyiturano y’abahutu kandi nanjye ndiwe n’ubwo mugeza aho mukabunyambura. Mukubeshya ko naba mfite amaraso kuntoki mukoze ikosa ry’amateka kuko muhimbye ikintu kidashobora gufata. Yaba umuhutu cyangwa umututsi ntamuntu n’umwe nigeze ndya urwara cyangwa ngo ngire uwo mbeshyera. Yewe nta n’uwo nafungishije. Ndetse hari n’abantu bangiriye nabi muri 1994 bari muburayi kuri ubu, abo bose bari i Kigali nyuma ya 1994 barabizi ko ntacyo nabatwaye. Ndi umuntu w’imana. Hari n’uwo nigeze kubona muburayi wari mukivunge cy’abaturage mugiturage cyanyicaje hasi muri 1994 we asaba abaturage ngo bahite banyica hanyuma abaturage baramwangira biyemeza kuzinduka bajya kundoha muri Nyabarongo kuko batashakaga kuvunika bahamba igitumbi cy’umusore, uwo muntu ari mu Burayi sinamuriye n’urwara araho aragaramye ni umutagisimeni n’ubwo iyo duhuye abura amahoro. Uwo munsi abaturage bazindutse baza kunshaka aho bambikije ngo bajye kundoha muri Nyabarongo basanga abacuruzi banyibye banjyanye i Gitarama i Kabgayi ariko bananirwa kungezayo. Ngo haje abaturage barenga ibihumbi bitatu b’imisozi hafi itanu bitwaje ibicumu n’ibisongo. Abo baturage bose nta n’umwe nyuma ya 1994 nagiriye nabi ahubwo bamwe muribo hari nabo nasabiye amashuri y’abana babo abandi mbaha akazi. Imana yandinze ikandokora ntabwo nayihemukira nkora amaraso y’umuntu. Nahakanye ko nzasaza ntakoze amaraso. Imana izakomeze imfashe indinde ibyo bintu.

    Nabivuze kenshi ko ntawe uzanyegekaho amaraso ngo bifate kuko ibihe byonyine nari mvuyemo hamwe n’ibyo nanyuzemo byose sinshobora gukora ikintu cyabuza umuntu ubuzima. Ndi umwere utagira inenge. Ndi muri bake b’abanyapolitiki batagira ikizinga na busa. Ibyo kandi mbishimira imana kuko yandokoye ndetse ikampa n’umutima wo gufasha abandi nkanabitangira.

    Le 30/03/2012

    RUTAYISIRE Boniface

    tel (32) 488 250305

    email: infotubeho@yahoo.fr ( yahoo.fr)

    From: Majyambere Juvenal
    To: DHR Group ; rwandanet ; umusoto umusoto
    Sent: Thursday, March 29, 2012 9:36 PM
    Subject: [rwandanet] ABASHAKA ABAYOBOKE BITWAJE ABAYOBOZI B’ANDI MASHYAKA IBYANYU BIZASOBANUKA

    Iyo witegereje muri iyi minsi ibigenda byandikwa ku mashyaka atavugarumwe n’ubutegetsi bwa Kagame wibaza niba ababyandika bataratumwe na Kagame kumufasha gusenya amashyaka amaze kugira imbaraga ngo azimangane. Nyamara inama nagira abashaka gushinga amashyaka arwanya cg yiyita ko arwanya leta ya Kagame na FPR ye bakwiye kwirinda gukurura akavuyo mu yandi mashyaka ya opposition dore ko ikigaragarara babuze abayoboke none bakaba bifuza kubanza gusenya ayo mashyaka amaze gukomera ngo abayavuyemo bayoboke ayo yabo.

    Mu minsi ishize nasomye inyandiko za Rutayisire Boniface aho yibasiye umuyobozi wa PDP Imanzi Déogratias Mushayidi avuga ko abatamuzi bazamumenya ko ngo yishe abahutu benshi ngo none bakaba bamugira intwari. Ndetse yanongeyeho ko Mushayidi yari akwiye kugira ubutwari bwo gusaba imbabazi abanyarwanda cyane ngo abo mu bwoko bw’abahutu kubera ngo ibyo yabakoreye. Ariko se Rutayisire yamenye ko Mushayidi yishe abahutu ari uko ahawe igikombe cyo guharanira demokarasi cyitiriwe Ingabire Umuhoza Victoire uyoboye FDU-Inkingi?

    None se Bwana Rutayisire Boniface, ko watubwiye ko Mushayidi ngo yishe abahutu ngo abatamuzi tuzamumenya, ibyawe byo byaba ari shyashya? Ese iby’urupfu rw’uwigeze kuba Bourgmestre wa Nyabikenke nyuma gato y’uko inkotanyi zifata ubutegetsi witwaga Dusabumuremyi Elie wishwe mu mpera z’Ugushyingo 1996 waba hari icyo uruziho? …………………………..

    ———————————————————————–

    FONDATION BANYARWANDA est un forum libre. Ses membres se trouvent au Rwanda et sur tous les continents. Ses objectifs : informer, faciliter des débats et des contacts entre citoyens sans aucune discrimination ethnique ou autre. Les échanges entre les membres doivent être caractérisés par le respect mutuel et la tolérance.
    NB : Tous les messages publiés sur ce forum n’engagent que la responsabilité de leurs auteurs.
    RUTAYISIRE Boniface
    Propriétaire et Modérateur
    Tél. : 00 (32)488 25 03 05
    E-mail : b2003n@yahoo.fr
    http://fr.groups.yahoo.com/group/fondationbanyarwanda

    ———————————————————————–

  2. kagabo dit :

    kone reka turebe inama ya RNC na FDU izaba le 31.03.2012, ikizavamo. Ariko hari amahirwe ko bashobora gufata gahunda yo kohereza délégation, kuko nta muntu n’umwe ushaka gufara risque

  3. Kone DOSSONGUI dit :

    Nta sesengura mbonye muriye article. Uyu wayanditse numurwanashyaka wa rimwe muyateguye iyi myigaragambyo ushyiramo ibikabyo akora za manipulations kugira ngo arebe ko abayobozi bamashyaka batazayitabira bawisubiraho bakayizamo. C’est très faible comme analyse, kuko iyo myigaragambyo siyo gipimo kizagena abazashingimizi nyabyo muri opposition politique rwandaise ou pas. Aha nugushyuhaguzwa gusa !

  4. Anonyme dit :

    UVUZE NEZA CYANE KANDI BIRAGARAGARA KO URUMYNYAMAKURU UZI GUSESENGURA COURAGE.

  5. Cena dit :

    Sha ndakumvise,sinkuzi,sinzi nuruhande uriho muribyo bice,ubwoko,amashyaka,ihuriro byose bihuriyemo abanyarwanda.Sinashidikanya kukubwira ko ufite ibitekerezo bizima,ariko twakwibaza niba abanyarwanda bose aho bari hose,n’ibyo bemera muri politiki nyarwanda banumva neza kandi bakemera ibyo uvuga.Komerezaho,tanga inama nziza n’ibitekerezo byubaka harubwo Imana yakögera ikirirwa ahandi ariko igataha i Rwanda.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste