Johannesburg:Urubanza rw’abashatse kwica Lt Gen Kayumba rwakomeje

Johannesburg:Urubanza rw'abashatse kwica Lt Gen Kayumba rwakomeje court-cases-300x192Kuri uyu wa kabiri  tariki ya 27 Werurwe 2012, hakomeje urubanza rw’abashatse kwica Lt Gen Kayumba Nyamwasa, muri Jeppe Regional Court i Johannesburg muri Afrika y’Epfo.

Ejo hashize n’uyu munsi Lt Col Kwena Motlane yahaswe ibibazo n’ababuranira abaregwa nyuma yo gutanga raport yakozwe n’amakompanyi ya mtn, vodacom akora itumanaho rya telefone zigendanwa agaragaza uburyo amatelefone na sim cards byafatanywe abaregwa byahamagaranye kenshi mu gihe Lt Gen Kayumba yaraswaga.

Mu gusobanura Lt Col Kwena Motlane ageze ku nyandiko zakozwe na batanu mu baregwa, havuyemo Pascal Kanyandekwe gusa abandi bemeye byinshi bashinjwa ariko ubu ababunganira bakaba bavuga ko babikoze kubera inkoni bakubiswe n’abapolisi babafashe ndetse harimo na Frank Ntwali muramu wa Lt Gen Kayumba.

Ibyo rero byateje impaka nyinshi hagati y’abunganira abaregwa n’ubushinjacyaha bituma umucamanza yemeza ko haba urubanza mu rundi hagahamagarwa abapolisi bose bafashe abaregwa muri uru rubanza kugirango abe aribo bamusobanurira uko byagenze.

Kuri uyu wa gatatu tariki 28 Werurwe 2012 rero nibwo nyuma yo kumva impande zombi umucamaza azafata icyemezo cy’uko izo nyandiko zishinja bimwe mu byaha zakozwe n’abaregwa batanu zafatwa nk’ubuhamya urukiko rwashingiraho ruca urubanza cyangwa ntizemerwe.

Urubanza rurakomeza kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Werurwe 2012 muri Jeppe Regional Court i Johannesburg.

Ruben Barugahare

Rwiza News

 


2 commentaires

  1. Anonyme dit :

    Si byiza ko Kayumba wumva ko ari wowe ufite ibitekerezo bizima gusa. Hari n’abandi babifite kdi abo si abo muri ubu bwoko gusa cg buriya. Interahamwe zishe abantu, ariko n’inkotanyi ntizishe ibiti n’amabuye gusa, Bishe n’abantu kdi batarobanura abato n’abakuru. Tuzakwemera neza rero igihe uzaba byibuze ibi wabyemeye neza.

    Abanyarwanda barwaye indwara yo kwitana abanzi. Twavuye ku nyangarwanda ubu tugeze ku banzi b’u Rwanda. Karegeya ati « twari dufite ikibazo cy’abanzi bacu. » Yirengagije ko abo ari abavandimwe. Kdi ubwo shebuja nibwo yavugaga ko batabashije kubamara. None Karegeya aracyabita abanzi babo. Ibi bikavuga ko Karegeya nawe Kayumba mutashwanye n’imiyoborere mibi n’igitugu, ahubwo mwananiwe gusangira cg hari ibindi mwapfuye, ariko ntimutubeshye ngo mwanze gukomeza kubona abantu barengana kuko mumvugo zanyu, kurenganya biracyarimo. Ntimuriyumvisha ko mufite amakosa menshi n’amadeni murimo abanyarwanda.

    Urubanza rero ndifuza ko rurangira kdi neza, ariko n’izindi zigakomereza ho.

    Murakoze, mushobora kunsubiriza hano ku rubuga. Ubyumva ukundi na we yabivuga.

  2. Anonyme dit :

    Ni bashyidike, ukuri kujye ahagaragara. Kayumba nawe hindura ibitekerezo wumve ko abantu bose ari abantu. Wongerewe imisni yo kubaho uyikoreshe uhinduye imyumvire kdi ubaze Imana impamvu yakurokoye uzi n’ukuntu bariya bagabo bazi kwica. Ntubizi se? Ntiwirate amaboko rero, ahubwo ukorere Imana uhumutse rwose. Ubane n’abantu bose amahoro.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste