Archive pour 21 mars, 2012

Ikiganiro Jean Nepo Manirarora wo muri FDU-Inkingi yatanze kuri Radio Itahuka kiraduha amakuru menshi mu bibazo biri muri FDU-Inkingi

Jean Nepo Manirarora wo muri FDU-Inkingi yatanze ikiganiro kuri Radio Itahuka ijwi ry’ihuriro Nyarwanda RNC, icyo kiganiro kiraduha amakuru menshi ku mikorere y’ishyaka FDU-Inkingi, amakimbirane ari muri iryo shyaka, urubanza rwa madame Victoire Ingabire n’ibindi. Dore ko Jean Nepo Manirarora ari umunyamabanga Mukuru wa Komite Nshingwabikorwa ya FDU-Inkingi. Akaba abarizwa muri Amerika. Ukoresheje link/lien iri hano hasi ushobora kumva icyo kiganiro cyose.

http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2012/03/21/radio-itahuka-ijwi-ryihuriro-nyarwanda

Ruben Barugahare

Rwiza News

Perezida Kagame azahabwa impamyabushobozi y’ikirenga y’icyubahiro muri Turukiya

Perezida Kagame azahabwa impamyabushobozi y’ikirenga y’icyubahiro muri Turukiya turquie-flag-300x197Nk’uko inkuru dukesha urubuga rubogamiye kuri Leta y’u Rwanda, igihe.com, ibivuga:

Perezida Kagame yageze i Istanbul muri Turukiya kuri uyu wa gatatu mu ruzinduko rw’iminsi itatu ahakorera azanashyikirizwa impamyabushobozi y’ikirenga y’icyubahiro ku bw’uruhare rwe mu miyoborere inoze y’u Rwanda.

Uru ruzinduko yarugiyemo nyuma yo gushyikirizwa ubutumire n’Umuryango w’Abacuruzi bo muri Turukiya.

Mu itangazo dukesha Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda rivuga ko uru ruzinduko rw’iminsi itatu Perezida Kagame ari gukorera muri Turukiya azahura n’abacuruzi bakomeye bo muri iki gihugu, harimo benshi bagiriye uruzinduko mu Rwanda mu minsi ishize.

Biteganyijwe kandi ko Perezida azasura inganda zitandukanye zo mu Mujyi wa Istanbul.

Kuwa gatanu Perezida Kagame azahabwa impamyabushobozi y’ikirenga y’icyubahiro yo muri Kaminuza ya Fatih kubwo kumushimira uruhare rwe mu miyoborere myiza y’u Rwanda ndetse n’uruhare rwe mu muryango mpuzamahanga.

Turukiya n’u Rwanda bibanye neza kuko Turukiya ifite ibiro bibahagarariye bifite icyicaro muri Uganda. U Rwanda narwo ruhagarariwe muri Turukiya kuva muri 2009, muri Nzeri 2011, rwagize ibiro bihoraho ndetse n’ibiro bihagarariye Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere(RDB) byose biri i Istanbul.

Ibi bikomeje gushimangira ibikunze kuvugwa n’abantu benshi ko: Perezida Kagame arimo kugerageza gushaka ubushuti ndetse no gushora imali ye ku giti cye mu bihugu bishya bidafite amakuru ahagije ku bibera mu Rwanda kandi bidashyira imbere demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu igihe bigiye gukorana n’abantu baba bakemangwa mu bindi bihugu nka Perezida Kagame.

Ikindi n’uko Perezida Kagame ubu asigaye akorera ingendo cyane cyane ahantu azi neza ko atazahura n’imyigaragambyo y’abatavuga rumwe nawe ngo akorwe n’isoni. Ku bijyanye n’ibihembo n’impamyabushobozi Perezida Kagame ahabwa, inkuru yabaye kimomo ko bigurwa akayabo mu gihe abaganga bo bagabanyirizwa imishahara!

Marc Matabaro

Rwiza News

Pascal Kanyandekwe nawe yafatanywe urufunguzo rw’aho Lt Gen Kayumba Nyamwasa yari atuye!

Pascal Kanyandekwe nawe yafatanywe urufunguzo rw'aho Lt Gen Kayumba Nyamwasa yari atuye! 301860_213470075427867_100002946299199_385640_1395779993_n-300x168

inzu iberamo urubanza mu mujyi wa Johannesburg

Johannesburg – Umwe mubacuze umugambi wo kwivugana Lt General Kayumba Nyamwasa niwe wihariye urubuga mu rukiko ubwo urubanza rwasubukurwakaga  kuri uyu wa Kabili taliki ya 20/03/2012.

Richard Khanye , umwe mu bapolisi bafashe Pascal Kanyandekwe, yatanze ubuhamya busesuye yerekana uko Pascal Kanyandekwe ubwe yamufashije kumuta muri yombi ku italiki ya 02/07/2010 amuha ibimenyetso byose arimo ageza ku rukiko. Nubwo uwo mukuru w’igitero cyo guhitana Lt General Kayumba Nyamwasa akomeje kwidoga avuga ko ntacyo aregwa, agikandagira ku kibuga cy’indege cya Johannsebug,  ubwo yari avuye i Kigali nk’uko urwandiko rw’inzira yari afite rubyerekana, yafatanywe ibi bikurikira:
1. Pasiporo y’Ububiligi,ari nayo yagenderagaho;
2. Pasiporo y’u Rwanda nayo ye bwite nk’umunyarwanda;
3. Amafoto y’umushoferi wa Lt General Kayumba Nyamwasa (ushinjwa wa 4), n’ indi y’umuntu utazwi kimwe n’aye 4;
4. URUFUNGUZO rw’inzu Lt General Kayumba yari atuyemo rusa neza n’urwo basanganye Amani Uriwani(Rukara)-ushinjwa wa mbere;
5. Agatabo gato k’ubururu kanditsemo amazina y’abantu banyuranye. Bane muri bo bakaba bandikishijwe ikaramu y’umukara, aband iy’ ubururu.
6. Agakarita (BusinessCard) ka Minisitiri w’Ingabo General James Kabarebe kariho numero ze za telefone yo mu nzu, igendanwa mu ntoki na e-mail ye ndetse kanaditse ho ngo: ibyo bintu babimuhe; kimwe na Colonel Mudenge n’izindi mpapuro ziriho abayobozi banyuranye b’u Rwanda abo twavugamo nka CPJ, Umunyamabanga mukuru wa FPR, uwari umuyobozi w’umujyi wa Kigali,  Aissa Kirabo Kakira, n’abandi bakora mu nzego za polisi ndetse na raporo yaditswe n’umwe mu banyarwanda bahungiye mu Bubiligi witwa Boniface ivuga ukuntu bamwe mu banyarwanda b’abahutu batuye mu turere twa Byumba, Umutara na Kibungo bishwe n’abatutsi bafatanyije n’ubuyobozi bw’ibanze ndetse n’abasirikare,
7. Amatelefone agendanwa ane, mudasobwa (Laptop) n’ikinyamakuru UMUSESO.
8. Muri ako gatabo kavuzwe haruguru, harimo igishushanyo-mbonera (plan) cyerekana inzira iva ku kibuga cy’indege cya Johannesburg ikagera ku nzu General Kayumba yari atuyemo ku buryo bunononsoye. Na address zaho, ari zo; 108 ATHOL MEWS ATHOLAUCKLANDS RD, Sandton.

Ababuranira abashinjwa bamaze kumva ubwo buhamya no kubona ibimenyetso byose bashatse kwivumbura mu rukiko ariko umucamanza arabihanangiriza, ariko mu by’ukuri kubera akayabo bahabwa bwari uburyo bwo gukomeza kujijisha leta y’u Rwanda ngo ikomeze ibihere akayabo birire berekana ko bakora akazi, kandi bo bazi neza ko ibi bimenyetso ari simusiga ntacyo bazabihinduraho.

Icyatangaje abari mu rukiko n’uko Pascal Kanyandekwe yabuze ibyicaro maze buri munota agasaba ko yakorana akanama gato (Consultation) n’umuburanira. Pascal Kanyandekwe yihinduye nyoni nyinshi rero ahakana ibintu byose ndetse ageza n’aho avuga ko n’amafoto ye atari we , ngo ko ari undi muntu basa!

Ikigaragara n’uko uriya mugambi wo guhitana Lt General Kayumba ufite aho waturutse hakomeye mu Rwanda, kandi uko urubana rukomeza bamwe mu bayobozi b’i Kigali cyane cyane mu nzego z’ubutasi bagenda bagarukwaho kenshi muri uru rubanza.

Tugarutse kuri Pascal Kanyandekwe, mu iperereza twakoze, twabonye amakuru menshi ku bantu bamuzi ahantu hatandukanye:

-igihe yigaga i Save

-Igihe yakoraga Chez Venant (ni hafi ya Rond Point mu mujyi wa Kigali, hari Alimentation ndetse banacuruza  ibicuruzwa cyo mu bwiko bwa Yamaha (amapikipiki, moteri z’amato…)

-Igihe yari mu Burayi nk’impunzi aho yakoraga mu mirima asarura imbuto

abo bose ikintu bahurizaho n’uko bitumvikana ukuntu umuntu ukiri muto(afite imyaka 30 gusa) nka Pascal Kanyandekwe yabona akayabo ko kugira amasosiyete y’ubucuruzi.

Bikaba bigaragara ko yaba yarakoreshaga amafaranga y’abantu bamwe na bamwe bakomeye muri Leta no gisirikare cy’u Rwanda badashaka kwigaragaza, bityo akaba aribo banamuhaye ako kazi ko kujya gucura umugambi wo kwica Lt Gen Kayumba Nyamwasa. Unarebye uburyo abamwunganira mu rukiko bishyurwa akayabo bigaragara ko abo bantu bakomeye mu Rwanda, bagerageza gukora ibishoboka byose ngo Pascal Kanyandekwe atazabavamo.

Urubanza ruzasubukurwakuwa 22/03/2012, muri Jeppe Regional Court i Johannesburg muri Afrika y’Epfo.

Jean de Dieu Mwiseneza
Jeppe Regional Court
Johannesburg.

Mu Rwanda abagore bagera ku bihumbi 60 bakuramo inda ku bushake buri mwaka.

Mu Rwanda abagore bagera ku bihumbi 60 bakuramo inda ku bushake buri mwaka. 18062011-avortement-214x300Nk’uko bitangazwa na BBC, ugereranije abagore bagera ku bihumbi 60 (60.000) bakuramo inda ku bushake buri mu Rwanda . ni ukuvuga abagera kuri 25 ku 1000, ukurikije ukurikije iperereza ryabaruye ku nshuro ya mbere uburyo icyo kibazo kimeze.

Mu iperereza ryakozwe na Ministère y’u Rwanda ifite ubuzima mu nshingano zayo na Kaminuza yo muri Amerika yazobereye mu buzima bw’imyororokere  (l’Institut Guttmacher) iryo perereza ritanga impamvu n’inkurikizi zo gukuramo inda mu Rwanda. Gukuramo inda bihanirwa n’amategeko mu Rwanda, ariko amategeko arimo kuvugururwa.

Impamvu ya mbere yo gukuramo inda, ukurikije iryo perereza: ni inda abagore batwara zibatunguye, ndetse bivugwa ko 47% by’abagore batwita ntabwo baba bifuza abana. Iryo perereza rigereranya ko abagore ibihumbi 60 (60.000) bakuramo inda buri mwaka ku bushake.

N’ikimenyimenyi, mu 2009, abanyarwandakazi bagera ku bihumbi 16 (16.000)  byabaye ngombwa ko bavurwa kubera ingaruka zo gukuramo inda. Gukuramo inda bikunze gukorwa mu ibanga kuko amategeko abibuza kuri ubu.

Ingaruka ku bakuramo inda zikunze kuba nyinshi kuko gukuramo inda akenshi bikorwa n’abantu batabifitite ubumenyi buhagije, nk’abavuzi ba gihanga, abakora muri za Farumasi bakoresha uburyo bushobora gutera ingaruka mbi, hari n’igihe abatwite bikuriramo inda ubwabo. Ibyo byose bikorwa hatitawe ku isuku ya ngombwa. Iyi mibare yatangajwe mu gihe amategeko mpanabyaha y’u Rwanda arimo kuvugururwa.

Gukuramo inda bishobora kuzemerwa n’amategeko mu gihe hari impamvu zidasanzwe. Nko gutwita bitewe no gufatwa ku ngufu, gutwita bitewe n’imihango imwe n’imwe ya gihanga, iyo uwatwaye inda yayitwaye yarashyingiwe ku ngufu, cyangwa inda yarayitewe n’uwo bafitanye amasano yo mu muryango. Tutibagiwe mu gihe inda ishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’umwana uzavuka n’ubwa nyina.

Abakuramo inda bidatewe n’impamvu twavuze haruguru, bakabikora ku bushake itegeko rivuga ko bashobora guhabwa igihano cy’igifungo cyo kuva ku myaka 2 kugeza kuri 20.

Kiliziya Gatorika y’u Rwanda, kimwe na Vatikani, bo bavuga ko nta mpamvu n’imwe yatangwa kugira ngo habeho kwica umuntu ubishaka.

Marc Matabaro

Rwiza News

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste