Archive pour 25 mars, 2012

Leta y’u Rwanda igeze aho yitabaza abakinnyi b’ikinamico nka Fillette mu gusebanya!

Leta y’u Rwanda igeze aho yitabaza abakinnyi b’ikinamico nka Fillette mu gusebanya! 224576_232232236819241_5802452_aUyu munyarwandakazi mureba ku ifoto yiyita Marie Irene Rwizihirangabo  kuri facebook ariko uzwi cyane ku izina rya Fillette, abatuye hafi yo kwa Kabuga mu Muhima baramuzi cyane. Leta y’u Rwanda mu guta ibitabapfu irimo kumukoresha muri bya binyamakuru byayo byandika urukozasoni bisebya abatavuga rumwe nayo, aho atanga ubuhamya ngo yarahemukiwe kandi ari umwana w’imfubyi.

Ariko hari ikintu kinini Leta y’u Rwanda yibeshyeho, Abantu bose bazi neza Fillette ntabwo bashobora kwemera ibyo avuga, kereka abatamuzi wenda!

Ni umubeshyi cyane, yabaye mu miryango myinshi yashakaga kumufasha nk’imfubyi intambara ikirangira, ariko henshi yagiye ahakurwa n’ubujura no kubeshya.

Azwi nk’umuntu wicuruzaga aho hose haba mu bazungu cyangwa mu birabura. Ariko nta mahirwe yigeze agira y’abagabo kubera kwiba no kubeshya cyane. Ngo yashakaga kuba mannequin.

Yabaye icyamamare mu bujura. Natanga nk’urugero:

-Yagize uruhare mu kwibisha abantu bacuruzaga Coltan mu gikari kwa Kabuga iruhande rwa Banque Populaire ya Muhima

-Yafatiwe kenshi mu iduka ryitwa T-2000 ry’abashinwa arimo kwiba ibintu akabishyira mu myenda y’imbere

-Yibaga aho yari yabonye ikiraka mu imurikwagurisha ry’abanya Iran

-Yigeze kwiba ibikoresho by’umuganga wari ugiye gufungura ivuriro, arabigurisha ajya kuba muri Hotel ku Gisenyi we n’umwana we witwa mignone, amafaranga aramushirana Police iramufata baramufunga.

-Yagiye afatwa kenshi yibye abagabo, bakaza kumuhiga kwa Kabuga.

Abantu bose batuye hafi yo kwa Kabuga baramuzi kubera kujya mu ngo zose yiba, arya aho asanze bihiye, cyangwa agenda aguza amafaranga abo abonye bose. Rimwe na rimwe yajyaga mu bagabo agata umwana wenyine, ku buryo iyo atagira abaturanyi bagira impuhwe uwo mwana we aba yarishwe na bwaki!

Byagombye gutera isoni Leta kuba isigaye yiyambaza abantu ubuzima busa nk’aho bwananiye. Ese ubundi nyuma yo gutanga buriya buhamya nako kubeshya, Leta yamufashije iki mu bukene bwe?

Ikibabaje ni abavandimwe ba Fillette, abana beza bagerageza kugira icyo bimarira mu buzima. Burya inda ibyara mweru na muhima koko. Bobette na Paulin nimwihangane mwapfushije muhagaritse!

Muri ibyo byose akora kandi ngo yarakijijwe, ni umurokore!

T.S.

Muhima

Huye: Imboga zarabuze kuko ibishanga zahingwagamo byahinzwemo ibigori

Abacuruza imboga mu karere ka Huye bavuga ko kuzamuka kw’ibiciro by’imboga muri iyi minsi biterwa nuko zabaye nke kubera hategetswe ko ibishanga zahingwagamo bihingwamo ibigori

Huye: Imboga zarabuze kuko ibishanga zahingwagamo byahinzwemo ibigori imboga1-4

Umuteko w’imboga ugura amafaranga 100

Agoronome w’akarere ka Huye yemeza ko hari ibishanga byahinzwemo ibigori byari bisanzwe bihingwamo imboga ariko ko bashishikarije abaturage kugira uturima tw’igikoni kugira ngo batazabura izo kurya.

Na none kandi, ngo imboga zagenewe kuzajya zihingwa mu bishanga mu gihe cya C, ni ukuvuga mu gihe cy’impeshyi kuko ari igihe cy’izuba kandi imboga zikaba ari ibihingwa bishobora kuhingwa bikera.

Mu gihe cy’amezi 6 gusa, umufungo w’imboga rwatsi waguraga 50frw ubu uragura 100frw, hari n’igihe ugura 150frw. Amashu yo hari abatakirirwa babaza uko agura kuko akangana urwara watangaga 150frw bakaguha 2, ubu kamwe baragacira 200frw. Akadobo k’intoryi kaguraga 250frw cyangwa 300frw ubu karagura 700frw ndetse na 800frw. Ikilo cy’ibitunguru cyaguraga 300frw, mu cyumweru gishize cyaguraga 700frw none ubu ni 900frw.

N’ubwo hari n’ibindi bicuruzwa byazamuye ibiciro ku buryo bugaragara nk’ibirayi, ikibazo cy’imboga ni cyo twibazaho cyane kuko zo zihingwa hafi y’umujyi, dore ko ibirayi ahanini bituruka mu majyaruguru y’u Rwanda.

Ibitunguru_bisigaye_bihenda_cyane_copy_copy

Ikilo cy’ibitunguru cyaguraga F300, mu cyumweru gishize cyaguraga F700 none ubu ni F900.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Huye we ntiyemeranywa n’abavuga ko imboga zabuze kubera ko ibishanga byahinzwemo ibigori kubera ko hari imboga zisanzwe zidahingwa mu bishanga.

Yagize ati “Wigeze ubona aho ibitunguru bihinze mu gishanga? Akenshi abahinga ibitunguru baba bishakira amafaranga, hakaba igihe ubutaka bwo ku musozi basanzwe babihingamo bushyirwa muri gahunda yo guhingira hamwe nk’ibigori, imyumbati, n’ibindi. Guhinga mu bishanga ntibyakabaye urwitwazo rwo kubura imboga”.

Ubu Minisiteri y’ubuhinzi niyo igena ingano y’ubuso buhingwamo ibihingwa nk’ibigori, ibishyimbo n’imyumbati, ubuyobozi bw’Uturere n’Imirenge bukabishyira mu bikorwa.

Byari bikwiye ko bihinduka ahubwo gupanga ibizahingwa bigakorwa n’inzego zireba iby’ubuhinzi ariko uturere n’imirenge bikabigiramo uruhare naho ubundi wazajya usanga hari igihe ibihingwa runaka biboneka ku bwinshi bikabura isoko nk’uko ubu bimeze ku bigori ndetse n’uko bizaba ku mboga mu minsi iri imbere kuko ubu ahavuye ibigori ari zo ziri kuhahingwa.

Kuba hari igihe ibihingwa runaka bibura byajya kuboneka bikaba byinshi cyane bituma hari igihe abaguzi bahendwa ubundi bagahendukirwa cyane kandi ntibinagirira akamaro kari kitezwe na ba nyir’ukubihinga kuko aho bibonekeye babitanga kuri make cyane.

Marie Claire Joyeuse

Source:Kigali Today

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste