Archive pour 22 mars, 2012

Mu gihugu cy’u Bubiligi havutse ishyaka rya politiki rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Kagame

Mu gihugu cy’u Bubiligi havutse ishyaka rya politiki rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Kagame 386608_105848019534347_100003274474467_22704_2014291545_n-285x300

Ikirangantego cya MRP

Nk’uko tubikesha urubuga JamboNews rwandika mu rurimi rw’igifaransa, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Werurwe 2012, i Buruseli mu Bubiligi habaye inama yo gutangiza ishyaka rishya rya Politiki rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Kagame, iryo shyaka ryitwa MRP (Mouvement Républicain pour la Paix et le Progrès), tugenekereje mu kinyarwanda bivuga ishyaka riharanira Repubulika amahoro n’amajyambe. Riyobowe na Bwana Albert RUKERANTARE, akaba yarahoze ari umuvugizi wa Société Civile nyarwanda mu gihugu cy’U Bubiligi.

Uwo muhango wateranije abantu bakabakaba 50, baturutse mu Bufaransa, u Buhorandi, n’U Bubiligi. Mu bashyitsi bari batumiwe muri uwo muhango, harimo abahagarariye andi mashyaka ya Politiki arwanya ubutegetsi bwa Perezida Kagame nka FDU-Inkingi, Banyarwanda, PS-Imberakuri) ndetse n’abari bahagarariye imiryango myinshi nyarwanda idaharanira nyungu nka CLIIR, Jambo asbl, KOMERA n’iyindi..

Dukurikije intego zanditse ku rubuga rwa internet, « MRP:Le Mouvement Républicain pour la Paix et le Progrès, iharanira kurengera no kurinda abanyarwanda ishyira imbere politiki igamije gushyira imbere inyungu z’igihugu no kubaha abanyarwanda. Ishyaka rihuza abanyarwanda, buri munyarwanda ashobora gutangamo umuganda we mu kurengera inyungu rusange. MRP yiyemeje ikomeje ko u Rwanda rwaba igihugu kigendera ku mategeko, aho uburenganzira bwa buri wese buzubahirizwa.»

MRP-300x2131Bwana Albert RUKERANTARE, Perezida w’iryo shyaka, (uwicaye hagati ku ifoto) yasobanuye ingamba, n’intego iryo shyaka rishaka kugeraho. Abandi bayobozi b’iryo shyaka bari bitabiriye uwo muhango twavuga Bwana  Bonaventure UWANYIRIGIRA, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka (Uhagaze i bumoso ku ifoto) na Robert S. BARAME Vice-Président (uwicaye iburyo ku ifoto).

Havuzwe byinshi bitandukanye. Abafashe amagambo basobanuye birambuye ko iryo shyaka rirwanya ryivuye inyuma uburyo u Rwanda, rutegetswe na Perezida Kagame n’ishyaka rye FPR. Bavuze kenshi ku kibazo cy’umutekano muke n’ubukene bwiganje mu Rwanda, nk’uko babivuga nibyo mpamvu z’ibanze zituma abanyarwanda badashobora gutahuka mu gihugu cyabo batinya kugirirwa nabi, ku buryo hari n’abanyarwanda benshi bakomeje guhunga.

Hashimangiwe kandi ko intego y’ishyaka cyangwa ya opposition, atari ugukura Perezida Kagame ku butegetsi gusa ahubwo ari no guhirika Système Kagame n’abamushyigikiye bo muri FPR.

Umunyamabanga w’iryo shyaka rikimara gushingwa yagize ati:«Igihe Kagame azaba adahari, bamwe bazirukankira ku bibuga by’indege bafate indege ya mbere itaha i Kigali, ariko bazaba bibagiwe ko Kagame adategeka wenyine. Hari système inyuma ye. Iyo système niyo tugomba kurwanya.»

Ikibazo cy’ubunyarwanda (identité nationale) nacyo cyavuzweho na Albert RUKERANTARE, yavuze ko abona nta mumaro wo gukuraho ikoreshwa ry’amoko 3 y’abanyarwanda n’ukuvuga HUTU, TWA, TUTSI, mu buzima busanzwe. Yakomeje kandi agira ati:« tuzarubanamo twese, ariko kuba buri wese azi inkomoko ye ntabwo byakagombye kuba ikibazo. Ntabwo ushobora kwima umuntu uburenganzira bwo kumenya no kwemera ubwoko akomokamo.

Mu bari baje muri uwo muhango, hagaragaye impungenge zumvikanaga mu bibazo babazaga abari bayoboye uwo muhango. Hagarukaga cyane ikibazo cyo kumenya niba ishyaka ritaje gucamo abanyarwanda ibice kurushaho no kuba ishyaka rishobora gusenyuka ku buryo bworoshye. Kuri ibyo bibazo Président n’umunyamabanga Mukuru basubije ko icyizere bafite ari uko amashyaka yose arwanya ubutegetsi afite intego imwe, ko igihe iyo ntego itaragerwaho, ayo mashyaka agomba gukorera hamwe aho gutatanya imbaraga. Bati inkoko itera amagi 3 ifite amahirwe make yo kubona imishwi, mu gihe inkoko itera amagi 12 ifite amahirwe menshi kurushaho. MRP ntabwo ije kugabanya ingufu za opposition ahubwo ije kuzongera!

Abari muri uwo muhango kandi bifurije ikaze mu ruhando rw’amashyaka ya politiki ishyaka rishya, ndetse kandi baryifuriza gutera imbere rikagera ku ntego ryiyemeje. Abari bahagarariye ishyaka PS Imberakuri na Perezida w’ishyaka BANYARWANDA, Bwana Boniface RUTAYISIRE, nabo bijeje abayoboke ba MRP inkunga yabo igihe byaba ngombwa.

Uwo muhango warangijwe n’ijambo ryo gushimira abawitabiriye ndetse habaye no gusangira ikirahure.

mushobora kubona amashusho y’uko byari bimeze, mukanumva amagambo yavuzwe muri uwo muhango hano:   Image de prévisualisation YouTube

Marc Matabaro

Rwiza News

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste