Archive pour 26 mars, 2012

U Bufaransa burahakana ko nta bapererezi babwo birukanywe n’u Rwanda.

U Bufaransa burahakana ko nta bapererezi babwo birukanywe n’u Rwanda. sarkozy-kagame-walking

Urwishe ya nka ruracyayirimo!

Inkuru dukesha urubuga JamboNews iravuga ko: Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa ahakana ibyavuzwe n’Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Martin Ngoga, wari wavuze kuri uyu wa kane tariki 22 Werurwe 2012 ko u Rwinda rwirukanye abapererezi b’abafaransa bari baje mu Rwanda mu rwego rwo gukora iperereza ku banyarwanda baba mu Bufaransa bakekwaho icyaha cya genocide.

« Abakozi mu by’ubucamanza bagiye mu Rwanda mu rwego rw’iperereza mpuzamahanga (commission rogatoire internationale), bakoze akazi kabo, karangiye barataha. Ntabwo bigeze birukanwa.»: aya magambo yavuzwe ku wa gatanu tariki 23 Werurwe 2012 n’umuvugizi wa Ministère y’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, igihe yabazwaga na agence Hirondelle, nyuma y’aho Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda Martin Ngoga, avuze ku wa kane tariki ya 22 Werurwe 2012 ko u Rwanda rwirukanye abo bapererezi. Ariko Ministère y’ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa mu ijwi ry’uwungirije umuvugizi wayo, Fabienne Mansencal ntacyo yashatse gutangaza ku byavuzwe n’Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda.

Igihe habaga ikiganiro n’abanyamakuru cyabereye Arusha muri Tanzaniya, ku wa kane tariki 22 Werurwe 2012, Martin Ngoga, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, yavuze ko u Rwanda rwirukanye mu cyumweru cyari gishize abapererezi b’Abafaransa, bari baje mu Rwanda gukora iperereza ku banyarwanda bahungiye mu Bufaransa bakekwaho kugira uruhare mu mahano yo mu 1994 mu Rwanda.

Martin Ngoga yari yasobanuye ko abo bapererezi b’abafaransa bari birukanywe kubera ko ntacyo bakoraga kigaragara. Abo bapererezi ngo batswe uruhushya rwo gutembera uko bashaka. Yakomeje asobanura ko habayeho kuza mu Rwanda kenshi kw’abapererezi b’abafaransa ariko nta rubanza na rumwe rwigeze rucibwa mu Bufaransa.

Abantu benshi bakora mu by’ubucamanza babwiye agence Hirondelle ko hatigeze habaho kwirukanwa kw’abo bapererezi, bari bagizwe n’abajandarume 2, bo mu gice cy’ubugenzacyaha cya Jandarumori y’u Bufaransa. Ahubwo bemeza ko igihe abo bapererezi bagombaga kumara mu Rwanda cyagizwe gito. Bari bageze mu Rwanda tariki ya 11 Werurwe 2012 bagomba kurangiza akazi kabo tariki ya 24 Werurwe 2012, ariko byabaye ngombwa ko bataha tariki 20 Werurwe 2012, n’ukuvuga iminsi 4 mbere y’igihe cyari giteganijwe.

Umwe muri abo bapererezi yari yahamagawe n’Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, tariki ya 15 Werurwe 2012, amusaba ibisobanuro ku mpamvu ibikorwa by’ubucamanza bitwara igihe kinini mu Bufaransa, kandi hakaba nta manza zicibwa. Nyuma y’iryo tumizwa, abo bapererezi basabwe kuva mu mujyi wa Butare aho barimo gukorera iperereza.

Ku itumizwa rya kabiri, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda yongeye kubaha uruhushya rwo kujya aho bashatse hose. Ariko abakuru b’abo bapererezi babonye ko umwuka utari mwiza, basaba abo bapererezi gufata indege bagataha, akaba ari nayo mpamvu bagabanije iminsi bagombaga kumara mu Rwanda.

Ibi bije bikurikira ikibazo cyo mu rwego rwa diplomasi, aho u Rwanda rwanze uwagombaga guhagararira u Bufaransa mu Rwanda.

Ababikurikiranira hafi bemeza ko n’ubwo ibihugu byombi byagerageje kubyutsa umubano wabyo, urwishe ya nka ruracyayirimo.

Marc Matabaro

Rwiza News

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste