Pascal Kanyandekwe nawe yafatanywe urufunguzo rw’aho Lt Gen Kayumba Nyamwasa yari atuye!

Pascal Kanyandekwe nawe yafatanywe urufunguzo rw'aho Lt Gen Kayumba Nyamwasa yari atuye! 301860_213470075427867_100002946299199_385640_1395779993_n-300x168

inzu iberamo urubanza mu mujyi wa Johannesburg

Johannesburg – Umwe mubacuze umugambi wo kwivugana Lt General Kayumba Nyamwasa niwe wihariye urubuga mu rukiko ubwo urubanza rwasubukurwakaga  kuri uyu wa Kabili taliki ya 20/03/2012.

Richard Khanye , umwe mu bapolisi bafashe Pascal Kanyandekwe, yatanze ubuhamya busesuye yerekana uko Pascal Kanyandekwe ubwe yamufashije kumuta muri yombi ku italiki ya 02/07/2010 amuha ibimenyetso byose arimo ageza ku rukiko. Nubwo uwo mukuru w’igitero cyo guhitana Lt General Kayumba Nyamwasa akomeje kwidoga avuga ko ntacyo aregwa, agikandagira ku kibuga cy’indege cya Johannsebug,  ubwo yari avuye i Kigali nk’uko urwandiko rw’inzira yari afite rubyerekana, yafatanywe ibi bikurikira:
1. Pasiporo y’Ububiligi,ari nayo yagenderagaho;
2. Pasiporo y’u Rwanda nayo ye bwite nk’umunyarwanda;
3. Amafoto y’umushoferi wa Lt General Kayumba Nyamwasa (ushinjwa wa 4), n’ indi y’umuntu utazwi kimwe n’aye 4;
4. URUFUNGUZO rw’inzu Lt General Kayumba yari atuyemo rusa neza n’urwo basanganye Amani Uriwani(Rukara)-ushinjwa wa mbere;
5. Agatabo gato k’ubururu kanditsemo amazina y’abantu banyuranye. Bane muri bo bakaba bandikishijwe ikaramu y’umukara, aband iy’ ubururu.
6. Agakarita (BusinessCard) ka Minisitiri w’Ingabo General James Kabarebe kariho numero ze za telefone yo mu nzu, igendanwa mu ntoki na e-mail ye ndetse kanaditse ho ngo: ibyo bintu babimuhe; kimwe na Colonel Mudenge n’izindi mpapuro ziriho abayobozi banyuranye b’u Rwanda abo twavugamo nka CPJ, Umunyamabanga mukuru wa FPR, uwari umuyobozi w’umujyi wa Kigali,  Aissa Kirabo Kakira, n’abandi bakora mu nzego za polisi ndetse na raporo yaditswe n’umwe mu banyarwanda bahungiye mu Bubiligi witwa Boniface ivuga ukuntu bamwe mu banyarwanda b’abahutu batuye mu turere twa Byumba, Umutara na Kibungo bishwe n’abatutsi bafatanyije n’ubuyobozi bw’ibanze ndetse n’abasirikare,
7. Amatelefone agendanwa ane, mudasobwa (Laptop) n’ikinyamakuru UMUSESO.
8. Muri ako gatabo kavuzwe haruguru, harimo igishushanyo-mbonera (plan) cyerekana inzira iva ku kibuga cy’indege cya Johannesburg ikagera ku nzu General Kayumba yari atuyemo ku buryo bunononsoye. Na address zaho, ari zo; 108 ATHOL MEWS ATHOLAUCKLANDS RD, Sandton.

Ababuranira abashinjwa bamaze kumva ubwo buhamya no kubona ibimenyetso byose bashatse kwivumbura mu rukiko ariko umucamanza arabihanangiriza, ariko mu by’ukuri kubera akayabo bahabwa bwari uburyo bwo gukomeza kujijisha leta y’u Rwanda ngo ikomeze ibihere akayabo birire berekana ko bakora akazi, kandi bo bazi neza ko ibi bimenyetso ari simusiga ntacyo bazabihinduraho.

Icyatangaje abari mu rukiko n’uko Pascal Kanyandekwe yabuze ibyicaro maze buri munota agasaba ko yakorana akanama gato (Consultation) n’umuburanira. Pascal Kanyandekwe yihinduye nyoni nyinshi rero ahakana ibintu byose ndetse ageza n’aho avuga ko n’amafoto ye atari we , ngo ko ari undi muntu basa!

Ikigaragara n’uko uriya mugambi wo guhitana Lt General Kayumba ufite aho waturutse hakomeye mu Rwanda, kandi uko urubana rukomeza bamwe mu bayobozi b’i Kigali cyane cyane mu nzego z’ubutasi bagenda bagarukwaho kenshi muri uru rubanza.

Tugarutse kuri Pascal Kanyandekwe, mu iperereza twakoze, twabonye amakuru menshi ku bantu bamuzi ahantu hatandukanye:

-igihe yigaga i Save

-Igihe yakoraga Chez Venant (ni hafi ya Rond Point mu mujyi wa Kigali, hari Alimentation ndetse banacuruza  ibicuruzwa cyo mu bwiko bwa Yamaha (amapikipiki, moteri z’amato…)

-Igihe yari mu Burayi nk’impunzi aho yakoraga mu mirima asarura imbuto

abo bose ikintu bahurizaho n’uko bitumvikana ukuntu umuntu ukiri muto(afite imyaka 30 gusa) nka Pascal Kanyandekwe yabona akayabo ko kugira amasosiyete y’ubucuruzi.

Bikaba bigaragara ko yaba yarakoreshaga amafaranga y’abantu bamwe na bamwe bakomeye muri Leta no gisirikare cy’u Rwanda badashaka kwigaragaza, bityo akaba aribo banamuhaye ako kazi ko kujya gucura umugambi wo kwica Lt Gen Kayumba Nyamwasa. Unarebye uburyo abamwunganira mu rukiko bishyurwa akayabo bigaragara ko abo bantu bakomeye mu Rwanda, bagerageza gukora ibishoboka byose ngo Pascal Kanyandekwe atazabavamo.

Urubanza ruzasubukurwakuwa 22/03/2012, muri Jeppe Regional Court i Johannesburg muri Afrika y’Epfo.

Jean de Dieu Mwiseneza
Jeppe Regional Court
Johannesburg.

 


Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste